MARIYA UMUBYEYI W’IMANA, 1 MUTARAMA 2021
Amasomo: Ibar 6, 22-27; Gal 4, 4-7; Lk 2, 16-21
Bavandimwe ku ya mbere z’ukwezi kwa mbere tuzirikana Ku ngingo ebyiri z’ingenzi nk’abemera Kristu. Iya mbere ni umunsi wa Bikira Mariya nyina w’Imana. Iya kabiri ni intangiririro y’umwaka (ubunani). Amasomo liturgiya yaduteguriye kuri uyu munsi na yo aragaruka kuri izo ngingo uko ari ebyiri: guhimbaza Bikira Mariya Nyina w’Imana (Nyina wa Jambo) no gutangira umwaka mushya.
Duhereye ku isomo rya kabiri n’ivanjili by’uyu munsi baratubwira neza ko Bikira Mariya ari nyina w’Imana: “Igihe cyagenwe kigeze Imana yohereje umwana wayo avuka ku mugore (gal 4,4-7). Nta wundi wabyaye umwana w’Imana utari Bikira Mariya nk’uko ijambo ry’Imana ridahwema kubidusobanurira ariko na Kiliziya ibishimangira mu nama nkuru yayo yabereye i Efezi muri 431 ndetse na Bikira Mariya akabyibutsa ubwo yabonekeraga i Kibeho mu Rwanda mu 1981. Ni ukuri rero dukwiye kubakiraho ubuzima bwacu kandi tukakugeza no ku bandi ko Bikira Mariya ari nyina w’Imana akwiye icyubahiro n’ubwo we yicisha bugufi: “ibyo byose akabishyingura mu mutima we” nk’uko ivanjili yabigarutseho (Lc 2,16-22).
Indi ngingo tuzirikana ni uko twatangiye umwaka mushya. Mu ntangiriro z’umwaka ni igihe cyo kwifurizanya ibyiza no guharanira gukora neza no kubiba amahoro mu bo tubana. Ni igihe cyo gusabirana umugisha. Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’ibarura twumvise ko gutanga umugisha bituruka mbere na mbere ku Mana bigakomerezwa mu bahagarariye umuryango wayo ari bo bahungu ba Aroni. Ubu ni abasaseredoti bawutanga mu izina ry’Imana. Batweretse amagambo akoreshwa mu gutanga umugisha: “Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde akurebane impuhwe agusakazeho inema ze, akwiteho aguhe amahoro”. Tubeho mu kwemera twifurizanye ibyiza.
Nyina wa Jambo adusabire .
Padiri Emmanuel Sindayigaya