Inyigisho yo ku wa gatanu, 08 Mutarama, Igihe cya Noheli
AMASOMO: 1 Yh 5, 5-13 Zab. 147 (146-147) Lk 5, 12-16
1.Ni ngombwa gutakambira Yezu Kirisitu
Yezu afite ububasha bwose bwo kudukiza. Akenshi amasengesho yacu arangwa n’uko gutakamba iyo twemera ko nta handi duteze amakiriro. Cyane cyane duhangayika iyo turwaye, iyo turi mu ngoranye z’amikoro make cyangwa iyo twugarijwe n’ibibazo bindi byaba ibyaduturutseho cyangwa ibyatewe n’iyi si ikoresha ibinyoma, guhemuka no gutoteza cyane cyane abanyantege nke batishoboye. Uri muri izo ngorane kandi afite umutima usenga, atera ijwi hejuru yerekeje ku Mana yifuza ko imurokora. Cyakora n’aho izo ngorane zose twabona inzira isanzwe yo kuzivanamo, ntitwirengagiza ko Imana Umubyeyi wacu ari yo igenga byose ijana ku ijana.
2. Gutakamba kwacu, ni isengesho.
Dufatiye urugero ku mubembe wikubise imbere ya Yezu amwinginga ati “Nyagasani, ubishatse wankiza”. Ni isengesho natwe dukwiye kwitoza. Ni isengesho ryifashishwa mu Masengesho tumenyereye mu Rwanda, ya yandi yihariye yo gusabira abarwayi. Nta muntu n’umwe ushobora kumenya impamvu nyakuri bamwe bajya gusenga no gusengerwa bagakira, abandi ntibakire. Ushobora gusengera ikibazo runaka ukarambirwa kuko ubona nta gihinduka. Ariko se igihe Yezu ubwe yagendaga mu Galileya n’ahandi, kuki umuntu wese wambwegeraga amusaba gukira yahitaga amukiza ako kanya? Twibuke ko ariko yamubwiraga ati ukwemera kwawe kuragukijije, maze duhore dusaba ukwemera gukomeye.
Umukiro dukwiye gushaka, ni ukugira umutima wemera Yezu Kirisitu we wenyine uduha gutsinda isi. Ibyo bibazo byose twarondoye bidutera kwiheba bikadushyira mu burwayi kuri roho no ku mubiri, tuzi ko bifite umuzi muremure mu isi yahindanyijwe n’icyaha cy’inkomoko. Ni uko biri rero, nta na rimwe ku isi dushobora kumva dutunganiwe byuzuye. Duhora twagirijwe hirya no hino ku mubiri, kuri roho no ku mutima. Ariko rero, iyo tugize ukwemera guhamye muri Yezu Kirisitu, urugendo rwo gukira tuba turugeze kure kuko nta kintu na kimwe, cyaba uburwayi n’andi mage yose, cyadutandukanya n’Urukundo Imana yadukunze mu Mwana wayo Yezu Kirisitu. Ni we uduha gutsinda isi tukarangamira ijuru twaba bazima cyangwa twaba turwaye.
Yezu ubwe, naduhe ubutwari bwo gukomera no kumubera indahemuka igihe cyose. Bikira Mariya Umubyeyi wacu n’uwa Kiliziya aduhakirwe iteka. Abatagatifu duhimbaza none, Gudula, Magisimiyani, Pasiyenti, Lusiyani, Severini, Baruduwini, Apolinari, Lawurenti Yusitiniyani, badusabire ku Mana
Padiri Cyprien BIZIMANA
Guadalajara/Espagne