Nyongerera ukwemera Nyagasani

Inyigisho yo ku wa 1 w’icyumweru cya 7 gisanzwe, Mbangikane, A

Ku ya 24 Gashyantare 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Yak 3, 13-18; 2º. Mk 9,14-29

Kuzirikana amasomo ya none, bitumye twongera gutekereza ku kwemera kwacu. Twishimiye ko kuva kera twamenyeshejwe YEZU KRISTU kandi kenshi na kenshi turirimba ya Ndangakwemera yacu. Ariko rero, Ivanjili ya none itwumvishije ko intera yo kwemera Imana bisanzwe idahagije. Ni ngombwa kugera ku rwego rwisumbuye, aho twiyumvamo ububasha bwo kwirukana roho mbi no kurangwa n’amatwara agaragaza hose impumeko y’Inkuru nziza y’Umukiro.

Nta n’umwe muri twe wakwihamya ngo avuge ko rwose yaminuje mu kwemera kuko twese tuzi imibereho yacu n’iy’abavandimwe kuri iyi si. Hari byinshi bitunanira cyangwa bidutsinda bigatuma twemeza ko tukiri kure mu kwemera. Inzira y’umukristu ni iyo guhora atakamba kuko ashaka kubaho mu byishimo, amahoro n’umudendezo ariko kenshi agaturwa hasi n’isi, ibyayo n’abayo!

Twiyumviye ukuntu abigishwa ba YEZU KRISTU bagerageje kwirukana roho mbi ikababera ibamba. Ese byatewe n’iki kandi bari bamaze igihe kirekire bemeye kugendana na YEZU ndetse yari amaze iminsi abohereje mu butumwa bakagaruka bishimiye ko birukanye nyinshi kandi basize abarwayi amavuta bagakira (soma Mk 6, 12-13; 8, 34)? YEZU KRISTU yashatse kugaragaza ko igihe cy’ubusendere bw’imbaraga yateganyaga kubasenderezamo cyari kitaragera. Twibuke ko hashize igihe YEZU arapfa arazuka aboherereza Roho Mutagatifu biteguye kwakira bifungiranye basenga igihe kirekire. Mu Ivanjili twasomewe, umuntu yaje asaba intumwa n’abigishwa ba YEZU kumukiriza umwana ntibabishobora. Birumvikana ko byabateye kwibaza: bibwiraga ko kuba baramumenye bakamukurikira byari bihagije kugira ngo bahite bagaragarizwamo ububasha nk’ubwe. Hari intambwe yindi bagombaga gutera: intambwe ikomeye mu isengesho: atarapfa ngo azuke, gusenga kwabo byari ukumuba iruhande bakabona asenga ariko bo ubwabo bari bataramenya isengesho icyo ari cyo. Ibikorwa bihambaye bakoraga byo kwirukana roho mbi no gukiza abarwayi, byashobokaga igihe cyose yabaga ari we ubatumye mu gace aka n’aka. Igihe cy’isengesho rityaye kizagera, ubwo bazaba batakimurebesha amaso y’umubiri, igihe bazakoreshwa na Roho we aho bazaba bari hose nta gutinya, igihe bazashingira ukwemera kwabo ku Rupfu n’Izuka bye, igihe bazegurira ubuzima bwabo bwose isengesho rirangwa no kwifuza kubana na We iteka mu ijuru. Mu by’ukuri amasengesho menshi tuvuga, ubuyoboke n’ubusabaniramana tugaragaza, nta reme bigira iyo umutima wacu utagana ku rupfu tugomba kunyuramo ruduhingutsa mu byishimo by’ijuru.

Uko gukururwa n’ijuru ni ko guha isura ibikorwa byacu. Iyo isengesho ritageze kuri iyo ntera, imibereho yacu ya gikristu ihinduka amarangamutima adatsinda ishyari rikabije n’ubucabiranya n’ibindi byose Mutagatifu Yakobo yatunyuriyemo mu isomo rya mbere. Dukwiye guhora twisuzuma twe tuvuga ko twemera: twakora iki kugira ngo imivurungano n’ibikorwa bibi by’amoko yose birangire? Abareta ibyo byorezo banywanye n’abigometse ku Mugambi w’Imana wo gukiza isi.

Ese nta na rimwe tugira uruhare ku byago abavandimwe bacu bahura na byo? Ese tugaragaza ko nta ho duhuriye n’ibibuza abantu amahoro? Birababaza kandi bigashengura iyo uwitwa umukristu wibwira ko yemera agira uruhare ku mivurungano ivuka kuri Sekibi yimikwa mu mitima y’abarwanya Imana! Yakobo intumwa yadufashije kwisuzuma agira ati: “…niba mu mutima wanyu huzuyemo ishyari n’ubucabiranya, ntimukirate cyangwa ngo mubeshye muhinyura ukuri”. Ni nk’aho yatubwiye ati: “Niba ari uko biteye mu mibereho yanyu, ntimukirate ngo mufite ukwemera”. Ukwemera ni umunzani w’ukuri. Mu gihe YEZU yatubwiye ko byose bishobokera uwemera, twisuzume maze duhore twiyoroshya nk’uriya mugabo watakambaga agira ati: “Ndemera! Ariko komeza ukwemera kwanjye guke!”.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ubu n’iteka ryose. Amina.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho