“Nzabagira abarobyi b’abantu”

Inyigisho ku masomo matagatifu yo ku wa 30 ugushyingo: Umunsi mukuru wa mutagatifu Andereya, Intumwa

Amasomo: Rom 10,9-18; Z 19(18); Mt 4,18-22

Turahimbaza umunsi mukuru wa mutagatifu Andreya Intumwa. Ni umunsi duhimbaje tugitangira Adiventi, cya gihe kidutegurira ibyishimo bya Noheli. Mutagatifu Andreya ni umwe mu basore bane ba mbere bahuye na Yezu, arabahamagara, arabatora. Bane bakurikiye Yezu mu ikubitiro ni Petero, Andreya murumuna we n’abandi bavandimwe babiri: Yakobo na Yohani. Bari abarobyi bo ku kiyaga cya Galileya. Bagize amahirwe yo kuganira birambuye na Yezu. Uwaganiriye na Yezu bwa mbere ni Andreya. Uyu amaze kunyurwa no kuryoherwa no guhura n’Umukiza, yihutiye kurarika mukuru we Simoni waje kwitwa Petero, ati: Twabonye, Nyagasani ari we Umukiza. Ako kanya umuto, ageza mukuru we kuri Yezu (Yoh 2,41).

Nyuma y’iminsi mike, Yezu yongera kubasanga noneho bari kumwe ku Kiyaga. Ni yo Vanjili ya none. Yezu arababwira ati: Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu (Mt 4,19). Bari kumwe n’inshuti zabo kandi abasangiramwuga ari bo Yakobo na Yohani, bene Zebedeyi.

Iyo Yezu yakwigombye, ntiwamucika, ntiwamubwira ngo ba uretse gato, tuzabyigaho, tuzaba tureba. Yigombye Andreya amushyiramo urumuri rw’ijuru. Uwabonye Urumuli rwa Kristu ntakarwihererane. Gutanga urumuri birenze kure gutanga icyezezi cyarwo! Andreya ntiyahagarariye gusa ku kubarira mukuru we iby’uko yahuye na Yezu; ibi twabigereranya no gutanga icyezezi ariko utagaragaje isoko yacyo. Andreya yihutiye kugeza Simoni kuri Kristu we Rumuli rutazima. Aha ni ho hazingiye umukiro wa muntu: kwigerera bwite kuri Kristu, ukanywana na we kandi ukamugezaho n’abandi: abo muvukana, mukorana, abo musangiye umwuga, inshuti n’abavandimwe.

Bavandimwe, ntibihagije kugira neza, gutanga inama n’ingero byiza. Iherezo ry’ibyiza ni ugushyitsa abo ugirira iyo neza, kuri Kristu we Nyirineza, Soko y’ineza, Umukiza w’abantu bose. Muri iki gihe cya Adiventi turusheho guhamya Kristu, turoba abazitswe na byinshi mu nyanja y’ibyaha n’ingeso mbi tubereka Yezu Kristu kandi tubageza kuri We. Andreya Mutagatifu, udusabire.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho