Inyigisho yo ku wa 19 Ukuboza 2013, Adiventi
Mwayiteguriwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Bavandimwe,
Turagenda twegera umunsi mukuru w’Ivuka ry’umukiza wacu Yezu Kristu. Mu Ivanjili twumvise integuza y’ivuka rya Yohani Batista. Ivuka rye ni ubuntu Imana yagiriye umuryango wa Zakariya na Elizabeti, ni ubuntu Imana yagiriye umuryango wayo wa Isiraheli, ndetse n’isi yose. Koko rero, Yohani Batista niwe uzafasha abantu kwitegura Umukiza, akanamwerekana aho amariye kuza.Tuzirikane gato kuri iyi Vanjili harimo inyigisho nyinshi zitwubaka muri iki gihe.
-
Imibereho ya Zakariya na Elizabeti
Urugo rwa Elizabeti na Zakariya rurasenga. Bombi ni intungane imbere y’Imana, bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani. Abaturanyi babo icyakora babonaga ubwo butungane bwabo nta musaruro mbe ariko mbivuga. Nta mwana bigeze babyara. Ku bayahudi muri icyo gihe, ndetse no ku banyafurika muri rusange byari umuvumo ukomeye. « Nimwororoke maze mugwire, ryari itegeko ry’Imana ». Nta kizere rero cyo kuzabyara kuko Elizabeti ari ingumba kandi bakaba bageze mu zabukuru. Ni muri ako gahinda, muri icyo kibazo baburiye umuti, Imana izabagenderera, ibatumyeho Malayika wayo ngo abagezeho inkuru nziza y’uko bagiye kubona urubyaro.
-
Zakariya mu Ngoro y’Uhoraho
Luka, umwanditsi w’Ivanjili akunda kwerekana ahantu ibyo avuga byabereye n’igihe byabereye. Ni ukugira ngo hatazagira abagira ngo ni umugani cyangwa igitekerezo, twagereranya n’igitekerezo cya Ngunda cyangwa se cya Ruganzu. Ibyo Ivanjili itubwira ni ukuri, byabayeho, aho byabereye harazwi, abafite uburyo baranyaruka bakajya gusengera ku Butaka butagatifu Yezu yatagatifuje, bagasura i Betelehemu aho Yezu yavukiye, i Nazareti aho yakuriye, i Kana aho yahinduriye amazi divayi, i Yeruzalemu aho yapfiriye n’ahandi.
Zakariya yabonekewe na malayika mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, ku ngoma y’umwami Herodi Mukuru. Zakariya n’umugore we Elizabeti ni abo mu muryango w’Abaherezabitambo. Zakariya ashinzwe imihango yo mu Ngoro y’Imana. We na bagenzi be b’abaherezabitambo bakoreraga mu byiciro 24, buri cyiciro kigakora icyumweru kimwe mu mwaka. Bagabanaga imirimo bakoresheje ubufindo. Zakariya rero aza gutombola umurimo mutagatifu wo gutwika ububani mu Ngoro. Uwo murimo wari wubashywe cyane. Uwukora yinjiraga Ahatagatifu rwose, ubundi hagerwa n’Umuherezabitambo mukuru wenyine nabwo ku munsi mukuru ukomeye cyane.
-
Ikiganiro na Malayika
Igihe Zakariya ari mu mihango yo mu Ngoro y’Imana, Malayika aramubonekera. Si we wa mbere ubonekewe; biramenyerewe mu Isezerano rya kera, mwabyumvise mu isome rya mbere. (Abacamanza 13,1-7). Abonye Malayika agira ubwoba birumvikana. Malayika ahumuriza Zakariya hanyuma amubwira ubutumwa.
“Wigira ubwoba, Zakariya, kuko isengesho ryawe ryashimwe: umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, maze ukazamwita Yohani. Azagutera ibyishimo n’umunezero, kandi benshi bazashimishwa n’ivuka rye, kuko azaba umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani. Ntazanywa divayi n’icyitwa inzoga cyose, kandi azuzura Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina. Azagarura abana benshi ba Israheli kuri Nyagasani, Imana yabo, kandi azagenda imbere y’Imana arangwa n’umutima n’ubushobozi nka Eliya, agira ngo yunge ababyeyi n’abana babo, no kugira ngo ab’ibigande abagire intungane, maze ategurire atyo Nyagasani umuryango umutunganiye.”
Mbese aramusezeranya urubyaro. Malayika aravuga izina ry’umwana ndetse n’imibereho ye. Kutanywa divayi byarangaga umuntu wiyeguirye Imana burundu cyangwa se by’igihe gito. Akenshi byajyanaga no kutiyogoshesha. Kuba umwana azuzura Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina, bizagaragara igihe Mariya azajya gusuhuza Elizabeti. Ubutumwa bwe ni nk’ubw’abahanuzi: kugarura abantu kuri Nyagasani, kubahindura bakagarukira Imana.
Zakariya amaze kumva iyo nkuru ihimbaje, aho kwishima arashidikanya mbese nk’abantu bo mu Isezerano rya kera. Arireba asanga ibyo Malayika avuga bidashoboka. Inzitizi nyamukuru ni uko ari umusaza rukukuri. Elizabeti akaba ari umukecuru, imyaka yo kubyara yarayirenze kera.
Malayika aramwibwira kandi amuha ikimenyetso, kivanze n’igihano:
“guhera ubu ngubu ugiye kuba ikiragi; ntuzongera kuvuga kugeza ku munsi ibyo bizaberaho, kuko utemenye ibyo nakubwiye bizagaragara igihe cyabyo kigeze.”
Kutavuga ni igihano gikomeye kuko bizamubuza gukora inshingano ikomeye y’ukwemera kw’abayahudi: isengesho.
Rubanda babona ko Zakariya yabaye ikiragi, bahita bamenya ko hari icyabaye kidasanzwe. Nk’uko malayika yabivuze Elizabeti azasama inda kandi ageze mu zabukuru. Bikira Mariya niwe wa mbere uzajya gufatanya nawe gushimira Imana abibwiwe na malayika Gaburiheli.
-
Inyigisho:
Nta kinanira Imana. Ivuka rya Yohani Batista ni igitangaza Imana yakoze igaragaza ububasha bwayo n’impuhwe zayo. No muri iki gihe Imana ikora ibitangaza byinshi. Akenshi ntitubibona kuko tuba duhugiye mu bindi biduhuma amaso.
Ikindi ni uko dukwiriye guharanira ubutungane nka Zakariya na Elizabeti. N’ubwo nta kana bagiraga, bakomeye ku Mana, baharanira ubutungane bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani.
Banvandimwe,
Dusabirane kurushaho kugira ukwemera. Urukundo Imana idufitiye ntirugira umupaka. Nitwe dushyiraho umupaka kubera ukwemera guke no kunangira imitima. Dusabe kandi ingabire y’ibyishimo. Wenda Noheli uzayihimbaza mu bukene, mu ndwara, muri gereza, mu bigeragezo cyangwa mu mihangayiko inyuranye itabura kuri iyi si. Ibyo ntibizakubuze kwishimana na Bikira Mariya, Yozefu, Zakariya , Elizabeti, Abamalayika, abashumba, abanyabwenge n’abandi benshi bakiriye Yezu amaze kuvuka bakishimira ivuka rye. Ngira ngo muzi ko nawe atavukiye muri maternite cyangwa se mu ngoro nk’iya Herodi cyangwa se iy’abaherezabitanbo bakuru. Yavukiye hanze y’umugi kugira ngo buri wese amugereho. Ababaho mu buzima buciye bugufi (abashumba) nibo bazamugeraho bwa mbere. Yezu yabayeho mu buzima busanzwe ahura n’ibibazo bitabura mu bantu, ahungishirizwa mu Misiri igihe Herodi ashatse kumwivugana.
Mwese mbifurije Noheli y’ibyishimo. Urumuri rutazima yatuzaniye turwakirane ibyishimo bityo natwe tubere abandi urumuri. Tumwemerere akomeze atumurikire, we Rumuri nya rumuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si.
Noheli nziza kuri mwese n’abanyu bose. Padiri Alexandre UWIZEYE