Inyigisho yo ku cyumweru cya XXVII gisanzwe/C, 6/10/2019
Amasomo: Habakuki 1,2-3;2,2-4 2 Tim 1,4-8.13-14 Luka 17,5-10
Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Ijambo ry’Imana tumaze kumva, riratwereka ukuntu abigishwa bamaze kumva inyisho ya Yezu, bagasanga ibintu bitoroshye, bahise bamwisabira ikintu batanyuze ruhinga bati: “Twongerere ukwemera”.
Iri sengesho rigufi cyangwa se iki gisabisho kigufi, kiratwereka ukuntu intumwa, zisanze ntako zimeze, ntaho ziri, ni uko zihitamo gutabaza. Kuko bari basanze bari kure y’inyigisho Yezu yari amaze kubaha, dore ko natwe uwo idakomereye kuyishyira mu ngiro, mvuze ko yaba ashaka kwirarira nka wa musore wateruye ngo: “Umusore utiraririye ntarongora inkumi” ariko tukamenya ko burya: “Ukuri kutica umutumirano”.
Iyo nyigisho navuga ko yambitse ubusa intumwa za Yezu, bisanga ibyo ababwiye bikomeye, bahitamo kumutabaza. Nawe iyumvire, uzirikane nurangiza wibaze niba, udakwiye guterura uti: “Nyagasani, nyongerera ukwemera”. Yezu yaramaze kuvuga amagambo akakaye, akomeye ati: “Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho (…) umuvandimwe wawe nagucumuraho karindwi mu munsi, (…) akakwitwaraho karindwi…uzamubabarire” (Lk17,1-4) Ni uko yongeraho igihano gikwiye guhabwa uwateye undi gucumura, ko ari uko akwiye guhambirwa urusyo ku ijosi, akarohwa mu nyanja, ntazongere gucumuza abandi bana.
Mbe wowe nanjye ayo magambo turumva yoroshye? Sinkubeshye mvuze ko byoroheye inkoko kureka amashaza n’ibigori kuruta uko byoroshye kumenya kwitwararika mu buzima ngo ntagira uwo ngusha, cyangwa uwampemukiye inshuro zirenze 3 mu munsi umwe, ngo nterure muhe imbabazi. Biragoye kuko umuntu, ari umunyantege nke, buri munsi, na ko buri kanya turacumura, haba mu bikorwa, mu magambo, mu bitekerezo no mu byo tudatunganya kandi twarabirahiriye, ni koko twagira ineza y’Imana ikadutabara tuvuga nka Pawulo intumwa uterura agira ati: “Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga” (Fil 4,13)
Bavandimwe, ni kenshi dukunze gusaba Imana ngo itugoboke mu buzima bwacu bwa buri munsi: Iyo turwaye cyangwa turwaje abacu, gusaba amahoro n’ubutabera ko byaganza, gusabira abacu bitabye Imana, n’ibindi tutarondora hano, ni byiza rwose, ntitugacogore mu gukora icyo gikorwa cya gipfura. Nyamara rero nk’uko intumwa zaje kwisanga zitaragera aho Yezu yazibasabaga kugera, zahisemo kumusaba ko yazongerera ukwemera, kugira ngo zibashe kumukurikira no kumukurikira. Ntitukarambirwe gusaba Nyagasani, Umubyeyi wacu kuko atajya atwinubira. Buri gihe aduhozaho urukundo n’impuhwe, ntaduhana bihwanye n’ibicumuro, yewe ahora adutegereje kabone n’iyo tworamye, tukirarika tukamutera umugongo, ahora ategereje ko twamugarukira, ngo atwereke inzira igana amahoro n’umukiro nyawo.
Kugira ngo rero tubashe kumva no gukurikira inzira ye ni ngombwa ko twe abemera ko Yezu yapfuye akizura mu bapfuye, twikomezamo umuhate wo kubaho, turangwa n’urukundo, imbabazi, impuhwe n’ubutabera. Ni uguhora tumusaba ngo aduhore hafi atwigishe kumenya kwihangana no gutega amatwi, kubasha kumva agahinda cyangwa intege nke z’abavandimwe bacu. Biroroshye kuvuga ngo ndagukunda, ariko bikaruhanya iyo uwo wahamirije urukundo aguhemukiye akarenze gatatu, dore ko Ivanjili yo yagezaga kuri karindwi mu munsi umwe. Birakomeye…biroroshye kubivuga, nyamara kubishyira mu ngiro bikaba ihurizo. Tugaruke mu mateka y’igihugu cyacu, kuko ntacyo byaba byunguye, niba tuvuga ibintu tubinyuze ruhinga dore ko ushaka gukira indwara ayirata.
Ni byiza ko abanyarwanda twese duharanira, kwivugurura tukabana mu mahoro, ni uko intego nziza y’Ubumwe n’ubwiyunge ntibe amagambo, ahubwo buri wese agaharanira icyatuma ubwo bumwe, ubwo bwiyunge bushoboka. Aha buri wese asabwa kwishyira mu mwanya wa mugenzi we kugira ngo wumve neza uburemere n’ubwiza bwo kubabarira no kubabarirwa, gusaba no gutanga imbabazi.
Kugira ngo bigerweho, hasabwa ingabire yo kwitsinda, kwirinda kwitiranya icyaha n’utaragikoze, kuko icyaha ni gatozi. Umuntu asabwa kubazwa ibyo yakoze, ubutabera bukabinonosora ntihagire urengana. Abafite amakuru ku banyabyaha bakayatanga ntacyo bakuyeho cyangwa bongeyeho. Uzi urengana akamurenganura, akamubera ijwi rimuramira. Umuntu utunze byinshi akibuka uwicira isazi mu jisho. Kuko ntiwabaho neza iruhande rwawe hari ubabaye ngo umurenze imboni ugire ngo bizacira aho, iyo umwirengagije hari ubwo atsindwa n’intege za muntu agahinduka igiharamagara cyangwa umwiyahuzi agakora ibidakorwa. Twese dufatanye dutahirize umugozi umwe, buri wese icyo yifuza gukorerwa agerageze kugikorera abandi kandi icyo wanga ukirinde n’abandi. Ku Mana nta kidashoboka, kandi uyiringiye imukorera ibitangaza cyangwa ikamukoresha ibitangaza. Kandi mwiyumviye ko umuntu wese utera abandi guhemuka akwiye igihano gikaze. Nimucyo tugarukire Imana turangwa n’ibikorwa byiza aho tunyuze hose.
Ukwemera ntabwo ari ingabo idukingira ibigeragezo n’ibyago ahubwo ukwemera kuturemamo icyizere no kutiheba imbere y’ibigeragezo, kuko kudufasha gushaka ibisubizo bihamye by’ibibazo duhura na byo tubifashijwemo na Yezu Kirisitu watubwiye aduhumuriza ko azahorana natwe iminsi yose, kuzagera igihe isi izashirira (Mt 28,20).
Irindi somo dukwiye gukura mu Ivanjiri ya none, ni ukumenya gushimira. Muri iki gihe usanga uwo mugenzo ugenda uducika, umuntu akagirirwa neza, bigasa n’aho ari itegeko kubikorerwa, tujye tumenya kureba uwatwitangiye, uwigomwe ngo tubone cyangwa tugere ku cyo tutishoboreye, tumushimire. Niba se ku mugani wa Yohani intumwa tutabashije gukunda umuvandimwe tubona aho bizatworohera gukunda Imana tutabona (1Yh 4,20). None se niba utabasha gushimira ababyeyi bakwibarutse, abavandimwe n’inshuti bakubaye hafi mu bihe bikomeye, ngo umenye ukwigomwa n’urukundo bakugaragarije, aho uzabasha kumenya gushimira Imana soko ya byose ufite uhereye ku buzima n’izindi mpano ihora iduhunda. Ndagusaba kuzirikana iri jambo twumvise mu isomo rya mbere: “Ni koko, azarimbuka umuntu wuzuye ubwirasi, na ho intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo”. Ibyo dukora bizatuzanira umugisha cyangwa umuvumo bitewe n’uko tubikoze. Ukoze neza, ineza izamugarukira, kandi uhemutse ariyimbire kuko ikibi ukoze kizakugarukira.
Mubyeyi Bikira Mariya wowe, wanyuze Imana mu mibereho yawe yose, tukunyuzeho tugusaba ngo uduhakirwe, kuri Yezu Kirisitu Umwana wawe, aduhe ingabire yo kumenya icyiza tukihambireho no kubona ikibi tukacyamaganira kure cyangwa tukabasha kukibererekera no kukiranda abandi. Nimugire umugisha n’amahoro ya Kristu. Icyumweru cyiza.
Padiri Anselimi Musafiri.