Ku cyumweru cya XXXII gisanzwe/C, 06/11/2022
Amasomo: 2 Mak 7,1-2.9-14; 2 Tes 2,16-3,5; Lk 20, 27-34
“ESE INYUMA Y’URUPFU HARI IKI?”
Yezu naganze iteka.
Bavandimwe, kuri iki cyumweru Yezu nyuma yo kubazwa ikibazo cy’ishyushya mutwe n’abasaduseyi batemeraga izuka, yaboneyeho gusubiza ikibazo hafi ya twese usanga kiduhangayikishije twibaza tuti: “Ese inyuma y’urupfu hari iki?”.
Bavandimwe, twese nta gushidikanya buri munsi tubona abavuka ndetse n’abasoza ubuzima bwabo bagapfa. Kubera ko kubaho ari ibintu bishimisha buri wese ugeze ku isi, iyo twitegereje tubona ubuzima bwanga bukatubana bugufi, urupfu rudutwara tugishaka kubaho. Uwavuga ko rudacamo icyuho, rukatwihutana twari tugishaka kubaho ntabwo yaba abeshya.
Ntawe utabona ukuntu umwana umaze kuvuka atera ibyishimo mu muryango, cyane ku babyeyi bamwibarutse. Ubuto bwe iyo asekera bose, ubona ateye ubwuzu n’umunezero kumureba n’umwakiriye mu biganza bye. Bityo tukabona ko impano y’ubuzima ntacyo wayinganya. Nyamara nubwo ubuzima bushimisha, twese tuzi ko ubwo buzima busozwa n’urupfu. Umuntu akagenda ubutagaruka, inyoni ntizongere kuririmba mu cyakare, indabo zikanamba zikuma, amashyamba twibwira ko ari intamenwa umuriro waritahamo ukaritsemba, natwe abakuze twabaho, uko imyaka igenda yicuma tukagenda dutakaza intege, tugasaza bikarangira twitabye Imana ari byo gupfa. Nubwo urupfu twese birangira rutujyanye, nyamara muri twe twifitemo akanunu k’ubugingo bw iteka. Urugero nubwo abanyarwanda batari bakamenye Imana twahishuriwe na Yezu Kristu, bemeraga ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi, bukaba bwiza bitewe n’ibyiza umuntu yakoze cyangwa bikaba bibi iyo wakoze nabi. Kuri bo, abeza biberega mu kirunga cya Karisimbi (amasimbi), aho biberega mu mahoro naho abahemutse bo bakajya muri Nyiragongo (umuriro) aho bahora mu bubabare budashira.
Yezu, nyuma yo kubazwa n’abasadusekeyi ikibazo kerekeranye n’izuka bati: “Habayeho rero abavandimwe barindwi, uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. Uwa kabiri aramucyura… Bose uko ari barindwi bapfa badasize abana… ubwo se, igihe cy’izuka uwo mugore azaba uwa nde muri abo, ko bose bamutunze”. Igisubizo cya Yezu, kiraduha kwigiramo indi myumvire n’urumuri kuri icyo kibazo. Urupfu ntabwo ari rwo rufite ijambo rya nyuma, si iherezo rya byose, ahubwo ni umuryango utwinjiza mu buzima bushya aribwo twita ubugingo budashira.
Nkuko Yohani intumwa yabivuze neza ati: “Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko” (Yh3,1) Ntagushidikanya rwose turi abana b’Imana, bityo nyuma y’ubu buzima busozwa n’urupfu, butwumvisha neza ko tuzaronka ubugingo maze tukibanira n’Imana umubyeyi wacu, dore ko yabitsindagiye iduha Yezu, wababaye, agapfa maze akazuka bityo natwe abamwizera tukazabaho tubikesha amaraso yatumeneye ngo atubohore ingoyi z’icyaha n’urupfu.
Nubwo tutazi neza uko ubwo buzima bushya buzaba bumeze kuko Imana yabyishakiye uko, twemera ko buzaba bunyuranye n’ubu turimo hano ku isi, kuko buzaba ari ubuzima bw’ abana b’Imana bibanira na yo. Ariko nkuko Yezu bwe asa n’uwadusogongeje ni uko tuzabaho tuganje mu rukundo n’umunezero bidashira.
Bavandimwe, hari ikintu dukwiye kuzirikana: burya iyo tuvutse, mu rukundo rw’Imana ikunda abayo, imbere yacu tuba dufite ubuzima tukomba gusegasira no kwitaho, bityo tukubaka amateka y’ubuzima bwacu. Mukubaka ubwo buzima urukundo ni ingenzi kuko burya udakunda uwavuga ko aba yarapfuye ahagaze ntiyaba abeshya. Nyamara iyo urupfu rumaze kuturaha, duherekezwa n’amateka meza cyangwa mabi yaturanze igihe twari tugihumeka. Ayo mateka ntacyo dushobora kuyongeraho cyangwa kuyahinduraho, gusa imbere yacu tuba twiringiye impuhwe n’urukundo rw’Imana yo yihesha ikuzo mu butabera bwayo, maze ikatwakira nk’abana bayo ikunda byimazeyo.
Nkuko rero Yezu yabisobanuye neza kandi akanabishimangira ahereye ku Byanditswe Bitagatifu dore ko byo babyemeraga, yahumuye amaso yabo agira ati: “Ab’iyi ngoma ni bo bagira abagore cyangwa abagabo. Naho abo Imana izasanga bakwiye kugira uruhare ku bugingo buzaza no kuzuka mu bapfuye, bo ntibazagira abagore cyangwa abagabo (…) Musa na we yabitwumvishije ari imbere y’igihuru kigurumana, akita Nyagasani ngo: Imana ya Aburahamu, Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo.” Bityo Yezu ahamya ko Imana atari Imana y’abapfuye ahubwo ni iy’abazima, kandi twese ni yo tubereyeho.
Ibyo Yezu yahamije ko nyuma y’ubu buzima hari ubugingo tuzagabirwa nyuma yo kuzuka, twabyumvise mu isomo rya mbere aho twumvise ubuhamya bw’abavandimwe barindwi hamwe na nyina ubabyara, uko biyemeje guhamya ukwemera kwabo, kuko bizeraga ko ubuzima butarangirana n’urupfu ahubwo ko bazazuka bakabaho babikesha kumukomera ntibamuhemuke ku Mana, baba indahemuka ku itegeko ryayo. Abo bavandimwe biyemeje gutangariza imbere y’umwami wabahatiraga kurya inyama z’ingurube dore byari binyuranyije n’amategeko y’Imana bahitamo kuba indahemuka aho kumvira mwene muntu, maze bahakana kurya izo nyama, kuko kuri bo cyaziraga kikaziririzwa kurya iryo tungo. Bahisemo kwicwa urupfu rubi ariko bahamiriza imbere y’uwo mwami n’ibyegera bye ko ibyo bambuwe bazabisubizwa, babivuze muria ya magambo: “Wa mugome we! Uratwambura ubu buzima turimo, ariko Umwami w’isi azatuzura, tubeho iteka, twebwe dupfuye duhowe Amategeko ye”. Undi na we ati: “Iyi myanya y’umubiri nyikesha Nyir’ijuru (…) ndayisuzuguye, kandi ni We nizeye ko azayinsubiza”.
Ibi bisubizo by’aba bavandimwe bihamya ko rwose urupfu atari iherezo rya byose kimwe no kuri twe, ahubwo ko ubuzima buzatsinda. Nuko abapfuye ari indahemuka bazukire kubaho. Niba rero aba bavandimwe bahamya ko nyuma y’urupfu hari izuka, dore ko Ijambo rya Yezu ari ukuri n’urumuri rumurikira abahisemo kumukurikira no kumukurikiza, na we ateye mu ryabo ahamya ko nyuma y’urupfu hari ubugingo.
None rero bavandimwe, ubwo tumenye ko nyuma y’ubu buzima hari ubugingo dukesha Yezu, kuko urupfu yaruhinduye umuryango utwinjiza iwacu h’ukuri mu ijuru. Birakwiye ko dukomera ku isengesho risabirana kugira ngo dukomeze kuba indahemuka, ku ijambo rye maze rikomeze gukwira hose kandi rishinge imizi mu buzima bwacu. Nyamara kubera ibigeragezo n’intege nke bikunze kuturanga, birakwiye gusabirana kugira ngo abagizi ba nabi n’abagome ntaretse n’ibigeragezo binyuranye bitazudutera gucika intege maze tugateshuka inzira y’ubutungane no kurangwa n’ineza.
Bavandimwe, urukundo rwa Kristu wadupfiriye ku musaraba nirudutere umwete wo gukomera mu kwemera no mu rukundo, maze imitima yacu ijye ihora ihimbajwe no kwizera Imana no kwiyumanga ibigeragezo byose duhura nabyo. Kuko nidukomera ku rukundo rw’Imana, tuzaronka imbaraga maze tubashe kwiyumanganya ingorane n’ibigeragezo duhura nabyo, maze nyuma y’ubu buzima twamburwa n’urupfu, tuzagabirwe ubuzima butazima, dukesha Yezu Kristu umwami wacu. AMINA
Padiri Anselime Musafiri