Nyamurwanyakirisitu ahinduke

31/12/2019

AMASOMO: 1º. 1 Yh 2, 18-21;Zab 96 (95), 1-2.11-13; . Yh 1, 1-18.

Abarwanya Kirisitu badutse ari benshi

1.Dushoje 2019

Uyu ni umunsi wa nyuma w’umwaka 2019. Nk’uko bigenda igihe cyose, buri mwaka tuwutangira dusabira isi yose umugisha. Tuba twifuza kuzawurangiza mu mahoro tumeze neza. Tuba twiyifuriza twese n’abacu bose n’abatuye isi bose ibyiza bisendereye. Nta n’umwe uba azi ko uwo atangiye azawurangiza. Cyakora twe tuzirikana iyi nyigisho n’abandi bose bagihumeka, 2019 turawurangije. Buri wese afite uko yawubayemo.

2.Duherekezwa n’Ijambo ry’Imana

Buri gihe kandi, Kiliziya iherekeza abantu bose ibagezaho Ijambo ry’Imana Data Ushoborabyose. Ni na ryo umuntu wese wifuza gutera imbere ashingiraho ubuzima bwe. Ababatijwe ni benshi kandi bateguriwe gutungwa n’Ijambo ry’Imana. Bigishijwe ukuri k’uko imirimo bakora igomba kujyana n’isengesho. Babwiwe ko nta handi haba umugisha, ubuzima n’amahoro atari muri Yezu Kirisitu. Ibyo abantu bose cyane cyane ababatijwe barabyumvise.

3.Ubusabane na Yezu

Umugisha rero uherekeza umuntu uturuka mu busabane afitanye n’Umwana w’Imana Yezu Kirisitu. Yezu ubwe mu Ivanjili ya none yemeje agira ati: “…abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye”. Mu ncamake, ibyiza dusaba mu ntangiriro z’umwaka tubihabwa n’uwo twemera ko Izina rye ari ritagatifu. Umuntu wese wiyumvamo ububasha akomora ku Mana, ni umwana wayo koko, kandi yemera gushingira imibereho ye kuri Jambo wigize umuntu akabana natwe.

4.Dukanguke, nta kubeshywa

Nyamara se ni ko abantu bose bashishikarira kumwemera no kumukurikira? Reka da! Ivanjili yadukuriye inzira ku murima: “Yaje mu bye ariko abe ntibamwakira”. Biratangaje kubona nta kintu na kimwe cyaremwe atari muri Jambo nyamara abantu bakamwanga kandi ari we byose na bose bikesha kubaho! Ikindi giteye ubwoba ni uko Yohani adukangura ngo tutavaho tubeshywa menshi: Ngo ba Nyamurwanyakirisitu baradutse. Ngo abarwanya Kirisitu badutse ari beshi. Abo bose barwanya Urumuri rwa Kirisitu, ni bo batumye isi yacu icura umwijima. Hari nyamara abantu batari bake bakataje mu butungane. Ijambo ry’Imana uyu mwaka wose ryeze imbuto nyinshi mu mitima y’abantu batabarika. Nyamara ariko kandi cya kidobya kirahari ku isi yose. Ba Kidobya bashobora no kuba ari bake. Ariko burya n’iyo umuntu yaba umwe ukorera shitani ahantu aha n’aha, burya asenya byinshi kandi ibikorwa bye by’indurwe bihindanya isi yose. Ni iyo mpamvu y’umugisha utarageze kuri bamwe.

5.Hari abashoje bashegeshwe

Hari abagiye kurangiza nabi uyu mwaka. Abo ni abawushoje bashobewe. Hirya no hino ku isi, hari abashoje bashonje bashavuye rwose. Mu migabane yo ku isi, hari abashoje bashegeshwe. Abo babuze amahoro. Babuze amajyo baraburabuzwa. Babuze amahoro n’ibyishimo kubera inabi ya muntu. Ba Nyamurwanyakirisitu, abagiranabi batumye abantu batari bake hirya no hino ku isi barangiza uyu mwaka mu marira.

Imigambi mizima mu gihe kiri imbere ni iyo gufasha abatishoboye. Buri wese uko abashije azafashe mugenzi umerewe neza. Azamuhumurize namusanga mu mage. Azamube hafi igihe azamusangana ubwigunge n’ukwiheba. Ikindi kandi buri wese azajye ku mavi kugira ngo Urumuri Nyarumuri ruganze umwijima w’ikinyoma n’ubugome. Ijambo ry’Imana rizaduherekeza dukore ibyiza, ibibi tubihindire kure. Tuzasenga dukomeje kandi kugira ngo imitima y’ababi ihinduke maze amahoro aganze mu mitima no mu mihana.

Yezu Kirisitu Soko y’Amahoro, Urukundo n’Ineza, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya naduhakirwe iteka. Abatagatifu, Silivesitiri, Kolumba, Pawulina, Melaniya muto, Yohani Fransisiko Rejisi na Mariyo, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho