KU WA GATANDATU WA PASIKA, (Ku wa 14 Mata 2012) AMASOMO: Intu 4,13-21; Zaburi 118 (117); Mk 16,9-15 ‹ NIMUJYE KU ISI HOSE MWAMAMAZE INKURU NZIZA MU BIREMWA BYOSE› Yezu Kristu wapfuye akazuka yabonekeye abigishwa be uyu munsi maze abaha ubutumwa bwo kumubera abahamya mu biremwa byose. Ubuhamya bwa Mariya Madalena n’abandi yari yabanje kubonekera […]
INYIGISHO YO KU WA GATANU WA PASIKA, Kuri 13 Mata 2012. Amasomo: Intu 4,1-12; Z.118(117); Yh 21 NUKO YEZU ARABABWIRA ATI ‹NIMUZE MUFUNGURE.› Kuri uyu Munsi wa Pasika, Yezu wazutse mu bapfuye arabonekera abigishwa be basaga n’abisubiriye mu mirimo bahozemo mbere y’uko abahamagara. Bari baraye baroba ijoro ryose ntibafata ifi n’imwe. Nyamara aho Yezu ahagereye […]
KU WA KANE WA PASIKA, 12 MATA 2012 AMASOMO: 1º. Intu 3, 11-26 2º. Lk 24, 35-48 KWIRINGIRA IZINA RYA YEZU Iyo ni yo ngingo nzirikanye cyane uyu munsi. Petero araduhamiriza ko wa muntu wavukanye ubumuga yakijijwe n’ububasha bwa YEZU WAZUTSE. Ntiyakijijwe n’ ububasha bw’intumwa. Si n’ubutungane bwazo bwamukijije. Yakijijwe n’uko Petero na Yohani […]
KU WA GATATU WA PASIKA, 11 MATA 2012 AMASOMO: 1º. Intu 3, 1-10 2º. Lk 24, 13-35 MU IZINA RYA YEZU HAGURUKA Nazirikanye amasomo y’uyu munsi, numva nabwira buri wese nti: “Mu IZINA RYA YEZU WAZUTSE haguruka. Haguruka mwana, haguruka mukobwa, haguruka musore, haguruka muntu wese ugane umukiro Imana Data Ushoborabyose yakugeneye. Itoze […]