Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 25,C,2013
Ku ya 28 Nzeli 2013
Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. Zak 2, 5-9a.14-15a; 2º Lk 9, 43b-45
Ibyiza bicengera roho igasabagizwa n’ibyishimo byatangajwe igihe cyose Imana Data Ushoborabyose yagaragarizaga Urukundo muntu yiremeye. Amateka yose y’umuryango we arangwa n’uko gusahakashaka ibyiza bihebuje by’abana be bose bashakashaka ibyishimo bituma baberwa no kubaho. Si umuntu ku giti cye wiyumvamo akanyamuneza gaturuka ku Mubyeyi we, ahubwo ni igihugu cyose kigana inzira imwe y’Amahoro, ni umugi wose wubatse ku Neza ya Nyagasani.
Twavuze ukuntu umuhanuzi Hagayi yashishikarije bose guhagurukira kubaka Ingoro yizihiye Imana i Yeruzalemu. Ubwo butumwa yabusangiye na Zakariya. Bose batumwe n’Imana gukomeza amizero y’umuryango wayo bawuhamagarira kongera gutaka Ingoro yari yarasenyutse no kuyisingirizamo uwabagobotoye umunyururu wa ba Farawo bo mu Misiri. Kugira umurava wo kongera kubaka Ingoro no kuyishimiramo wibukije ibyiza byose bari baravukijwe mu mahanga bangaragamo bafite ipfunwe ryo kugaruka i Yeruzalemu.
Iyo dutekereje amateka y’umuryango wa Isiraheli n’ibihe byiza byakomeje gusimburana n’ibyago, turebana akanyabugabo amateka yacu: tubonamo ibintu bimwe na bimwe biteye ubwoba twanyuzemo maze tukagira impungenge z’ejo hazaza. Izo mpungenge ni na zo zituma akenshi tugenda twijimye nta murava twifitemo. Umuntu wijimye ntashobora gukwiza urumuri aho rutari. Imana ishoborabyose ishaka ko tuba intumwa z’ibyishimo biyiturukaho. Tuyirangamirane umutima ukomeye kuri YEZU KRISTU maze ikibatsi kiturimo cyo kubana na We ubuzira herezo gitume duhora dutera intambwe tujya mbere kandi dufasha n’abandi gukomeza urugendo ruzira ukwiheba.
Nta kintu na kimwe gishobobora gutuma dushidikanya aho amagingo agereye aha; ntituri mu gihe cy’ikubitiro ubwo ibyo YEZU yabwiraga intumwa ze byose byaziberaga amayobera arenze kure ubwenge bwabo. Yabasobanuriye irango ry’ubutumwa bwe rijyanye n’umubabaro w’umusaraba ariko barinda barigeramo ntawe usobanukiwe nk’uko twabyifinduriye mu Ivanjili ya none. Bategereje gusa amabonekerwa ye amaze kuzuka.
Dusabirane ingabire yo guhorana ibyishimo bitangwa no kubana na YEZU KRISTU aho turi hose. Nasingizwe mu mitima yacu. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none ari bo Wenzisilasi, Lawurenti Ruwizi, Simoni wa Rohasi, n’Umuhire Fransisiko Kasiteyo badusabire.