Inyigisho: Igirayo Nyagasani kuko ndi umunyabyaha

Inyigisho yo ku wa kane, 22 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 05 Nzeri 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Kol 1, 9-14, 2º. Lk 5,1-11

Ni Petero watangaye arataraka avuga iyi nteruro twumvishe mu Ivanjili: “Igirayo Nyagasani kuko ndi umunyabyaha”. We na bagenzi be biboneye ububasha bwa YEZU bahita biyumvisha ko atuwe n’ubutungane n’ubutagatifu rwose butuma akora ibikorwa bihanitse ndetse binateye ubwoba! Kwegera YEZU ukibonera ububasha bwe, ni amahirwe kuko iyo ni intangiriro yo kujijuka no kugira ubwenge nyakuri bw’ibyo Imana ishaka, bwa bundi Pawulo yiyemeje gusabira ataretsa ababatijwe b’i Kolosi nk’uko twabyumvishe mu isomo rya mbere. Abo na bo bari baremeye ububasha bwa YEZU KRISTU bagomba gukomeza kurerwa kugira ngo batere imbere mu bumenyi nyakuri.

Igirayo Nyagasani kuko ndi umunyabyaha”, ni igitekerezo cyacu twese kandi ni na cyo gishobora kutwizeza kugendera mu nzira nziza izatugeza mu ijuru. Ni igitekerezo kigaragaza ko twinjiye mu bumenyi buhanitse, ko twatangiye kumva neza icyo Imana idushakaho. Kwitegereza YEZU KRISTU, gutangarira ubutungane bwe no kwibona tukiri kure y’urwo rwererane rw’ijuru, ngicyo ikimenyetso cy’ikerebuka ry’ubwenge bwacu. Iyo umuntu atangiye kubura amaso y’umutima akerekeza imibereho ye kuri YEZU KRISTU kandi akimenya mu bugufi bwe no mu byaha bye, kaba kabaye, aba yinjiye mu bumenyi nyakuri bw’ibyo Imama ishaka. Imana ishaka ko tuyegera twicuza ibyaha byacu. Ntidushobora kwicuza turi mu icuraburindi twitiranya ibintu ndetse tunyuzamo tukumva ko ibyo dufitiye inyota byose ari byo bidufitie akamaro!

Ndi umunyabyaha, nkeneye gukira”. Nta kintu na kiwmwe cyankiza: ari ubwiza bw’umubiri, ari ububasha bw’imitungo y’amafaranga n’ibindi, ari ubwenge bw’ikoranabuhanga rihanitse, ari amashuri naminuje, nta na kimwe muri ibyo gishobora kumpa gusobanukirwa n’icyo Imana inshakaho. Ahubwo ibyo byose bishobora kunyumvisha ko nakize nta kibazo kindi. Muri ibyo byose twarondoye, nta na kimwe kibera umuntu nk’urumuri rumurikira amateka ye yose kugira ngo yishushanye n’ibyiza Imana yamuremeye. Amahirwe yo guhura na YEZU KRISTU ukibonera ibikorwa bye ugatangara ugataraka, ni yo yonyine atuzahura tukava mu bujiji bwadupfukiranye umutima. Ni muri We turonka inyota y’ iby’ijuru maze tukabiharanira twihatira kwisukura imbere mu mutima. Aduha ubwenge bwo kumenya agaciro k’ibyaremwe byose kandi tugahora tubishyira ku munzani kugira ngo bitava aho biturutira ibyiza by’ijuru bidutegereje. Ubwenge YEZU KRISTU aduha ni bwo butuma tumenya neza aho urushinge rupima iby’ijuru n’iby’isi rugarukira: tubona ko iby’isi umuyaga ubirusha kuremera maze tugakurikirana iby’ijuru bifite ireme. Duhore dusabirana kandi dufashanya kugera ku bumenyi nyakuri, bwa bundi intumwa zagezeho ziboneye YEZU KRISTU ari na bwo Pawulo asabira Abanyakolosi natwe atatwibagiwe.

YEZU KRISTU asingizwe, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu duhimbaza none, Beritini, Lawurenti Yusitiniyani, Urubano, Petero Nguyeni Tu na Bagenzi be bahowe Imana, Umuhire Tereza w’i Kalikuta, bose badusabire.

Inyigisho: Abatagatifujwe b’i Kolosi

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 22 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 04 Kanama 2013

Inyigisho mugejejweho na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Kol 1, 1-8, 2º. Lk 4,38-44

Abanyakolosi na bo bagize amahirwe yo kumenyeshwa Inkuru Nziza y’Umukiro. Barayakiriye bihatira kuyikurikiza uko iri. Baciye ukubiri n’izindi nyigisho zari zarakwiriye muri icyo gihe. Ivanjili yaje ibabuganizamo umusemburo mushya w’Ubugingo bw’iteka. Uko bayakiriye bakabohoka ku mutima kandi n’ibimenyetso bihanitse bikabagaragaramo, ni ko ababigishije buzuzwagamo ibyishimo. Pawulo, intumwa ya YEZU uko Imana yabishatse n’abo bafatanyaga ubutumwa nka Timote bashimishijwe cyane n’ubuhamya bw’abanyakolosi dore ko Epafurasi wari ufunganywe na Pawulo (Filem 23) akaba ari na we wari warashinze ikoraniro ry’ikorosi yari yarasobanuriye Pawulo ukwemera gukomeye Abanyakolosi bagaragaje. Pawulo n’ubwo atigeze akandagira i Kolosi yumvishe abakunze maze abandikira abakomeza mu kwemera.

Abakristu ba mbere babatijwe bitwaga Abatagatifujwe kuko kuri bo Batisimu yari koko ivuka rishya. Ingabire Batisimu itubuganizamo barazakiraga bagaca ukubiri n’umwijima bagaharanira urugamba barwana na Sekibi kandi bagatsinda mu izina rya YEZU KRISTU. Ni yo mpamvu abo Pawulo intumwa yandikira bose abita abatagatifujwe. Ubuhamya bw’abo bakurambere bacu mu kwemera bukwiye kudushishikaza kurushaho kugira ngo dukore ibishoboka byose Batisimu idutagatifuze koko. Muri iki gihe henshi na henshi guhambwa amasakaramentu ni ibintu byagizwe iby’umuco wa kimuntu n’urubuga rwo gukora iminsi mikuru ariko kwihatira kwinjira mu ibanga rya KRISTU no kubeshwaho na We bikirengagizwa.

Nyamara abamenyeshejwe Inkuru Nziza ya KRISTU bakayemera bakabatizwa badakora imihango y’inyuma gusa, abo ngabo bibonera neza ikuzo ry’Imana. Umwuka ukiza wa YEZU KRISTU ubasenderamo bakirukanwamo imyuka mibi yindi kandi koko bagakira kuri roho no ku mubiri. Muri iyi minsi Ivanjili ikomeje kutwibutsa ibitangaza byo gukiza YEZU yakoze. Twiyumviye uko yakijije Nyirabukwe wa Simoni akirukana na roho mbi zitagira ingano mu barwayi bose bamwegerezaga ngo ababohore. Nitureka Batisimu ikatugira ibiremwa bishya ikaduhindura abatagatifu rwose, ntituzahwema kwibonera iryo kuzo ry’Imana kuko YEZU KRISTU no muri ibi bihe akomeza kugaragaza ububasha bukiza muri Kiliziya ye.

Nihasingizwe YEZU KRISTU, Umubyeyi Bikira Mariya naduhakirwe maze Abatagatifu duhimbaza none, Froduwalidi, Musa, Rozaliya, Mariselo, Kandida na Marina badusabire.

Ceceka kandi uve muri uwo muntu

Inyigisho yo ku wa kabiri, icyumweru cya 22, c, gisanzwe

Ku ya 03 Nzeri 2013 – Mutagatifu Gerigori wa 1, papa, Umwalimu wa Kiliziya

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Tes 5, 1-6.9-11, 2º. Lk 4,31-37

Aho YEZU KRISTU yanyuze yigisha ahereye i Kafarinawumu, biboneye ububasha buhanitse yari afite. Yategekaga na za roho mbi zigasohoka mu bo zigaruriye zimenengana bakaba bazima. N’uyu munsi, ububasha bwe burigaragaza muri Kiliziya. Ni We uyikoreramo ibitangaza byo kubohora abantu. Abo yatoye bakemera kwegukira Inkuru Nziza, ni bo yifashisha maze muri bo ijwi rye rigatangaza Ukuri gukiza abazahajwe muri roho yabo. Iyo tutemeye ko ubwo bubasha buhanitse bwa YEZU KRISTU n’uyu munsi bwigaragaza, amakoraniro aragenda agasinzira mu bujiji maze imihango mitagatifu ikorwa muri Kiliziya ntigire akamaro kuko abayikora baba batemera ko KRISTU ahari kandi ibyo yakoze i Kafarinawumu akomeza kubikora kugira ngo abana be bo mu bihe byose bakizwe umwijima uwo ari wo wose. Muri Kiliziya, dukwiye guhugukira Umukiro KRISTU adusenderezamo ku buryo bugera kuri roho no ku mubiri.

Umukiro kuri roho, ni uburyo Ijambo rye ryamamazwa maze rigacengera imitima rikayivugurura, abaryakiriye bagahugukira kwitegura kuzabana na We ubuziraherezo mu ijuru. Iyo bakiriye Ijambo rikiza, ntibaba bakibaza igihe YEZU azagarukira, bashishikazwa no guhora biteguye kuko mu by’ukuri umuntu wese abaho ariko atazi igihe azavira kuri iyi si. Kuva kuri iyi si, gupfa ku mubiri, ni wo munsi wa Nyagasani, buri wese upfuye amurangamira ku buryo busumbye ubwo kuri iyi si. Nta wabatijwe ukwiye kwiberaho nta cyo yitayeho mu kwemera kwe kugira ngo atazatungurwa. Nta we umenya umunsi we. Ni yo mpamvu Pawulo intumwa adushishikariza guhora twiteguye. Kwitegura neza, ni ukwirinda gutwarwa n’ibisarika roho yacu bikayiserebeza. Ni byo bigereranywa n’ibikorwa by’ijoro cyangwa by’umwijima. Umujura agenda nijoro, ntiyigaragaza ku manywa, umusinzi ni uko, akora ibidakorwa kubera inzoga mu majoro; ni bo twumva barara baragiye inkongoro bisararanga bivuvumanga batukana. Bamwe buracya wababaza ibyo barayemo bakakubwira ko batabizi. Baba batwawe na roho mbi isa n’ibasarisha kubera amayoga cyangwa ibiyobyabwenge. Pawulo intumwa yatubwiye ati: “…ntitugasinzire nk’abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde gutwarwa n’irari. Abashaka gusinzira, nijoro ni ho basinzira; n’abasinda, nijoro ni ho basinda; na ho twebwe, ubwo turi ab’amanywa, tujye twiramira kandi twambare intwaro z’Imana, ukwemera n’urukundo bibe ikoti ry’intamenwa, amizero y’uko tuzakizwa abe nk’ingofero y’icyuma”. Iyo Ijambo ry’Imana ryamamajwe n’ububasha bukaze bwa YEZU KRISTU kandi rikagusha ku ngingo zifatika zijyanye n’uburwayi abantu bifitemo muri roho, nta kabuza, abaryumva bigiramo ubuzima buzira umuze muri Roho Mutagatifu.

Ubundi buryo bwo gukiza abantu ku bw’ububasha bukomeye bwa YEZU, ni ugutabaza izina rye kugira ngo yigaragaze abohore abagizwe imbata na roho mbi. Muri iki gihe, bamwe bibwira ko roho mbi zitabaho ku buryo amasengesho yo kubohora abantu bayatinya dore ko anasaba ubwitange budasanzwe: hari abagomba gusabirwa igihe kirekire kandi bikajyana no kwigomwa ku buryo umuntu wigira umunyacyubahiro gusa uraho adashobora umurimo nk’uwo wo gusabira abashegeshwe ngo babohoke. Kuba YEZU KRISTU yarategekaga roho mbi gusohoka mu bantu, ni ukuvuga ko n’uyu munsi abikora yifashishije abemera gukorana na We muri icyo gikorwa gitagatifu. Tuzi neza ko kuva kera kose ububasha bwa YEZU KRISTU bukiza bwakomeje kwigaragaza muri Kiliziya. Nta bwo bwigeze buhagarara keretse iyo abantu badashaka gukorana na We. Ni kimwe n’ibitangaza yakoze kuva kera byo gukiza indwara z’amoko yose zananiranye. Tumenye ariko ko igihe cyose ibyo bitangaza bikorwa hagamijwe gukomeza abantu mu kwemera. Ni yo mpamvu iyo dusabira abavandimwe gukira indwara dukwiye kubasabira mbere na mbere gukira ku mutima no kugira ukwemera kugira ngo uhagurukijwe wese agende asingiza Imana kandi yamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro mu bantu bose.

YEZU KRISTU asingizwe, Bikira Mariya aduhakirwe maze Abatagatifu Gerigori wa 1, Mansuwi, Bazilisa na Sandaliyo duhimbaza none badusabire.

Inyigisho: Nta guhera mu bujiji ku byerekeye abapfuye

Ku wa mbere, Icyumweru cya 22 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 02 Nzeri 2013

Iyi nyigisho mwayiteguriwe na Padiri Sipriyani BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Tes 4, 13-18; 2º. Lk 4,16-30

Pawulo intumwa yacengeye ibanga rya KRISTU asobanukirwa n’andi mabanga y’ubuzima. Nta nkeke n’imwe mu bijyanye n’ubuzima bwo ku isi ndetse na nyuma yabwo. Abakristu ba mbere bakiriye izuka ry’Umukiza wacu, bumvaga bivugwa ko ari hafi kugaruka, maze bakagira amatsiko n’ishyushyu bivanze n’ubwoba bw’urupfu rusanzwe rw’umubiri. Bibazaga niba YEZU azagaruka agasanga bagihumeka akabakiza urupfu. Bamwe banageze aho barayoba bakajya birirwa aho nta cyo bakora ngo bategereje ko YEZU agaruka. Ubwo bwenge buke bwagaragaye mu Banyatesaloniki, Pawulo Mutagatifu yakomeje kubajijura kandi barasobanukiwe. Bavuye mu bujiji bumva ko ku BA-KRISTU koko, uko byagenda kose umunezero ubategereje mu ijuru kandi banashobora kuwusogongera bakiri muri iyi si ihindagurika. Birakwiye ko mu bihe byose abantu babatijwe badatwarwa n’ubujiji ku byerekeye urupfu n’ubuzima.

Igikwiye gusobanurirwa uwemera KRISTU wese, ni ibanga ry’ubuzima n’urupfu. Ahari ubuzima ntiharangwa urupfu. Aho urupfu rwiganje, nta mibereho. Ariko tuzi ko urupfu rwa KRISTU rwo rudasanzwe. Rwaturonkeye ubuzima, rwabaye irembo ry’ijuru kuko yakinguriye abari barapfuye bose bakinjira mu ijuru. Urupfu rwe rwahindutse ubuzima. Kuva urupfu rwe rero ari rwo rudutegereje, nta mpungenge, nta gukangarana kuko abapfuye bamwizera Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We. Niba icyo duharanira ari ukuzashyirwa hamwe na We, nta marira yandi, nta bwoba bwo kuzashiramo umwuka kuko n’ubundi ntidushobora kugera mu Buzima nyakuri uyu mubiri utarangije manda yawo ku isi.