Nzabona nte ubugingo bw’iteka ho umurage ?

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 8 gisanzwe, Mbangikane, Umwaka A

Ku ya 03 Werurwe 2014 – Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Amasomo: 1Petero 1, 3-9 ; Mk 10, 17-27

Bavandimwe,

1. Tumaze ibyumweru bibiri twumva inyigisho nziza za mutagatifu Yakobo. Kuva uyu munsi kugeza kuwa gatanu twakagombye kumva inyigisho zo mu ibaruwa ya mbere ya mutagatifu Petero. Nyamara kubera ko kuwa gatatu tuzatangira igisibo, Kiliziya izadutegurira andi masomo ajyanye n’icyo gihe. Iyi baruwa Petero yayandikiye Abakristu bari mu bigeragezo n’ibitotezo byinshi, abashishikariza kwiyumanganya no kwihanganira ububabare nk’uko Yezu yabigenje. Inama z’ingirakamaro agira abo yandikira ziba zishingiye ku mahame y’ingenzi y’ukwemera kw’Abakristu. Amwe muri ayo mahame ni nko kuvuga ko abakristu ari « imbaga y’abaherezabitambo ba cyami », bakaba n’ « ihanga ritagatifu » (1P 2, 9). Irindi hame dusanga muri iyi baruwa ni irivuga ko Abakristu bagize umuryango Kiliziya ari « amabuye mazima » yubakwamo ingoro ndengakamere, ingoro ya Roho Mutagatifu (cf. 1P 2, 5). Umukristu uzirikana aya mahame y’ukwemera bituma abaho gitwari, akibuka ko ubu buzima bwo kw’isi atabwizirikaho cyane yiyibagiza ko turi kuri iyi si nk’abagenzi. Ko tuzabumaramo igihe gito, dutegereje umurage wo mu ijuru.

Nimwishime kandi munezerwe  

2. Mu ntangiriro y’ibarwa ye, Petero ashishikariza Abakristu baherereye mu karere ka Aziya kwigiramo ibyishimo. Arababwira ati « nimwishime kandi munezerwe, kabone n’ubwo mukigomba mu gihe gito kubabazwa n’amagorwa y’amoko yose ». Nyamara Yezu ntabwo ashaka ko tuba ba « nsekambabaye », mbese nka wa mugani wa kinyarwanda uvuga ngo « ubuze uko agira agwa neza ». Mu kinyarwanda, uku kugwa neza gushobora kuba ukwiyorobeka guhishe ubupagani. Maze umuntu yakugirira nabi wabura uko uyimwitura, ukamwoga runono kugeza aho umwibiye umugono ukamugirira nabi, ubwo ukaba urihoreye. Kwihorera ntabwo ari ubukristu. Itegeko rya Yezu ridusaba gukunda abanzi bacu, kubababarira ibibi batugiriye, tukabatura Imana mw’isengesho, tukayisaba kubahindura.

3. Yezu ntabwo atanga ibyishimo bye nk’uko isi ibitanga. Ibyishimo, kimwe n’amahoro, ukwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imicyo myiza, kumenya kwifata ni imbuto za Roho w’Urukundo (cf. Gal 5, 22). Abifitemo urukundo bashonje bahishiwe. Muri uru rugendo rugana mu byiza by’ijuru, ikizadutera ibyishimo ni ukugera ikirenge cyacu mucya Yezu, ntitumuvirire, aho aciye tugaca aho, ntidutinye kumukurikira kugera munsi y’umusaraba, dufatiye urugero ku mubyeyi we n’uwacu, Bikira Mariya. Mbere yo gusubira mu ijuru Yezu yahishuriye abigishwa be ibanga ry’ibyishimo bye. Ibyishimo bya Yezu ni ibyishimo by’umwana w’ikinege uzi neza ko Se amukunda bitagira urugero. Umwigishwa wa Yezu w’ukuri ibyishimo bye nawe bimugeraho. Ibyishimo byacu nk’abakristu aho bishingiye ni kuri iri jambo rya Yezu aho avuga ati « Uko Data yankunze, niko nanjye nabakunze » (Jn 15, 9).

Nzabona nte ubugingo bw’iteka ho umurage ?

5. Ivanjili y’uyu munsi yatubwiye inkuru y’umuntu w’intungane wubahirizaga amategeko y’Imana kuva mu buto bwe. Ngo yashakaga icyo yakora kugirango aronke ubugingo bw’iteka. Amaze kubwira Yezu ko yubahirije amategeko y’Imana kuva mu buto bwe, Yezu ngo yaramwitegerejee, ngo yumva amukunze. Yamubwiye ko icyo abura kugirango yinjire mu ngoma y’Imana ari ukugurisha ibyo atunze, akabiha abakene, akajya mu nyuma za Yezu, agashaka ubukire bwo mu ijuru. Ngo ayo magambo yatumye ibyishimo bye biyoyoka, ngo arasuherwa, agenda ababaye kuko yari atunze ibintu byinshi. Ubwo Yezu yabwiye abigishwa be ko byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byorohera umukungu kwinjira mu ngoma y’Imana. Abigishwa bahise bashya ubwoba bumvise ayo magambo y’Umwigisha wabo. Ariko we abahumuriza ababwira ko nta kinanira Imana.

6. Iyi vanjiri irongera kutwereka aho ibyishimo bishyitse biherereye, “n’ubugingo bw’iteka” icyo bisobanuye. Kugirango tugere mu buzima bw’iteka, icy’ingenzi ntabwo ari ukugira ahubwo ni ukubabo, ntabwo ari ugutanga ahubwo ni ukwitanga, ntabwo ari ugutanga ahubwo ni ukwakira, ntabwo ari ugukirira hano kw’isi ahubwo ni ugukirira mu ijuru. Aho dukunze kwibeshya ni ugukeka ko ijuru riri ejo guzaza gusa. Kubaho mw’ijuru, cyangwa kubaho mu buzima bw’iteka, bisobanuye kubana n’Uwiteka. Niba koko Uwiteka cyangwa Uhoraho, ari Imana y’urukundo, y’amahoro, y’ubutabera, umuntu wifitemo urukundo, amahoro n’ubutabera aba yatangiriye ijuru rye hano kw’isi, ubuzima bw’iteka aba yabutangiye. Kuko aba ari kumwe n’Imana. Ngubwo ubuzima butanga ibyishimo byuzuye : kubaho ukora icyo Imana ishaka, bityo ukabana nayo.

Bavandimwe, mu ntangiriro z’iki cyumweru, Imana nibasesekazemo ibyishimo byayo, maze muzatangire igisibo mucyereye gukora icyiza. Bikira Mariya abarinde!

Padiri Bernardin Twagiramungu

Nimuharanire mbere na mbere Ingoma y’Imana (Mt 6,24-34)

Inyigisho y’icyumweru cya munani gisanzwe- Umwaka A, taliki ya 2 werurwe 2014

Mwayiteguriwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Turakomeza gusangira Ijambo ry’Imana dukura mu nyigisho nziza cyane Yezu yatangiye mu mpinga y’umusozi. Iyo nyigisho tuyisanga mu ivanjili ya Matayo, umutwe wa gatanu, umutwe wa gatandatu n’umutwe wa karindwi. Yezu arereka abigishwa be uburyo bagomba kwitwara kugira ngo babe koko abagenerwamurage b’Ingoma y’Imana kandi babeho mu munezero wa nyawo. Mbese Yezu ni nka Musa mushya. Marabizi Musa niwe Imana yanyuzeho kugira ngo ihe umuryango wayo wa Isiraheli amategeko ugomba kugenderaho. Ayo mategeko Imana yayatangiye ku musozi wa Sinayi. Kuri Matayo, Yezu ni Musa mushya, uha itegeko rishya umuryango mushya w’Imana ariwo Kiliziya. Iryo tegeko rishya mu magambo make ni ugukunda Imana no gukunda abantu. Uyu munsi Yezu aradushishikariza kwegukira Imana yonyine. « Ahubwo nimuharanire mbere na mbere Ingoma y’Imana n’ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho (Mt 6,24-34)

  1. Guhitamo

Ntimushobora gukorera Imana na Bintu”

Mbere na mbere Yezu aratwibutsa ko kuba umukristu bisaba guhitamo. Gufata impu zombi ntibishoboka. Arahera ku rugero rw’umucakara ufite ba shebuja babiri. Byajyaga bibaho mu gihe cya Yezu. Hakaba ubwo ba shebuja bombi bamushakira igihe kimwe. Byabaga ngombwa ko ahitamo, akibanda kuri umwe bityo akaba asuzuguye undi.

Yezu aratuburira ko ibintu bishobora guhinduka nk’ikigirwamana. Bityo kubera gushaka ibintu tukaba twakoresha uburyo bwemewe n’ubutemewe, ubushoboka n’ubudashoboka kugira ngo tubibone. Gukunda ibintu tukabihindura nk’ikigirwamana bishobora gutuma twiba, tukabeshya, tugasambana, ndetse no kwica. Aha Yezu aradusaba gushishoza tugahitamo hakiri kare. Twahisemo igihe tubatijwe kwanga shitani n’ibyayo byose n’ibiyaganishaho byose. Duhitamo kuyoboka Imana yonyine. Iyo ntambwe twateye igihe tubatijwe, tugomba kuyivugurura mu buzima bwacu bwa buri munsi, mu bibazo duhura nabyo mu kazi, muri politiki, mu mashuri, mu bukungu, mu mibereho myiza, mbese igihe cyose no muri byose. Bityo guhitamo Imana ntibibe mu magambo gusa, ngo birangirire mu kiliziya. Guhitamo Imana bihindura ubuzima bwacu bwose, bikabuvugurura bityo akuzuye umutima kagasesekara ku munwa. Ariko se umuntu afashe umugambi wo kurangamira Imana yonyine, ntiyiteganyirize aho ntiyahora ahangikishijwe na cya kibazo urubyiruko rwajyaga rwibaza mu minsi yashize ngo « ejo nzamera nte ? ». Yezu arabisobanura ku buryo burambuye kandi busobanutse.

  1. Kwegukira Imana

« Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu . Ubugingo se ntiburuta ibyo kurya ? Umubiri se wo nturuta umwambaro ? »

Yezu aratubaza ikibazo nyamukuru kidufasha kumva inyigisho ye. Ikiruta ibindi ni ubugingo n’umubiri. Mwabihawe na nde ? Ese uwabahaye iby’ingenzi, azabuzwa n’iki kubaha iby’agaciro gake ?

Niba inyoni zidakora : ntizibiba, ntizisarura, ntizihunika ibigega. Ese mwigeze mubona zicwa n’inzara ? Imana izitaho ikazigaburira kandi zifite agaciro gake nkanswe muntu yaremye mu ishusho ryayo. Muzitambukije kure agaciro. Murumva koko ko Imana izabibabagirwa ?

Yezu akomeza asa n’udushishikariza kureba kure. Muribwira ko guhangayika hari ikibazo bikemura ? Ninde muri mwe, n’aho yahagarika umutima ate, washobora kugira icyo yongera ku bugingo bwe ? Nta na sentimetero n’imwe yakongera ku ndeshyo ye ! Guhagarika umutima rero nta musaruro bitanga. Ahubwo abaganga bavuga ko hari indwara zimwe na zimwe nk’igifu, umutima, kanseri … ziterwa no guhangayika.

None se niba Imana yita ku ndabo, ibyatsi byo mu murima, murumva koko izabibagirwa  mwe mwayikurikiye, mukayegurira ubuzima bwanyu bwose n’ibyanyu byose ?

Mwibunza rero imitima muvuga ngo « Tuzarya iki ? Tuzanywa iki ? Tuzambara iki ? ». Nimubirekere abapagani. Bo no mumubano wabo n’Imana bibanda ku bukene n’ibibazo byabo. Isengesho ryabo rishingiye kugusaba Imana ko ibakemurira ibibazo. Mbese ni nka wa muntu wagiye gusenga ati «  Dawe, izina ryanjye ryubahwe, ingoma yanjye yogere hose, icyo nshaka gikorwe mu nsi, ndetse no mu ijuru » !Ashaka ko Imana imanuka igaha umugisha imigambi ye yaba myiza cyangwa se mibi. Mbese ashaka ko Imana imukorera.

Umukristu uvuga isengesho rya Dawe uri mu ijuru, we abaho yizeye Imana. Ikimushishikaje ni uko izina ry’Imana ryubahwa, ingoma yayo ikogera hose, icyo ishaka kigakorwa mu nsi nko mu ijuru. Mbese muri byose aharanira ingoma y’Imana n’ubutungane bwayo. Agerageza kwinjira mu mugambi w’Imana, akajya aho imwerekeje nk’Aburahamu. (Intg 12, 1-5). Ahora asingiza Imana kandi akazirikana Ijambo ryayo mu mahoro no mu byishimo. Mbese akorera Imana, akera imbuto nziza kandi nyinshi aho ari no mu bo babana. Bityo akaba koko umugenerwamurage w’Ingoma y’Imana. Nta guhangayikishwa rero n’ejo hazaza.

  1. Kwirinda irari ry’ibintu bireba abakire n’abakene

Abo Yezu abwira mbere na mbere ni abigishwa be bambere. Bari barasize byose baramukurikira. Bari babeshejweho n’abantu babacumbikraga bakabafashisha ibyo batunze. Luka atubwira bamwe mu bagore babitagaho bakabafashisha ibintu bari bafite (Lk 8,1-3). Yezu avuga ko umwana w’umuntu atagira aho arambika umusaya. (Lk 9, 58). Ubwo bukene hari ubwo bwajyanaga n’imihangayiko kuri bamwe mu bigishwa. Yezu arabahumuriza, akabahishurira ibanga ryo kwizera amaza y’Ingoma y’Imana.

Icyakora iyo usesenguye neza Ivanjili ya Matayo, usanga nta bukene bukabije abigishwa bari bahanganye nabyo icyo gihe. Ikoraniro ry’abakristu ba mbere nta bibazo bikomeye by’ubukene bari bafite. Iyo ugerageje gucengera neza inyigisho za Yezu usanga ikibazo atari ubwinshi bw’ibintu umukristu atunze cyangwa se ubuke bwabyo. Ikibazo si ukuba umukire cyangwa umukene, kugira ibintu byinshi cyangwa bike. Ikibazo kiri mu mutima wa muntu kandi kireba abantu bose ari abakire, ari n’abakene. Ushobora kuba uri umukene ugahora urarikiye ibintu by’abandi, ugahora wijujuta, wifuza ibyo udafite, urebuza ibyo abandi bafite , ugahorana umushiha, ukaba wagira n’urwango rw’abakire. Ushobora kuba uri umukire ugahora uhangayikishijwe n’ibyo utunze, ufite ibwoba ko byagabanuka, ugaharanira kugira byinshi kurushaho. Ushobora no kuba umukire ariko utihambiriye ku bintu utunze, atari byo wubatseho ubuzima bwawe, ahubwo wubatse kuri Yezu. Muri make kwitwara neza mu bintu by’iyi si bireba abantu bose ari abakire ari n’abakene. Buri wese ashobora gutwarwa n’irari ry’ibintu, gushaka gutunga ibintu byinshi kurushaho. Kwihambira ku bintu bishobora kutwibagiza gutegereza ingoma y’Imana no kuyizera nk’uko tubivuga mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru, aho tugira tuti «  Ifunguro ridutunga uriduhe none ».

Muri iyi vanjili, ijambo guhagarika umutima, kubunza imitima, guhangayika rigaruka incuro nyinshi. Mu kutwereka indabo zo mu gasozi zitaboha, n’inyoni zo mu kirere zitabiba, ntizisarure, Yezu ntagamije kudushishikariza ubunebwe. Ngo twiyicarire, twoze akarenge ngo Imana izadukorera byose. None se abakurambere bacu ntibabivuze neza ko « Usengera Imana ku ishyiga ikagusiga ivu » ! Ni ukuvuga ko igihe abandi bagiye ku mirimo, wowe ugasigara wota, nta kindi uzasarura uretse ivu. Yezu ntadusaba gukurikiza urugero rw’indabo n’inyoni. Oya. Icyo Yezu yibandaho ni ubuntu bw’Imana n’impuhwe zayo ku byo yaremye, by’umwihariko ku muntu. Yezu ntatubuza gukora no kurwanya ubukene. « Senga kandi ukore » ni umugambi wa mutagatifu Benedigito n’abihayimana bagendera ku rugero rwe n’inyigisho ze. Ukwiye kuba umugambi wa buri mukristu. Nk’ « abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota » (Mt 5,6), Yezu aratwereka inzira iboneye. Uko kwiringira Imana muri byose bifasha umukristu mu guhitamo icyiza, ikiboneye, mu buzima busanzwe.

  1. Umwanzuro : Imana iradukunda ntizigera idutererana

Dusabe Roho Mutagatifu atuvugururemo ingabire twahawe muri batisimu no mu gukomezwa, by’umwihariko ingabire y’ubushishozi n’iy’ubutwari. Bityo dushobore gukomera ku masezerano twagiranye n’Imana muri batisimu. Dusabe ingabire yo kwizera Imana igihe cyose no muri byose. Imana ni umubyeyi. Yaradukunze, iradukunda kandi ntizigera idutererana. Twongere tuzirikane amagambo meza cyane yo mu isomo rya mbere, aho Imana itwigaragariza nk’umubyeyi w’umugore wita ku mwana yonsa n’impuhwe nyinshi : Siyoni yaravugaga iti « Uhoraho yarantereranye, Nyagasani yaranyibagiwe. » Mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa? Ese yaburira impuhwe umwana yibyariye ? Kabone n’aho we yarengwaho, njyewe sinzigera nkwibagirwa. Dore nakwanditse mu kiganza cyanjye, inkike zawe nzihozaho ijisho ubudahumbya.

 

Padiri Alexandre UWIZEYE

Isengesho ryanjye Nyagasani, niribe nk’ububani bucumbekera imbere yawe

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 7 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 01 Werurwe 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Théoneste NZAYISENGA

Isomo 1: Yak5, 13-20, Ivanjili: Mk10, 13-16

Bavandimwe, hamwe n’iyi mpakanizi y’umuririmbyi wa Zaburi, amasomo matagatifu yo kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru cya 7, umwaka A atumye twongera gutekereza ku gaciro k’isengesho n’uburyo rigomba guhindura imibereho n’imigirire yacu, rikatubera impamvu yo kwakira ingoma y’Imana no kuzayinjiramo. Mbere ya byose ariko tubanze dusubize ibi bibazo Gatigisimu ya Kiliziya itubaza: iyo dusenga tubigenza dute? Iyo dusenga tubwira iki Imana? Iyo dusenga tuganira n’Imana nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we, ariko ibyo bigakorwa mu kwemera. Iyo dusenga dusingiza Imana, tukayishimira, tukayisaba imbabazi z’ibyaha byacu, tukayisaba n’ibyo dukeneye byose, ari ibya roho cyangwa iby’umubiri.

Gusenga ni igikorwa cy’ibanze mu migenzo yose nyobokamana

Bavandimwe, gusenga ni igikorwa cy’ibanze mu migenzo yose nyobokamana, bikatubera ndetse intangiriro n’indunduro bya buri gikorwa gishimisha Imana. Gusenga Imana nk’uko Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika ibitubwira ni ukumenya nyine ko ari Imana, ikaba Umuremyi n’Umukiza, Nyagasani n’Umugenga w’ibiriho byose, Rukundo rudashira kandi rurangwa n’ibambe (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika no 2096). Ni na byo itegeko rya Yezu rivugurura ibyavuzwe mu gitabo cy’Ivugururamategeko (Ivug 6, 13) ritwigisha: «Uzaramya Nyagasani Imana yawe, abe ari we uzasenga wenyine » (Lk 4, 8) ; ayo ni n’amagambo ya Yezu, yakoresheje yirukana Shitani ubwo yari imaze kumugerageza ubugira kabiri. Bityo yerekana ko gusenga byirukana Shitani, bikagobotora ku ngoyi kandi bigakingura ijuru.

Gusenga Imana mu cyubahiro no mu kwicisha bugufi bidasubirwaho, ni ukwiyumvisha « agaciro gake k’ikiremwa » kiriho kibikesha Imana. Gusenga Imana, mbese nka Mariya mu Ndirimbo isingiza Nyagasani, ni ukuyisingiza, kuyikuza no kwicisha bugufi, ugahamya uyishimira ko yakoze ibintu bitangaje kandi ko izina ryayo ari ritagatifu. Gusenga Imana imwe rukumbi bibohora umuntu ku ngoyi y’ubwigunge, y’ubucakara bw’icyaha n’iy’ibigirwamana byo ku isi (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika no 2097).

Isengesho rijyanye n’ukwemera rikiza ububabare n’ikitwa uburwayi cyose

Bavandimwe, Yakobo intumwa aratwumvisha neza iyi ngingo: Mbese muri mwe hari ubabaye? Nasenge. Ese mwaba mwifitemo umurwayi? Nahamagaze abakuru ba Kiliziya bamuvugireho amasengesho, bamaze kumusiga amavuta mu izina rya Nyagasani. Isengesho rijyanye n’ukwemera rizakiza uwo murwayi. Bavandimwe, muri Kiliziya y’ikubitiro iryo sigwa ryakorwaga n’abakuru ba Kiliziya mu izina rya Nyagasani, rigaherekezwa n’amasengesho. Akamaro karyo kari ako guhumuriza umuntu mu burwayi no kumukiza ibyaha. Ni ryo rwose ubu twita “ Isakramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi”. Iri sakramentu rero rifite akamaro kanini cyane mu buzima bw’abakristu n’ubwo hari bamwe batararyumva neza! Hari abagirango rihabwa umuntu ugiye gupfa cyangwa se bakagira ngo urihawe ubwo birarangiye, araraye ntiyiriwe cyangwa se aririwe ntaraye. Ntabwo ari byo rwose. Iri sakramentu riherekeza umuntu warwaye cyangwa se warembye, rikamufasha kwifatanya na Yezu mu bubabare bwe no gutsinda icyaha. Kenshi na kenshi iri sakramentu rigira andi bijyana : Penetensiya n’Ukarisitiya. Kandi koko aya masakramentu uko ari atatu uyahawe neza n’ubwo yapfa aba yibitsemo ubuzima bw’Imana. Mbibutse bavandimwe ko ari ngombwa kujya dutabariza abarwayi bacu, tukabahamagarira abasaseridoti batararemba kandi tuzirikana ko buri mukristu ashobora guhabwa iryo sakramentu igihe cyose arwaye.

Isengesho ridufasha kugira umutima wicishije bugufi kandi ukunda

Bavandimwe, nta handi umuntu yakura umutima wiyoroshya nk’uwa Yezu atabifashijwemo n’isengesho. Mu Ivanjili y’uyu munsi, Mariko aratwereka Yezu urakaye, ubabaye kandi utishimiye na gato uburyo intumwa ze zikabukira abana aho kubakirana urugwiro. Ibi biratwumvisha neza umutima wa Yezu, umutima wa kimuntu, wuzuyemo ubumuntu n’ubuntu. Kuri Yezu abaciye bugufi, abasuzuguritse, abatagira kirengera, ni bo bagomba guhabwa umwanya w’ibanze. Yezu Kristu muri iyi Vanjili arakosora iyobokamana ry’Abayahudi, ryemereraga umwana kwinjira mu ngoro ari uko byibura afite imyaka cumi n’ibiri; ndetse no mu muco w’Abanyaroma aho Mariko yatangiriye kwamamaza Ivanjili, umwana yahabwaga agaciro n’icyicaro mu ikoraniro ari uko byibura afite imyaka cumi n’ibiri. Yezu Kristu arashaka kandi gusubiza ikibazo kibazwaga kera ndetse n’ubu kikibazwa: Ese hari icyo bimaze kubatiza abana bato? Hari icyo bimaze kubinjiza mu buzima nyobokamana? Bavandimwe, usibye no kuba ari inshingano z’umukristu na Kiliziya kubatirisha abana bato no kubakundisha Imana hakiri kare, abana nanone banatubera urugero. Yezu ati: “umuntu wese utazakira ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho”. Kwakira ingoma y’Imana nk’Umwana ni ukuyakirana umutima mwiza, uzira uburyarya, ubutiriganya, ubwirasi, ubwikunde, ubugambanyi, amacakubiri, ubusambanyi n’ubusambo. Mbese ni ukwirinda ikitwa icyaha n’ingeso mbi cyose.

Muzagire ukwezi kwiza kwa Yozefu umugabo udahinyuka wa Mariya n’umurinzi wa Yezu!

Umubyeyi Bikira Mariya ababe hafi mwese!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Kirazira rwose ko abashakanye batandukana

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 7 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 28 Gashyantare 2014 – Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Isomo rya mbere: Yak 5, 9-12; Ivanjili: Mk 10, 1-12

1. Tumaze ibyumweru bibiri tuzirikana Ibaruwa nziza ya Yakobo. Yatugiriye inama nyinshi kandi nziza. Yaraduhuguye mu mubano wacu n’Imana no mu mubano wacu n’abavandimwe. Turagenda tugana ku musozo wayo.

Uyu munsi yatwibukije imigenzo ibiri y’igenzi igomba kuranga uwitwa uwa Kristu wese: kwiyumanganya n’ukuri.

2. Ukwiyumanganya ni umwitozo wa ngombwa mu rugendo turimo tugana iwacu h’ukuri i Jabiro kwa Jambo. Koko rero, muri uru rugendo duhura n’ibibazo by’amoko yose n’imibabaro itabarika. Duhura n’imisaraba myinshi. Ibi byose hari ubwo bishaka kutugamburuza, tugacika intege, tukiheba, tukabura amizero. Yakobo mutagatifu rero aratugira inama yo kwiyumanganya muri ibyo bigeragezo byose, kugira ngo tuzagere ku ihirwe ridutegereje. Ibyo tuzabifashwamo no kurangamira no gufatira urugero ku bahanuzi bavuze mu izina rya Yezu. Ndetse atwibutsa n’urugero rwa Yobu wiyumanganyije mu magorwa ye yose, maze Nyagasani Imana akabimushimira kandi akabimuhembera.

Yakobo yatwibukije inyigisho ya Yezu Kristu ubwe. Yezu na we yahamagariye abamwera bose umugenzo mwiza wo kwiyumanganya imbere y’amagorwa n’ibitotezo kubera ukwemera kwabo. Yezu ati “Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu!” (Lk 21, 19).

Urugero rusumba izindi rwo kwiyumanga ni Yezu Kristu ubwe. Koko Yezu yaranzwe no kwiyumanganya muri byose kuva mu ntangiriro y’ubuzima bwe bwa hano ku isi kugera ku ndunduro yabwo, ariko cyane cyane mu gihe cy’ububabare bwe mu nzira igana Gologota no ku musaraba. Yezu Kristu, Umukiza wacu, yarababaye koko, ariko yamenye kwiyumanganya, yemera gutukwa, kunnyegwa, gukubitwa, kuvumwa, kwamburwa imyambaro ye, guhekeshwa umusaraba, kuwumanikwaho no kuwupfiraho. Umwanditsi w’Ibaruwa y’Abahebureyi ni we ugira ati “N’ubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira; maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka. Imana yamugize Umuherezagitambo mukuru wo mu cyiciro cya Malekisedeki” (Heb 5, 8-10).

Kwiyumanganya nk’abakristu, ni uguhamya ukwemera n’ukwizera bivubuka mu rupfu n’izuka bya Yezu Kristu. Mu kwiyumangana kwacu, duhamya ko ibyago, ububabare n’imisaraba bidafite ijambo rya nyuma; duhamya ko uwa Gatanu mutagatifu wabayeho ariko ko wasimbuwe n’Urumuri rw’igitondo cy’Izuka.

3. Inama ya kabiri Yakobo atugira ni ukuvuga ukuri no kugendera kure indahiro za hato na hato. Aha naho, yatwibukije ya nyigisho ya Yezu Kristu yerekeye indahiro. Ati “ Ntimukarahire ijuru cyangwa isi, cyangwa se ubundi buryo ubwo ari bwo bwose” (Yak 5, 12; reba na Mt 5, 34-37). Ahubwo yego yanyu ijye iba yego na oya yanyu ijye iba oya. Yezu we yongeyeho ko ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi (Mt 5, 37).

Twisuzume bavandimwe. Kenshi tuvanga yego na oya, twabaye ba “yego-oya”; tuvuga indimi ebyiri. Turi ba gacabiranya, ba “mbeshye ndamuke”. Koko yego yacu ijye iba yego, na oya yacu ijye iba oya! Naho ubundi twazashiduka twarabaye abambari ba Sekibi, we kabeshyanyi na gahendanyi kuva mu ntangiriro!

4. Ivanjili ntagatifu yo yatwibukije ya nyigisho ya Yezu Kristu yerekeye umubano w’abashakanye. Kirazira rwose ko abashakanye batandukana. Yezu yabyerekanye ahereye ku mugambi w’Imana wo mu ntangiriro y’isi. Imana yaremye umugabo n’umugore. Igihe ibahuje mu mubano w’abashakanye, yabagize umubiri umwe (Intg 2, 24). Yezu ati “Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije” (Mk 10, 8-9).

Mu kuzirikana iyi nyigisho ya Nyagasani Yezu Kristu, twibuke ko hirya no hino mu Rwanda no ku isi abashakanye bugarijwe n’ikibazo cyo gutandukana. Abantu basigaye bahindura abagore cyangwa abagabo nk’uko umuntu ahinduranya amasogisi. Imanza nyinshi mu Rwanda zisigaye zijyanye no kwaka gatanya. Abantu bateye umugongo umugambi w’Imana ku bashakanye. Isakramentu ry’Ugushyingirwa ntirigihabwa icyubahiro kirikwiye.

Hari n’ibindi bibazo by’inzitane byugarije ingo z’abashakanye muri iki gihe. Ngubwo ubuharike, gucana inyuma, ubusambo, gutagaguza umutungo! Ngizo inzangano, induru! Ngiyo imyiryane! Ubu bigeze no ku bwicanyi hagati y’abashakanye. Tujya twumva mu itangazamakuru ko hirya no hino mu Rwanda ndetse no ku isi abagabo bivugana abagore babo; n’abagore bivugana abagabo babo. Ni agahomamunwa!

Duture Nyagasani ingo z’abashakanye, cyane cyane iz’abakristu bahanye isakaramentu ry’Ugushyingirwa kugira ngo babe koko abahamya b’umugambi w’Imana ku bashakanye n’ab’urukundo rubahuriza mu bumwe buzira agatotsi. Tubasabire wa mugenzo mwiza ko kwiyumanganya imbere y’ibibazo n’ibigeragezo bahura na byo; byose babigiriye Nyagasani.

Duture abashakanye Urugo rutagatifu rw’i Nazareti kugira ngo nka Yezu, Mariya na Yozefu, nabo barangwe n’urukundo, ubumwe, ubusabaniramana n’ubutungane.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA