Nyina wa Yezu iruhande rw’umusaraba

Inyigisho yo ku kane tariki ya 15 Nzeri 2022 

icyumweru cya 24 gisanzwe C.

“Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya Madalena.”

 Bavandimwe, tariki ya 15 Nzeri buri mwaka duhimbaza ububabare bwa Bikira Mariya, ni umunsi ukurikira ikuzwa ry’umusaraba duhimbaza ku ya 14 Nzeri. Ibi bishimangira isano ikomeye iba hagati y’umubyeyi n’umwana ikaba igaragara by’umwihariko hagati ya Yezu na Bikira Mariya. Ububabare Yezu yatwaye ku mubiri kugeza ku rupfu rw’umusaraba, umubyeyi we Mariya yarutwaye ku mutima nk’uko umusaza Simewoni yari yarabimuhanuriye muri aya magambo “nawe kandi inkota izakwahuranya umutima ” (Lk 2,35a). Umubyeyi Mariya yarababaye cyane kubera ububabare bw’umwana we Yezu. Uyu munsi tuzirikana ubwo buzima Bikira Mariya yanyuze hose.

Mu ivanjiri ya Yohani iri mu masomo ateganyijwe kuri uyu munsi tubonamo ko Bikira Mariya yari ahagaze iruhande rw’umusaraba wa Yezu. Yasangiye na we ububabare bityo agira uruhare rukomeye mu kuducungura. Ibi bidufasha kwakira ububabare duhura nabwo mu buzima bwacu, tuzirikana ko kuba uwa Kristu atari ukudahura n’ububabare na rimwe ahubwo ari ukwifatanya na Yezu na Mariya. Ibyago n’ibibazo ndetse n’urupfu bidafite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu ko ahubwo ari inzira tugomba kunyura twifatanyije na Yezu wapfuye akazuka.

Mu isomo rya mbere ryavuye mu ibaruwa ya mbere mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye abanyakorenti araduha ubuhamya bw’urupfu n’izuka bya Yezu ari ho ukwemera kwacu gushingiye. Yezu yatsinze ububabare arazuka nk’uko byari byaranditswe.Yabonekeye intumwa ze n’abagishwa be bityo ubuhamya bwabo buba ishingiro ry’ukwemera. Ni Inkuru Nziza y’umukiro tuhamagariwe kwamamaza kuri bose na hose.

 Umubyeyi Mariya yongeye no kutwibutsa agaciro ku   ububabare mu buzima bwacu ubwo abonekeye i Kibeho akanadusaba kujya tuvuga ishapule y’ububabare. Dusenge kandi twizere Imana ituba hafi itwohereza umwana wayo n’umubyeyi Bikira Mariya mu kudufasha mu rugendo turimo rugana ijuru.

Bikira Mariya umubyeyi wababaye cyane udusabire.

Padiri Sindayigaya Emmanuel.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho