Ku wa 4 w’icya 26 Gisanzwe C, 03/10/2019
Amasomo: 1) Neh 2,1-8; Zab 137 (136) na Lk9,57-62
Amasomo y’uyu munsi: Neh 8, 1-4a.5-6.7b-12; Lk 10, 1.12
Bavandimwe, amasomo matagatifu twateguriwe uyu munsi aratwereka ko umugambi w’Imana tudakwiye kuwuvangavanga cyangwa kuwitiranya n’ibyo twe nk’abantu usanga dupanga.
Nk’uko tubisanga mu Ivanjili yanditswe na Matayo (Mt 4, 18-22), Yezu Kristu mu gutora abigishwa be nta kizamini yabahaga nk’uko tuzi ibizamini bikorwa hirya no hino cyane cyane iby’akazi. Bwari ubutumwa, wari umuhamagaro. Ikindi ni uko n’abigishwa yatoye ntawe tubona wari umuherwe byo ku rwego rukabije, kuko Yezu ntareba imifuka n’imisusire areba umutima. Ahubwo benshi mu bigishwa be bari abarobyi b’amafi. Si icyo gihe gusa kuko n’ubu ushaka kureba mu bantu isi yita ko bameze neza, ko bagashize, bafite imirimo myiza simpamya ko abarobyi b’amafi bazamo.
Yezu Kristu rero mu kubahitamo akabatora yabahaye ubutumwa umuntu atashidikanya kuvuga ko bwari buhabanye n’ubwo bakoraga: kuroba abantu.
Ubusanzwe ifi igira ubuzima gusa iyo iri mu mazi. Ariko umuntu warohamye mu mazi iyo agize amahirwe akabona umurohora (umuroba) ni bwo asubirana ubuzima. Nibwo azanzamuka. Ikindi kandi umuntu waguye iyo agize amahirwe akabona aho afata, nko ku rukuta cyangwa ikindi kintu, akenshi kweguka biramworohera. Natwe rero iyo twaguye impuhwe z’Imana ni inkingi twiyegamiza tukagaruka mu mubare w’abana b’Imana, tukagarura icyizere tuba twiyatse.
Bavandimwe, mu gutora abigishwa be rero, Yezu Kristu arabaha ubutumwa bwo kuroba abantu babakura mu nyanja y’ibyaha, ndetse n’ubundi bukozi bw’ibibi, bakagaruka ku isoko.
Ikindi ni uko gukurikira Yezu bisaba kwiyibagirwa ubwawe ndetse no guheba ibyashobora byose kukubera imbogamizi (Lk 9, 3). Ni yo mpamvu Nyagasani Yezu atubuza gusubiza amaso inyuma mu butumwa dukora bwo kwamamaza ingoma y’Imana, ngo hato bitatuviramo igishuko cyo kumva ko twahisemo nabi igihe duhisemo Yezu. Ahubwo mu rugero rw’uyu muntu twumvise tugasubiza dushize amanga tuti: “Nzagukurikira aho uzajya hose”.
Padiri Prosper NIYONAGIRA