INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 1 CY’IGISIBO
Amasomo : Intg 2,7-9;3,1-7a; Zab 51(50)3-4,5-6ab,12-13,14.17; Rom 5,12-19 Mt 4,1-11
Bakristu bavandimwe, Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki Cyumweru cya mbere cy’Igisibo, araturarikira kwitoza gutsinda ibidushuka n’abadushuka. Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Intangiriro, turabwirwa ukuntu igihe Uhoraho yaremaga Muntu akamushyira mu busitani bwiza, bwa busitani yari yamushyizemo ngo “abuhinge kandi aburinde” (Intg 2,15), akamuha amabwiriza yo gukurikiza ngo akomeze kuryoherwa n’Ibyo Imana yari yaramugeneye, turabwirwa uburyo bitatinze Muntu akumvira undi utari Imana, akumvira umushukanyi bidatinze bagatahura ko bambaye ubusa. Kumvira umushukanyi byambika ubusa nyirabyo. Twumvise umwanya Umugore uvugwa muri iri somo yemereye umushukanyi n’uburyo byarangiye atsinzwe. Nta wukina no guha umwanya uwo atizeyeho ubudakemwa kuko bikumunga buhoro buhoro, ukazibona warabaye uwo utashakaga kuba we.