INYIGISHO YO KU WA GATANU W’ICYA 24 GISANZWE C, 20 NZERI 2019
‘‘Na n’uyu munsi Yezu akeneye abamufasha’’
Amasomo: 1Tim 6,2c- 12; Sal 48; Lc 8,1-3
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe!
Yezu Kristu umukiza wacu aduhamagararira gukundana no kunga ubumwe, maze ibyo byaturanga mu mibereho, mu mikorere n’imikoranire byacu, tukarumbuka imbuto nyinshi z’abamuyobotse koko. Iyo twitegereje neza dusanga hari itandukanyirizo rikomeye hagati y’abakorera hamwe n’ukora wenyine. Abanyarwanda bati: ‘‘Abishyize hamwe nta kibananira’, bakongera bati: ‘‘Umwe arya bihora’’. Umutima wo kwemera gukorana n’abandi, gufashwa na bo, kugobokwa na bo, ni umutima w’ubukristu. Ntuterwa no kuba umuntu yumva ntacyo ashoboye, ahubwo ukomoka ku rukundo, ubwiyoroshye, icyubahiro n’icyizere tugirira abandi, bityo gukorana na bo tukabibonamo inyungu nyinshi.
Yezu Kristu Imana rwose n’umuntu rwose, n’ubwo ari Nyirububasha bwose, yaranzwe n’uwo mutima wo gukorana n’abandi, wo kwemera gufashwa n’abo yari azi neza haba mu mbaraga ndetse no mu ntege nke zabo. Urwo ni urugero rutagira uko rusa yaduhaye.
- Ku ikubitiro Yezu yatoye intumwa ngo zimufashe
Amagambo Yezu yabwiye intumwa ze agira, ati: ‘‘Nuko rero nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose’’ (Mt 28,19) akubiyemo gahunda ya Yezu ubwe yo gukiza abantu ariko afatanyije n’abantu. Si ubutumwa intumwa zari zihawe kubera ikindi kindi kitari umukiro w’abantu. Yezu yanabijeje ko ari kumwe na bo kugera igihe isi izashirira. Mu yandi magambo, Yezu yashakaga abamufasha, na n’uyu munsi araduhamagara ngo tugendane nawe, tumufashe. Barahirwa abumva iyo mpuruza ye.
- Ntawe udakwiye gufasha Yezu, nta n’ukwiye kubura icyo amufashisha
Akenshi iyo dutekereje ku nkoramutima za Yezu, zabanye na we, zikamubona yigisha, akora ibimenyetso bitandukanye ndetse zimwe zikamuherekeza ahakomeye kugera ku musaraba, tubangukirwa no kumva intumwa. Koko rero zaramufashije mu murimo we wo gukiza isi, ari na cyo cyari cyaramuzanye ku isi.
Ubundi buryo bwo gufasha Yezu buzwi cyane, ni ukumufashiriza mu b’intamenyekana, mu baciye bugufi n’abakene b’ibyiciro binyuranye (Soma Ivanjili ya Mt 25,31-46).
Nyamara si aho gusa, duhereye ku ivanjili ya none, tuvuge ku kundi gufasha Yezu tugendana na we. Turabona urugero rw’abagore bakurikiraga Yezu n’intumwa ‘‘bakabafashisha ibintu bari bafite’’ (Lk8,3).
Uko tubizi, Yezu ntacyo yari abuze dore ko ari umuremyi wa byose nyamara yemeye ubufasha bw’abo bagore bagendanaga na we. Aha ni na hamwe dushobora guhera twemeza ko Yezu yatubereye urugero mu kubaha bose dore ko mu gihe cye abagore batari banafite umwanya w’icyubahiro muri rubanda, ariko Yezu yemeraga gufashwa na bo. Ari we ndetse n’intumwa, ibyiza byose babaga bagezeho mu murimo wo kwigisha, abagore babaga babigizemo uruhare. Nta ruhare ruba ruto mu gufasha Yezu, na n’uyu munsi abo bagore baratwa n’ivanjili nk’ababaye hafi Yezu. Byose babiterwaga n’urukundo, ukwemera n’amizero bari barashyize muri we, bityo bakamufashisha ibyo bari batunze batagonorwa. Mu kuzirikana neza, dusanga bariya bagore baranagize umugisha ukomeye wo gufasha umuremyi wa byose, bamufashishije ibyo yabahaye.
- Uyu munsi jye n’iki mfashisha Yezu?
Hari abajya gufasha Yezu bakababwa kuko ‘‘bahora bararikiye kurunda ubukire, bakagwa mu mutego w’ibishuko’’ (1Tm 6, 9) birimo n’igishuko gikomeye cyo kwima uwabahaye, ngo hato umutungo wabo udacubangana. Nyamwangiyobyavuye yimye uwamuhaye inka. Kuri twe nk’abakristu, icy’ibanze kandi cyihutirwa ni ukuzirikana ko Yezu yatugabiye kandi ko adukeneye ngo tumufashe. Ntukigaye, ntukagaye inkunga yawe kuko icyo wamufasha cyose ubinyujije muri Kiliziya cyangwa unabikoze mu ibanga, ariko uzirikana ko ari we ubigiriye, aragishima kandi akazakiguhembera. Burya abantu ni twe tutanyurwa, na ho Yezu we anyurwa n’ibyo dukoranye umutima ukunze kandi uzira uburyarya, kabone n’ubwo mu mirebere yacu nk’abantu bitaba bifite agaciro kanini. Icyo wakora cyose ngo umurimo we wo gukiza ukomeze hirya no hino ku isi, aragishima kandi humura uzabyiturwa ku munsi w’izuka ry’intungane. Bamwe bafasha Yezu batanga inkunga zinyuranye zo gufasha kiliziya ngo hato ba bashumba mu by’iyobokamana twohererejwe batavaho bibaza, ngo: ‘‘ejo iyi Kiliziya izamera ite’’? Ni byiza ko abakristu benshi bamaze gukura mu myumvire y’uko ntawe ushobora gutandukanya urukundo rwa Kristu n’urwa Kiliziya ye. Ndetse mu yandi magambo, nta handi twagaragariza ko dukunda Yezu kuruta muri Kiliziya ye. Ukunda Yezu akunda Kiliziya ye akayifasha, akayitangira. Hari imvugo itifitemo ukuri na guke tujya twumva: ‘‘Nkunda Imana cyane, ndasenga, ndasiba, … ariko kiliziya ibyo irimo simbyumva yewe ntibinandeba’’.
Bavandimwe, tumurikiwe n’ukwemera kandi dufashijwe n’ingabire y’Imana, duhamagariwe guhora tuvugurura imyumvire yacu ari na ko dufata ingamba nshya zo kubaho mu gushaka kwa Kristu. Nk’uko bariya bagore ivanjili itubwira bagendanaga na Yezu, ngo hato atavaho agira icyo abura bikaba intandaro yo kutarangiza neza umurimo we, birakwiye ko ba bakristu bumva ntacyo bapfana na kiliziya usibye kugira ibyo bayisaba (Misa, amasakramentu, ibindi bikorwa by’ubuyoboke, guherekeza abacu bitabye Imana…) bakwiye kwibaza iki kibazo kandi bakakibonera igisubizo: Naba hari icyo mfasha Yezu Kristu, We Mutwe wa Kiliziya mbereye urugingo? Burya ubwikunde n’ubwirasi bya kamere yacu bituma twumva Kristu aturimo umwenda, na ho ubutungane bukatwumvisha umwenda tumufitiye, ku buryo twakwigaya ko ntacyo twamufashije.
Abahowe Imana bo muri Koreya, Andreya Kim na bagenzi be, badusabire gukunda Yezu, maze ubuzima bwacu bube ubwo kumukurikira by’ukuri ari na ko tumufasha gukomeza gukiza isi.
Padiri Fraterne NAHIMANA
VALENCIA/ ESPAGNE