“Ese ni kuki iyo nzira ari yo Yezu yahisemo yari abuze ubundi buryo?”

INYIGISHO KU WA GATANU MUTAGATIFU, UMWAKA A, 2014

AMASOMO: IS 52,13-53,12; PS 30,2ab.6,12,13-14ad,15-16,17.25; He 4,14-16;5,7-9; Jn 18,1-19,42

Bavandimwe, tugeze ku munsi ukomeye cyane mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu: “UWA GATANU MUTAGATIFU”. Uyu munsi turazirikana ububabare Umwami wacu Yezu Kristu yagize, akarinda ubwo apfiriye ku musaraba, wa wundi wari urukozasoni muri Israheli, kuko wari ugenewe abanyabyaha n’abagome ruharwa.

Twakwibaza tuti : “Ese ni kuki iyo nzira ari yo Yezu yahisemo yari abuze ubundi buryo?”

Yezu yemeye umusaraba ku bushake bwe kugira ngo arangize ugushaka kwa Se abifashijwemo na Roho Mutagatifu.Imana Data yashatse ko igiti cy’umusaraba kiba isoko y’umukiro wa bene muntu bose, igira ngo aho urupfu rwakomotse abe ari ho havuka ubugingo kandi ndo Sekibi wari waratsindiye ku giti, na we atsindirwe ku giti, ku bwa Kristu Umwami wacu. Bityo rero umusaraba uhinduka ikimenyetso cy’urukundo, ikimenyetso cy’umukiro n’ikimenyetso cy’amizero.

Koko umusaraba ni ikimenyetso cy’urukundo n’ubwo hari benshi bawubonamo urukozasoni, ikimenyetso cy’imibabaro n’urupfu. Ububasha bw’urukundo rw’Imana bwigaragarije kandi bwigaraza mu iyobera ry’umusaraba. Ku musaraba Imana yemeye gutanga ikiguzi cy’agaciro gakomeye ari cyo “Amaraso y’Umwana wayo w’ikinege”. Ibyo byatumye icyari urupfu kuri Adamu wa mbere cyateje intege nke n’ubwigunge mu muntu wa mbere, gihinduka ubuzima bwuje urukundo n’ubwigenge muri Adamu mushya. Ni koko ku musaraba ni ho Imana yatweretse urukundo ruhebuje idukunda.

Umusaraba kandi ni ikimenyetso cy’umukiro kuko ari wo Imana yakoresheje ngo ikize abantu. Natwe, kurangamira Yezu wahinguranyijwe icumu ku musaraba, biduha kuronka umukiro yahaturonkeye.

Umusaraba ni n’ikimenyetso cy’amizero y’ijuru. Umusaraba uduha gukira, uduha kubaho, uduha gutsinda. Umusaraba ni wo umutima w’Imana umanukiraho uje kudutera kunezerwa. Ku musaraba ni ho dukura ibyishimo by’ukuri, ni ho dukura intege zudukomeza, ubutwari bwo gutwaza muri uru rugendo rugana ubutagatifu bwuzuye. Koko nta cyatera umuntu kwakira, nta cyatuma yizera kubaho iteka kitari umusaraba wa Kristu. Ni ngombwa rwose gufata umusaraba Imana yaduhaye tugakurikira Yezu Kristu kugira ngo tuzazukane na we twuje umutsindo nka We.

Bavandimwe, uyu munsi utwibutse ko natwe duhamagariwe kwakira imisaraba yacu mu buzima bwa buri munsi. Buri munsi duhura n’ibitubabaza by’amoko menshi: ibyago, ubukene, indwara, ubumuga, abadutoteza, abatwanga, abaturenganya, ibikomere byanga gukira,… Ni byo twita imisaraba ya buri munsi. Hari n’abo bitesha umurongo w’ukwemera. Nyamara ni igihe dukwiye gutakambira Imana twizeye, kuko no mu ntege nke zacu itwigaragarizamo, tukayisaba kubyakira maze ikabitonkeramo umukiro usumbye kure ubwo bubabare. Ikindi gikomeye ni uko tutagombye kwihererana imisaraba yacu nk’aho Yezu we atayinyuzemo. Nitwiyumvishe ko, uko Yezu yabayeho kose muri iyi si, ari mu byishimo ndetse no mu byago, byari ukugira ngo aduhe urugero rwo kwiyumanganya no kwitagatifuza. Ku musaraba Yezu yarababaye cyane. Mu kuzirikana ububabare bwe bitworohereza ubwacu. Kandi, ubwo twemera ko ububababare bwe bwari bufite igisobanuro mu kudukiza, natwe nta kabuza ububabare bwacu iyo tubwunze hamwe n’ubwe, biradukiza kandi bikanakiza n’abandi bose bababaye. Kuzirikana ibi byose ngaho rero nibidufashe kwakira ibikomere twatewe n’amateka twanyuzemo, bidufashe kwiyakira uko turi no kwakira umusaraba duterwa n’ibibazo by’urudaca by’ubu buzima.

Bavandimwe, rwose uwa Gatanu Mutagatifu ni igihe gikomeye cyo kuzirikana umusaraba wa Kristu tukawuhuza n’imisaraba yacu bwite. Ari iyo twikururira ( nk’inabi bwite tugira…), ari iyo dukorerwa n’abandi ( imiruho n’ibikomere duterwa n’inabi, urwango by’abandi), ari n’idutungura tutazi iyo ivuye (nko biza, imiterere n’imihindagurikire y’isi,…), umusaraba wa Kristu uyihatse yose. Uko Kristu yemeye umusaraba we atinuba, ni na ko natwe dukwiye kumusaba ngo aduhe kuyakira tunishingikirije ku ijambo yavuze ati: “Mwese abarushye n’abaremerewe nimunsange ndabaruhura kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya”(Mt 11,28). Igihe duhuye n’amagorwa ntitukinube ahubwo twigiremo gukunda Yezu Kristu no kumwizirikaho. Ntabwo bikwiye gukunda Yezu Kristu mu byishimo ibyago byaza tukamuhunga. Ubwo ku musaraba yagiraga ati: “Mfite inyota”, yagaragaje inyota y’umukiro adufitiye yifuza ko nta na kimwe kituvuna twagundira, ahubwo ashaka ko byose twabimuharira tukabimutura, n’ibitubabaza byose tukabimuha kugira ngo aturuhure adukiza. Si byiza rero ko hari abakwifuza ijuru ariko ariko bakazibukira kubabarana na We. Erega umutsindo wa Pasika ukeshwa ububabare bw’uwa Gatanu Mutagatifu! Yezu wazutse akavana ikuzimu umutsindo, ni wa wundi wapfiriye ku musaraba urw’agashinyaguro. Ntabwo rero twatega kwishimana na We tutiteguye kubabana na We. Ndetse nta n’ubwo tuzakira tudahetse umusaraba we kuko yanagize ati: “Utiyibagirwa ubwe ngo aheke umusaraba we uwo ntateze kuba uwanjye.”

Bavandimwe, indi nyigisho ikomeye dukesha uwa gatanu mutagatifu ni uko ku musaraba nyine Yezu Kristu yaturonkeye imbabazi, akatwunga na Se ku buryo busesuye, kandi muri We abantu akaba ari ho bashobora nabo kwiyunga ku buryo bushyitse. Agira ati “Bababarire kuko batazi icyo bakora”, yagomoroye isoko y’impuhwe zuje urukundo n’imbabazi by’Imana, none kubera iyo mpamvu n’umuntu yabwira undi “ndakubabariye ku byaha byose wangiriye”. Ni byo koko imbabazi z’Imana zitwereka ko tugomba kugenza nk’Imana niba koko turi abayo. Cyakora ni na Yo itanga imbaraga zo kubigeraho kuko ku mbaraga za muntu gusa bidashoboka. Yego ntibihatirwa kuko n’iyo bihatiwe bidashyika, ariko kubabarira bivuye ku mutima biraruhura, ndetse nanavuga ko biruhura uzitanze kuruta uzihawe, kubera umuzigo uremereye aba yari yikoreye. Aho uzi kwikorera igikomere, ugaheka n’umuzigo w’uwakiguteye? Atanga imbabazi ku musaraba, Yezu yabohoye abishi be n’abamukwenaga, bityo adutoza ko inzira y’umukiro usendereye iherereye mu kubohora abatugiriye nabi tubaha imbabazi. Aha tubone ko imbabazi zitagira umupaka kandi ntizinishingikirize ku kintu runaka. Yezu ntago yababariye kuko bari babimusabye, ahubwo yabigize ku buntu, kuko yabonaga ko ari cyo kintu cy’ibanze abantu bakeneye ngo babeho, kandi yabonaga neza ko imbabazi ari zo zigomba gusenya ibirindiro bya Sekibi utifuza ko abantu bakwakira impuhwe z’Imana ngo bakire. Ikindi Yezu atwigisha ni ukutitiranya icyaha n’umunyacyaha. Aramagana icyaha ariko akarengera nyiracyo. Ni byo koko icyaha kigomba kwamaganwa iyo kiva kikagera, ariko icyazana ngo abanyabyaha baronke impuhwe z’Imana na bo bijute umunezero wo kubana na yo ndetse n’abayo bose.

Bavandimwe, ni byiza kuzirikana kuri izi ngingo zose kugira ngo iyi minsi ikomeye itadusiga amara masa ukazasanga tunijihije Pasika tutabyiteguye. Ni na yo mpamvu Kiliziya idutegeka “gusiba” ku wa Gatanu Mutagatifu kugira ngo imitima yacu ihugukire nyabyo iby’ijuru ari na ko twifatanya n’Umwami wacu Yezu Kristu muri iriya nzira y’ububabare bw’umusaraba yanyuzemo. Twiyumvishe ko gusiba ari ukwigomwa ibyishimo by’isi umubiri wacu (wavuye mu gitaka kandi uzagisubiramo) wajyaga guhugiramo, bikaba byawibagiza ko ibyishimo nyabyo kandi bidateze gushira ari ukwiturira mu rukundo rw’Imana. Ni yo mpamvu bagira bati umuntu uri hagati y’imyaka 18 na 60 utarwaye, yagombye kwigomwa nibura ifunguro rimwe ku munsi kandi akabigirana umutima w’isengesho. Ibi kandi ntibinakurako indi migenzo myiza ihuje n’umugambi wo gusiba nk’uko Kiliziya ibitubwiriza.

Mugire amahoro muri Kristu waducunguye.

Bikira Mariya wababaye cyane adusabire.

Padiri NSHIMYIYAREMYE Léandre

“Isiraheli tega amatwi”

Inyigisho ku wa gatatu mutagatifu umwaka A, tariki ya 16 mata 2014

Iz 50, 4-9a; Mt 26,14-25

Buri gitondo Uhoraho arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa” (Iz 50, 4-9a)

Bavandimwe, Pasika turayikozaho imitwe y’intoki. Buri wese yabonye umwanya n’uburyo bwo kurushaho kwegera Imana. Kiliziya umubyeyi wacu udukunda cyane yakomeje kutwitaho, idushishikariza gusiba, gusenga no gufasha abakene. Izayi aratwereka umugaragu w’Uhoraho nk’umwigishwa witonda cyane. Ibyo yumvise, ntabyihererana. Abigeza ku bandi akigisha abantu iby’ubuhanga bukomoka ku Mana. Abo abwira si Abayahudi batinya Uhoraho bonyine. Arabwira abantu bose bayobye, bakigendera mu mwijima. Nk’abahanuzi ba keza, uyu mugaragu w’Uhoraho azatotezwa, ariko Imana izamukomeza imuhe gutsinda burundu. Uwo mugaragu Izayi avuga mu buhanuzi bwe murumva neza ko ari Yezu Kristu watumwe n’Imana Data kwigisha abantu no kubayobora ku Mana. Nawe azatotezwa. Tuzabizirikanaho by’umwihariko ku wa gatanu mutagatifu. Arika azatsinda burundu azuka mu bapfuye ku munsi wa gatatu. Muri iyi nyigisho nagira ngo nibande ku ngingo enye z’ingenzi: gutega amatwi, kwibuka, akamaro ntagereranywa k’izuka rya Yezu n’umurage yadusigiye.

  1. Tega amatwi

Iri jambo Bibiliya ikunda kurigarukaho. “Isiraheli tega amatwi” (Iyim 6,4). “Buri gitondo Uhoraho arankangura, akampa gutega amatwi nk’abigishwa”. Gutega amatwi kumva bifite akamaro cyane.

Inkuba n’igitagangurirwa byajyaga biganira ku bantu. Inkuba ibwira igitagangurirwa iti “Abantu baranyobeye. Iyo imvura igiye kugwa, ndakubita imisozi igahungabana kugira ngo banure imyaka imvura itayinyagira. Aho kugira ngo banure, bakajya impaka, ngo hano imvura ntihagera. Bagatangira kwanura imyaka imvura irimo ibanyagira kandi nabahaye ikimenyetso. Abantu ntibumva”. Igitagangurirwa kiti “nanjye abantu baranyobeye. Umuntu ndamubaba kuva ku ino kugera ku gakanu atarabyumva”.

Kumva rero ni ngombwa cyane mu buzima. Niyo mpamvu dukwiriye gushimira Imana uru rubuga rutugezaho Ijambo ry’Imana mu rurimi twumva neza no kurushaho kurisobanukirwa. Dusaba ingabire yo gutega amatwi, tukemera kwigishwa mu bwiyoroshye, ntitube ba nyirandabizi.

  1. Mujye mubikora munyibuka (Lk 22,19)

Tugiye guhimbaza iminsi ya nyuma ya Yezu kuri iyi si. Si ugusubiramo amateka yabareye i Yeruzalemu hakaba hashize imyaka irenga ibihumbi bibiri. Ni ukwibuka amateka y’ingenzi y’ugucungurwa kwacu. Kwibuka ububabare, urupfu n’izuka bya Yezu, biratuvugurura, bikaduhindura, bikadutera ubutwari mu rugendo rugana Imana.

Si twe bambere duhimbaje Pasika. Abayisiraheli bahimbazaga Pasika bibuka aho Uhoraho yabakuye n’ibitangaza byinshi yabakoreye. Hari indirimbo nziza baririmbaga mu gitaramo cya Pasika, ikubiyemo ibyiza byinshi Imana yabagiriye ku buntu bwayo.

Waraturemye. Waturemye mu ishusho ryawe. Uduha ubwenge, ubwigenge n’urukundo rwawe. Singizwa Dawe.

Wadukuye mu bucakara bwo mu Misiri. Udukiza Farawo n’ingabo ze. Ukora igitangaza utwambutsa inyanja. Watunyujije mu butayu, udutungisha mazi avubutse mu rutare na nanu iturutse mu ijuru. Singizwa Dawe.

Waduhaye amategeko yawe tugirana isezerano ku musozi wa Sinayi. Amategeko waduhaye si nka ya yandi arusha amabuye kuremera. Ahubwo ni rwa rumuri rutwereka inzira mu icuraburindi ryo kuri iyi si. Ni nka ka kazitiro bakikiza esikaliye kugira ngo hatagira ugwa hirya y’inzira ubuzima bwe bukangirika. Abanyamahanga batazi amategeko yawe barahuzagurika, bagashakira amahoro mu bibaroha. Singizwa Dawe. Ibyo rwose ku bwacu byari byari biduhagije, twari kuzaririmba ineza yawe ubuzima bwacu bwose. Nyamara koko abanyarwanda babivuze ukuri. Uwo Imana ihaye ntishyiramo amazi (yo gufungura). Wakomeje kudusendereza ibyiza byawe.

Waduhaye igihugu cy’isezerano cya kindi gitemba amata n’ubuki. Turaryama tugasinzira, tugatera imyaka tukayisarura. Singizwa Dawe.

Watwoherereje Umwana wawe. Yigira umuntu abana natwe. Yemera gupfira ku musaraba kugira ngo tugire ubuzima. Singizwa Dawe.

Buri mukristu yari akwiye guhimbira Imana igisingizo, ayishimira ibitangaza yamukoreye mu mateka anyuranye y’ubuzima bwe. Mbese nka wa muririmbyi wa zabuli wavugaga ati “Uhoraho nzamwitura iki ibyiza byose yampaye”. Ati “Nzashyira hejuru inkongoro y’umukiro, nambaze izina ry’Imana. Nzarangiza masezerano nagiranye n’uhoraho mu maso y’igihugu cyose”. (Za 116, 12-14).

  1. Izuka rya Yezu rimaze iki?

Hari abibaza bati “Ese kuva aho Yezu apfiriye akazuka, ni iki cyahindutse muri iyi si? Ko intambara zigikomeza, akarengane kagakomeza, indwara n’urupfu bigakomeza, Sekibi igakomeza gukora amarorerwa mu bana b’Imana?”

Yezu yadufunguriye amarembo y’Ingoma y’ijuru yari yarafunzwe n’icyaha. Muntu yari yaraciye iteme rimuhuza n’Imana. Yezu yarongeye yubaka iryo teme, umuhanda ugera ku Mana uba nyabagendwa.

Icyakora Yezu ntakoresha igitugu, ikiboko, imbunda n’iterabwoba. Ntawe ahatira kuwunyuramo. Yubaha ubwigenege bwa buri wese. Aratubwira ati “Ushaka kugira ubuzima, dore inzira agomba kunyuramo. Ni inzira ifunganye ariko iganisha ku mukiro.” Bidusaba ko muntu agira uruhare mu gucungurwa kwe yamera kwakira umukiro Umukiza atuzaniye.

Mu minsi shize, badusomeye uko mu butayu Abayisiraheli bahuye n’inzoka zifite ubumara butwika zirabarya, bapfamo abantu benshi. (Ibar 21,6-9). Kugira ngo bakire, bagombaga kureba inzoka Musa yacuze mu muringa, abibwirijwe n’Uhoraho. Icyabakizaga si inzoka icuzwe mu umuringa, ni ukwemera. Kubura umutwe bakarangamira iyo nzoka, cyari ikimeneytso cy’ukwemera kwabo.

Buriya ntihabuze ba bandi bibwira ko bazi byose, bakamagana Musa bati “Ntugakabye. Ntubona ko turi abantu bakuru. Uragira ngo tura abana bo mu mashuri abanza bemera ibyo mwarimu ababwiye byose. Uzabeshye abandi. Urabona koko kureba iyo nzoka hari icyo byatumarira !”. Erega kubera kunangira umutima, bakanga kurangamira iyo nzoka y’umuringa, bagapfa kandi bashoboraga gukira!

No muri iki gihe niko bimeze. Amarembo Yezu yakinguye hari abanga kuyanyuramo. Bakishakira izindi nzira. Hari ababona ko inzira y’urukundo Yezu atwereka igoye ko ntawashobora kuyinyuramo, ntibigere banabigerageza. Bakishakira izindi nzira.

Yeremiya niwe uvuga icyaha cy’abo mu gihe cye. “Koko umuryango wanjye wakoze amahano abiri: barantaye, jye soko y’amazi afutse, bifukurira amariba yabo bwite, amariba yatobotse adashobora no kuregamamo amazi” (Yer 2,13).

