Nyongerera ukwemera Nyagasani

Inyigisho yo ku wa 1 w’icyumweru cya 7 gisanzwe, Mbangikane, A

Ku ya 24 Gashyantare 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Yak 3, 13-18; 2º. Mk 9,14-29

Kuzirikana amasomo ya none, bitumye twongera gutekereza ku kwemera kwacu. Twishimiye ko kuva kera twamenyeshejwe YEZU KRISTU kandi kenshi na kenshi turirimba ya Ndangakwemera yacu. Ariko rero, Ivanjili ya none itwumvishije ko intera yo kwemera Imana bisanzwe idahagije. Ni ngombwa kugera ku rwego rwisumbuye, aho twiyumvamo ububasha bwo kwirukana roho mbi no kurangwa n’amatwara agaragaza hose impumeko y’Inkuru nziza y’Umukiro.

Nta n’umwe muri twe wakwihamya ngo avuge ko rwose yaminuje mu kwemera kuko twese tuzi imibereho yacu n’iy’abavandimwe kuri iyi si. Hari byinshi bitunanira cyangwa bidutsinda bigatuma twemeza ko tukiri kure mu kwemera. Inzira y’umukristu ni iyo guhora atakamba kuko ashaka kubaho mu byishimo, amahoro n’umudendezo ariko kenshi agaturwa hasi n’isi, ibyayo n’abayo!

Twiyumviye ukuntu abigishwa ba YEZU KRISTU bagerageje kwirukana roho mbi ikababera ibamba. Ese byatewe n’iki kandi bari bamaze igihe kirekire bemeye kugendana na YEZU ndetse yari amaze iminsi abohereje mu butumwa bakagaruka bishimiye ko birukanye nyinshi kandi basize abarwayi amavuta bagakira (soma Mk 6, 12-13; 8, 34)? YEZU KRISTU yashatse kugaragaza ko igihe cy’ubusendere bw’imbaraga yateganyaga kubasenderezamo cyari kitaragera. Twibuke ko hashize igihe YEZU arapfa arazuka aboherereza Roho Mutagatifu biteguye kwakira bifungiranye basenga igihe kirekire. Mu Ivanjili twasomewe, umuntu yaje asaba intumwa n’abigishwa ba YEZU kumukiriza umwana ntibabishobora. Birumvikana ko byabateye kwibaza: bibwiraga ko kuba baramumenye bakamukurikira byari bihagije kugira ngo bahite bagaragarizwamo ububasha nk’ubwe. Hari intambwe yindi bagombaga gutera: intambwe ikomeye mu isengesho: atarapfa ngo azuke, gusenga kwabo byari ukumuba iruhande bakabona asenga ariko bo ubwabo bari bataramenya isengesho icyo ari cyo. Ibikorwa bihambaye bakoraga byo kwirukana roho mbi no gukiza abarwayi, byashobokaga igihe cyose yabaga ari we ubatumye mu gace aka n’aka. Igihe cy’isengesho rityaye kizagera, ubwo bazaba batakimurebesha amaso y’umubiri, igihe bazakoreshwa na Roho we aho bazaba bari hose nta gutinya, igihe bazashingira ukwemera kwabo ku Rupfu n’Izuka bye, igihe bazegurira ubuzima bwabo bwose isengesho rirangwa no kwifuza kubana na We iteka mu ijuru. Mu by’ukuri amasengesho menshi tuvuga, ubuyoboke n’ubusabaniramana tugaragaza, nta reme bigira iyo umutima wacu utagana ku rupfu tugomba kunyuramo ruduhingutsa mu byishimo by’ijuru.

Uko gukururwa n’ijuru ni ko guha isura ibikorwa byacu. Iyo isengesho ritageze kuri iyo ntera, imibereho yacu ya gikristu ihinduka amarangamutima adatsinda ishyari rikabije n’ubucabiranya n’ibindi byose Mutagatifu Yakobo yatunyuriyemo mu isomo rya mbere. Dukwiye guhora twisuzuma twe tuvuga ko twemera: twakora iki kugira ngo imivurungano n’ibikorwa bibi by’amoko yose birangire? Abareta ibyo byorezo banywanye n’abigometse ku Mugambi w’Imana wo gukiza isi.

Ese nta na rimwe tugira uruhare ku byago abavandimwe bacu bahura na byo? Ese tugaragaza ko nta ho duhuriye n’ibibuza abantu amahoro? Birababaza kandi bigashengura iyo uwitwa umukristu wibwira ko yemera agira uruhare ku mivurungano ivuka kuri Sekibi yimikwa mu mitima y’abarwanya Imana! Yakobo intumwa yadufashije kwisuzuma agira ati: “…niba mu mutima wanyu huzuyemo ishyari n’ubucabiranya, ntimukirate cyangwa ngo mubeshye muhinyura ukuri”. Ni nk’aho yatubwiye ati: “Niba ari uko biteye mu mibereho yanyu, ntimukirate ngo mufite ukwemera”. Ukwemera ni umunzani w’ukuri. Mu gihe YEZU yatubwiye ko byose bishobokera uwemera, twisuzume maze duhore twiyoroshya nk’uriya mugabo watakambaga agira ati: “Ndemera! Ariko komeza ukwemera kwanjye guke!”.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ubu n’iteka ryose. Amina.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Mwebwe ho rero muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane

Inyigisho yo ku cyumweru cya karindiwi gisanzwe, Umwaka A, 2014

Ku ya 23 Gashyantare 2014 – Yateguwe na Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Amasomo: Levi 19, 1-2.17-18; [Za 102 (103)]; 1Kor 3,16-23; Mt 5, 38-48

Bakristu bavandimwe, uyu ni wo mwanzuro w’inyigisho ndende ya Yezu twumvise kuva ku cyumweru cya gatanu gisanzwe : Mwebwe ho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu Ijuru ari intungane. Ngiyo intego y’amategeko y’Imana, ikaba n’umuhamagaro wa buri mukristu.

Amategeko y’Imana ntagamije kutubanisha neza no kutubuza guhemukirana gusa, kuyakurikiza si ukugira ngo bidutere ishaba dutunge dutunganirwe mu buzima bwa hano ku isi, hari n’abayakurikiza kubera gutinya umuriro w’iteka muri rya yobokamana rishingiye ku bwoba. Ibyo byose byagiye bivugwa mu Isezerano rya Kera na n’ubu bamwe bakigenderaho si byo bihangayikishije Yezu mu nyigisho ye. Ikimuhanngayikishije ni ukutubwira uko Imana imeze kugirango twihatire gusa na yo: Imana ni Intungane.

Uyu mwanzuro w’Inyigisho ya Yezu twanawumvise mu intangiriro y’Isomo rya mbere ryo mu Isezerano rya Kera. Yezu arawushimangira kuko ari wo mutima w’ubutumwa bwe. Arawushimangira kandi kubera ko abigisha ba Israheli batashoboye kuwuhuza n’amategeko kandi ari wo yri agamije.

Arawushimangira abwira twebwe turi kumwumva none, kuko natwe hari igihe twibagirwa icyo kwemera Yezu no kubana nawe bigamije: ni ukugira ngo turebe ubumuntu bwe bugaragara, tubone uko Imana itagaragara iteye tumenye n’uburyo bwo kuyitunganira nk’abantu. Abo mu Isezerano rya Kera nabo bumvise iyi ntego y’ubutungane, bagira n’amategeko agamije kububagezaho, ariko gusanisha ubutungane n’amategeko mu buzima busanzwe byarabagoye, kuko batavumbuye urufunguzo rwo kwinjira mu mutima w’amategeko. Kandi narwo Imana yararubahaye: Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. Byabaye ngombwa ko Jambo wayo yigira umuntu kugira ngo muntu yumve neza isano y’amategeko n’Urukundo, ari rwo rufunguzo rwo kumva no gushobora gushyira mu bikorwa amategeko.

Inyigisho ya Yezu uyu munsi iratwigisha ko ukunda nk’uko Imana ibishaka adashobora kugira impamvu imibuza gukora ikiza. Rimwe na rimwe iyo duhemukiwe cyane tugeraho tukarakara tukavuga tuti: “ibi noneho birakabije’, ndetse kubw’ibibi twakorewe, tukumva ko natwe dufite uburenganzira bwo gukora ikibi ngo kugira ngo twumvishe uhemuka ububi bw’inabi! Abantu muri rusange bakabyumva batyo! Bagafunga mu rwego rwo kubabaza no gucubya uburakari, atari urwo kurinda sosiyete, ndetse byarimba bakababaza umubiri bakanica; ibyo bikajya no mu mategeko abagenga. Ubwenge n’umutima wacu ntibirumva rya jambo ry’Intumwa yazirikanye amagambo ya Yezu ikagira iti: “Ntukareke ikibi kikuganza, ahubwo inabi uyiganjishe ineza”. Ntituremera ko inabi uko yaba imeze kose ishobora kuganzwa n’ineza. Ubutabera bw’abantu bugaragazwa n’umunzani w’udusahani tubiri tureshya, kamwe kariho ibyaha byakozwe, akandi kariho ibihano, amategeko ahana agapima ibyaha n’ihihano akabireshyeshya. Yezu icyo atwereka cyane cyane mu rupfu n’izuka bye, ni uko mu butabera bw’Imana agasahani kamwe kariho ibyaha byakozwe, akandi kakabaho impuhwe n’urukundo by’Imana. Kandi si ngombwa ko udusahani tureshya, ahubwo akariho impuhwe z’Imana kararemera kakajya hasi!

Yezu ati: “mwumvise ko byavuzwe ngo …” ni ukuvuga ngo niko ni ko abantu babyemera, namwe ndetse niko mubizi, biranditse, mubibona nk’ibisanzwe; akongera ariko ati: “Jyewe ndavuze ngo …” aha ni ho hari umwihariko wacu tugomba kumva nk’abakristu.

Hari abajya batebya ku ijambo ry’Imana kubera kudashaka cyangwa kudashobora kumva icyo rivuze bakavuga bati umuntu yagukubita ugakomeza ukamwiteza? Byibuze ntiwamuhunga? Abo ni ba bandi babona ivanjili nk’inyigisho itugira abasama cyangwa ba “bwenge buke” (naïf). Nta bwo ari cyo Yezu adushakaho. Twibuke aho atubwira ati: “mbohereje nk’intama mu birura, … mube intaryarya nk’inuma n’inyaryenge nk’inzoka”. Icyo adushakaho ni uguhindura imitekerereze mu buryo bwo gusubiza ukwendereje. Umuti si ukumwihorera cyangwa kumushishikariza gukaza umurego mu nabi. Umuti ni ukutigera utekereza inabi, ahubwo niba banamanama inabi, wowe tekereza icyiza wakora gifite ubwiza bushobora gutsinda ububi bw’inabi wagiriwe cyangwa bagitekereza kukugirira.

Aho kuhagera ntibitworohera! Ndetse rimwe na rimwe twumva ko “kumubabarira” ari “kumuha amahoro” nk’uko tujya tubivuga, ntaho nzongera guhurira nawe! Umuntu niba ari umuhemu nimwiteza sinzaba nizize? Niba ari umwambuzi ni iki navugana nawe? Niba ntamuzi, …

Muri kamere yacu twumva undi yatubera mwiza, cyangwa se byibuze ko yamera nkatwe kugira ngo dushobore kumwakira. Kwakira uwaduhemukiye, uwatwambuye amafaranga, uwatubabaje ku mubiri, uwo tudahuje idini, igihugu, ubwoko, …. ni ibintu biturushya.

Yezu icyo atubwira mu gutega undi musaya, mu gutanga n’igishura, mu guha udusabye cyangwa utugujije ibirenze ibyo yifuza, ni ugufata iya mbere mu gutanga ibyiza kabone n’iyo ubihabwa yaba yaratugiriye nabi, nta mpamvu afite yo kubihabwa. Ni ukugira umutima wagutse wakira ndetse n’abo tuzi neza ko batwanga. Ni uguha ukuboko umugome udatewe ubwoba ko icya mbere arakora ari ukuguca. Ni ugusuhuza umunyamahanga cyangwa ukwanga wizeye ko akwikiriza, ni ukumukingurira wizeye ko aremera kwinjira. Ni ukumutungura, kumutunguza ineza. Icyizere mu mbaraga z’ineza, kikaruta ubwoba bw’imbaraga z’inabi, aho ni ho twatandukanira n’abatazi Imana.

Nyamara ibyo bisaba ubwenge bw’abana b’ijuru kuko isi itadukunda, bisaba “kubipangira” kugirango tutaba abasama na ba “bwenge buke”. Ikigaragara ni uko ubwenge bw’abana b’isi mu nabi cyangwa mu makenga bukunze kuruta ubw’“abana b’ingoma”. Ndetse ushatse gukora uko Yezu abyifuza tukamuha urw’amenyo tuti ni ikigoryi, bamwe bakanatera urwenya ngo ni uwo kwa Padiri! Bigatuma dushidikanya, kuba uwo kwa padiri bikadutera isoni, tukanabura ingero zihagije mu buzima bwacu busanzwe z’abantu bemera koko ko inabi iganza ineza, ndetse bigatuma n’ubwenge bwacu budatekereza cyane muri icyo cyerekezo ngo buvumbure amayeri yo kugira neza. Ariko ubishoboye twese tumubona nk’intwari, tukishimira ubutwari bw’abatagatifu bashoboye gutera umugongo imyumvire y’isi igengwa n’ubwoba bwa “bizagenda bite”. Ibyo bikagaragaza ko umutima w’umuntu ukunda ikiza kandi ko ari Imana yakimushyizemo. Tukishimira guhimbaza abatagatifu no gutangaza ubutwari bwabo mu neza, ariko tukabura imbaraga zo kumera nkabo.

Bavandimwe, kubana na Nyagasani bitume dusa nawe. Tumwegere mu Ukaristiya, tuzirikane Ijambo rye maze adusige ubutungane. Dukingure imipaka mu mitima yacu maze Nyagasani yinjire, nta kumubaza ngo uwo mwinjiranye aje ate, kubera inzitwazo zitandukanye, kuko Nyagasani yakwemera kuba asigaye hanze aho gusiga n’umwe mu bo yaremye, akabakunda, akabacunguza amaraso ye.

Icyumweru cyiza!

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Inyigisho yo ku munsi w’Intebe ya Mutagatifu Petero i Roma

INYIGISHO KU MUNSI W’INTEBE Y’UBUTEGETSI BWA PETERO MUTAGATIFU I ROMA

Ku ya 22 Gashyantare 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

Bavandimwe, uyu munsi Kiliziya y’isi yose irizihiza umunsi w’Intebe y’ubutegetsi bwa Mutagatifu Petero i Roma. Amateka ya Kiliziya avuga ko mu kinyejana cya mbere, Mt Petero yaba yarigishije Umusenateri w’ i Roma witwa Pudens akamuhindura akaba Umukirisitu, maze na we akamuha intebe yari ikoze mu giti, Petero akazajya ayicaramo kenshi arimo kwigisha, ubwo yari Roma, kugeza igihe yicwaga ahowe Imana. Ngo iyo ntebe yakomejwe gukoreshwa n’Abapapa benshi bamusimbuye ikanagaragaza n’ubukuru bw’uyicayeho muri Kiliziya. Ni Papa Alexandre wa VII (mu kinyejana cya 17) waje kuyifunikisha neza nuko bayishyira muri imwe muri Chapelle yo ku ruhande muri Bazilika ya Mt Petero i Roma.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu Kinyejana cya kane i Roma. Si ukwizihiza rero iyo ntebe ikoze mu giti Petero yicaragaho, ahubwo ni ukuzirikana rya Jambo Yezu yabwiye Petero Intumwa nk’uko twabyumvise mu ivanjili uko yanditswe na Mtayo, ati: “ Petero, uri urutare kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye.” Ni koko Kiliziya Imwe, Ntagatifu, Gatolika ishingiye ku Ntumwa kandi umukuru wayo nk’uko Yezu ubwe wayishinze yabigennye ni Mutagatifu Petero. Ndetse yaranamubwiye ati: “Komeza abavandimwe bawe mu kwemera”, arongera ati: “Ragira intama zanjye”. Ni koko Intumwa zose Yezu yarazitoye azituma kujya kurangiza bissesuye umurimo yatangiye wo kwigisha amahanga yose, kuyayobora ku Mana imwe rukumbi no kuyatagatifuza. Ibyo ariko ntinabuza ko yashyizeho Mutagatifu Petero ngo azibere mukuru bityo na Roma yitangiye, akayigisha kugeza ubwo apfuye, ikaba nkuru muri Kiliziya.

Mu kwizihiza uyu munsi rero, bakristu bavandimwe, tuzirikane ko Mutagatifu Petero yagiye agira abasimbura benshi kuri iyo ntebe, urwo ruhererekane rukaba rutugejeje ubu kuri Papa Fransisko. Ni igihe cyo kumusabira rero kugira ngo akomeze atubere inkingi ikomeye kandi ikomeza ukwemera kumwe muri Kristu, kandi Roho Mutagatifu akomeze amumurikire mu byemezo bikomeye agenewe gufata. Turasabira cyane abayobozi ba Kiliziya (Abepiskopi) cyane cyane Papa, kugira ngo, nk’uko Petero yahamije ashize amanga ko Yezu ari Kristu Umwana w’Imana nzima, nabo bagumye kumuhamya kandi bakomeze imbaga baragijwe mu mvugo no mu ngiro. Nk’uko Ibaruwa ya mbere ya Petero yabivuze, tubasabire gukenura ubushyo bw’Imana baragijwe , nta gahato, ahubwo babigirane ubwende nk’uko Imana ibishaka; babyemere atari ukwishaira amaronko, ahubwo ari ukugira ngo bitangire abandi. Nitubasabire kubera bose urugero, bayoborane ubugwaneza nta gitugu, maze igihe umushumba mukuru azigaragariza bazahabwe ikamba ridashanguka ry’ikuzo.

Mutagatifu Gregori Mukuru ni we wajyaga agira inama abantu bayobora abandi, akavuga ko umuyobozi uyu wa nyawe ari umuntu wagombye kugira ibi bikurikira:

  1. La gravité: ngo ni nko kumenya kwitanga nta gihembo (cyo kuri iyi si) utegereje, udaharanira ikuzo ryawe, ahubwo ugakora byose ugirira Kristu na Kiliziya ye. Ni ukugira umwete, ukigana Kristu utaraje gukorerwa, ahubwo waje gukorera abandi no gutanga ubuzima bwe ngo bube inshungu ya bose.

  1. La droiture: ngo ni nko kugira umutima utunganye, umuntu akamenya guhuza imvugo n’ingiro, agashyira mu gaciro, ntagengwe n’irari ry’umubiri (dore ko ryoretse benshi), akirinda agakabyo mu mvugo no mu myitwarire, akamenya kurangiza neza ibyo ashinzwe kandi akagira n’umutima wumva abatishoboye.

  2. La science: ngo umuyobozi yagombye kuba umuntu uhugukiwe n’iby’Iyobokamana, ibijyanye n’ubuzima bwa roho kandi akamenya kubihuza n’imiterere y’abantu b’ibihe bitandukanye ndetse n’imico itandukanye, kuko burya Kiliziya nta cyagombye kuyisoba mu mibereho ya muntu.

Bavandimwe, ibi byose n’ibindi byiza, kuri uyu munsi dusabwe gusenga tubisabira abayobozi ba Kiliziya cyane cyane Papa wacu Fransisko kugira ngo Kiliziya igende irushaho kujya mbere mu kwemera no mu rukundo, ibere Kristu umugeni uyizihiye, maze umunsi azagarukira mu ikuzo, twese abayigize tuzaronke ikamba ry’ubugingo bwi’iteka.

Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya adusabire.

Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

“Mwebwe se muvuga ko ndi nde ? (Mk 8,27-33)”

Inyigisho ku wa kane, icyumweru cya gatandatu gisanzwe , imbangikane, A, 2014

Ku ya  20 Gashyantare 2014 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

“Mwebwe se muvuga ko ndi nde ? (Mk 8,27-33)”

Ese Yezu uramuzi ? Mwahuriye he bwa mbere ? Mwaganiriye iki ? Nyuma yaho byagenze bite? Ibyo ni ibibazo najyaga mbaza abakristu tukaganira kuri Yezu. Ivanjili y’uyu munsi iradusaba kwibaza niba tuzi Yezu by’ukuri. Biriya bibazo bibiri Yezu yabajije intumwa ze i Kayizareya ya Filipo natwe arabitubaza uyu munsi, twe twamukurikiye, hakaba hashize imyaka iyi n’iyi. Yezu arashaka kumenya niba tuzi ibanga rye. Abantu bavuga ko ndi nde ?Mwebwe se muvuga ko ndi nde ?

  1. Uburyo bubiri bwo kumenya Yezu

Koko rero murabizi. Hari uburyo bubiri bw’ingenzi bwo kumenye Yezu. Uburyo bwa mbere ni ukumubwirwa. Ukamenya icyo gatigisimu imuvugaho. Ndetse ukisomera Bibiliya cyane cyane Isezerano rishya. Ukaba wasoma n’ibindi bitabo byanditswe n’abahanga mu by’Iyobokamana. Ubwo buryo byo kumenya Yezu ni bwiza, ariko ntibwuzuye. Kuko burya ngo « Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni ».

Hari uburyo bwa kabiri: guhura na Yezu ma muteka y’ubuzima bwawe. Mbese nk’uko Zakewusi bahuriye mu giti cy’i Yeriko (Lk 19, 1-10), Levi ari we Matayo bagahurira mu biro by’imisoro i Kafarinawumu (Mt 9, 9-13), Pawulo bagahurira ku muhanda ujya i Damasi (Intu 9, 1-19), umugore wo kuri Samariya bagahurira ku iriba rya Yakobo ku manywa y’ihangu (Yh 4,1-42). Iyo wahuye na Yezu, icyo gihe Yezu uba umuzi neza utagendera kubyo bakubwiye, cyangwa se bamwanditseho, ahubwo mwarihuriye. Nibyo abanyasamariya babwiraga umugore wari wabafashije guhura na Yezu bati « Ntitucyemezwa n’ibyo watubwiye ; natwe twamwiyumviye, kandi tumenye ko ari we Mucunguzi w’isi koko » (Yh 4,42).

Kuba umukristu ni uguhura na Yezu ugafata icyemezo: niyemeje kuba umukristu. Igihe rero utarafata icyemezo cyo kuba umukristu, ukabaho nk’umukristu, ukavuga nk’umukristu, ugakora nk’umukristu, mu by’ukuri uba uri umukristu w’imihango ariko nta gihango uragirana na Yezu Kristu muzima.

  1. Kuba umukristu ni ukubyiyemeza

Najyaga nganira na Sogokuru, akambwira ukuntu bamwe mu banyarwanda babaye abakristu. Muri za 1943, umwami w’u Rwanda yarabatijwe, aba umukristu. Nyuma n’abatware bagenda babatizwa. Umutware w’umukristu birumvikana ko yajyaga mu misa ku cyumweru. Nta mutware wagendaga wenyine. Habaga hari abamuhetse, hari n’ibyegera bimuherekeje. Bageraga ku kiliziya, umutware akinjira mu kiliziya, bo bagasigara hanze kuko batari abakristu. Misa yahumuza, umutware agasohoka bakamuherekeza bakamugeza mu rugo. Ku cyumweru gikurikiyeho bikagenda bityo. Igihe cyarageze bamwe muri ba bantu baherekeza umutware bakaguma hanze ya kiliziya, bagira amatsiko. Bakarunguruka mu kiliziya ngo barebe uko hamenze. Ubutaha bakinjira . Bakabona uwinjiye mu kiliziya ateye ivi, nabo bagatera ivi. Abakristu bakicara nawe akicara, bahaguruka nawe agahaguruka, bapfukama nawe agapfukama. Ndetse nimugoroba akihererana umukristu. Ati « Ariko iyo mwinjiye mu kiliziya mbona mukora ku gahanga, mu gatuza no ku ntugu. Hari utugambo muvuka. Ni utuhe? » Umukristu akamwigisha gukora ku kimenyetso cy’umusaraba: ku izina rya Patiri, na Mwana na Roho Mutagatifu.

Noneho ku cyumweru gikurikiyeho, akajya mu Misa yabifashe, ndetse n’indirimbo n’ibyo basubiza atangiye kubimenya.

Yageraho akegera padiri ati « Ndashaka kubatizwa ». Padiri ati « Kugira ngo tukubatize, ugomba kwiga gatigisimu, ukamenya amategeko ya Mungu, amasengesho ya mu gitondo n’aya nimugoroba, amasakaramentu uko ari arindwi, amahame tugomba kwemera n’ibindi bijyanye n’ubukristu». Icyo gihe gufata mu mutwe byari byoroshye si kimwe no muri iki gihe. Yamara kubifata akajya kubazwa, agatsinda. Padiri ati “Uratsinze, kuri Pasika uzaze tukubatize”. Nuko akabatizwa.

Uyu mukristu, uretse ko tutazi uko ingabire y’Imana ikora, murumva azi Yezu? Murumva hari aho bahuriye? Murumva hari aho yigeze ahitamo ati “Niyemeje”? Kuri we ubukristu ni imihango n’amagambo n’indirimbo. Inkuru Nziza ya Yezu Kristu imuri kure. Hari indi ntambwe akeneye gutera kugira ngo anywane na Kristu by’ukuri.

Aha tuhumve neza. Guhura na Kristu si ukubonekerwa. Ibyo biri mu rundi rwego. Ni ukumva mu mateka y’ubuzima bwawe uhuye na Yezu muzima ugatangira urugendo rwo guhinduka. Nka Tereza w’i Kalikuta bahuriye mu rugendo avuye muri biruhuko, Inyasi y’i Loyola bahuriye mu bitaro aho yari arwariye imvune y’amagufa. Hari umukristu nzi, we wahuriye na Yezu muri gereza, avamo yarahindutse.

Ikindi ni uko uhuye na Yezu adahita aba umutagatifu. Ahubwo atangira urugendo rw’ubutagatifu, mbese aba ari mu nzira. Burya ngo ntawihuta nk’uwayobye. Nyamara nyine ko aba yayobye ntagera aho ashaka kujya. Naho uri mu nziza nziza, niyo ananiwe, araruhuka, ariko ari mu nzira. N’iyo aguye, arabyuka agakomeza urugendo kuko aba azi inzira kandi ayirimo, atajarajara, ngo arangazwe n’ ibihuhera byose.

  1. Ubukristu n’umusaraba ni indatana

Dukurikiye Yezu wabambwe ku musaraba. Nibyo Petero adashaka kumva no kwakira, bigatuma Yezu amutwama. Petero ntiyakira amagambo ya Yezu ababwira iby’ibabara rye, urupfu rwe n’izuka rye.

Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane,agacibwa n’abakuru b’imiryango, n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa, ariko akazazuka nyuma y’iminsi itatu” Petero n’ubwo yashubije neza ko Yezu ari “Kristu” ntaramenya Yezu by’ukuri. Urugendo ruracyari rurerure. Azamumenya neza amaze kuzuka, by’umwihariko kuri Pentekosti igihe Roho Mutagatifu azamumanukiraho we na bagenzi be. Nibwo ubwoba n’ubujiji bizayoyoka, atangire kwigisha Inkuru nziza y’izuka rya Kristu (Intu 2, 1-15)

Mariko, umwanditsi w’ivanjili atubwira ko Yezu yavugiye iby’urupfu rwe n’izuka rye Yezu mu ruhame bose bamwumva. Petero ntiyabyakira. Aramwihugikana, ati « Abapfa ko bahari. Wowe rwose ntibikakubeho ». Yezu amwamaganira ku mugaragaro yivuye inyuma, mbese nk’uko yacecekeshaga Sekibi cyangwa imiyaga yo mu nyanjja. Kuri Yezu, kurwanya inzira y’umusaraba iganisha ku mukiro bihwanye no kwinjira mu myumvire ya Sekibi, Sekinyoma. Petero ashaka kwigizayo umugambi w’Imana. Ingufu Yezu ashyira mu kumwamagana, zirerekana uruhare rukomeye rw’umusaraba mu gucungurwa kwacu; umusaraba ni ibanze mu buzima bwa Yezu no mu buzima bw’umukristu.

Murabizi muri iki gihe hari amadini y’inzaduka asezeranya abayoboke bayo ibitangaza : akazi, ubukungu, gukira indwara, ndetse na za zindi zaburiwe umuti n’urukingo, umugabo cyangwa se umugore w’akataraboneka n’ibindi n’ibindi. Ubukristu buhunga umusaraba si bwo Yezu yatwigishije. Ubukristu n’umusaraba ntawubitandukanya .Yezu ati “Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire !” (Lk 9,23). Yezu ntakuraho imisaraba yacu, ahubwo arayidutwaza.

Bavandimwe,

Dusabirane kugira ngo turusheho kumenya Yezu twakurikiye. Kumumenya by’ukuri bitume turushaho kumukunda, kumukundisha abandi no kumubera abahamya mu ngo, ku kazi, mu baturanyi, mu butabera, muri politiki, mu bukungu… mu buzima bwacu bwa buri munsi. Roho Mutagatifu ahe buri wese ibyishimo n’ubutwari bwo kunyura mu nzira Yezu atwereka, ari nayo we ubwe yanyuzemo, akagera mu ikuzo ry’ijuru.

Padiri Alexandre UWIZEYE