“Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho”

Inyigisho yo ku cyumweru cya 5 cy’Igisibo, A, ku wa 02 Mata 2017

Amasomo: Ezk 37, 12-14; Zab 130 (129), 1-2, 3-4, 5-6ab, 7bc-8; Rom 8, 8-11; Yh 11, 1-45

Tugeze ku cyumweru cya gatanu cy’igisibo, kibanziriza icyumweru gitagatifu. Ku cyumweru cya gatatu cy’igisibo twazirikanye ku kamaro k’amazi, ku cya kane tuzirikana ku rumuri, none uyu munsi tugiye kuzikana kandi dusingize ubuzima.

Amazi n’urumuri ni ibimenyetso ngombwa by’ahari ubuzima. Mu Kinyarwanda, uwafungiwe amazi n’umuriro (umuriro nk’isoko y’urumuri) ntaho aba asigaye, nta buzima aba agana. Udafite ubuzima buzima aba ari umurwayi. Iyo umurwayi atavuwe ngo akire, amaherezo arapfa nk’uko byagendekeye Lazaro, musaza wa Mariya na Marita akaba n’incuti ya Yezu nk’uko ivanjili ya none ibitubwira.

Tuzi ko imibereho ya muntu ku isi, igira intangiriro ikagira n’iherezo byanze bikunze: ubusanzwe iyo hatabayeho amakuba, umuntu aravuka, agakura, agasoreka, agakunda, agakundwa, akagwiza incuti, akisanzura ku buryo bwose… mbese akaba agatangaza nk’uko umuririmbyi wa Zabuli abitubwira (Zab 8); ariko igihe kikagera izari intege zikaba inteja, akaba yarwara, agasaza se… mu buryo uko abantu bamurwanaho kose, birangira apfuye. Tutabiciye ku ruhande, buri wese muri twe azagira isaha ye yo kunyura muri iyo nzira y’umusaraba. Benshi birinda kubitekerezaho cyane kuko ari inkongoro y’ububabare, iteka inasozwa n’iminsi y’amarira n’agahinda ku ncuti n’abavandimwe. Nyamara rero, nguko uko ubuzima bwo ku isi burangira; ni na ko umuryango wa Lazaro wari wabyakiriye mbere y’uko Nyagasani Yezu abagenderera.

Turamutse tubaho ubuzima bwacu bukarangirira mu mva, umwami wacu yaba ari urupfu, natwe tukaba abacakara barwo. Amaherezo ya muntu rero yaba ari agahinda n’ishavu. Ni byo indirimbo yamamaza izuka (Exultet) itomora, iti “Koko rero kuvuka ntacyo biba byaratumariye iyo tutagira amahirwe yo gucungurwa”. Ibi ni ukuri kw’impamo.

Uyu munsi rero Yezu Kristu, mu bumwe n’Imana Data no ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, atwihishuriye nk’umugenga w’ubuzima: ni we ufite ijambo rya nyuma ku buzima bw’umuntu; ni we utegeka hirya y’urupfu; ni na we kandi ushobora gusubiza ubuzima ababutaye. Nasingizwe kandi aganze iteka ryose Amen! Niturangamire Pasika ye nk’umutsindo wacu bwite, tuyitegure tubikuye ku mutima kandi bidufasheho koko.

Uyu munsi kandi, Nyagasani Yezu nareme agatima abantu bose bafite intimba y’ababyeyi, abavandimwe n’incuti zabo bapfuye. Nibarangamire iyobera rya Pasika yegereje mu kwemera. Nagarurire kandi ibyishimo “abantu bose bapfuye bahagaze” kubera kubandagara mu byaha bikomeye n’ingeso mbi; bikaba bihora bibatera ipfunwe, ubwigunge no kubura amahoro n’ibyishimo. Niborohere Yezu Kristu mu mitima yabo; bakunde bakire urumuri rwa Pasika ye, maze izababere koko igihe cyo gusubirana ubuzima. Nk’uko isomo rya mbere ribihamya, Nyagasani yiteguye kubakingurira bene izo mva bafungiranyemo, akazibasohoramo, kandi akabashyiramo umwuka we bakabaho. Icyo bisaba ni kimwe gusa: kwemera kuyoboka Uhoraho.

Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi, nirinatagatifuze kandi ribere impamvu yo guhinduka, abiringira ubwenge bwabo n’ibitekerezo byabo, maze amizero yabo akarangirira mu mbaraga zabo zishirana n’ibihe n’urupfu. Nibakire Roho w’Imana bakunde babeho, kuko ugengwa na Roho wa Kristu ari uw’Imana; mu gihe ugengwa n’umubiri adashobora kunyura Imana, akazira ubutungane kandi akazashangukana nawo.

Iki cyumweru kidufashe rero gukomeza guhanga amaso Pasika ya Nyagasani Yezu Kristu mu kwemera, ukwizera, urukundo n’ubwiyoroshye. Ukwigomwa n’ukwicuza byacu biduhuze koko n’Imana n’abavandimwe. Roho w’Imana n’Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, nibakomeze kuduherekeza mu rugendo rwacu rugana Pasika, maze izaronkere koko isi ya none umukiro tudahwema kuyisabira: Amen.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Jean-Paul MANIRIHO
Diyosezi ya KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho