Dusabe Nyagasani aduhe umutima mushya

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 3 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 31 Mutarama 2014 – Umunsi wa Mutagatifu Yohani Bosko

Mwayiteguriwe na Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

AMASOMO: 2 Samweli 11, 1-4a.5-10a.13-17; Z 50, 3-4,5-6AB,6C-7, 10-11; Mk 4,26-34.

Bavandimwe nshuti z’Imana,

Tumaze iminsi twumva ibigwi by’umwami Dawudi. Twumvise uko Imana yamutoye mu bavandimwe be, igatuma umuhanuzi Samweli kumusiga amavuta y’ubutore; umwuka wayo ukamwinjiramo, agahinduka ingabo ikomeye ku rugamba, agakiza Umuryango w’Imana Abafilisiti bari bawushikamiye, akaba intwari koko, ashyigikiwe n’ukuboko k’Uhoraho. Ni koko uri kumwe n’Uhoraho ntacyo abura. Dawudi kandi, ni we wifuje kubakira Uhoraho Ingoro imwizihiye maze Uhoraho amwitura kumusezeranya ko ahubwo ari We uzamwubakira inzu, izina rye akarigira ikirangirire, ingoma ye igakomera, akagira ihumure, ikaba intavogerwa ku butaka bwiza yayigeneye, akisazira amahoro ndetse n’inkomoko ye ikazima Ingoma ubuziraherezo. Ni byo koko, uwifitemo imigambi myiza yo kwita ku Ngoro y’Uhoraho yaba ari Kiliziya ye, yaba se kumutuza mu mutima utunganye, ukaba ingoro ye; nta kabuza Nyagasani amuturamo akamukomeza. Icyaduha ngo abo bantu babe benshi. Umuririmbyi yaragize ati: “Nta kintu kibaho cyaruta kwibanira n’Uhoraho, barahirwa abamufiteho ubuhungiro.”

Nyamara se bavandimwe, wa wundi wari waratoneshejwe n’uhoraho si we waje kugamburuzwa n’intege nke z’umubiri akaganzwa n’irari, akageza aho akoze amahano, agasambanya umugore w’umwe mu basirikare be bari ku rugamba, ndetse agakurizaho no kumwicisha yabanje kugerageza amayeri yose ngo ntibazamenye ko ari we wateye inda umugore we? Nta n’ubwo yaruhije ababazwa n’urupfu rw’iyo ntwari yanze kwishimisha abandi bari ku rugamba, kuko n’uwaje kumumubikira, yavuze ngo “Ibyo ntibibabaze, inkota yica ku buryo bwinshi.” Nuko acyura uwo mugore Betsabe. Birababaje. Byanababaje cyane Uhoraho.

Bavandimwe, tugomba kwijugunya mu biganza bya Nyagasani, tukamenya ko n’ubwo twaba twifitemo imigambi myiza dute, tutitonze twamera nka Dawudi. Sekibi ntatwifuriza amahoro. Ntiyifuza ko twagira ituze muri Nyagasani. Ni yo mpamvu akora iyo bwabaga ngo atugushe, ndetse ugasanga yibasira na ba bandi bari bakomeye mu kwemera, yemwe n’abayobora abandi mu nzira y’ukwemera, yifuza kubandagaza kugira ngo hagwe benshi. Twibuke ko amategeko y’Imana; irya 6 n’irya 9 atubuza gusambana no kwifuza gusambana. Ibi ngibi bigaragara ku buryo bwinshi. Muri bwo twavuga nko kwikinisha, kuganira ibidakwiye, kwambara imyenda irangaza abandi cyangwa kwambara ubusa, ubuhabara n’uburaya, kwandagaza imibonano mpuzabitsina, gufata ku ngufu, imibonano y’abahuje ibitsina, gufata abana bato, gusambanya inyamaswa, kureba amashusho y’urukozasoni ugambiriye kwimara irari ry’umubiri… birababaje.

Ni ngombwa rwose kuba maso, tugahamya ibirindiro muri Nyagasani, tukaronka imbaraga nyinshi mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Dukwiye kuguma mu rukundo rw’Imana naho ubundi bitabaye ibyo ntacyo twakwimarira. Mu ivanjili, twumvise ko Yezu atigishaga adaciye imigani, ariko abigishwa be akabasobanurira byose biherereye. Nguko ko natwe tugomba kugenza. Tugomba kwegera Yezu cyane tukazibukira ikibi. Tugomba kwiherererana kenshi na We mu isengesho ritaretsa; akadusobanurira byose; Ijambo rye ry’ubuzima tukarikunda, tukarizirikana, rikaturyohera, rikadusabamo, rikadutunga kandi rikatweramo imbuto nyinshi ziroshye. Tugomba gukunda kandi tugahabwa Amasakramentu kenshi, maze ubuzima bw’Imana bukadutemberamo. N’igihe kandi twateshutswe tugacumura, tugahungira mu Mpuhwe z’Imana nka Dawudi, we wagize ati “Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe; kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.” Ibyo bose kandi tugomba kubigenza ku ntambwe iringaniye, ihamye kandi ihoraho, nk’ uko iby’ Ingoma y’ijuru, Ivanjili yatubwiye ko bitarangwa no guhubagurika cyangwa guhuruduka.

Dusabe Nyagasani aduhe umutima mushya n’ubwenge bushya bimwiziritseho, aduhe kumenya igikwiye, tukihambireho, cyane cyane ariko tumwiyegurire we Rukundo ruzima, maze ku munsi wa nyuma azatugororere Ubugingo bw’iteka hamwe n’Abamalayika n’Abatagatifu bose.

Bikira Mariya utazi inenge y’icyaha, adusabire.

Mutagatifu Yohani Bosko, adusabire.

Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

Seminari Nkuru ya Rutongo.

Umubibyi yarasohotse ajya kubiba Ijambo ry’Imana (Mk 4,1-20)

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 3 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 29 Mutarama 2014 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Dukomeze turyoherwe n’Ijambo ry’Imana Umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye ngo ridutungire ubuzima. Tuzirikane ku mugani w’umubibyi.

Yezu aratubwira ubwoko bune bw’ubutaka umubibyi yabibyemo imbuto bugashushanya uburyo abantu batega amatwi Ijambo ry’Imana, bakaryakira, bakarishyira mu bikorwa. Ariko dushishoje neza, twasanga ari ubwoko bubiri gusa : hari ubutaka ubwera imbuto hari n’ubudatanga umusaruro.

  1. Ubutaka budatanga umusaruro n’ubutanga umusaruro

Burimo ibice bitatu. Icya mbere ni iruhande rw’inzira. Imbuto zahaguye zahise ziribwa n’inyoni. Umuhinzi ntacyo azahakura. Igice cya kabiri ni ubutaka bw’urubuye. Imbuto zahaguye zahise zimera. Umubibyi arishima ati « Nzasarura ». Nyamara byahe byo kajya. Akazuba ntikavuye zose zikuma !

Igice cya gatatu ni mu mahwa. Naho imbuto zarameze. Ariko amahwa azirusha imbaraga, ntizatanga umusaruro.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’ubutaka bwiza, bwera imbuto. Imwe mirongo itatu, indi mirongo itandatu indi ijana. Umubare si wo w’ingenzi, igikuru ni ukwera imbuto umuhinzi akazasarura. Ntabe yaragokeye ubusa.

Ni umugani, icyakora burya ngo « Umugani ugana akariho ». Uyu mugani urerekana uburyo imitima y’abantu yakira Ijambo ry’imana.

  1. Uko twakira Ijambo ry’Imana

Yezu yashyize abantu mu byiciro bine akurikije uko bakira Ijambo ry’Imana bakera imbuto. Icyakora urebye neza ni ibyiciro bibiri by’ingenzi : imitima yakira Ijambo ry’Imana rikera imbuto n’imitima yanangiye.

Muri iyo mitima yanangiye, hari iyo agereranya n’ubutaka buri iruhande rw’inzira. Ijambo ry’Imana ni nk’aho ryinjirira mu gutwi kumwe rigasohokera mu kundi. Sekibi ahora arekereje akabarangaza, Ijambo ry’Imana ntibaryakire. Umukristu akava mu Misa wamubaza uti « Ese bigishije iki ? » Ati  « Yewe, Padiri yigishije neza cyane. Rwose wahombye kuba utaje mu Misa ». Ese ntiwambwira muri make ? « Keretse uwari uhibereye, naho ubundi mbese nahera he… agokomeza muri ibyo…” Mbese yumvise amajwi ariko ntacyo atahanye ngo kimwubake abe yagisangiza abatashoboye kujya mu Misa. Mbese abatere inyota nabo ubutaha bazikubite agashyi. Kuvuga ko Padiri yigishije neza, nta jambo na rimwe wasigaranye mu byo yigishije, utibuka n’umwanditsi w’Ivanjili basomye … nta musaruro uzavamo.

Igice cya kabiri ni imitima yanangiye imeze nk’urubuye. Abo ngabo,

« Iyo bamaze kumva Ijambo, ako kanya baryakirana ibyishimo, ariko ntirishore imizi muri bo, bakarimarana igihe gito; hatera amagorwa cyangwa batotezwa bahorwa iryo Jambo, bagahita bagwa ». Ni nka wa muriro w’amashara (ibishangara). Iyo haje ibitotezo bibagirwa ko bakurikiye Yezu wabambwe ku musaraba.

Igice cya gatatu ni abo agereranya n’ubutaka bwo mu mahwa. Aba bakristu « bumva Ijambo, ariko imihihibikano y’isi, n’ibishuko by’ubukungu, n’ibindi byifuzo bibi bibatwara umutima, bigapfukirana iryo Jambo, ntiryere imbuto na busa ». Ubanza abenshi turi muri iki gice. None se Ijambo ry’Imana ntiturikunda ? Ntituryakirano ibyishimo ? Ariko se imbuto ko ubanza ari nkeya, noye kuvuga ko ntazo ? Aho ntitumera nka wa mwigishwa wari ufute ibihanga yajya kubatizwa Padiri yamubaza ati « Wanze Shitani ? » agasubiza ati « Ndavanze ! ». Buri wese akwiye kwisuzuma (akareka gusuzuma abandi).

Ikiciro cya kabiri ni imitima imeze nk’ubutaka bwiza. Abo ni « abumva Ijambo bakaryakira, bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.»

  1. Ese naba ndi mu kihe gice ?

Nkeka ko hari ubwo tubinyuramo byose. Icyakora, kugira ngo ubutaka bube bwiza, butange umusaruro ushimishije, ntibyikora; bisaba ingufu nyinshi. Umuhinzi ararima, agatabira, agakuramo amabuye, akarandura urwiri, agafumbira, agasasira, mu mpeshyi akavomerera, … Umuhinzi agera ku musaruro yiyushye akuya. Bisaba ubwitange n’ukwihangana.

Niba dushaka kugera ku butungane, hari byinshi twakwigira ku muhinzi.

Kiliziya umubyeyi wacu iduha ibyo dukeneye byose kugira ngo tugere ku butagatifu. Ariko ni twebwe tugomba kubyakira tukabibyaza umusaruro. Ntitumere nka ya mashyi mato yimisha umwana impengeri. Kiliziya iratwigisha, iradutagatifuza ikoresheje amasakramentu, ikatuyobora mu nzira igana Imana. Nitutera imbuto ntituzashakire urwitwazo ku bandi kuko ahanini ni twe bizaba biturutseho.

  1. Imbuto Umubibyi adutegerejeho ni izihe?

Ni nyinshi. Ariko yazitubwiye mu magambo make muri Matayo 5, 13-16, aho agira ati “ Muri umunyu w’isi. Muri urumuri rw’isi. Urumuri rwanyu nirumurikire abantu nibabona ibyiza mukora basingize So uri mu ijuru”. Kuba umunyu n’urumuri ntibisaba amashuri ahambaye, ntibisaba amafaranga y’igishoro, ntibisaba gukora urugendo rurerure. Yezu adusaba guhera aho turi, aho dukora, aho twiga, mu bo tubana, mu bo dukorana, mu bo duhura. None se abanyrwanda tibavuga ko “Ijya kurisha ihera ku rugo!”

Ikindi kwera imbuto nta kubishyira kera. Ngo nindangiza amashuri nibwo nzabera abandi urumuri. Ngo nimbona akazi nibwo nzagira icyo nkora. Ngo ninubaka urugo nibwo nzabera urumuri uwo tuzarwubakana! Oya. Tangira uyu munsi.

Uzitegereze igishyimbo. Ntikicisha inzara uwagiteye. Hashira iminsi mike akarya umushogoro. Iminsi yakwicuma ho gato, akarya imiteja. Akazakurikizaho kurya ibitonore. Akazarya ibyumye yitonze. Ni byiza kugira gahunda z’igihe kirekire, ariko niba ubu wiyicariye ntacyo ukora ntacyakwemeza ko izo gahunda uhora wimura uzageraho ukazishyira mu bikorwa. Tangira were imbuto aho uri n’uburyo ufite bwaba bwinshi bwaba buke. Twese ntituzera imbuto ijana, cyangwa se mirongo itandatu. Igishimisha Nyir’umurima ni uko twera imbuto. Ntitumere nka wa mutini wari warakuze, ufite amashami menshi n’amababi atohagiye, ari nta kabuto na mba (Mt 21, 18-19).

Bavandimwe, igihe kirageze ngo twisubireho. Twakire Ijambo ry’Imana twemere ko riduhindura tukera ibuto z’urukundo, amahoro, ibyishimo, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, kumenya kwifata, kubabarira,… Dukwiye kumenya ko aho turi Nyagasani atahadushyize kubera kubura uko agira, ahubwo ni umugambi adufiteho. Akazi ukora ntugire ngo ni uko urusha abandi ubwenge, ubwiza cyangwa se ubutoni. Imana hari umusaruro igutegerejeho kandi uri indasimburwa. Icyo Imana igutegerejeho nutagikora ntawe uzagikora mu mwanya wawe.

Umugambi rero ni ukwera imbuto nziza kandi nyinshi mu ngo, mu miryangoremezo, mu baturanyi, ku kazi, mu mashyirahamwe, ku ishuri,… igihe cyose no muri byose. Ubukristu si umwambaro wo ku cyumweru ahubwo ni ubuzima bwa buri munsi. Bukeneye kwitabwaho kugira ngo umusaruro wiyongere. «Ufite amatwi yo kumva, niyumve!»

Padiri Alexandre UWIZEYE

Bene wabo wa Yezu ni bande ?

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 3 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 28 Mutarama 2014 – Umunsi wa Mutagatifu Thomasi wa Akwini

Mwayiteguriwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Bavandimwe,

Amasomo Kiliziya yaduteguriye mu minsi ishize yatubwiye ihinduka ry’imitegekere muri Isiraheli, aho umwami Sauli yaje gusimburwa na Dawudi. Uyu Dawudi yabaye Umwami ubereye umuryango wa Isiraheli n’Uhoraho Imana yawo. Mu isomo rya mbere ry’uyu munsi baratubwira ko yakundaga Uhoraho Imana ya Isiraheli kuburyo atatinye kubyina yiyereka imbere y’Ubushyinguro bwayo igihe bwimurwaga bujyanwa mu murwa mukuru i Yeruzalemu.

Kuba Dawudi yarabyiniye Uhoraho, ntatinye amaso y’abagaragu n’abaja be, abo mu muryango w’ibwami barabimusuzuguriye ndetse baranabimubwira. Batubwira ko “Mikali, umukobwa wa Sawuli, yarebeye mu idirishya, abona umwami Dawudi, wasimbukaga, yiyereka imbere y’Uhoraho, maze yumva mu mutima we amuhinyuye”. Aho Dawudi atahiye, ageze mu rugo rwe, uyu mukobwa yaje gusohoka amusanganira, aba aramwanjamye aramubwira ati “Mbega ukuntu uyu munsi umwami wa Isiraheli yihaye icyubahiro, yiyambura imbere y’abaja n’abacakara be, boshye umuntu utagira agaciro”. Nyamara kuko Dawudi yari umwami wubaha Imana n’umuryango wayo atarobanuye, yasubije Mikali agira ati “Nabikoreye imbere y’Uhoraho wantoranyije akandutisha so n’inzu ye yose maze akangira umutware wa Isiraheli, umuryango w’Uhoraho, kandi nzakomeza kwicisha bugufi imbere y’Uhoraho! Nzaba insuzugurwa mu maso yawe, naho imbere y’abaja uvuga nziyubahisha”.

Aho Yezu aziye, abasuzugurwaga bamubonyemo umwana wa Dawudi wari utegerejwe ngo abohore Isiraheli. Ariko nawe aho atangiriye ubutumwa bwe umuryango we w’amaraso uri mubamubangamiye. Ivanjili y’uyu munsi iratubwira ukuntu abo mu muryango we bahuje amaraso babangamiye ubutumwa bwe bigatuma asobanura neza ko abavandimwe be, bashiki be, ndetse na nyina ari abakora ugushaka kw’Imana.

Mama ninde n’abavandimwe banjye ni bande ?

Mu bintu bikomeye byatumye Abategetsi wo mu gihe cya Yezu bamurwanya kugeza bamwicishije twagaruka kuri bibiri. Icya mbere ni ukuba yaravuze ngo « mwumvise ko abakurambere banyu babwiwe ngo… Jyewe mbabwiye ko… ». Aha abakuriye umuryango bamufashe nk’umwibone, wisumbukuruza akagera aho yumva asumbye Musa bacyesha amategeko umuryango wa Isiraheli ushingiyeho. Icya kabiri ni ukuvuga ko umuryango wa Isiraheli udashingiye ku maraso ahubwo ko ushingiye ku gukora ugushaka kw’Imana : « Dore Mama, dore n’abavandimwe banjye. Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka, niwe muvandimwe wanjye, niwe mushiki wanjye, kandi niwe mama ». Ivanjiri ya Luka yo ivuga ko umuryango mushya ushingiye kuri Yezu kuko muri iyo vanjili Yezu avuga ngo « Mana n’abanvandimwe banjye, ni abumva ijambo ry’Imana, bakarikurikiza » (Lk 8, 21). Abamurwanyaga babonaga ko nta kindi agamije kitari ugusenya umuryango wa Isiraheli. Nyamara niba koko ari we Jambo w’Imana, nta rindi jambo bari bategereje kumva ritari we. Bityo ibyo yavugaga bikaba byari mu murongo w’amategeko ya Musa !

Abigisha ubu buvandimwe bushingiye ku gutega amatwi no gukurikiza Ijambo ry’Imana bahura n’imbogamizi ebyiri. Iya mbere ni abo bahuje amaraso baba bashaka kubakoresha mu nyungu zabo bwite. Iya kabiri ni abayobozi bakuru b’umuryango akenshi baba bashyize imbere ibyubahiro byabo, kandi bagaterwa ubwoba no kuba batakaza abayoboke. Mu gihe cya Yezu, ababangamiye ubutunwa bwe ba mbere ni Abafarizayi n’Abigishamategeko. Abandi ni abo mu muryango we babonaga ko kuba yigisha akanakiza abantu bose atarobanuye bisobanuye ko “yasaze” (Mk 3, 21).

Iyi vanjili ivuga bene wabo ba Yezu abo aribo yakoze revolisiyo

Yakoze revolisiyo yerekana ko ubuvandimwe bushya budashingiye ku maraso abantu basangiye. Bityo n’uwo umuntu yitaga umwanzi we, ubu buvandimwe bushya bumusaba kumukunda mu rwego rwo gushimisha Imana.

Yakoze revolisiyo yerekana ko amacakubiri n’amacakwinshi ashobora kurangira hakaganza ubumwe bw’abana b’Imana. Niko byagenze Kiliziya ivuka, kuko itarobanuye ikaba yarahuriwemo n’Abayahudi, Abanyasamariya n’abandi banyamahanga basuzugurwaga kubera ko bo batagenywe.

Yakoze revolisiyo yumvisha ko Ijambo ry’Imana rifite ingufu zikomeye cyane; kuko ingoma y’Abanyaroma yarwanyije abavandimwe ba Yezu, nyamara Abanyaroma bakaza guhinduka bakaba Abakirisitu nta ntwaro zikoreshejwe uretse Ivanjili.

Iyi vanjili hari icyo yakwigisha Abanyarwanda banyotewe n’ubuvandimwe

Mu gihe u Rwanda rurimo rwibuka “jenoside nyarwanda” ubugira makumyabiri, birakwiye kandi biratunganye ko twibuka abagaragaje ubuvandimwe ivanjili y’uyu munsi itwigisha, muri rya curaburindi ryo muri 1994.

Abo ntekereje ni abihayimana bari i Kabgayi muri 1994. Izi ntwari zagaragaje ubuvandimwe bushingiye kugukorera Imana, zishyira hamwe, zitabara abavandimwe bari mu kaga zititaye ku moko yabo cyangwa ku turere twabo, ku ruhu rwabo,… Ku buryo Kabgayi ariho harokokeye abantu benshi mu gihe cya jenoside yo muri 1994.

Abakuriye Kiliziya bari i Kabgayi bakomeje kunga ubumwe, baratabarana, banga kwitandukanya bashingiye ku buhutu, ubututsi cyangwa uturere kugeza ubwo biciwe hamwe i Gakurazo. Muri iki gihe cyo kwibuka “jenoside nyarwanda” ubugira makumyabiri, Gakurazo yari ikwiriye kutubera akarorero k’ubuvandimwe bushingiye ku gukora icyo Imana ishaka.

Kwibuka nako kwari gukwiye kuba kwibuka ineza yose yagiriwe umuvandimwe uwo ariwe wese hatitawe ku bwoko bwe cyangwa ku karere ke.

Bikira Mariya ushishikazwa n’ubuvandimwe bwiza hagati y’abana ba Kiliziya akomeze atuvuganire mu ijuru !

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

None se ubu nkore iki Nyagasani?

IHINDUKA RYA PAWULO INTUMWA: None se ubu nkore iki Nyagasani?

Ku ya 25 Mutarama 2014 – Yateguwe na Padiri Théophile NIYONSENGA

Tariki ya 25 mutarama Kiliziya ihimbaza ihinduka rya Pawulo, umwe wahoze yitwa Sawuli. Yari umuyahudi ujijutse akaba yaranagerekagaho kumenya indimi n’imico y’ahandi, harimo ikigereki, ndetse akaba n’intagondwa (intavugirwamo) ku kwemera kwe kwa Kiyahudi. Sawuli ntiyihanganiraga ku mva hari uwemera ikindi kitari Imana . Abayahudi bemeraga Imana itarabyawe kandi itaranabyaye. Iyi Mana ikaba yarihishuriye abantu. Ibyayo n’amategeko yayo tubisanga mu bitabo bitanu byitiriwe Musa. Sawuli yumvaga akorera Imana igihe ayirwanira ishyaka akayikiza (aboha , yica, atoteza) abayemera ukundi. Byaje guhinduka ubwo yari mu nzira agana i Damasi agiye kuzuza umugambi mubisha wo kuboha abemera Kristu. Yari ataramenya ko iyo Mana ya Abrahamu, Izaki na Yakobo yatwihishuriye byuzuye kandi bidasubirwaho muri Yezu Kristu. Ku bw’igitangaza cy’Imana yaje guhinduka, none arahamya Kristu ndetse akibutsa abemera, aho yavuye, impuhwe yagiriwen’aho ahagaze.

Pawulo yivugira ubwe aho yahuriye n’Imana n’uburyo bahuye

Mu isomo rya Int22, 3-16, Pawulo turamubona i Yeruzalemu imbere y’abatware n’ abasirikari. Agiye kubazwa ishingiro ry’ibyo yigisha. Baramwamaganye ngo ntiyongere kuvuga uwo Kristu yigisha ngo waba warapfuye akazuka. Pawulo aho kuryumaho ngo ibya Kristu abirambike maze arokore ubuzima bwe, ahubwo arushaho kongera ishyaka ryo kumwamamaza. Byageze n’aho avuga ati: “ahubwo ndiyimbire niba ntamamaje Inkuru Nziza” (1Kor.9, 16). Mbese Kuri we urupfu ni ukutamamaza Kristu wazutse agaha abamwemera ubuzima buzira kuzima. Yariyemeje, yahindutse ahindutse. Yigisha hose Kristu, ahashoboka n’ahagoranye. None nawe ndorera! Ari imbere y’abagiye kumukatira gufungwa bizanamuviremo no gupfa! Ariko mbere y’uko bamugenera, yisabiye akanya gato ko kugira icyo yabwira rubanda bahuruye baje kureba uwo “mugome” wigisha ibya Kristu wazutse. Baremeye barakamuha, bagirango agiye kwijajabira, asabe imbabazi, “yibohoze” avuge ko ibya Kristu abizinutswe!Atangiye ahamya ko yarwaniye Imana ishyaka kimwe na bagenzi be b’Abayahudi. Ariko ko yari mu bujiji kuko ntawarwanira Imana ishyaka amena amaraso, cyangwa yimika muri we umugambi wo kwambura ab’Imana ubuzima. Avuga ko ubwo yajyaga kuboha Abakristu mu izina ry’ “Imana” i Damasi (Siriya y’ubu) ariho yumvise ijwi ko adakorera Imana ahubwo ko ayirwanya. Iryo jwi ni irya Yezu w’Inazareti. Yezu yaramwibwiye, yaramwihishuriye. Yezu w’i Nazareti. Ni ha handi yarerewe. Ni nk’aho yamubwiye ati: ndi Yezu Emanuel, Imana mu bandu, areberera abantu, uhababarereye, ubavuganira. Kuva ubwo Pawulo yumvise ko gutoteza ab’Imana yiremeye ari ugutoteza Imana ubwayo. Ati: none se nkore iki koko? Ibyo ari byo byose muri iyo rubanda ntihabuzemo uwemera ku bw’ubuhamya bwa Pawulo.Yezu amuhaye urumuri. Amusaba kuhindura ibyari bimujyanye i Damasi. Nakomeze agende atagiye kwambura abantu ubuzima, ahubwo agiye kwigishwa. Yezu amwohereza kwa Ananiyasi. Yari umwe mu bakuru bahagarariye Kiliza y’ i Damasi. Yezu ku bwa Roho we, ni we uhindura abantu akabagira bashya. Ariko ntabikora nk’umumaji, abikorera muri Kiliziya ye no ku bwa Kiliziya. Niyo mpamvu Ananiya ari we wamwakiriye akanamubatiza, akamufasha gukura no gukomera mu kwemera. Hari abibeshya ngo bazakizwa, bihane, banogere Imana nyamara bari hanze ya Kiliziya! Ni ukuyoba.

Kubona urumuri ntibihagije no kumva ijwi ry’Imana ntibihagije

Pawulo yabonye urumuri, yiyumvira n’ijwi rya Yezu wazutse. Abo bari kumwe mu gitero babonye urumuri, nyamara ntibumva ijwi! Hari abumva Ijambo ry’Imana cyangwa se abagira urumuri rw’umutima-nama mwiza w’ icyakorwa ntibagikore. Hari abafashwa n’inyigisho ikabakora ahantu nyamara bakikomereza kubaho nk’aho Imana itariho. Uwari Sawuli we siko ateye. Yabonye urumuri, yumva ijwi rya Yezu, abona ko ibye byujujwe:umukiro we urashyitse. Abaza Umwana w’Imana icyakorwa. Yabonye ko Imana imugwatiriye ikaba imurushije amaboko, yanga gukomeza kuzambya isaso, ngo atere imigeri atsimbarare ku mabi ye! Arazinukwa. Guhinduka ni ukwamagana ikibi kikurimo ukemera kwamamaza urukundo rw’Imana. Guhinduka ntiwamamaze ntacyo bimaze. Kwamagana (ikibi na Nyakibi) no kwamamaza Nyirubutagatifu, ntibitana. Niyo mpamvu muri Batisimu y’ uwacu, twese dusubira mu masezerano ya Batisimu: tubanza kwamagana Shitani n’ibyo iduhendesha ubwenge byose, tugasoza twamamaza Imana Data Umubyeyi wacu, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu mu bumwe bwa Roho Mutagatifu. Dusabe inema yo gukomera ku masezerano ya Batisimu ari yo: Kwanga icyaha, kukirinda no kukirinda abandi, gukurikira Kristu tumwigana, tumureberaho tugenza nka we tumukurikiza; no kumwamamaza mu byo tuvuga, dukora no mu bo tubana.

Yezu Kristu anyuza umukiro we n’urumuri rwe muri Kiliziya

Ageze muri Kiliziya, i Damasi kwa Ananiya, Pawulo ni bwo yahumutse burundu, ibibaravu n’ibishwa biva ku maso ye (umutima we uracya). Ananiyasi aramufasha. Aremera arabatizwa: apfa ku cyaha, abambanwa na Kristu, azukana na we ku bw’amazi na Roho Mutagatifu. Noneho atangira ngo kubona abantu! Si ukuvuga ko mbere atababonaga. Yababonaga nk’abanzi bo kwicwa. Ubu arabona isura y’Imana muri bo. Ni abaremwe mu ishusho y’Imana. Ni abo kubahwa no gukundwa. Ni abasangirangendo mu rugamba rw’ubutagatifu. Muri Kristu turi abavandimwe;kubica hirya ni ugutana. Pawulo muri Kiliziya i Damasi niho yigiye kumenya impuhwe z’Imana. Kuva ubwo agenda ibihugu n’ibihugu yamamaza Inkuru nziza ya Kristu wazutse. Nawe yujuje ubutumwa bwahawe Intumwa nk’uko biri mu Ivanjili ya none (Mk16,15-18). Ihinduka rya Pawulo ryatwigisha iki muri iki gihe? Tuvugemo bike:

-Ukwemera na Batisimu ntibitana kandi byose bikabera muri Kiliziya

-Nta guta igihe: guhinduka ni iby’uyu munsi, nta kubyimurira ejo: ukibona urumuri, ucyumva Ijambo rikugeze ku mutima hitamo, uzinukwe icyaha, ucyamagane maze wamamaze Kristu. Byaragargaye ko iyo wamaganye ikibi ntuhindukire ngo wamamaze ibyiza wagiriwe uhereye no kuri ba nandi mwafatanyaga amabi, amaherezo ubisubiramo, noneho ahubwo shitani ikakwarikamo, imibereho yawe ya nyuma ikaba umwaku.

-Imbaraga n’amayeri wakoreshaga ugwa mu cyaha, iyo uhindutse koko, ubikoresha mu buryo bwiza ukura abandi mu cyaha. Guhinduka si ukwivuga ibigwi ni ukuvuga Kristu no kumuhamya

-Guhinduka bijyana no gusabira ubumwe bw’abakristu. Uyu munsi turasoza icyumweru cyabihariwe. Koko, abagihuzagurika nka Sawuli (atarahinduka) ni benshi. Ntibagapfe. Barakabona urumuri, barakumva ijwi rya Kristu ribazana muri Kiliziya, mu bumwe bw’abemera kwa “ ANANIYA”. Pawulo mutagatifu, udusabire.

Mwayiteguriwe na Padri Théophile NIYONSENGA