Nyongerera ukwemera guhamye Nyagasani

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 1 gisanzwe, Umwaka B

Ku ya 15 Mutarama 2015

Amasomo: Heb3,7-14; Zab 94(95), 6-7abc,7d.8-9, 10-11;Mk1,40-45.

Mariko 1, 40-45: Ukwemera guhamye. Ubishatse wankiza.

Bakristu bavandimwe, Yezu akuzwe iteka ryose. 

Uyu munsi turumva mu ncamake ikiganiro Yezu agirana n´umurwayi w´ibibembe, aho umuhuro w´abo bantu bombi urangira Yezu akijije umunyabibembe. Turumva aho uwari igicibwa, kubera indwara idakira, yongera kwakirwa nk´umuntu muzima mu bandi. Muri iki gikorwa cy´agakiza kuri uyu munyabibembe, we ubwe, niwe wafashe iyambere aza agana Yezu  maze apfukama imbere ye, amwinginga agira ati “niba ubishaka ushobora kunkiza“(Ivanjili). Yezu yamurebanye impuhwe. Nuko ati “ndabishatse, kira“. Nuko uwari urwaye indwara idakira aba arakize.

Iki gitangaza gifitanye isano n´ukwemera k´uyu murwayi, igihe afata iyambere agasanga Yezu yizeye ko ari Umukiza w´abababaye. Ivanjiri y´uyu munsi iratugaragariza uburyo kugira ukwemera guhamye ari ingenzi mu buzima. Uko kwemera kandi niko gutuma dufungura umutima maze tukemera kugirana n´Imana ikiganiro, bityo tukagenda dusesengura uburyo inadukunda kuburyo butagereranywa, kandi ko ariyo mukiro wacu. Ukwemera ni ingenzi mu buzima kuko kutumurikira, bityo kukaturonkesha agakiza nyako kava ku Mana Nzima. Uko kwemera niko gutuma tuba umwe na Kristu niba dukomeje kudahinyuka mu mimerere yacu yo mu ntangiriro( Isomo rya mbere). Icyo kiganiro rero cyo mu mutima, kamere muntu wese yagombye kumenya ko afite muri we, kuva Imana yarema Isi, nicyo gituma dukura mu kwemera nyako maze ntitujijinganye ko Yezu ariwe Mukiza wacu, kandi ko yigize Muntu akisanisha natwe kugirango adukize uburwayi bwose duhura nabwo mu buzima bwo muri iyi Si. Zaburi nayo iti: “Duhine umugongo twuname, dutere ivi imbere y´Uhoraho waturemye…“. Naho Isomo rya mbere riti: Ntihakabe n´umwe muri mwe wigiramo umutima mubi, ngo yitandukanye n´Imana Nzima, abitewe no kubura ukwemera…, ayobejwe n´icyaha. Kuri uyu wa kane rero w´icyumweru cya mbere gisanzwe, aya masomo yombi aratuburira kugaruka ku gicumbi cyacu cy´ukwemera guhamye no kudashidikanya na rimwe ko Yezu ari we Mukiza w´abantu.

Gusa kugera ku kwemera kutajegajega ntibyoroshye kuko bisaba ubwitange, kwiyibagirwa, kwitangaho igitambo hamwe na Kristu kugirango turonke agakiza nyako. Niyo mpamvu uyu munsi twagombwe gusaba Yezu tugira tuti: “Nyongerera ukwemera  guhamye Nyagasani” maze mbone gukira. Uko kwemera guhamye niko gutuma tuganira n´Imana ntidushidikanye ko ituba hafi igihe cyose; niko kandi gutuma tubana n´abantu tugashobora kumvikana nk´abavandimwe mu bihe byose; bityo n´isi tukayibamo uko bikwiye.

Ku bw´intege zonyine za Muntu biragoye kugera kuri uku kwemera tutajegajega. Niyo mpamvu tugomba kwiragiza Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, igihe cyose, kugirango aduhore hafi. Duce bugufi rero mu mibereho yacu, maze Yezu wavukiye kudukiza agire ati: “Ndabishatse kira”.

Padiri Emmanuel MISAGO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho