Nyina wa Jambo twakunganya iki? Twihoreze Gihozo cy´Ijuru!

Inyigisho yo kuwa kuwa 28 Ugushyingo 2015- B: Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho

Amasomo tuzirikana: Iyimukamisiri 3,9.15-20, 1 Sam 2; Rm 5,12.17-19; Yn 2,1-11

Muhore mwiteguye kandi musenge, musingiza Nyagasani .

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe Iteka ryose. Mbere ya byose ndibutsa ko uyu munsi tariki ya 28 Ugushyingo ari ibirori bikomeye i Nyaruguru, umunsi Bikira Mariya yabonekeyeho umwe mu bakobwa i Kibeho. Imana ibiherebwe ikuzo n´icyubahiro kuba yaratwibutse twese i Kibeho, ubutaka butagatifu, ikadutumaho abana bayo kandi nabo bagatumika. Nyina wa Jambo twakunganya iki? Twihoreze Gihozo cy´Ijuru!

-Mube maso kandi musenge: Inkuru Nziza y´uyu munsi nibyo idukangurira. Bikaba binahuje na bumwe mu butumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho. Yezu, mu nyigisho ze za nyuma ku bigishwa be, natwe b´uyu munsi, aravuga ati mube maso kandi mwitonde hato imitima yanyu itazatwarwa n´ubusambo, n´isindwe, n´uducogocogo tw´ubuzima kuko mutazi umunsi n´igihe Umwana w´Umuntu azazira. Tube maso rero kandi dusenge tubikuye ku mutima. Dusabe dusabira n´Isi yose kugirango amahoro aganze mu mutima wa muntu. Dusenge kandi twisubireho, duture Rurema imitwaro yose yacu kuko ariwe gakiza kacu.

-Bana b´abantu nimusingize Nyagasani: Icyiza kiruta byose Imana yaduhaye kurusha ibindi biremwa, n´ukuba dushobora gusingiza Imana mu ndirimbo z´urusobe tumurata tukamwereka ko umutima wacu n´ubwenge byacu ariwe birangamiye. Kuba dushobora kumbura umunwa tukabwira Nyagasani tuti:” Ingoma yawe n´ingoma izahoraho iteka ryose”. Mubyo dukora byose tugomba gusingiza Imana kuko tutayifite ntacyo twakwigezaho. Imana niyo Nkingi twegamiye kandi idufashe. Tuyisingize rero no mu bikorwa bya buri munsi. Tuyishimire ineza iduha n´urukundo rutagereranywa.

Ngwino Nyagasani Yezu: Uyu munsi turi ku mpera z´umwaka B tugatangira umwaka C. Tukaba tuwutangirana na Adventi, igihe twitegura ukuza kwa Nyagasani Yezu, Umwana w´Umuntu. Tuvugire icyarimwe rero tuti; ngwino Nyagasani Yezu maze utahe imitima yacu maze isi ibone guhinduka. Abari i Kibeho n´ahandi hari kubera isengesho ry´Umubyeyi B. Mariya, bo ndumva rwose mwabigezeho. Yezu ati:”Nimwishime kandi munezerwe kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru”. Kuri uyu munsi rero twongere tubwire Mama Mariya tuti: Nyenyeli yamurikiye i Nyaruguru, guma utumurikire abana bawe. Utumurikire kugirango tuzirikane ubutumwa bwawe bityo twisubireho kandi duhinduke mu mitima yacu kandi n´ibisekuruza byose bizahore byibuka iyi neza uhora utugirira maze bigusingize.

Dusabe kugirango Nyagasani adufashe duhore turi maso ubudahwema kandi tudacika intege mu masengesho yacu ya buri munsi. Mwamikazi wa Afrika n´u Rwanda, Bikiramariya Nyina wa Jambo, Nyina w´Imana, uduhore hafi ubu n´iteka ryose, Amen.

Padiri Emmanuel MISAGO.

NB: Iyi ndirimbo iri hasi nyituye Umubyeyi wacu Nyina wa Jambo, Umubyeyi wadusuye i Kibeho, kubera urukundo rwe rutagereranywa. Twamwitura iki?

Mubyeyi wasuye i Kibeho.

1. Ndakuramutsa mubyeyi w´Imana,

Wowe wiyeretse abana bawe.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

2. Mutima wanjye Usingize Imana,

Yatwoherereje Umuhire w´Ijuru.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

3. Roho yanjye ishimire Nyagasani,

Nk´uko Umugaragu wawe abitwibutsa.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

4. Ibisekuruza bigusingize,

ku bw´Urukundo rutagereranywa.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

5. Mama washatse ko dukundana,

Urukundo nk´urw´I Nazareti.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

6. Guma udutumeho abana bawe,

Bagutumikire Mubyeyi.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

7. Imyirongi n´impundu byaravuze,

Igihe udusura Inyaruguru.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

8.Muvuge Rozari ya buri munsi,

Kandi mwisubireho muhinduke.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

9. Nimugire ukwemera guhamye,

Mwemere ubutatu butagatifu.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

10. Mwemere kandi mukundane,

Nk´uko Umwana wanjye yabakunze.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

11. Muture Rurema imitwaro yose,

Kuko ariwe gakiza bana banjye.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

12. Munyakire mu mitima yanyu,

Muvuge Rozari y´ububabare.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

13. Bana banjye mbasabye ko mwemera,

Niyo soko y´agakiza kanyu.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

14. Munyibuke ndi I kaluvaliyo,

Aho Umwana wanjye yababarijwe.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

15. Nyina wa Jaambo twakunganya iki?

Twihoreze gihozo cy´Ijuru.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

16. Nyenyeli yamurikiye i Nyaruguru,

Tumurikire twese abana bawe.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

17. Wowe Zuba ribengerana,

Wowe Mutoni watashye Ijuru.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

18. Duhunde umugisha wa kibyeyi

Maze duhore tukugana.

Mubyeyi wasuye i Kibeho (2x)

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho