Igihe cya Adiventi kitwibutsa iki?

Inyigisho yo ku wa mbere, Icyumweru cya 1 cya Adiventi, 2013

Ku ya 02 Ukuboza 2013 – Yateguwe na Padiri Théoneste Nzayisenga

Igihe cya Adiventi kitwibutsa iki?:

Adventi ni ijambo ry’ikilatini risobanura ukuza cyangwa gutegereza ukuza. Ese ni nde uza? Ni nde dutegereza? Ni Yezu Kristu. Yezu kristu yaraje, ahora aza kandi azaza nk’Umukiza kuri Noheli. Azaza ku munsi wo gupfa kwacu, ndetse azagaruka ku munsi w’imperuka nk’Umucamanza. Ukuza kwa mbere nk’umukiza kurazwi. Ariko ukuza kwa kabiri mu gupfa kwacu no ku munsi w’imperuka ntitukuzi. Dusabwa gusa guhora twiteguye. Mu guhimbaza imihango mitagatifu y’igihe cy’adiventi hatakwa kandi hakambarwa ibara ry’isine risobanura icyizere no gusukurwa cyane cyane hitegurwa guhimbaza iminsi mikuru ikomeye mu mateka y’ugucungurwa kwacu. Ibara ry’isine ni n’ibara rikoreshwa mu gihe cy’igisibo, mu gusabira abacu bapfuye no mu masakramentu arebana n’isukurwa (Penetensiya n’Ugusigwa kw’abarwayi).

Igihe cy’Adiventi kimara ibyumweru bine, kikatwibutsa gutegereza Umukiza, twishimye, twambaza, twihana kugira ngo avukire mu mitima yacu.

Icyumweru cya 1 cy’Adiventi kirangwa n’imvugo ishushanya kandi ihishura ibihe bya nyuma: amaza n’ihindukira rya Nyagasani. Mu cyumweru cya 2 n’icya gatatu, Ibyanditswe bitagatifu bigaruka cyane kuri Yohani Batista integuza ya Yezu Kristu: «Habayeho umugabo woherejwe n’Imana izina rye rikaba Yohani, yazanwe no guhamya iby’urwo rumuri kugira ngo bose bamukeshe kwemera» (Yh 1, 6). Icyumweru cya gatatu ariko gifite umwihariko wo kubaicyumweru cy’ibyishimo (gaudete dominica): kwishimira ko Nyagasani ari hafi kuza rwagati muri twe. Naho icyumweru cya 4, kigaruka cyane ku ivuka rya Yezu, bikagaragazwa n’Umumalayika usura Mariya na Yozefu : Malayika aramubwira ati: ” Wigira ubwoba Mariya kuko wagize ubutoni ku Mana. Dore ugiye gusama inda ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu(Lk 1,30-31). Igihe yari akibitekerezaho, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi aramubwira ati: « Yozefu mwana wa Dawudi witinya kuzana Umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bwa Roho Mutagatifu» (Mt 1,20).

Muri iki gihe cy’Adiventi ni bwo hizihizwa umunsi mukuru wa Bikira Mariya utarasamanywe icyaha, uba ku ya 8 Ukuboza. Bikira Mariya rero ashushanya Yeruzalemu yishimiye kubona umukiro maze igatera akamo k’ibyishimo igira iti: «Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho. Umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye, kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro, akansesuraho umwitero w’ubutungane. Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye cyangwa umugeni witatse imirimbo ye» (Iz 61,10).

  • Icyo Nyagasani adusaba:

Muri iki gihe cy’Adiventi Imana iradusaba kwemera gukira ubumuga bwacu no gukora urugendo ngo dusanganire Umukiza twishimye, gukurikiza amategeko y’Imana n’aya Kiliziya, twirinda ingeso mbi, twivugurura mu byo dukora no kugaragaza ibikorwa by’urukundo n’impuhwe( umuntu Yezu yabonekeye ko azamusura).

Bikira Mariya utarasamanywe icyaha aduhakirwe!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye

Inyigisho yo ku wa gatanu, icyumweru cya 34 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 29 Ugushyingo 2013 – Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Dan 7, 2-14; 2º. Lk 21, 29-33

Tugeze ku ndunduro y’Umwaka wa Liturujiya. Uyu mwaka ni agatangaza cyane kuko wabaye by’umwihariko Umwaka w’Ukwemera. Papa Benedigito wa XVI awutangiza, yatugejejeho urwandiko yise Irembo ry’ukwemera. Yashatse ko buri muyoboke wa YEZU KRISTU yongera kuzikana bihagije ku ngabire yahawe muri Kiliziya kuva ubwo ayinjijwemo ku bwa Batisimu yamugize urugingo ruzima rw’Umubiri wa KRISTU. Ubusanzwe tuzi ko inyigisho zose duhabwa muri Kiliziya, zigamije kurushaho kudusanisha n’Umukiza wacu. Isano dufitanye na We ituma tuba abantu bashya bakwiza hose ineza n’amahoro. Ibyiza tumukesha ntitubyihererana. Iyo byaducengeye, twiyumvamo inshingano yo gusohoka tukabisangira n’abandi batarabimenya. Tubamenyesha Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU maze na bo bagaserukana ibyishimo muri ubu buzima.

Mu gusoza Umwaka w’Ukwemera, Papa Fransisiko na we yashimiye Benedigito wa XVI maze yuzuza ibitekerezo by’uwo mubyeyi atugezaho inyandiko nziza cyane yise Ibyishimo by’Inkuru Nziza (Evangelii Gaudium). Papa ashaka ko Inkuru Nziza twakiriye ikatubuganizamo ibyishimo bihebuje ikwira hose. Ntibihwitse kuyihererana. Si byiza kwigumira mu byo twamenyereye tudashaka guhindura. Ni ngombwa ko duhindura imikorere kugira ngo ubukristu bwacu buhuze n’bihe turimo bubigeze ku Byishimo tuvoma ku mushyikirano tugirana na YEZU KRISTU. Icyo Papa ashaka, si ukudurumbanya ingingo ndahindurwa z’ukwemera, ikimuraje ishinga, ni ukudushishikariza kwihatira kwamamaza Inkuru Nziza ku buryo umuntu wa none ayimenya akayishimira ikamukiza.

Mu ncamake, inyigisho zose duhabwa kuva kuri YEZU waraze Kiliziya ye Petero intumwa kugera ku musimbura we wa none, nta kindi zigamije usibye kutwinjiza mu byiza by’ijuru dutangira gusogongera twiyemeza gukunda YEZU KRISTU tugifite uyu mubiri. Ibyo byiza by’ijuru, si ibintu bidashoboka cyangwa se bishobora kumvikana ijana ku ijana ku isi: turiho dusa n’abari mu rugendo rugana ijuru aho tuzarangamira n’amaso yacu Nyir’ubutagatifu. Igihe buri wese ahabwa cyo kuba ku isi kiba gihagije kugira ngo akiyivaho yinjire mu ihirwe ry’ijuru. Ijambo ry’Imana rikunze kutubwira ibijyanye n’ibihe bya nyuma, umunsi wa Nyagasani…YEZU KRISTU yagize icyo avuga ku bihe bya nyuma ahereye ku Ngoro ya Yeruzalemu yavugaga ko izasenyuka ku buryo nta buye rizasigara rigeretse ku rindi! Nyuma y’iryo senyuka, yavuze ku maza y’Umwana w’umuntu n’ibimenyetso bizayabanziriza igihe nyine byose bizuzuzwa agarutse mu ikuzo nk’uko byahanuwe na Daniyeli uko twabyumvishe mu isomo rya mbere (Dan 7, 13-14).

Daniyeli akoresha imvugo yihariye asiganura amaza y’Umwana w’umuntu yeretswe. Iyo mvugo ihishe ikoresha ibimenyetso, amashusho n’amagambo afite ibyo ashushanya. Byose ariko bigamije kuvuga ko ibintu byose byo ku isi bizasozwa n’ukuza k’Umucunguzi w’abantu igihe ubukana bw’ibikoko byose byo ku isi buzaba burangiye. Ku murongo wa 11 w’umutwe wa karindwi, yavuze ko yeretswe igikoko cyishwe: aha yashakaga kuvuga wa mwami w’umugome witwaga Antiyokusi wari warabushabushe Abayahudi atoteza umuryango w’Imana. Daniyeli yeretswe ko uwo mubisha yari agiye gupfa no kuzimira buheriheri. Ku murongo wa cumi n’itatu, yeretswe umwana w’umuntu waje mu bubasha bukomeye: ni umuryango w’Abayahudi igihe uzaba umaze kwigobotora ababisha no guhanagurwaho ibyaha byawo. Uruhererekane rw’abakristu rumurikiwe na Roho Mutagatifu rwumvishe ko uwo Mwana w’Umuntu ari YEZU KRISTU dore ko na we ubwe yiyise atyo.

Inyigisho umukristu ahabwa mu mwaka wa Liturujiya, zimugeza ku cyizere gihamye cy’uko bitamutindiye kubona uwo Mwana w’Umuntu ari we Mukiza we: “Iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye”. Ni byo koko kandi, ni nde ushobora kurenza igisekuru atabonye iby’ijuru yaharaniye? Imyaka umuntu amara ku isi muri rusange ntirenga ijana. Nguko uko twakumva iryo sezerano.

Twishimire muri YEZU KRISTU inyigisho z’Inkuru Nziza duhabwa. Nagirire impuhwe roho z’abacu batabarutse, roho nyinshi ziri muri Purugatori tumaze uku kwezi kose dusabira. Twishimire Kiliziya Umubyeyi wacu ukomeza kudusindagiza mu bihe tunyuramo byuzuye ingorane akadufasha kuzagera mu ihirwe ry’ijuru. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, abatagatifu badusabire ubu n’iteka ryose, Amina.

Padiri Cyprien BIZIMANA

« Muzubure umutwe mukomere kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje » ((Lk 21, 20-28)

Inyigisho yo ku wa kane, icyumweru cya 34 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 28 Ugushyingo 2013 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Turagenda twegera umusozo w’umwaka wa Liturujiya. Tuzawusoza ku wa gatandatu ejo bundi. Amasomo Kiliziya idutegurira agamije kudushishikariza kwitegura ihindukira rya Nyagasani.

Iyi nyigisho dusanga mu Ivanjili y’uyu munsi, Yezu yayitangiye mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu. Iyo Ngoro yari nziza cyane, itatse byahebuje. Umwami Herodi ntiyari akunzwe n’abayahudi. Kugira ngo abikundisheho yavuguruye ingoro y’Imana, arayitaka reka sinakubwira, iba nziza pe. Abigishwa ba Yezu barimo batangarira ubwiza bwayo n’ubuhanga yubakanywe. Yezu arabareba, ati “Nti mureba iyi ngoro, nta buye risasigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa”.

Abigishwa bumvise ayo magambo barakangarane. Cyane cyane ijambo “BYOSE” niryo ryabakanguye. Bmva ko atari Ingoro gusa ahubwo ko isi n’ibiriho byose bizagira iherezo. Niko kubaza Yezu bati ”Mwigisha, nta gushidikanya ubwo ubivuze ni ukuri bizaba. Ariko se bizaba ryari ? Ni ikihe kimenyetso kizabibanziriza kugira ngo twitegure ?”

Yezu ntababwira igihe isi izashirira, ahubwo arabashishikariza kuba maso ntibakurikire ibije byose, ntibabe ba nyamijya iyo bigiye. Mu yandi magambo ni ugukomera ku Ijambo ry’Imana ryo rizahoraho iteka.

Yezu akomeza ababwira intambara, n’ibindi biteye ubwoba. Ati” Ariko nabyo ni ibimenyetso, ariko si byo herezo”.

Yezu arasoza abashishikariza kwegura umutwe bagakomera.

Muti ese birashoboka ? Amaze kubwira abigishwa be amagambo ateye ubwoba, bose bahungabanye, yarangiza ngo ni begure umutwe bakomere !

Impamvu nta yindi ni uko Imana ari yo mugenga wa byose. Ibindi byose bizashira, ingoma zigende zisimburana nk’uko twabyumvise mu isomo ry’ejo, ariko Imana yo ihoraho iteka. Amagambo ya Yezu ntagamije gutera ubwoba abigishwa be ; agamije kubategura, no kubashishikariza gukomera mu kwemera.

Natwe dukeneye inyigisho idukomeza mu kwemera. Hari intambara ziba hagati y’ibihugu, imitingito n’ibindi bituma abantu bicwa n’ubwoba. Ariko hari izindi ntambara n’imitingito iba muri njyewe, mbese nkumva bindangiriyeho. Aha niho Yezu ambwira ati « Ubura umutwe ukomere. Naratsinze kandi nawe uzatsinda. Upfa kunyizera ukankomeraho, ugakomera ku ijambo ryanjye ».

Dusabirane kugira ngo mu nyanja z’ibibazo duhura nabyo mu bukristu no mu buzima bwacu, twubure umutwe dukomere turangamire Kristu watsinze.

Uyu munsi kandi nagira ngo mbashishikarize kwifatanya n’abakristu bajya gutaramira umubyeyi Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho. Abenshi murabyibuka hari tariki ya 28 ugushyingo 1981. Umubyeyi Mariya Nyina wa Jambo yabonekeye umwana w’umunyeshuri Alphonsine Mumureke wigaga mu ishuri ry’abakobwa ry’i Kibeho. Nyma yaho amabonekerwa yarakomeje kugera mu 1989.

Mu kwifatanya n’abavandimwe banshi bakoze urugendo nyobokamana bagana i Kibeho, nabashishikarizaga kongera kuzirikana ku butumwa Umwamikazi wa Kibeho yatugejejeho. Dore zimwe mu ngingo zibugize :

  • Kwisubiraho no guhinduka bidatinze

  • Isi imeze nabi cyane. Igiye kugwa mu rwobo, ni ukuvuga mu byago byinshi kandi bidashira. Isi yarigometse.

  • Agahinda ka Bikira Mariya kubera ukunangira imitima kw’abantu, ingeso mbi no gusuzugura amategeko y’Imana.

  • Ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri.

  • Agaciro k’ububabare mu buzima bw’umukristu. Ntawe ugera mu ijuru atababaye kandi umwana wa Mariya ntatana n’imibabaro.

  • Musenge ubutarambirwa kandi nta buryarya

  • Gukunda kuvuga ishapule kenshi.

  • Ishapule y’ububabare bwa Bikira Mariya.

  • Bikira Mariya yifuza ko bamwubakira ingoro i Kibeho aho bazajya bibukira amabonekerwa.

  • Gusabira Kiliziya kuko hari ibibazo by’ingutu izahura nabyo.

Ng’ubwo bumwe mu butumwa bwa Kibeho. Umubyeyi Nyina wa Jambo afashe buri mwigishwa wa Yezu mu rugendo rugana ijuru. Umunsi mukuru w’umubyeyi burya aba ari n’umunsi mukuru w’abana. Nifurije buri wese kwakira neza impano Umwamikazi wa Kibeho yamuteguriye.

Padiri Alexandre Uwizeye

Bazabaziza izina ryanjye

Inyigisho yo ku wa gatatu, icyumweru cya 34 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 27 Ugushyingo 2013 – Murayigezwaho na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Birashimisha kumva umuntu aguhamagaye mu izina ryawe. Kandi iyo ukunze umuntu ugomba kwihatira kumenya izina rye. Burya ntabwo bishimisha iyo ukeka ko umuntu akuzi maze mwasuhuzanya ukabona atazi izina ryawe cyangwa yararyibagiwe.

Muri Bibiliya izina niryo muntu. Mu Isezerano rishya, izina rya Yezu ni agahebuzo. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, iyo mutagatifu Petero avuga Yezu, atubwira ko «nta wundi wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe.» (Intumwa 4, 12). Abarwanya umukiro n’umundendezo w’abandi barwanya iryo zina, bakarwanya n’abarikomeyeho. Uwanga izina rya Yezu akarirwanya ntatinya kwica, ntatinya kubeshya, ntiyereka abandi inzira ibaganisha ku mukiro. Twibuke ko Yezu yivugiye ati “ nijye nzira, ukuri, n’ubugingo” (Jn 14, 6).

Burya rero ngo “nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi”. Iyi mvugo y’i Rwanda yakoreshwa no ku muntu wahisemo kubatizwa akaba umwigishwa wa Yezu. Iyo Yezu avuga ati “muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe”, ntabwo aba avuga amagambo gusa. Aba avuga ibyamubayeho. Twibuke ko yavuze ko ababyeyi be, abavandimwe be, incuti ze, ari abumva ijambo ry’Imana kandi bakarikurikiza. Nyamara se Yuda wamutanze ntiyari umwe mu bigishwa be, ntiyari umuvandimwe we ?

Nyamara mumenye ko nta gasatsi ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba.

Yezu ati “bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye”, kandi “muzangwa na bose muzira izina ryanjye”, nyamara nimunkomeraho intsinzi ya nyuma izaba iyanyu. Ndetse muzavuga mushize amanga, abazabahangara nibo bazarya iminwa. Aya magambo ya Yezu aduha ukwizera n’imbaraga zo guhangara ibikomangoma by’iyi si, akenshi bikotanira uburyamirane.

None se niba umuntu akwanze akabikwereka wowe wabyitwaramo ute ? Kuri iki kibazo Yezu adusubiza muri aya magambo : “Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza. Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye” (Mt 5, 44-45). Igihe cyose tuzajya dusenga tuvuga tuti “Dawe wa twese uri mu ijuru”, tujye twiyumvisha uburemere bw’iryo sengesho. Ibi Yezu adusaba ntabwo twabishobora mu gihe tutagenera Imana umwanya w’isengesho.

Kwiyambaza izina ry’Imana bidufasha gushyikirana n’abacu bapfuye

Muribuka ko ubwo Abayisiraheli basohokaga mu Misiri bashatse ko Imana yabo ibabwira Izina ryayo. Imana rero yabatumyeho Musa, iti uzababwire ngo : «Ndi Uhoraho». ‘Uhoraho ni we ubantumyeho.’» “Uhoraho Imana y’abakurambere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo, yabantumyeho. Ngiryo izina ryanjye iteka ryose, nguko uko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi” (Iyimukamisiri 3, 14-15).

Abo ba Aburahamu, ba Izaki, ba Yakobo,… bari barapfuye, nyamara Uhoraho avuga ko bariho. Ibi bivuze ko gupfa atari cyo kibazo kuko nyuma y’ubu buzima hari ubundi. Icyo tugomba kwihatira intore z’Imana zashoboye – aha twavuga nka Aburahamu na Bikira Mariya – ni ukurangwa n’ukwemera, ukwizera n’urukundo.

Abakurambere bacu mu kwemera, intumwa za Yezu, n’abatagatifu bose nibatubere urugero rwiza muri uru rugendo turimo tugana ijuru.

Padiri Bernardin Twagiramungu.