Nyagasani yazutse, Aleluya.

Inyigisho yo ku wa 4 wa Pasika, 25 Mata 2019

Amasomo matagatifu: Intu 3,11-26; Lk 24,35-48

Bavandimwe, dukomeze twifurizanye Pasika nziza tuzirikana ibyiza bihebuje dukesha Izuka rya Nyagasani Yezu Kristu Umwami wacu. Kristu yazutse koko ni muzima kuri ubu n’iteka ryose; urupfu ntabwo rukimufiteho ububasha. Abamwemera twese tumuronkeramo umukiro w’iteka bityo tukabaho tudakangwa n’ibihita, ibigeragezo, ibitotezo n’ibindi biyaga byose bihogera muri iyi si kuko turi kumwe n’Uwabitsinze kandi umugenga wa byose ari nawe uhindura urupfu rwacu inzira yo kwinjira mu ihirwe ry’Ijuru aho yicaye iburyo bw’Imana Data.

Ni byo koko Yezu yazutse ni muzima , Aleluya. Ivanjili iramutwereka abonekera abe akabahumuriza ati: “nimugire amahoro”. Ni koko ububabare yagize bukabije ndetse n’urupfu rwe byabateye guhungabana batahwa n’ubwoba, imitima yabo yuzura umwijima w’ipfunwe, isoni n’ikimwaro mu maso y’abayahudi. Ni yo mpamvu Yezu wazutse abagenderera kenshi kugirango urumuri rw’Izuka n’imbaraga z’umutsindo we byeyure uwo mwijima ku mitima yabo, agahugura ubwenge bwabo ahereye ku byanditswe bitagatifu kugirango basobanukirwe n’ibimwerekeyeho, ati: “Ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi….handitswe ko Kristu yagombaga kubabara maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa mu Izina rye ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya”.

Bavandimwe, Intumwa zimaze gukomezwa na Yezu wazutse akaziha imbaraga zihariye za Roho Mutagatifu, zahagurukiye kumuhamya zishize amanga. Yezu ari kumwe nabo, mu izina rye no ku bubasha bwe bagakiza abarwayi bagakora n’ibindi bitangaza byinshi. Ibyo bimenyetso bigaherekeza ijambo ryabo rihamya ko Yezu ari muzima. Intumwa zihamagarira abantu bose kwisubiraho no kwanga ibyaha bakabatizwa kugirango babane na Yezu wazutse bagire ubugingo bw´’iteka.

Yezu yatsinze urupfu. Natwe abamwemera ntidukwiye guhabuka cg ngo twihebe kubera ko tuzi ko byanze bikunze tuzapfa ku munsi tutazi no mu buryo tutazi; ari na byo bigaragazwa n’imvugo zimwe na zimwe z’abanyarwanda bati: “ntawe urusimbuka rwamubonye”, “nta mukuru w’ikuzimu”, “ntawe uruhunga”, “ntirugira imbabazi”, “ntirugurirwa”… n’izindi mvugo zigaragaza ukwiheba ngo “utazi umwanzi asiga umubiri”, “”iby’ejo bibara ab’ejo”, “ntawe umenya ibiramuka”, “aho tujya ni habi”(cyane iyo bavuga berekeza ku busaza). Yezu wazutse aduha kurenza amaso ibi byose tukamurangamira aho aganje mu ikuzo, ndetse tukumva ko inzira y’ububabare n’urupfu atariryo herezo ryacu, ko Ijambo rya nyuma ku buzima bwacu kandi ryiza ariwe urifite. Niduhangare rero ubutagerura urugamba twahamagariwe turubemo intaganzwa nkawe maze tuzagororerwe hamwe nawe ikamba ry’ikuzo rihoraho iteka.

Bavandimwe, Yezu wazutse ari kumwe natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi. Mu byo dukora byose, mu myifatire yacu bihamye ko turi ab’Umwami usumba bose. Turi abagabo bo guhamya ibimwerekeyeho mu mvugo no mu ngiro. Turi abahamya b’Izuka rya Yezu. Ububabare bwe budutere kwanga ibyaha, kutararikira ingeso mbi, kutinubira ibyago, kwemera icyo Imana idutegeka no gukunda Yezu na Mariya. Izuka rye ridutere kwitoza gutunganira Imana, kwifuza kuzajya mu ijuru no gukomera mu by’Imana.

Twishimire izuka hamwe n’Umubyeyi Bikira Mariya tumubwira tuti: Mwamikazi wo mu Ijuru wishime, Aleluya; kuko uwo wari ukwiye kubyara, Aleluya; yazutse uko yari yarabivuze, Aleluya; urajye udusabira ku Mana, Aleluya; ishime unezerwe Bikira Mariya, Aleluya; kuko Umwami Yezu yazutse koko, Aleluya.

Mana washatse ko Izuka ry’Umwana wawe n’Umwami wacu Yezu Kristu rishimisha abantu, turagusaba ngo ugirire Umubyeyi we Bikira Mariya Uduhe kuzanezerwa iteka mu Ijuru. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.

Padiri Félicien HARINDINTWARI,

Madrid 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho