Nyamara bibereye mu mahoro

Ku wa 2 w’icya 32Gisanzwe A, 14 Ugushyingo 2017

Amasomo:

 Isomo rya 1: Buh 2, 23-3, 9

Zab 34 (33), 2-3.16-19

Ivanjili: Lk 17, 7-10

Amasomo ya none ahuje rwose n’uku kwezi kwa cumi na kumwe kugenewe gusabira roho zo muri Purugatori. Kuyazirikana byadufasha kumva ko tugana aheza ari na byo bituma dukora ibyo dushinzwe mu bwiyoroshye nta kwishongora.

Isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ubuhanga turarimenyereye ku munsi mukuru w’abatagatifu bose. Ahenshi bahanika indirimbo basubira muri ayo magambo twumvise mu isomo rya mbere. Twahereye mu mpera z’umutwe wa kabiri tuzirikana ko Imana yaremeye muntu kudashanguka kuko yamuremanye ishusho yayo. Twanasobanukiwe ko icyatumye urupfu rwaduka ari ishyari Sekibi yagiriye muntu. Yamutandukanyije n’Imana maze urupfu rwa roho ruramwigabiza. Tuzirikane ko n’ubu Shitani ihora ihekenya amenyo. Umujinya urayisya iyo ibona abantu bari mu nzira nziza igana Imana. Ni yo mpamvu ari ngombwa guhora turi maso kandi dushaka icyadufasha gutsinda imitego y’iyo nyagwa.

Uko biri kose, igitabo cy’Ubuhanga cyaduhumurije muri aya magambo: “Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana, kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho”. Kuba kuri iyi si umuntu ashakisha ubutungane akenshi bimukururira gusuzugurwa. Hari abamufata nk’indangare. Niba ari umukoresha ugirira urugwiro abakozi ndetse akabahemba abarengerezaho, hari abamufata nka rugabishabirenge cyangwa umupfayongo. Uwihangana akababarira abamutoteza abamututse akabihorera akituriza, hari abamwita imbwa. Bibwira ko azapfa atyo nta kindi! Nyamara twabwiwe ko abantu nk’abo babayeho bigengesera baharanira ubutungane bibereye mu mahoro mu gihe mu maso y’ibiburabwenge (ibipfamutima) babaye nk’aho bapfuye byarangiye. Igitabo cy’Ubuhanga cyaduhaye ingingo nyinshi zumvikanisha ko uko byagenda kose kubaho mu nzira z’Uhoraho bizageza mu birori n’ibyishimo by’ubuzima buzima bwa bundi butazima.

Ibyo Ubuhanga butubwira, nibyuzurizwe mu Ivanjili ya none. Yezu Kirisitu atwigisha kuba abagaragu biyoroshya. Ni mu murimo yadushinze. Yabibwiye abigishwa be ati: “Namwe ni uko, nimurangiza gukora icyo mwategetswe cyose, mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu nk’abandi: twakoze ibyo twari dushinzwe’”. Tuzirikane ko ibyo yabibwiraga intumwa ze. Umurimo zishinzwe ni ukuzamenyesha iby’Ingoma y’Imana mu bantu bose. Izasagamba neza nibihatira kuyamamaza mu muco wizera ubuzima buzaza barangwa n’ukwiyoroshya n’ukwicishabugufi.

Ugusagamba kw’Ingoma y’Imana kubangamirwa n’amatwara ataboneye y’ababatijwe. Iyo bihaye kuba mu isi bitandukanye n’ubutumwa Nyagasani yabahaye, ntibaba bagishoboye gutuma urumuri rwe rukwira hose. Biba agahomamunwa iyo abinjiye mu muhamagaro wo kuberaho gusa Ingoma y’Imana baranzwe n’intege nke nta kurwanyarwanya ngo batagira uw’umutima woroheje bagusha.

Ni ugusabirana dushyizeho umwete kandi tugafashanya. Abalayiki n’abihayimana dufite inshingamo ikomeye muri iyi si inyuzamo ikarangwa n’umwijima. Amizero yacu ni ukuzinjira mu ijuru hamwe n’abavandimwe bacu. Tubiharanire buri munsi.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Unshoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho