Inyigisho yo ku wa 5 w’icyumweru cya 7 cya Pasika
Amasomo matagatifu:
Intu 25,13-21
Zab 103(102)
Yh 21,15-19
“Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda”. Bavandimwe, aya magambo Petero yabwiye Yezu arakomeye, ndavuga ko ari ay’agaciro gakomeye cyane ku muntu wese wakiriye Yezu Kristu mu buzima bwe kandi akiyemeza kumukurikira no kumumenyesha abandi. Mu kiganiro giteye amatsiko Yezu yagiranye na Petero imbere y’izindi ntumwa, ababonekeye nyuma y’Izuka, yamubajije inshuro eshatu zose agira ati: Simon, mwene Yohani urankunda?. Iyi Vanjili y’uyu munsi iratwereka ukuntu Simoni Petero yababaye cyane igihe Yezu abimubajije ubwa gatatu. Niko gusubiza ati: Nyagasani uzi byose uzi ko ngukunda. Ndishyira mu mwanya wa Petero nkumva yarakomye agatima ku byamubayeho ku wa gatanu mutagatifu, igihe Yezu yari ari mu mazi abira, ajya kudupfira, bagenda bamuhererekanya mu nkiko bamubabaza kandi bamushinyagurira ku buryo bwose akabura n’umwe wamucira akarurutega. Bose baramutereranye na Petero wari indongozi mu zindi ntumwa yamwihakanye ubugira gatatu ati: “sinzi uwo muntu”. Izo ntege nke Petero yagize zamubereye igikomere gikomeye Yezu yagombye kumuvura nyuma y’Izuka.
Yezu amaze kuzuka yabonekeye abe, arabahumuriza kandi arabakomeza kugirango abafashe guhamya ibirindiro muri rwa rukundo ruhebuje rwamuzanye rugatuma atanga ubugingo bwe kubera twebwe. Ntabwo abahutaza cyangwa ngo abagaye ko bagize intege nke bakamutererana, ahubwo arabazura nabo kuko bapfuye bahagaze kubera agahinda, ishavu, ubugwari,isoni, ikimwaro, ipfunwe,ubwoba,…batewe n’ibyabaye ku wa gatanu mutagatifu. Niyo mpamvu Yezu yagiye abasanga, akabiyereka, akabaganiriza, akabahumuriza, agasangira nabo, akabereka ko urupfu n’ibyo byose birugenda imbere cyangwa bikanaruherekeza birwunganira mu kutubuza kubaho, yabitsinze kandi bitadufiteho ijambo rya nyuma.
Petero yereka Yezu ko ntaho amukinze, kuko amuzi wese n’intege nke ze n’uko ari kose. Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.Yezu amushinga umurimo uhebuje wo kumuragirira ubushyo, kuba umutware wa Kiliziya ye: Ragira intama zanjye. Tuzirikane ku butumwa mbere na mbere bwa Nyirubutungane Papa nk’umusimbura wa Petero intumwa muri uwo murimo wo kuragira ubushyo bwa Yezu Kristu. Tuzirikane n’abamufasha bya hafi mu murimo wa gishumba:Abepiskopi, abasaserdoti…Bene abo rero, nibo bashinzwe guhora batura Imana Data mu izina rya Kristu cya gitambo gihesha abantu bose agakiza, nibo bashinzwe kubimburira abandi mu nzira z’urukundo; nibo mbere na mbere bashinzwe guhara amagara yabo kubera ukwemera n’urukundo bafitiye Kristu, kugira ngo abavandimwe babo babone umukiro atanga. Dukwiye rero guhora tubasabira mu masengesho yacu kubera ubwo butumwa bafite mu by’ukuri burenze imbaraga za muntu, kugirango Nyagasani abakomeze kandi ababe hafi. Natwe twese kandi turi abanyantege nke twisunge Nyagasani. Ntaho twamukinga, ntacyo twamuhisha. Umuntu ashobora guhisha undi kuko nta muzindutsi wa cyane watashye ku mutima w’undi. Ariko Yezu ntacyo twamuhisha. Cyangwa bimwe by’abanyarwanda ashobora kukwereka ko agukunze kandi urwango rwaramumunze. Cyangwa bati umuntu aguhisha ko akwanga nawe ukamuhisha ko ubizi.Burya urukundo ruri ku ryinyo rurutwa n’ururi mu nda. Abantu bashobora kuryaryana ariko Yezu ntabwo twamuryarya kuko aratuzi kurusha uko twiyizi. Tumusabe ngo adukomeze mu rukundo rwe n’urw’abavandimwe bacu. Nitwe abaza none niba tumukunda koko. Tumubwire tuti: Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.