“Twebweho turi ab’Imana”

Inyigisho yo ku wa kabiri ukurikira Ukwigaragaza  kwa Nyagasani, 2014

Ku ya 07 Mutarama 2014 – Muyigezwaho na Padiri Charles HAKORIMANA

(Reba amasomo: 1 Yohani  4,7-10, ivanjili ya Mariko 6,34-44)

Twebweho, turi ab’Imana

Turacyari mu byishimo bya Noheli twizizhiza rimwe mu mayobera makuru y’ukwemera kwacu. Imana yigize umuntu ikaza kubana natwe, ikazamura kamere yacu. Yezu Kristu yaje muri twe kugira ngo turusheho gusa n’Imana. Ni ivuka ryacu rishya. Kwakira no kwemera Yezun Kiristu, biduha guhabwa ibyo dusabye byose nk’abana biringiye umubyeyi. Ibyo nibyo Yohani atubwira mu ibaruwa ye ya mbere.

Twibuke ko Yohani yandikaga mu gihe umuryango w’Imana wari mubibazo bikomeye no mu bitotezo byo mu ntangiriro za Kiliziya. Hanyuma Yohani akababwira icy’ingenzi: “ Turi ab’Imana”.

Imana ikomeza kuyobora ubuzima bwacu muri Yezu Kristu. Bivuze ko kwemera Yezu aribyo bitubeshaho by’ukuri.

Igihe tubatijwe twaretse muntu w’igisazira, tureka no gukurikira abahanurabinyoma kugira ngo tubeho dukurikije koko Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Kuba turi ab’Imana biduha kubaho twizeye kuko turarinzwe, ntacyaduhungabanya. Kubaho mu butungane byubaka ayo mizero “ Maze icyo dusabye cyose tukagihabwa, kuko dukurikiza amategeko yayo, kandi tugakora ikiyinyura”

Ingorane nk’izo mu gihe cya Yohani ,n’itotezwa rya hato na hato ntibyabura igihe twakora koko ibitunganiye Imana nk’abayikomokaho. Isi ntiyadutega amatwi kuko tutavuga rumwe. Uzi Imana niwe utwumva wenyine. Ku gihe cya Yohani bwo ntibiyoberanyaga, akenshi biratugora kumenya abakorera “Nyamurwanyakristu”. Uburyo bwo kwiyoberanya bwabaye bwinshi. Kumenya umunyakuri biratugora. Uburyo bwo kuvuga bwabaye bwinshi, bityo n’abanyabinyoma babona uburyo.

Ukuri baragukerensa, buri wese akagegena yigeraho. Aha Yohani akatugira inama yo gushishoza “ Nkoramutima zanjye, ntimugapfe kwemera ubonetse wese, ahubwo mujye mubanza gushishoza ibyo mubwiwe, kugira ngo mumenye koko niba bikomoka ku Mana”.

Mu ivanjili Matayo aratwereka Umukiza mu butumwa. Yezu ntabwo yahereye aho Yohani Batisita yamutangiyeho ubuhamya igihe abatijwe. Ahereye Kafarinawumu atangaza Ingoma y’ijuru . Yigisha kandi agakiza bituma ubugiraneza bwe bumenyekana kugera muri Siriya.

Nyagasani ubugiraneza bwawe turacyabukeneye. Dukeneye kumenya inzira igana Ingoma y’ijuru kuko ibituyobya ari byinshi, abahanurabinyoma ni benshi. Dukeneye gukira indwara nyinshi n’ibyago by’amoko yose. Dusonzeye impuhwe zawe. Amen

Padiri Charles HAKORIMANA

Aho tumenyera ko Imana iturimo, ni uko yaduhaye Roho wayo

Inyigisho yo ku wa mbere w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani

Ku ya 06 Mutarama 2014 – Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Yh 3, 22-4,6; 2º. Mt 4, 12-17.23-25

Isomo rya mbere ridushishikarije kuguma mu Mana. Uwamenye Imana y’ukuri ntashidukira ibije byose bimukurura. Imana ni imwe rukumbi kandi ni yo ya twimenyesheje. Umwana wayo yarigaragaje biba ibanga rikomeye ariko ryagiye risobanuka gahoro gahoro. Ibikorwa by’impangare YEZU KRISTU yakoze ni byo byabaye ishingiro ry’amateka yose y’inyoko muntu. Ivanjili yatubwiye uburyo yatangiye ahamagarira abantu bose kumenya Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Yohani Batisita yaramaze gutabwa mu buroko n’umunyagitugu Herodi. YEZU ariko ntiyiriwe ahita agira icyo abivugaho, ahubwo yirinze guta igihe ahita atangira ibikorwa bye byuje ineza kandi bikiza. Abantu bavuye imihanda yose bakoraniraga iruhande rwe bakamwumva kandi bagakizwa indwara n’amashitani yateye.

Turacyari mu gihe cya Noheli. Turacyafite itoto twasigiwe n’iminsi mikuru twahimbaje. Twishimiye ko ibikorwa YEZU KRISTU yakoze aje ku isi bigikomeza. Muri Noheli twongeye kunyungutira ibanga ry’ukwigirumuntu kw’Imana Mwana. Ntidushobora kudohoka mu nzira twamenyeshejwe igana ijuru YEZU KRISTU yaduhishuriye. Iyo nzira y’Ukuri yanyuzwemo n’abandi benshi batubanjirije. Intumwa, abigishwa bazo n’ababasimbuye. Umurage badusigiye warakomeje muri Kiliziya n’ubwo amateka atwereka ko hagiye haba ibihe bikomeye ndetse hakaduka ba Nyamurwanyakristu.

Mu guhimbaza amabanga yose mu Mwaka wa Liturujiya, tujye tugumya gusabirana kugira ngo umurage mwiza Intumwa, abigishwa n’abatagatifu bandi badusigiye tuwihambireho. Kugendara mu nzira zabo, ni kimwe mu bitwizeza ko turi mu nzira y’Ukuri. Ikindi ariko gikomeye kandi cy’ingenzi ari na cyo kitwizeza kuguma mu Mana nk’uko Yohani intumwa yabitubwiye, ni ukumvira Roho Mutagatifu. Kuyoborwa na Roho Mutagatifu, ni ko kuguma mu nzira nziza YEZU KRISTU yadushushanyirije. Roho Mutagatifu aduha gushishoza tukamenya Ukuri kudusabanya n’Imana Data Ushoborabyose. Aduha gushyira byose ku munzani tukamenya ukuri dukwiye kugenderaho. Dushobora kumenya abatubwiza ukuri badufasha kwinjira mu Ngoma y’Imana tukirinda n aba Muyobya batabura kutuduhiriramo ibitekerezo n’imigambi y’amanjwe. Kuguma mu Mana dutyo biduha kwigiramo ubwigenge butuma tutaba imbata za Mushukanyi. Nitwumvira Roho Mutagatifu tuzakira ububasha bw’Imana tuyorwe na yo rwose kuko itabasha kuyoba no kutuyobya nk’uko tubivuga mu isengesho ryo kwemera.

Dusabire uwitwa umukristu wese, uwo yaba ari we wese, icyo yaba akora cyose, aho yaba ari hose…kuba maso no kumvira Roho Mutagatifu aho gukurikira inzira za Sekibi zuje ubugome n’ubugwari. YEZU KRISTU asingizwe, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu bahore badusabira.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Yezu Rumuri rw’amahanga (Mt 2,1-12)

Inyigisho yo ku munsi w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani

Ku ya 05 Mutarama 2014 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Turahimbaza umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani Yezu. Ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ku mukristu. Yezu ntiyaje gukiza umuryango wa Isiraheli gusa ; yaje gucungura abantu b’amahanga yose, b’ibihugu byose, b’indimi zose. Ivanjili y’uyu munsi iratwereka uko Yezu yakiriwe. Uko abantu bo mu gihe cye bamwakiriye byadufasha kureba natwe uko tumwakira muri iki gihe. Bityo tugahimbaza ku buryo bunoze Ukwigira Umuntu kwa Jambo.

  1. Herodi akuka umutima, we na Yeruzalemu yose

Umwami Herodi yabwiwe n’Abanyabwenge ko hari Umukiza, umwami w’Abayahudi umaze kuvuka. Herodi n’ibyegera bye umvise iyo nkuru bashya ubwoba, bakuka umutima. Herodi, umakambwe wari ushigaje imyaka mike ngo yipfire, yumva ko ubutegetsi bwe bugiye guhungabana. Arasobanuza amenya ko Umukiza agomba kuvukira i Betelehemu muri Yudeya. Arangira inzira abanyabwenge. We akomeza kwiryohera mu Ngoro ye i Yeruzalemu, ariko kandi ahangayikishijwe n’uwo mwana wahuruje abanyabwenge bo mu bihugu bya kure. Herodi ntiyegeze ajya kureba umwana. Ategereje ko Abanyabwenge bajya kureba bakazamukorera raporo agafata ibyemezo.

Kumenya aho umukiza yavukiye n’igihe yavukiye ntibihagije. Icy’ingenzi ni uguhaguruka ugakora urugendo ukajya kumuramya. Ikindi ni uko ijisho ry’undi ritakurebera umugeni. Kumenya Yezu ni urugendo rwa buri wese. Ntawe uba umukristu mu mwanya w’undi.

  1. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko

Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko ni abahanga b’inzobere mu kumenya Bibiliya. Bize amashuri menshi. Basomye Bibiliya barayicukumbura. Bazi ibirimo byose ndetse bakabisobanurira abantu ku buryo bunoze. Bazi aho umukiza azavugkira bakurikije uko abahanuzi babivuze. Nyamara ubuhanga bwabo ntibutuma batera intambwe ngo bajye i Betelehemu kureba Umukiza. Basa n’abifungiye mu byo bazi, mu byo basomye. Ni nk’aho Umukiza nta gishya abazaniye. Barerekana inzira, batange ibisobanuro, ariko bo ntibava aho bari no mu byo barimo. Mbese ni nka bya byapa byo ku muhanda byerekana icyerekezo ariko byo ntibive aho biri. Berekaabandi inzira y’urumuri bo bakigumira mu mwijima.

Aho ntitujya tugira abandi inama nziza ariko twe ntituzishyire mu bikorwa ? Tukereka abandi Yezu n’uburyo bwo kumugeraho ariko twebwe tutabana nawe ?

Hari umugabo n’umugore bari bafite abana babiri umuhungu n’umukobwa. Ku cyumweru bakajyana abana ku kiliziya bati nimujye mu Misa turagaruka kubatwara Misa irangiye. Ababyeyi bakajya kwitemberera, bagacunga isaha Misa irangiriraho bakaza gucyura abana. Igihe cyarageze abana banga kuva mu modoka …

  1. Abanyabwenge baza kuramya Yezu

Abanyabwenge baturutse iburasirazuba. Barashakashaka. Babonye ikimenyesto kidasanzwe, mu bushishozi bwabo bwa muntu bumva ko ari kimenyetso cy’umwami wavutse. Bahise bitegura bakora urugendo rurerure, bareka ibyo bari barimo baza kumuranya bamuzaniye amaturo. Nti bazi inzira, baragenda bashakisha. Babonye ikimenyetso, inyenyeri idasanzwe. Icyo kimenyetso kirabayobora.

Hari aho bageze, inyeyeri barayibura. Mu bwiyoroshye bajya kuyoboza umwami Herodi. “ Umwami w’Abayahudi umaze kuvuka ari hehe ? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba none tuje kumuramya” (Mt 2,2). Herodi yumva arahungabanye. Ariko arihangana arasobanuza, asanga iby’Abanyabwenge bamubwiye ari ukuri. Abohereza i Betelehemu. Abasaba kuzagaruka iwe bakamuha raporo.

Abanyabwenge bafata inzira, ya nyenyeri irongera irabiyereka. Ibyishimo birabasaga. Bagera aho umwana aryamye. “Nuko binjira mu nzu, babona umwana na nyina Mariya; nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo, bamutura zahabu, ububani n’imibavu”. Nyuma baburirwa na Malayika kudasubira kwa Herodi. Basubira mu bihugu byabo banyuze indi inzira.

Koko rero, uwahuye na Yezu by’ukuri, arahinduka, ntashobora kuguma uko yari ari. Ahindura icyerekero cy’ubuzima bwe. Ntahita aba umutagatifu ako kanya kuko ari urugendo rurerure, ariko afata icyerekezo kigana ku butagatifu.

  1. Kuki ari ngombwa gukora urugendo tugana Yezu ?

Muri iki gihe, abantu bibaza ibibazo byinshi kuri Yezu no ku bukristu. Ese Yezu twamusanga he muri iki gihe? Twahura nawe dute? Twamushyira ayahe maturo ?

Yezu duhura nawe muri Kiliziya ye. Mu Ijambo ry’Imana twumva, mu masakramentu duhabwa, mu isengesho, mu bikorwa by’urukundo , mu mukene ushaka ko tugira icyo tumumarira n’ahandi.

Muri ki gihe, hari abategetsi bameze nka Herodi barwanya Imana. Burya iyo urwanya Imana uba urwanya na muntu yaremye mu ishusho ryayo. Iyo urwanyije umuntu, burya n’i Mana uba uyirwanya kuko « ikuzo ry’Imana ni umuntu uhagaze, muzima ». Hari abategetsi bumva ko ubutegetsi bwabo bugiye guhungabana baka bakora amarorerwa nk’ayo Herodi yakoreye i Betelehemu.

Mu bihugu byateye imbere, hari abantu benshi bafite imyifatire nk’iya bariya batware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko n’abaturage b’i Yeruzalemu. Bumva bihagije ko ibya Yezu ntacyo bibarebaho, mbese ko Yezu ntacyo abungura. Ko Imana yigira umuntu ntacyo bibabwiye. Ikibashishikaje ni amafaranga, akazi, kuryoha, ubutegetsi n’ibindi bishashagira.

Ahangaho rero ibibazo ku kwemera birushaho kwiyongera. Kwakira Yezu , tukaba abigishwa be, tukaba abakristu bizatwungura iki ? Inyungu irimo ni iyihe? Kujya mu Misa bimaze iki ? Ese si uguta igihe ? Gusenga bimaze iki ? Kuki tugomba gusoma Bibiliya ? Guhabwa penetensiya n’Ukaristiya ? Byunguye iki guhabwa isakramentu ry’ugushyingirwa ?

Ntibyoroshye kubonera ibi bibazo ibisubizo binogeye abantu b’iki gihe. Koko rero ngira ngo murabizi. Ubukristu si amagambo, si amategeko, si inyigisho n’ubwo nazo ari ngombwa. Ubukristu ni ubuzima. Ni ubuzaima bw’Imana duherwa muri Kiliziya. Mbese Kiliziya ni Umubyeyi utubyara mu kwemera tukaba abana b’Imana. Kiliziya nk’umubyeyi mwiza iraturerara ikatwitaho, ikadukuza. Idutungisha Ijambo ry’Imana n’amasakramentu, inama nziza n’ingero nziza z’abatagatifu n’abandi bakristu. Bityo tugakura mu ukwemera, ukwizera n’urukundo. Kuba umukristu ntawe ubivuana, ndetse nta n’ubyigira mu bitabo no mu mashuri. Kuba umukristu ni uguhura na Yezu tukemera guhinduka, tukemera kumukurikira tukanyura mu nzira atwereka. Ni ugufata icyemezo cy’ubuzima. “Niyemeje kuba uwa Kristu”. Bityo buhoro buhoro Kristu akagenda atumurikira kandi atuvungurira ku ibanga rye.

Kimwe mu biranga ubukristu bushinze imizi ni ibyishimo. Yezu yazanye ibyishimo mu bantu. Aho Yezu ari harangwa n’ibyishimo. Mariya amutwite yahobeye Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu, Yohani Batista yisimbiza mu nda kubera ibyishimo. Amaze kuvuka abamalayika baririmbye indirimbo y’ibyishimo : Imana nisingizwe mu ijuru no munsi abantu ikunda bahorane amahoro. Abashumba baramubonye bagenda basingiza Imana. Simewoni yakiriye Yezu mu biganza bye asagwa n’ibyishimo (Lk 2,27-32). Zakewusi, igihe ahuriye na Yezu i Yeriko yuzuye ibyishimo amukorera umunsi mukuru (Lk 19, 1-10).

Nawe ikimenyetso kizakwereka ko wahuye na Yezu, ko uri kumwe nawe ni ibyishimo.

Bavandimwe,

Guhimbaza umunsi mukuru w’ukwigaragaza kwa Nyagasani, ni ugukurikiza urugero tw’Abanyabwenge. Bashakaga kubona Yezu, bari bafite inyota yo kumubona. Bava mu bihugu byabo, mu mirimo yabo, bakora urugendo rurerure bamurikiwe n’inyenyeri. Inyenyeri bayibuze ntibacika intege, bajya kuyoboza mu bwiyoroshye. Babonye Yezu barishima barapfukama bamuha amaturo. Si ngombwa kujya kugura amaturo ahenze dore ko n’ubukene n’inzara bica ibintu mu Rwanda. Kado ishimisha Yezu ni umutima wacu, umutima urangwa n’impuhwe, ubugwaneza n’urukundo.

Hamwe n’abanyabwenge, tureke gusubira mu nzira y’umwijima, inzira yo kwa “Herodi” tunyure indi nzira. Biri n’amahire turi mu ntangiriro z’umwaka igihe cy’imigambi mishya. Jambo we Rumuri nya rumuri akomeze atumurikire mu buzima n’ubutumwa dushinzwe.

Umwaka muhire kuri mwese n’abanyu bose.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Inyigisho: Mwatowe n’Imana

Inyigisho yo ku ya 04 Mutarama 2014, Igihe cya Noheli
Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Amasomo:1 Yohani 3,7-10; Zaburi ya 97 (98), 1, 7-8, 9; Ivanjili ya Yohani 1,35-42

Mwatowe n’Imana…

Bavandimwe,

Turi mu ntangiriro z’umwaka. Ni igihe cyo kwifurizanya umwaka mushya muhire, twifuriza abacu ko wazaba umwaka w’amahoro n’ibyishimo. Mu muryango mugari wa Kiliziya dutangira umwaka twiragiza Bikira Mariya, umubyeyi wa Kiliziya. Uyu mubyeyi yahungishije umwana we ababisha bashaka kumwica. Aba mu buhungiro atyo kandi ntawe yagiriye nabi. Azi guhigwa icyo bivuga. Akababaro k’ubuhungiro nako arakazi. Mu muryango w’Abanyarwanda, uyu mwaka ntabwo tuwutangiye mu byishimo. Abagiranabi barongeye badukoramo. Abatangiranye umwaka akababaro ko kubura ababo, nimwihangane. Abamera tubatije amasengesho.

Ijambo ry’Imana se ryadufasha kumva neza ibihe turimo? Igisubizo ni Yego. Mu gihe cya Yohani Batisita rubanda yari itegereje umukiza. Bamwe mu rubyiruko bari baragiye inyuma ya Yohani Batisita, bahinduka abigishwa be. Bari bamufitiye amakenga, bibaza niba ariwe mucunguzi utegerejwe. Ariko Yohani yari yarababwiye ko atariwe mukiza, ko Umukiza abarimo rwagati, kandi ko rwose icyubahiro cye kitatuma anajishura udushumi tw’inkweto ze.

Muri urwo rubyiruko batubwira abasore babiri bari abigishwa ba Yohani Batisita. Bavugamo Andereya, undi ashobora kuba ari Yohani. Baje rero kubona Yezu ahise, banumva Yohani Batisita avuga ati “Dore Ntama w’Imana”, ntibajuyaje bahise bamukurikira. Ikibazo rero kuri urwo rubyiruko cyari iki: ko umukiza aturimo ariko tukaba tutamuzi, ubu buzima bwacu tubugenze gute? Tubwerekeze he ? Vocation yacu ni iyihe? Rwarimo kwibaza ikibazo cy’ubutore. Cya vocation. Yezu yabonye bamukurikiye arababwira ati “murashaka iki?” Koko rero yari yabonye ko barimo bashaka, bashakisha, banyotewe no kumenya uje aje kubakiza.

I Rwanda hakenewe ba Yohani Batisita bo kwereka inzira Abanyarwanda bashakisha umukiza. Nta kubica iruhande, abo ba Yohani Batisita ni abafite mu nshingano zabo z’ibanze ubuhanuzi. Ndashaka kuvuga Abepisikopi, Abapadiri, Abadiyakoni,… Ariko tutibagiwe n’ababatijwe bose, kuko nabo iyo nshingano y’ubuhanuzi bayifite. Kudatanga icyerekezo muri iki gihe ni ubuhemu. Kandi rero aba bashinzwe gutanga icyerekezo ntibakagombye gutinya gukererwa amajosi, dore ko na Yohani Batisita atabitinye.

Iyi vanjili itwereka ko dushobora gufutukirwa ku butorwe bwacu ari uko undi muntu abidufashijemo, akatwereka inzira. Ati « Dore ntama w’Imana ! ». Ariko ntuzamenya neza vocation yawe udashakisha. Kumenya aho Yezu abarizwa, ugatota inzira ujyayo, hanyuma ukamwicara iruhande ukamwumva, ngibyo bimwe mu bifasha gufutukirwa ku butorwe bwacu. Mumbabarire niba mbagarutseho, ndashaka kuvuga mwebwe Abepisikopi, abapadiri, n’abadiyakoni,… niba tudafashe umunsi wo kugumana na Yezu, kugeza « nk’igihe cy’isaha ya cumi », ntakabuza umuryango w’Imana tuzawupfunyikira amazi.

… mube rero abigishwa b’Umwana wayo…

Ntabwo abo Yezu yatoye yahise abohereza mu butumwa. Umuntu utarabanje kuba umwigishwa wa Yezu ntabwo ashobora kuba intumwa. Kuba umwigishwa wa Yezu bivuzeko afata igihe cyo kumwoma mu nyuma, akamutega amatwi, akamwiga ingendo n’imigenzo,… Kuba intumwa nabyo bivuze gushyira ubutumwa abandi. Umuntu rero wikoze ngo ajyanye ubutumwa, atarafashe igihe cyo kuba umwigishwa, abamwumva batangazwe n’uko ababwiye ubusa. Ijambo rya gitumwa Simoni yagejejweho na Andereya yahise aryemera kuko Andereya yari yafashe igihe cyo kumenya aho Yezu atuye, cyo kumukurikira, no kumwicara iruhande akamutega amatwi. Ibi byatumye Simoni yakira ubutore bwe bwo kuba Petero, ni ukuvuga Urutare Kiliziya izubakwaho. Bepisikopi musangiye na Petero ubutumwa, murumve akamo Petero w’ubu arimo atera !

… hanyuma muzamubere intumwa.

Nk’uko Andereya yagejeje ubutumwa kuri Petero akamugira umwigishwa ya Yezu, nimucyo natwe tubere Yezu intumwa. Tumushakire abigishwa. Mu by’ukuri mu gihe tubatijwe, ndetse tukagerekaho no gukomezwa, Kiliziya iba idutezeho kuba intumwa z’inkuru nziza. Inkuru nziza umukirisitu ahamagarirwa kugeza ku bandi ni uko ubuzima bwatsinze urupfu, ko Yezu yazutse mu bapfuye, ko natwe dutegereje izuka ry’abapfuye. Umuryango w’Abanyarwanda ukeneye kumva mu buryo butomoye iyi nkuru nziza y’izuka ry’abapfuye. Abashinzwe kwerekana inzira nibabwire abica abandi, bakaba barabigize nk’umwuga, ko bagorwa n’ubusa.

Mu bihe byo mu ntangiriro za Kiliziya niho umurimo wa gitumwa wakwiriye isi yose. Yezu amaze gusubira mu ijuru, Roho Mutagatifu yahawe rugari ayobora Kiliziya yifashishije intumwa. Ni muri ibyo bihe Yohani intumwa yatanze inyigisho zikakaye Kiliziya yatwibukije uyu munsi. Yohani aragira ati: “Twana twanjye, ntihakagire ubayobya, […], “ukora icyaha aba ari uwa Sekibi, kuko Sekibi ari umunyabyaha kuva mu ntangiriro”. Arongera ati: “Dore ikigaragaza abana b’Imana n’abana ba Sekibi: umuntu wese udakora ibitunganye, cyangwa ntakunde umuvandimwe we, ntakomoka ku Mana”. Abica abandi rero, bakaba barabigize umwuga, barabe bumva !

Bavandimwe, nagirango ndangize mbibutsa ko kuba intumwa bitoroshye. Twese tuzi ko intumwa za Yezu hafi ya zose zarangije ubuzima bwazo zishwe. Ntawe nshaka guhamagarira ubumaritiri muri iyi ntangiriro y’umwaka. Nyamara ariko twe dufite kuba abahanuzi n’intumwa mu nshingano zacu twakagombye guhora tuzirikana icyo kuba umuhanuzi n’intumwa bisobanuye.

Nongeye kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2014.

Padiri Bernardin Twagiramungu.