Koko rero usanga muri iki gihe abantu bavunitse, bananiwe, nyamara wareba icyo bavunikiye ukakibura. Wababwira gusenga, bati “Nta mwanya”. Wabashishikariza guhabwa isakramentu rya Penetensiya bati “Uramenye singiye kwivamo. Urabona kubwira umuntu ibyaha atari ubujiji!”. Muri make, inzira Yezu adukirizamo muri Kiliziya ugasanga abantu barazipinga, ngo ntizijyanye n’igihe tugezemo. Bagashidukira ibyo bavuga ko bigezweho nta bushishozi. Bakirukira ibishashagira, bibwira ko byose ari zahabu.

  1. Umurage Yezu yadusigiye

Bavandimwe, ejo tuzatangira iminsi nyabutatu ya Pasika. Twari dukwiye kugerageza kubona akanya ko kuzirikana ku mihango mitagatifu iteganyijwe. Tuzazirikana ku magambo ya nyuma ya Yezu kuri iyi si n’ibikorwa bye. Umuntu iyo ajya gupfa avuga Ijambo rimuri ku mutima kuko aba ari umurage abamukomokaho bazajya bamwibukiraho. Umurage Yezu yadusigiye ni urukundo. « Mujye mukundana nk’uko nabakunze. » Urwo rukundo rukajyana n’ubumwe. (Yh 17,20-23).

Bavandimwe, ngira ngo muzi ko Yezu atigishije mu magambo gusa. Ubuzima bwe n’ibikorwa bye ni inyigisho iruta izindi. Natwe ibikorwa bya Yezu bitubere inyigisho idutungira ubuzima idufasha gukura mu kwemera, ukwizera n’urukundo. By’umwuhariko turebe Yezu kandi tumwumve. Turebe Yezu Pilato amucira urwo gupfa amurenganya. Turebe Yezu ahura na Nyina Mariya, urukundo rw’umubyeyi rukamutera imbaraga agakomeza urugendo. Tumurebe agwa ubwa mbere… ubwa kabiri… ubwa gatatu, ntacike intege, akabyuka, agakomeza urugendo kubera urukundo adukunda. Tumurebe Veronika, umugoore w’intwari amuhanagura mu maso. Turebe Simoni w’i Sireni, wiviriye mu murima amutwaza umusaraba. Tumureba ababaye ariko akita ku bandi. Ageze ku bagore b’i Yeruzalemu bamurirra arahagarara, arabahumuriza abona gukomeza urugendo. Tumurebe bamwambura imyambaro ye, icyubahiro cye, ubuzima bwe. Tumurebe ababarira abishi be. « Dawe, bababarire kuko batazi icyo bakora ». (Lk 23,34). Kureba Yezu mu bubare bwe bizaduha kumureba yazutse, tukishimana na Mariya, Mariya Madalena, intumwa ze abandi inkuru y’izuka yagezeho bakayakirana ibyishimo.

Ushobora kwibona muri bariya bantu bose ivanjili itubwira : Yuda umugambanyi, Pilato umutegetsi w’umunyabwoba, ukaraba aho kurenganura uwo abona neza ko arengana. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bakora ibishoboka byose ngo imbehe yabo idahungabana, abasirikare, kakora ibyo bategetwe bagashyiraho agekeregeshwa kabo ko gushinyagura, no gusuzugura no kwigabanya iby’undi. Rubanda nyamujyiyobijya, kuri Mashami baramusingizaga, bigeze ku wa gatanu mutagatifu ngo nabambwe.

Hari abakwiye kutubera urugero : Mariya Nyina wa Yezu , wari uhagaze iruhande rw’umusaraba. Atwigishe gukomera mu bishaka kuturambika hasi. Veronika, watabaye umuntu abandi bagize ruvumwa. Simon w’i Sireni, watwaje Yezu umusaraba. Abagore b’i Yeruzalemu baririra ibyaha byabo. Yozefu w’i Arimatiya, Nikodemu, abagore bakurikiye Yezu kuva mu Galileya, bakamushyingura. Ineza yabo n’ubutwari byabo biturange.

Nk’abamugambaniye, abamwihakanye, abasabye ko abamwa ku musaraba… twakire imbabazi za Yezu. Twemere amaraso ye yameneye ku musaraba adusukura ibyaha byose twakoze, ibyo tuzi n’ibyo tutazi. Tumwemerere ayadutungishe mu Ukaristiya no mu yandi masakramentu .

Ndangije mbifuriza Pasika nziza, mwebwe mwese nshuti z’urubuga « Yezu akuzwe », ababyeyi banyu, abavandimwe, inshuti n’abaturanyi. Pasika izahe buri wese gukura mu kwemera, ukwizera n’urukundo.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Muri iki cyumweru gerageza kumutumira iwawe

INYIGISHO YO KUWA MBERE MUTAGATIFU TARIKI YA 14 MATA 2014

Isomo 1: Iz 42, 1-7, Ivanjili: Yh12, 1-11

Icyumweru gitagatifu: icyumweru cy’ububabare bwa Nyagasani

Icyumweru cy’ububabare bwa Nyagasani gifasha umukristu kuzirikana urupfu rwa Yezu Kristu, yishyira munsi y’umusaraba, iruhande rwa Bikira Mariya kugira ngo acengere hamwe na we amabanga y’urukundo Imana ifitiye abantu no kugira ngo arubonemo imbaraga zose zituma ahinduka umuntu mushya. Mu nzira y’umusaraba twakoze twazirikanye Pilato acira Yezu urubanza ngo apfe, Yezu bamukorera umusaraba, Yezu agwa ubwa mbere, Yezu ahura na Nyina, Simoni Umunyasireni afatanya na Yezu gutwara umusaraba, umugore ahanagura Yezu mu maso, Yezu agwa ubwa kabiri, Yezu ahoza abagore bamuririra, Yezu agwa ubwa gatatu, Yezu bamwambura, Yezu abambwa ku musaraba, Yezu apfira ku musaraba, umurambo wa Yezu bawururutsa, ihambwa rya Yezu, izuka rya Yezu.Cyane cyane tuzirikana Yezu wababaye ngo tubabarirwe, akabambwa ngo tubamburwe. Kuva kera kose, abakristu basabaniraga Imana, cyane cyane mu gihe cy’igisibo bakora inzira y’umusaraba. Ubwo busabaniramana bwibanze buri gihe ku bubabare bwa Kristu, bityo abakristu bakazirikana ko aribwo ndunduro y’ukwigaragaza k’urukundo, bukaba n’isoko y’umukiro wacu. Igihe rero Yezu yari mu isangano ry’ibigeragezo n’ibyaha byose by’abantu bimuremereye, ni bwo yabwiye Imana Data ati: “Dawe, ubishatse wakwigizayo iyi nkongoro! Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ubishaka”(Lk 22, 42). Nguko uko Yezu yemeye gukiza abantu, kubakunda byimazeyo, maze arabapfira. Bityo “yego” ya Yezu ihanagura “oya” y’abakurambere bacu mu busitani bwa Edeni.

Igihe rero asambiye mu murima wa Getsimani, agafatwa, agakubitwa, agatamirizwa ikamba ry’amahwa, agahekeshwa umusaraba, akawubambwaho ndetse akawupfiraho, yari yahindutse insuzugurwa bakamukwena ngo: “nguyu wa muntu”. Muri uku guhinduka insuzugurwa, ntihagaragariye urukundo rw’Imana gusa, ahubwo hagaragariye n’agaciro ka muntu. Koko rero ushaka kumenya umuntu, agomba kureba mbere ya byose agaciro ke, inkomoko n’amaherezo bye muri Kristu: yicishije bugufi kubera urukundo, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba (reba Fil 2, 8). Muri iki cyumweru dutangiye tuvugurure ubucuti bwacu na Yezu, duhange amaso urugero rwa Mariya wemera kwakira Yezu, akamwitura ubwe, kandi akamutura umubavu w’agaciro gakomeye.

Hasigaye iminsi itandatu ngo Pasika igere Yezu ajya i Betaniya aho Lazaro yari yarazuye mu bapfuye yabaga.

Bavandimwe, turi ku wa mbere Mutagatifu. Ni ku munsi wa mbere w’icyumweru cy’ububabare bwa Nyagasani, aho tuzirikana ko Yezu Kristu yemeye gupfira abantu bose abizi neza kandi abishaka. Urupfu rwa Yezu rwagaragaje ko ari urugamba rwa Nyirukuri na Sekinyoma, urugamba hagati y’ineza n’inabi, hagati y’urukundo n’urwango, urugamba hagati y’ubumwe n’amacakubiri. Iyo ntambara ni yo uhamagarirwa kurwana.

Yohani umwanditsi w’Ivanjili aratwereka ko Pasika ya Yezu Kristu yegereje yari kumwe na Lazaro yari yarazuye mu bapfuye. Aha ni ho Yezu yari yishimanye n’abo yakundaga basangira. Ni nde utashobora kwishimira iyi myitwarire ya Yezu? Mu gihe Abafarizayi, Abaherezabitambo, Abigishamategeko ndetse na rubanda bamuhutaza kandi bamufitiye urwango rwinshi, we yemeye kujya aho yatumiwe kugira ngo abagaragarize ubucuti n’urukundo rwe aho yari yishimanye na Lazaro, Mariya na Marita. Muri iki cyumweru gerageza kumutumira iwawe.

Ibyishimo byo muri uyu mushyikirano ni byo byatumye Mariya afata umubavu mwiza kandi w’igiciro kinini maze awusuka ku birenge bya Yezu akajya abihanaguza imisatsi ye. Koko rero uwashyikiranye na Yezu amubera ubukungu buruta byose kugeza n’aho yumva ko we wese abereyeho Kristu. Ubusanzwe tuzi uburyo abagore bakunda imisatsi yabo ndetse ngo benshi ni yo ibatwara umwanya munini mu bijyanye no kwiyitaho. Guhanaguza umusatsi ibirenge bya Yezu kwa Mariya bigaragaza urukundo rukomeye cyane, urukundo rwiyibagirwa kandi rwitanga uko rwakabaye. Ni yo mpamvu Yezu yagize ati:” mumureke kuko yabigize agenura urupfu rwanjye”; kandi koko urupfu rwa Yezu rwagaragaza ukwitangira abantu kurunduye. Ese wowe ni ikihe kintu cy’agaciro mu buzima ujya wigomwa kubera Yezu Kristu? Ku rundi ruhande ariko iki gikorwa cya Mariya gifite agaciro gakomeye cyane kuko cyatumye Yezu akomeza guhamiriza abantu iby’urupfu rwe n’izuka rye bityo anahamya ko batazongera kumubonesha amaso y’umubiri:”abakene muzabahorana ariko jye ntimuzamporana”. Ni byo koko Yezu Kristu duhora tumushakisha amaso y’ukwemera, mu bimenyetso by’amasakramentu no mu isengesho ariko kuri bamwe ahora ameze nkaho adahari. Muri iki cyumweru gitagatifu tumusabe aduhe imbaraga zo gukomeza kumushakashaka no kumubona cyane cyane mu bakene ndetse no mu bimenyetso by’umukiro byose yadusigiye ngo bijye bidufasha kuvumbura urukundo n’impuhwe ze. Tumusabe akomeze atsinde urupfu muri twe, icyaha n’umwanzi Sekibi uhora arekereje ngo arebe uwo yaconcomera.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Hasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani!

Inyigisho yo ku cyumweru cya Mashami, Umwaka A, 2014

Ku wa 13 Mata 2014

1. Bavandimwe, uyu munsi dutangiye igihe gikomeye duhimbazamo indunduro y’ugucungurwa kwacu. Dutangiye Icyumweru Gitagatifu kidutegurira ihimbaza ry’Iyobera rya Pasika ya Nyagasani. Iki cyumweru kitwa Icyumweru cya Mashami. Kitwa kandi Icyumweru cy’Ububabare bwa Nyagasani. Ubundi nta nyigisho yihariye yari ikwiriye gutangwa kuko imihango yose ijyanye na Liturujiya y’uyu munsi, ijambo ry’Imana ritugezwaho n’amateka y’ububabare bwa Nyagasani tuzirikana; byose ni inyigisho itugera ku nkingi z’umutima, ikaduhamagarira kurangamira no kuzirikana urukundo ruhebuje Yezu Kristu yadukunze; We wadukunze kugera ku ndunduro; We wemeye kudupfira abambwe ku giti; ku giti cy’umusaraba.

2. Icyumweru Gitagatifu rero gitangirana no guhimbaza isesekara rya Yezu mu murwa mutagatifu wa Yeruzalemu ashagawe na rubanda nk’umwami.

Koko rero, mbere y’uko Yezu adupfira, yinjiranye ikuzo i Yeruzalemu, yemerera rubanda kumwakira nk’umwami. Ariko ntiyahinjiye nk’umwami usanzwe w’igihanganye n’ikuzo ry’isi, ahubwo yaje nk’umwami wicisha bugufi kandi nk’umwami w’amahoro. Ibyo bigaragazwa n’indogobe yaje yicayeho. Koko rero, Nyagasani Yezu Umwami wacu ntiyinjiye i Yeruzalemu yicaye ku ifarasi ishushanya imbaraga z’intambara ikaba n’ikimenyetso cy’ikuzo n’ubukungu, ahubwo yaje yicaye ku ndogobe ishushanya ukwicisha bugufi n’amahoro.

Yezu koko ni umwami, ariko nk’uko yabyivugiye ubwe, ingoma ye si iya hano ku isi (Yh 19, 36). Ubwami bwe ntibushingiye ku maboko n’ikuzo by’isi. Yezu ni Umwami kuko yakunze kugera ku ndunduro, kuko yicishije bugufi, kuko yumviye Se ageza n’aho kudupfira apfiriye ku musaraba. Ibyo ni byo Pawulo mutagatifu atubwira mu Isomo rya kabiri ry’uyu munsi ryo mu Ibaruwa yandikiye Abanyafilipi, agira ati “… yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu… yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha izina risumbye ayandi yose” (Fil 2, 6-11).

3. Nubwo Yezu yemeye ko rubanda bamuha icyubahiro cy’umwami, ariko yari azi neza urumutegereje. Yezu yari azi umutima uri muri rubanda. Yari azi ko umutima wabo uhinduka nk’ikirere. Koko rero, uyu munsi rubanda baramuririmba, bagira bati “Hozana! Harakabaho mwene Dawudi! Hasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! Hozana, nahabwe impundu mu ijuru!” (Mt 21, 9). Ariko ejo bazaba batera hejuru basakuza, bagira bati “Nabambwe ku musaraba” (Mt 27, 22.23), ndetse bakongeraho bati “Amaraso ye araduhame, twe n’abana bacu” (Mt 27, 26).

4. Uyu munsi kandi turazirikana inzira y’umusaraba n’ububabare bya Nyagasani Yezu uko tubigezwaho n’Umwanditsi w’Ivanjili Matayo. Yezu Kristu yarababaye koko. Yababaye mu mubiri we no mu mutima we. Yababajwe cyane no kubona abo yakunze bamwitura inabi n’urupfu. Yapfuye urupfu rubi, ak’umugome ruharwa, ak’impabe itagira abe. Yezu yemeye ubwo bubabare butewe n’icyaha n’ubugome bya muntu. Yabwemeye mu bwicishe bugufi kubera kumvira Se no kubera n’urukundo akunda abavandimwe be. Yezu Kristu ni wa Mushumba mwiza wigurana intama ze; uhara ubugingo bwe abutangira izo aragiye (Yh 10, 11.10).

5. Mu guhimbaza iyobera rya Pasika ya Nyagasani, dushobora kugira igishuko cyo guhagarara ku bagize uruhare mu bubabare n’urupfu bye, maze tukibagirwa uko twe duhagaze mu mubano dufitanye na We.

Turagaya iriya mbaga ya rubanda ihinduka nk’ikirere? Dutekereza natwe inshuro nyinshi duhindura imvugo, maze aho twamubwiye “yego” tukahimika “oya”.

Tubabazwa na buriya buhemu bwa Yuda wagambaniye Nyagasani wari waramutoreye kuba mu rugaga rw’Intumwa, akamugira inkoramutima ye, none akaba ari na we wayoboye abaje kumufata? Buriya tugize ubutwari, natwe twashyira izina ryacu mu mwanya w’irya Yuda. None se ubuhemu bwacu bungana iki ubugereranyije n’urukundo Nyagasani adukunda?

Turibaza impamvu bariya bigishwa be bamutereranye maze bose bagahunga (Mt 26, 56) kandi bari barahiye ko n’aho bagomba gupfana na we, batazamwihakana (Mt 26, 35). Turibaza no kuri buriya bwoba bwa Petero wihakanye Nyagasani gatatu kose kandi ari we warahiye mbere y’abandi bose, agira ati “N’aho nagomba gupfana nawe, sinzakwihakana!”. Tugize neza rwose. Ariko se twebwe, ni kangahe tutamwihakana, tutagira ubwoba maze aho kuvuga tuti “ndamuzi”, tukagira tuti “simuzi!”

Turagaya buriya bugome n’ibinyoma by’abatware b’aherezabitambo n’Inama Nkuru babaye abashinja binyoma kugira ngo bicishe Yezu Intungane y’Imana (Mt 26, 59-61). Ese twebwe tuba mu kuri, tuvuga ukuri? Aho ubugambanyi n’ikinyoma ntibyadusabitse?

Pilato we yahisemo gushimisha rubanda no kuguma ku cyicaro cye, aho kwimika ubutabera, nuko aramubegurira ngo abambwe ku musaraba kandi “yari azi ko bamutanze babitewe n’ishyari” (Mt 27, 18). Nuko yigira nyoni nyinshi, akarabira imbere yabo, avuga ati “Ndi umwere w’ayo maraso” (Mt 27, 24). Natwe ni kenshi twigira ba miseke igoroye, kandi twuzuye ubugome, ducumba urwango. Turenganya abere n’intungane. Kenshi twabaye ba mpemuke ndamuke!

Bariya basirikare se bo batagira umutima, batagira impuhwe, bazobereye mu bugome! Bashinyaguriye Nyagasani, bamukoranyirizaho igombaniro ryose. Bamwambuye imyambaro ye. Baramushungereye. Baramukubise. Bamuciriye mu maso. Bamutambirije ikizingo cy’amahwa. Bamubambye ku musaraba… Twibaze natwe niba dufite umutima ukeye, uzira ubugome; umutima ukunda, ugira impuhwe kandi ugendera kure ikintu cyose cyababaza cyangwa cyatesha agaciro mugenzi wacu.

Ngo abahisi nabo baramutukaga bazunguza umutwe. Abambuzi babambanywe na we nabo ntibagize isoni zo gufatanya n’abatware n’abakuru b’umuryango kumukwena.

Bavandimwe, uyu munsi twisuzume. Ntiturebe gusa abo bagize uruhare mu rupfu rwa Yezu. Ahubwo twirebe ubwacu. Kuko ni ibyaha byacu yazize; ni twe twese yapfiriye. Kuzirikana ububabare bwa Nyagasani bitubere umwanya wo kwisubiraho no guhinduka by’ukuri. Tuvugurure urukundo dukunda Yezu. Tumuhoze agahinda k’abamugomera. Maze umukiro dukesha iyobera rya Pasika ye utahe muri twe.

Mugire mwese Icyumweru Gitagatifu gihire. Kandi muzagire Pasika nziza.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa