Nyagasani Yezu twigishe gusenga.

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 32 B, tariki ya 14 Ugushyingo 2015

 

Gusenga ni byiza, gusenga bikingura Ijuru” tugasabana n’Imana. Gusenga bitanga umunezero utasanga ahandi.

Uyu munsi Yezu yatubwiye ati nimusenge ubutarambirwa kandi ndabibabwiye muzarenganurwa vuba. Gusenga n’ubwo kenshi cyangwa buri gihe bitugora kuko twibaza uko twasenga n’aho twasengera ngo Imana itwumve, abenshi tuniyumvisha ko ari ngombwa ndetse umuntu tubona ko yabigezeho turamwubaha tukanamukunda.

Muri iyi minsi abifuza kurushinga, ku byifuzo baba bafite hiyongeraho kuvuga bati: Uwampa umugabo ukunda Imana, uwampa umugore ukunda gusenga. Iyo bagize amahirwe bombi bagahura bakunda gusenga, bagira urugo ruryoshye, urukundo rwabo ruhora rutoshye, bashobora kwihanganira ibigeragezo ndetse abababonye bakifuza kugira urugo nk’urwabo.

Muvandimwe, Imana irakuzi kandi igihe cyose ugize icyo uyibwira irakumva. Emera gusa utinyuke uvuge uti “Dawe” ndagushimira, ndagusingiza, mbabarira kuko ngucumuraho, ntabara dore ndarembye,… (Tuzirikane “Dawe uri mu Ijuru”). Ntuzacibwe intege n’uko utabona ibisubizo byihuse, Imana isubiza ku buryo bwinshi kandi no ku gihe gikwiye.

Nimusenge ubutarambirwa

Muvandimwe, niba uriya mupfakazi yarumviswe n’umucamanza utaratinyaga Imana ntiyubahe n’abantu, ni gute isengesho ryawe ryabura umwanya mu Mutima wuzuye urukundo n’impuhwe w’Uwaguhanze. Gusa ni ngombwa gusenga ubutarambirwa; kuko bamwe dusenga ari uko tubona nta yandi makiriro, ahandi hose byanze, abandi tukabikora kuko biri kuri gahunda y’umuryango tubamo, abandi bakabikora bisa nko kubagarira yose bati ntawamenya,… Ariko kandi tubimenye, dukeneye Imana mu buzima bwacu. Iyi nyanja ntitwayiyambutsa twenyine, ntitwagera hakurya turarohamye.

Dusabe Nyagasani Yezu adutere inyota yo gusenga, atwereke ko dukeneye Imana mu buzima bwacu bidutere guhora tuyirangamiye mu isengesho ubutarambirwa. Nta kabuza isengesho rizatuma ubutaka bwumutse buturumbuka ahahoze amazi, inyanja y’umutuku izahinduka inzira nyabagendwa, imivumba yibirunduraga izahinduke ikibaya cy’ibyatsi bitoshye (Buh 19,7b,c,d).

Amen.

Padiri Joseph UWITONZE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho