Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 16 gisanzwe, tariki ya 20/7/2017
Bavandimwe,
Ineza n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe!
Amasomo y’uyu munsi ni amasomo adukomeza, akadutera amizero, akatwereka Nyagasani uje kuduhumuriza, kuturuhura no kutubohora ku ngoyi zose. Kandi twese turabikeneye.
- Koko rero turi benshi dukeneye guhumurizwa
Iyi si yacu yuzuye abantu benshi bakeneye kumva ijambo rihumuriza, riruhura. Koko rero isi yuzuye abaremerewe n’imitwaro y’amoko yose. Hari benshi baremerewe n’ubukene n’inzara. Hari abashikamiwe n’amadeni bafashe kugira ngo bikenure, none bakaba barabuze uko bayishyura. Hari abashikamiwe n’umutwaro wo kubura akazi. Hari abakeneye kuruhuka intambara z’urudaca n’ubuhunzi butagira umupaka. Hari imiryango yuzuye imyiryane. Hari abashakanye bahora mu ntonganya z’urudaca, aho umwe yabereye undi umutwaro umuremere cyane. Hari abantu benshi bakiri mu bucakara bwahawe intebe na bagenzi babo. Hari abaturage bashikamiwe n’ubutegetsi bw’igitugu na nyakiboko. Hari abacakara b’inda n’ingeso mbi zababayeho akarande. Hari ababoshywe n’imirunga y’icyaha cyabananiye kugitsinda. Yewe, abaremerewe ni benshi; kubarondora bose ntibyashoboka. Wenda ni wowe, cyangwa ni jyewe. Twese dukeneye kuruhuka. Twese dukeneye ijambo ryadufasha gushyira umutima impembero. Iryo jambo nta rindi; ni Ijambo ry’Imana twumvise uyu munsi.
- Imana Uhoraho aratuma Musa guhumuriza umuryango wayo
Mu Isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’Iyimukamisi, twumvise ukuntu Imana yibwira Musa imaze kumuha ubutumwa bwo kujya kubohora umuryango wayo ushikamiwe n’ubucakara bw’Abanyamisiri. Imana yari yarabanje kwivuga nk’Imana y’abakurambere, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo. Uyu munsi irahishura izina ryayo. Ni UHORAHO. Iryo ni ryo zina Abayisraheli bagomba gukoresha bambaza Imana y’abakurambere babo, Imana yabakuye mu bucakara. Iryo zina ryumvisha umuryango wayo ko Imana ihora iruhande rwawo kugira ngo iwukize, kandi ko izahora iteka hamwe na wo. UHORAHO ni Imana yiyemeza kugoboka umuryango wayo, ikawugirira isezerano ryo kuwukura mu magorwa urimo mu Misiri, ikawujyana mu gihugu cy’Abakanahani, igihugu gitemba amata n’ubuki. Imana ni UHORAHO kuko isezerano ryayo rihoraho iteka kandi na Yo igahora ari indahemuka kuri iryo sezerano.
Muvandimwe ushikamiwe n’imitwaro y’ubuzima, ntiwibagirwe ko Imana ari UHORAHO. Uko yabaye hafi y’umuryango wayo, ni nako nawe ikuri hafi; uko yahumurije umuryango wayo wari mu magorwa yo mu gihugu cya Misiri, nawe ni ko iguhumuriza. Humura ntiyagutereranye. Amagorwa urimo irayazi kandi n’imiruho urimo irayizi. Nawe ugufitiye umugambi mwiza. Yiteguye kukubohora. Umva n’iri jambo ry’ineza Yezu atubwira mu Ivanjili ye.
- Yezu ati “Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura”
Ivanjili y’uyu munsi na yo ni Ivanjili ihumuriza abarushye n’abaremerewe n’imitwaro y’iyi si. Yezu ati “Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzaharuhura” (Mt 11, 28). Koko, nk’uko dukunze kubiririmba, Yezu Kristu ni We Karuhura. Ni We uturuhura ibidushikamira byose, cyane cyane ibyo duterwa n’icyaha cyatwaritsemo, ibidushikamira bitewe n’imiruho y’ubuzima bwa hano ku isi, n’ibindi bidushikamira biturutse ku mitwaro abavandimwe cyangwa bagenzi bacu badukorera kubera inabi batugirira.
Yezu arifuza ko twese tumugana, tukamwiga ingiro n’ingendo, tukamutura ibidushikamira byose. Aradusezeranya ko rwose tuzamererwa neza mu mitima yacu, kuko agira umutima ugwa neza kandi akoroshya. Umutwaro adukorera ni umwe gusa; ni umutwaro w’urukundo. Ni rwo rwonyine adusaba gutwara kugira ngo tumererwe neza kandi dutume n’abavandimwe bacu bamererwa neza.
Muvandimwe, waba urushye? Waba uremerewe n’imitwaro? Gana Yezu akuruhure. Waba ufite umutima ushikamiwe n’ubugome bw’abavandimwe bawe, abo wagiriye neza none bakaba barimo kukwitura inabi? Gana Yezu maze akwereke umutima ugwa neza kandi woroshya. Rwose umutima wawe Yezu azawukiza umunabi n’agahinda, nuko uzuzure ituze, ibyishimo n’amahoro. Ufite se uburwayi bukumereye nabi? Tabaza Yezu akubere umurwaza n’umuganga usumba bose. Waba waraboshywe n’ingeso mbi n’icyaha cyakubayeho karande? Sanga Yezu umubwize ukuri kose, maze wirebere ngo arakugira mushya kandi araguha imbaraga zo kugendera mu cyiza no mu butungane.
Twagana nde wundi, ko ari We Nyirimpuhwe na Nyirineza? Twasanga nde wundi ko ari We ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka? Buri wese namusange agira ati “Yezu ndakwizera!”
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Seminari Nkuru ya Nyakibanda