Abamalayika Barinzi – Gukurikira Yezu Kristu

Inyigisho yo ku wa gatatu, icyumweru cya 26 gisanzwe, giharwe, C, 2013

Ku ya 02 Ukwakira 2013 – Umunsi mukuru w’Abamalayika Barinzi

Iyi nyigisho mwayiteguriwe na Padiri Bernard KANAYOGE

Abamalayika barinzi

Amasomo: Iyim 23,20-23a, Zaburi ya 90 (91), Matayo 18,1-5.10

Mu isezerano rya kera bakunze kuvuga kenshi ukuntu Abamalayika bagobotse abantu. Dufate nka Malayika Rafayile igihe aherekeje Tobi mu rugendo n’igihe Nyagasani Imana abwiye Musa ati : “Nzohereza Umumalayika imbere yawe” Naho muri Zaburi ya 91 turirimba tuti: « Kuko yagutegekeye Abamalayika be kukurinda mu nzira zawe zose. Bazagutwara mu biganza byabo, ngo ibirenge byawe bitazatsitara ku ibuye ». Na Yezu ubwe yavuze iby’Abamalayika ku byerekeye abana bato. « Mwirinde kugira uwo uwo musuzugura muri abo bato ; koko rero ndababwira ko mu ijuru Abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru”. Ni kuri uyu munsi rero, Kiliziya itwibutsa guhimbazaho Abamalayika barinzi bacu.

GUKURIKIRA YEZU KRISTU

( Hifashishijwe amasomo yo ku wa gatatu, 26 giharwe: Nehemiya 2,1-8; Luka 9, 57-62)

Twahamagariwe twese gukorera Imana. Guhera igihe twabatirijwe, twabaye abantu bashyashya, duhabwa n’ubutumwa bwo kumurikira abakiri mu mwijima. Iyo duhimbaza isakramentu rya Batisimu, hari indirimbo ijya yifashishwa aho babwira ubatijwe ubutumwa ahawe:

Nk’uko Yezu ari urumuri rw’isi, nawe genda umurikire abandi, umfashe kwemeza no gukiza imbaga y’abantu

Nubwo ubwo butumwa ari ubwa buri wese ariko hari n’umwihariko abakristu bamwe bagira:

Tubisuzume duhereye ku ivanjili y’uyu munsi:

Yezu atonganya Yakobo na Yohani

Inyigisho yo ku wa kabiri, icyumweru cya 26 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 1 Ukwakira 2013 – Tereza w’Umwana Yezu

Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Zak 8, 20-23; 2º. Lk 9, 51-56

YEZU KRISTU ni Imana rwose n’umuntu rwose. Mu bumuntu bwe, yaranzwe n’ineza yagiriye abantu bose, ababi n’abeza. Mu bumana bwe, nta kintu na kimwe yari ayobewe kuko yanasomaga ibitekerezo bicicikana mu mutima wa buri muntu bahuraga. Ibitekerezo by’ukwinangira umutima n’izindi ngeso mbi, ni byo byatumaga rimwe na rimwe azamura ijwi akanatongana rwose.

Twibuke igihe asanze abayahudi bahinduye Ingoro y’Imana ubuvumo bw’abacuruzi n’abambuzi: yabatuye umugozi awuzingamo ikiboko cyo kubahinda. Twibuke uburyo kenshi na kenshi yatonganyije Abafarizayi yamagana uburyarya bwabo. Ivanjili ya none na yo itugaragarije ko yatonganyije Yakobo na Yohani bari barenzwe n’umujinya w’inabi abanyasamatiya bagaragarizaga umuntu wese wazamukaga ajya gusengera i Yeruzalemu kugeza n’aho banze kwakira YEZU Umwana w’Imana. Uwo mutima mubi ni wo warakaje intumwa za YEZU zashakaga kumanurira amakara kuri iyo nyoko.

Isomo tuvanamo ni iryo kudapfukirana icyiza. Igihe cyose abantu bashaka kukibundikirana, ni ngombwa ko tuba inkwakuzi mu kubabuza iyo tubifitiye ububasha n’ubushobozi. Hamwe na hamwe mu Ivanjili, tubona YEZU avugana uburakari; hatugaragariza ko ibyo yabonaga twabigereranya n’amatwara y’umuntu ugiye kugwa mu ruzi agira ngo ni ikiziba! Iyo umuri i ruhande, urakomera (kuvuza urwamo) ukamutabara. Ni byo YEZU yagaragaje mu bihe bidasanze. Intumwa ze yabonaga ziroshye mu nabi yazigeza kure, azitonganya azicyaha.

Cyakora nta we ukwiye kwitwaza uburakari butagatifu bwa YEZU ngo ahore atontomera abo akuriye cyangwa ashinzwe. YEZU We Munyakuri uzi igipimo cya buri jambo na buri kintu, yari afite ububasha busesuye bwo gucyaha kuriya abigishwa be. Natwe igihe dusenga tukagera ku kuri koko, ntituzatinya gucyaha abo dushinzwe ariko tuzahore tubikorana ineza n’ubwuzu bisoromwa ku giti cy’ubutungane n’ubutagatifu, bwa bundi bwuhirwa neza n’isengesho ryunze ku rya YEZU KRISTU. Turebere urugero kuri Tereza w’Umwana YEZU duhimbaza none. Uwo mwari yabaye ingirakamaro mu guha urugero rwiza rw’ukwihangana no kubabarira abo babanaga. Ni mu gihe kandi, ubutagatifu yari yarabwonse ku babyeyi be. Dusabire abana bose n’urubyiruko gukura bakunda YEZU KRISTU na BIKIRA MARIYA, ni bwo buryo bwo kuronka ibyishimo bifite ishingiro.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu duhimbaza none ari bo Tereza w’Umwana Yezu, Bavo wa 1, Piyati, Kresansi, Verisimo, Magisima na Yuliya bahowe Imana, na Romani badusabire.

Yezu arembuza umwana muto

Inyigisho yo ku wa mbere, icyumweru cya 26 gisanzwe, giharwe, C, 2013

Ku ya 30 Nzeli 2013 – Umunsi wa Mutagatifu Yeronimo

Iyi nyigisho mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Zak 8, 1-8; 2º. Lk 9, 46-50

Nimureke isengesho ryacu rya none turyerekeze kuri YEZU n’uriya mwana muto yarembuje akamushyira hagati y’abigishwa be. Yaramurembuje aza yihuta akuruwe n’ubwuzu n’urukundo YEZU agaragariza bose. Muri rusange abana ni beza cyane, bagira umutima woroheje kandi ushyira icyizere cyose mu muntu wese umukuriye. Ayo matwara y’abana agaragara cyane cyane ahantu batanga uburere bunoze. Na none ariko ahiganje imidurumbanyo, abana bakura umutima utari hamwe bagahora bakanuye amaso banahura n’umuntu ubasuhuje bakagaragaza ikizizi n’ikinyabupfura gike cyane. Icyo YEZU KRISTU ashaka kutwibutsa ni uko isi izamumenya ihereye ku burere bwiza iha abana bayo. Kwakira abana bato ukabagezaho ibyiza, ni ko gutegura ejo hazaza heza. Kwakira neza umwana mu muryango ni ukumwitegurana urukundo rushyitse kandi ukamumenyesha Imana Data Ushoborabyose. Kwakira neza abana mu gihugu, ni ugutegura gahunda zihamye zituma abasore n’inkumi barangwa n’ubuzima bwiza kuva bavutse. Ibihugu usangamo amategeko ashyigikira ibibi, ni na byo usangamo ibibazo byinshi by’urubyiruko rwiyandarika rwica ubuzima bw’abandi na rwo rutiretse. Bakora ibyo bashaka byose n’urupfu rukaziramo.

Mu butumwa bwe, YEZU yatugaragarije ko abana ari beza kandi twabigisha byinshi byiza tukanabibigiraho. Mu gihe havugwa hirya no hino ibibazo byo kuyobya abana no kubafata ku ngufu, ni ngombwa gushishikariza uwitwa umukristu wese isengesho ribaragiza Bikira Mariya kugira ngo ababyeyi n’abanyamategeko bakore ibishoboka byose Sekibi yadutse mu bihugu hirya no hino itsindwe. Kwakira umwana neza mu izina rya YEZU, ni ukumukundisha ibyiza by’ijuru, ni ukumwereka ko kuba ku isi bishimishije kandi bifite icyanga mu gihe umuntu atangira kumenya ubwenge akishyira mu maboko y’Uwamuremye.

Uwumvishe ivanjili ya none wese, niyibaze icyo amarira abana bose bahura na we. Ese wiyumvamo Urukundo ukwiye kubagaragariza? Ese ushaka kubegera no kuganira na bo ugamije kubahuza na YEZU KRISTU? Ese utinyuka kugerageza kubafasha kubona ko uburangare bw’isi ya none n’ibigirwamana bihari ari ibyonnyi bigomba kugenderwa kure? Mu gihe kizaza, abatagatifu ni abantu bose bazaba barafashije abana n’urubyiruko gukunda YEZU KRISTU kuruta bose na byose. Aho guharanira ibyubahiro n’amakuzo, abayobozi ba Kiliziya ku nzego zose, nibihatire gukora ubutumwa butuma abantu bava mu mwijima bakivuka.

YEZU KRISTU nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none ari bo Yeronimo, Ewuzebiya, Antoni na Honoriyo badusabire.

Rwana intambara nyayo y’ukwemera, uronke ubugingo bw’iteka

Inyigisho yo ku cyumweru cya 26 gisanzwe, giharwe, C, 2013

Ku ya 29 Nzeli 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Am 6, 1a. 4-7; 2º. 1 Tim 6, 11-16; 3º. Lk 16, 19-31

Kuri iki cyumweru, YEZU KRISTU ashatse kutwibutsa ko nta kindi tubereyeho usibye guharanira ubugingo bw’iteka. Nta gushidikanya twese tuzaburonka ku bw’Impuhwe ze z’igisagirane. Izo mpuhwe ariko ntizivanaho ubushake bwacu. Imana iduhamagara twese muri YEZU KRISTU, ariko si ko twese tubangukirwa no kuyikiriza. Hari ubwo duhibibikanira ibyo ku isi tukibagirwa ko iby’ijuru na byo biharanirwa ndetse cyane kuko bisaba imbaraga ndengakamere no kwigobotora ibitugota biturangaza. Twaba twararuhiye iki niba kuri wa munsi tuzakanura amaso nka wa mukungu wapfuye akicuza bitagishobotse?

Mu isomo rya mbere n’Ivanjili, Nyagasani agamije gucyamura abakungu muri iyi si, abo bose bakize maze bagaterera agati mu ryinyo batazi ko n’umukiro wabo wose uturuka ku byo Imana yaremye. Kimwe mu bitesha abantu umwanya bakarangara rwose, ni uguhibibikanira kwambara neza no kurya neza. Amosi yaburiye abituriye mu mazu meza bakiyambarira neza bakagandagaza mu ntebe nziza z’amadiva, bakarya neza by’agatangaza, bakimeza neza mu mariri akozwe mu mahembe y’inzovu. Iyo mibereho y’ubunyacyubahiro barimo, ntiyatumaga bareba abakene ngo babe babagoboka. Ivanjili na yo yagarutse ku bantu b’abaherwe batita ku bakene kandi bakibwira ko bashyikiriye badakeneye kuyoboka Imana Umuremyi wabo. Uko ibyabo bizarangira, YEZU yabigaragaje asobanura ko umukungu yapfuye bakamuhamba, ibyo yiratanaga byose bikaba birarangiye. Kuba yarageze ikuzimu agashavuzwa nububabare butagira uko buvugwa, bitugaragariza ko umuntu adapfa buheriheri, ko akomeza kubaho neza cyangwa nabi bitewe n’uko akiri ku isi yabayeho ari mwiza akunda Imana kuruta byose cyangwa se bitewe n’uko yabayeho ari gica nk’umurozi w’ibisebe.