Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya 7 gisanzwe, Umwaka A, 2014.
Ku ya 27 Gashyantare 2014 – Abatagatifu: Gabriyeli Adolorata, Leandri, Antigoni, Dasiyani na Honorina
Mwayiteguriwe na Diyakoni Thaddée NKURUNZIZA
AMASOMO : Yak 5,1-6 ; Zab 48(49),17-18,19-20,14-15ab, 15de-16; Mk 9,41-50.
Bavandimwe nshuti z’Imana, Kristu Yezu akuzwe!
Uyu munsi amasomo twateguriwe akomeje kudushishikariza : Gukunda Imana kuruta byose, kutiringira ubukungu bw’isi no kubera abandi umunyu.
Bavandimwe mu isomo rya mbere Yakobo atubwira, aburira abakungu ; arababwira ati : « Ngaho mwebwe bakungu, nimurire, muboroge kubera amakuba abategereje !» Aha twakwibaza tuti : « ese gutunga ibintu muri iyi si ni bibi ? » Oya rwose si bibi, ahubwo Yakobo arashaka kubwira abantu bafite byinshi ariko kandi umutima wabo baranaweguriye ibyo batunze, bakaba batamenya iyo byavuye, ntibamenye ko Nyagasani ariwe utanga byose ahubwo bakumva ko ari amaboko yabo yonyine bakesha ibyo bafite. Nkuko ejo twabyumvise, nanone Yakobo atubwira ko bene ubwo bwirasi ari bubi, kandi umuntu ushaka gukora icyiza ariko ntagikore aba acumuye!
Akomeza ababwira ko ubukungu bwabo bwaboze kubera ko bibagiwe icy’ingenzi, akaba ari nayo mpamvu ababurira agira ati : « Ngaho nimwihunikire ubukungu muri iyi minsi y’indunduro !» Iyo avuze atya, aba agira ngo buri wese yongere yirebe atihenze maze agire icyo akora kugira ngo ubukungu bwe bwoye kuba ubwa hano ku isi, ahubwo yihunikire ubukungu butazashira bwo mu ijuru, aho umujura atagera n’aho imungu itonona ( soma Lk 12,33). Kugira ngo ibi byose bigerweho ni uko buri wese agomba kugaragaza uruhare rwe, maze niba hari icyo tugomba bagenzi bacu tukakibaha kandi tukakibahera ku gihe, ntitugire uwo turenganya cyangwa duhuguza. Niturebe abashonji badukeneye, abatambaye tubambike maze ku munsi wa nyuma Nyagasani azatwakire agira ati : « Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa ; kuko nashonje mukamfungurira ; nagize inyota mumpa icyo kunywa ; naje ndi umugenzi murancumbikira ; nari nambaye ubusa muranyambika ; nari ndwaye muransura ; nari imbohe muza kundeba » ( soma Mt 25,34-36).
Bavandimwe uyu ni umwitozo tugomba gukora kandi ukomeye, ariko ni ngombwa kugira ngo tuzagire umugabane ku bugongo bw’iteka ! Tugomba kugira uyu muco mwiza wo gusangira n’abandi badafite, tukareka kubaho mu murengwe udashira. Erega n’iyo urebye mu buzima busanzwe urabibona kuko ufite ubukungu bw’isi hari bimwe wabona ariko hari n’ibindi utageraho kandi by’ingenzi cyane ;
Ufite amafaranga wagura :
Uburiri ariko ibitotsi oya, ibiryo ariko kuryoherwa oya, ibikomo ariko ubwiza oya, ibitabo ariko ubwenge oya, imiti ariko ubuzima oya, igisinziriza ariko amahoro oya, ibigushimisha ariko ibyishimo oya, ibikugusha neza ariko umunezero oya, abo mubana ariko inshuti nyazo oya, ubwishingizi bw’ubuzima ariko ubw’urupfu oya, umwanya mu irimbi ariko mu ijuru oya !
Niyo mpamvu dukwiye kwitwararika tugashakashaka icy’ingenzi mu buzima bwacu. Nyagasani uyu munsi aradusaba gutera umugongo ibyo byose biduhihibikanya tukamwemera kugira ngo turonke ubugingo bw’iteka. Umukiro w’iy’isi urangirira hano mu nsi gusa, niyo mpamvu Imana yo itanga ibyiza byose ituzigamiye n’ubugingo bw’iteka, ariko ntagushyira amaboko mu mifuka; tugomba kubuharanira!
Mu Ivanjiri Ntagatifu, Mutagatifu Mariko aratubwira uko Yezu yakira abagize icyo bigomwa bagasangira n’abandi bagiriye ko bemera Imana n’abigishwa ba Yezu. Umuntu nk’uwo afite ibihembo byiza bimuteganyirijwe ; ubugingo bw’iteka !
Ariko kandi hakagorwa bikomeye umuntu ucura umugambi mubisha wo kugusha abandi mu cyaha ! Bavandimwe, dufite itegeko ryo gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda, tugomba rero buri gihe kwifuriza no gukorera mugenzi wacu ibyiza. Iyo ubona ahari umuntu uhora ahekenyera amenyo mugenzi we, yumva adashaka ko yatera imbere, yamuca urwaho akamukorera ibya mfura mbi, ubona biteye agahinda ! Iyo rero bibaye kumushyira kure y’Imana biba umwaku kurushaho kuko aba amucukuriye urwobo rurerure. Nimureke twoye kubabaza Umuremyi wacu tumuhunza abo yaremye, ahubwo twese twifurizanye uwo mukiro uhoraho !
Nyagasani aradusaba kuba abasukurwe. Ni byiza gukora uko dushoboye ngo tubigereho n’ubwo bitoroshye, tugerageza gukoresha neza ingingo z’umubiri wacu. Si byiza ko dukoresha ingingo z’umubiri wacu ibyo twishakiye cyangwa ngo tugende twihishe dukora ibyaha ngo nta muntu utureba nkaho icyaha kiba cyo iyo cyabonywe n’abandi. Oya rwose, tugomba gutinya ureba n’ibyihishe ! Tukababazwa n’icyaha twakoze kandi tukagisabira imbabazi, nta bwirasi tugafata n’umugambi wo kutazagisubira ukundi. Nk’uko Pawulo Mutagatifu abitubwira, imibiri yacu ni ingoro za Roho Mutagatifu. Nitumwemerere dukoreshwe na We kugira ngo ibikorwa byacu bishimishe Data wa twese uri mu ijuru!
Nyagasani aradusaba kandi kwigiramo umunyu. Tuzi neza ko akamaro k’umunyu ari ukuryoshya ibiryo. Niba twigizemo umunyu tuzaryoherwa n’ubuzima kandi turyohereze n’abandi ; abatubona, abo tubana, mbese abantu bose. Nyagasani aradukunda, ntashaka ko hari n’umwe wazimira. Nitumwemerere maze umugambi adufiteho wo kuducungura ukomeze wuzurizwe muri twe no muri bagenzi bacu. Maze twese tubane mu mahoro. Umutima wacu nituwushyire aho ubukungu bwacu nyakuri buri (ubugingo bw’iteka). Dushimishwe no kubona twese duhujwe no gushakashaka n’umugabane udateze kuzatwamburwa.
Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’amahoro akomeze aduhakirwe kuri Nyagasani Yezu Kristu, ubu n’iteke ryose!
Diyakoni Thaddée NKURUNZIZA