Nzabona nte ubugingo bw’iteka ho umurage ?

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 8 gisanzwe, Mbangikane, Umwaka A

Ku ya 03 Werurwe 2014 – Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Amasomo: 1Petero 1, 3-9 ; Mk 10, 17-27

Bavandimwe,

1. Tumaze ibyumweru bibiri twumva inyigisho nziza za mutagatifu Yakobo. Kuva uyu munsi kugeza kuwa gatanu twakagombye kumva inyigisho zo mu ibaruwa ya mbere ya mutagatifu Petero. Nyamara kubera ko kuwa gatatu tuzatangira igisibo, Kiliziya izadutegurira andi masomo ajyanye n’icyo gihe. Iyi baruwa Petero yayandikiye Abakristu bari mu bigeragezo n’ibitotezo byinshi, abashishikariza kwiyumanganya no kwihanganira ububabare nk’uko Yezu yabigenje. Inama z’ingirakamaro agira abo yandikira ziba zishingiye ku mahame y’ingenzi y’ukwemera kw’Abakristu. Amwe muri ayo mahame ni nko kuvuga ko abakristu ari « imbaga y’abaherezabitambo ba cyami », bakaba n’ « ihanga ritagatifu » (1P 2, 9). Irindi hame dusanga muri iyi baruwa ni irivuga ko Abakristu bagize umuryango Kiliziya ari « amabuye mazima » yubakwamo ingoro ndengakamere, ingoro ya Roho Mutagatifu (cf. 1P 2, 5). Umukristu uzirikana aya mahame y’ukwemera bituma abaho gitwari, akibuka ko ubu buzima bwo kw’isi atabwizirikaho cyane yiyibagiza ko turi kuri iyi si nk’abagenzi. Ko tuzabumaramo igihe gito, dutegereje umurage wo mu ijuru.

Nimwishime kandi munezerwe  

2. Mu ntangiriro y’ibarwa ye, Petero ashishikariza Abakristu baherereye mu karere ka Aziya kwigiramo ibyishimo. Arababwira ati « nimwishime kandi munezerwe, kabone n’ubwo mukigomba mu gihe gito kubabazwa n’amagorwa y’amoko yose ». Nyamara Yezu ntabwo ashaka ko tuba ba « nsekambabaye », mbese nka wa mugani wa kinyarwanda uvuga ngo « ubuze uko agira agwa neza ». Mu kinyarwanda, uku kugwa neza gushobora kuba ukwiyorobeka guhishe ubupagani. Maze umuntu yakugirira nabi wabura uko uyimwitura, ukamwoga runono kugeza aho umwibiye umugono ukamugirira nabi, ubwo ukaba urihoreye. Kwihorera ntabwo ari ubukristu. Itegeko rya Yezu ridusaba gukunda abanzi bacu, kubababarira ibibi batugiriye, tukabatura Imana mw’isengesho, tukayisaba kubahindura.

3. Yezu ntabwo atanga ibyishimo bye nk’uko isi ibitanga. Ibyishimo, kimwe n’amahoro, ukwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imicyo myiza, kumenya kwifata ni imbuto za Roho w’Urukundo (cf. Gal 5, 22). Abifitemo urukundo bashonje bahishiwe. Muri uru rugendo rugana mu byiza by’ijuru, ikizadutera ibyishimo ni ukugera ikirenge cyacu mucya Yezu, ntitumuvirire, aho aciye tugaca aho, ntidutinye kumukurikira kugera munsi y’umusaraba, dufatiye urugero ku mubyeyi we n’uwacu, Bikira Mariya. Mbere yo gusubira mu ijuru Yezu yahishuriye abigishwa be ibanga ry’ibyishimo bye. Ibyishimo bya Yezu ni ibyishimo by’umwana w’ikinege uzi neza ko Se amukunda bitagira urugero. Umwigishwa wa Yezu w’ukuri ibyishimo bye nawe bimugeraho. Ibyishimo byacu nk’abakristu aho bishingiye ni kuri iri jambo rya Yezu aho avuga ati « Uko Data yankunze, niko nanjye nabakunze » (Jn 15, 9).

Nzabona nte ubugingo bw’iteka ho umurage ?

5. Ivanjili y’uyu munsi yatubwiye inkuru y’umuntu w’intungane wubahirizaga amategeko y’Imana kuva mu buto bwe. Ngo yashakaga icyo yakora kugirango aronke ubugingo bw’iteka. Amaze kubwira Yezu ko yubahirije amategeko y’Imana kuva mu buto bwe, Yezu ngo yaramwitegerejee, ngo yumva amukunze. Yamubwiye ko icyo abura kugirango yinjire mu ngoma y’Imana ari ukugurisha ibyo atunze, akabiha abakene, akajya mu nyuma za Yezu, agashaka ubukire bwo mu ijuru. Ngo ayo magambo yatumye ibyishimo bye biyoyoka, ngo arasuherwa, agenda ababaye kuko yari atunze ibintu byinshi. Ubwo Yezu yabwiye abigishwa be ko byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byorohera umukungu kwinjira mu ngoma y’Imana. Abigishwa bahise bashya ubwoba bumvise ayo magambo y’Umwigisha wabo. Ariko we abahumuriza ababwira ko nta kinanira Imana.

6. Iyi vanjiri irongera kutwereka aho ibyishimo bishyitse biherereye, “n’ubugingo bw’iteka” icyo bisobanuye. Kugirango tugere mu buzima bw’iteka, icy’ingenzi ntabwo ari ukugira ahubwo ni ukubabo, ntabwo ari ugutanga ahubwo ni ukwitanga, ntabwo ari ugutanga ahubwo ni ukwakira, ntabwo ari ugukirira hano kw’isi ahubwo ni ugukirira mu ijuru. Aho dukunze kwibeshya ni ugukeka ko ijuru riri ejo guzaza gusa. Kubaho mw’ijuru, cyangwa kubaho mu buzima bw’iteka, bisobanuye kubana n’Uwiteka. Niba koko Uwiteka cyangwa Uhoraho, ari Imana y’urukundo, y’amahoro, y’ubutabera, umuntu wifitemo urukundo, amahoro n’ubutabera aba yatangiriye ijuru rye hano kw’isi, ubuzima bw’iteka aba yabutangiye. Kuko aba ari kumwe n’Imana. Ngubwo ubuzima butanga ibyishimo byuzuye : kubaho ukora icyo Imana ishaka, bityo ukabana nayo.

Bavandimwe, mu ntangiriro z’iki cyumweru, Imana nibasesekazemo ibyishimo byayo, maze muzatangire igisibo mucyereye gukora icyiza. Bikira Mariya abarinde!

Padiri Bernardin Twagiramungu

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho