Uko ugenda ukomera, ujye urushaho kwicisha bugufi

Inyigisho yo ku cyumweru cya 22 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 01 Nzeri 2913

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Sir 3, 17-18.20.28-29;  2º. Heb 12, 18-19.22-24a; . Lk 14, 1a. 7-14

Kuri iki cyumweru, YEZU KRISTU agamije kutwibutsa ko niba ari We dukurikiye koko, niba ari muri We twabatirijwemo, dukwiye kumwigana mu bwiyoroshye bwe. Ni kenshi twumva Pawulo intumwa atubwira ko We, n’ubwo yari afite imimerere nk’iy’Imana atagundiriye kureshya na Yo (Fil 2, 6). Amasomo y’uyu munsi, irya mbere n’Ivanjili, yose adutsindagiriye iyo myifatire y’uwamenye YEZU KRISTU urangwa n’ukwiyoroshya.

Indoro y’Ivanjili, akenshi usanga nta ho ihuriye n’imyumvire y’isi isanzwe. Muri twe harimo abanyacyubahiro kubera umwanya bafite muri Kiliziya cyangwa mu bundi buyobozi, hari abanyacyubahiro ku bw’amashuri bamwe bize, hari n’abanyacyubahiro kubera imiryango ikomeye no kumenyekana kwa bamwe. Nyamara ariko, ibyo byubahiro nta cyo bivuze iyo tudafite umutima urangamiye iby’ijuru kandi uhora ukereye gukora ugushaka kw’Imana. Ibyo byubahiro, ni umuyonga mu gihe amatwara yacu yishyira hejuru ku buryo abandi benshi tubarebera ku rutugu maze tugashyikirana gusa n’abo turi mu rwego rumwe. Hejuru y’ibyo kandi turatinyuka tukavuga ko turi aba-KRISTU! Ese ibanga ryo kwiyoroshya ni irihe?

Imana ubwayo yabiyigishirije gukundana

Inyigisho yo ku wa gatandatu, icyumweru cya 21 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 31 Kanama 2013

Muyiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Tes 4, 9-1; . Mt 25, 14-30

Dushatse twahinira inyigisho zose duhabwa mu by’iyobokamana mu ijambo rimwe rukumbi: URUKUNDO. Iryo jambo ryerekeye URUKUNDO, ni yo nkingi-mwikorezi y’andi magambo yose n’amabwiriza yose agamije kudusohoza mu ijru. Yohani intumwa adusobanurira ko Imana ari URUKUNDO. Uwasobanukiwe n’urukundo aba yasobanukiwe n’icyo Imana imushakaho. Uwinjiye mu mabanga y’URUKUNDO, nta kundi aba yinjiye mu ikuzo rya KRISTU YEZU. URUKUNDO Imana ubwayo itwiyigishiriza, ni rwo rwonyine rukwiye gushakishwa. Urukundo isi n’abayo bigisha rwo ruragatsindwa! Urwo rugamije ubwikunde n’inyungu z’isi. Bene urwo rukundo rw’isi ruzingira umuntu mu izinga rimwe ntagire umutima wagutse usangira n’abandi ibyiza bya Nyagasani.

Pawulo intumwa arashimira Abanyatesaloniki ko bumvishe URUKUNDO icyo ari cyo. Ni yo mpamvu barugejeje no ku bantu bose bo muri Masedoniya yose. URUKUNDO rwatumye bakwira izo mpugu zose batanga ubuhamya bwa YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA. Ni rwo rwatumye bakwizayo inyigisho z’Amategeko yose y’Imana n’ubwiyubahe bw’uwabatijwe muri YEZU KRISTU.

Igisigaye Pawulo abashishikariza, ni ugukomeza kujya mbere. Ni ukwirinda gusubira inyuma. Ni uguhora bivugurura mu buryo bwo kuzirikana Ijambo ry’Imana no guhabwa bisukuye YEZU MUZIMA MURI UKARISITIYA. Ni uguhagurukira kwita no ku mirimo yabo y’amaboko n’indi ibabeshaho kugira ngo bazanabashe kugoboka ab’ingorwa. Gukorana URUKUNDO rwa YEZU KRISTU imirimo yose, ni ko kubyaza umusaruro amatalenta yadusigiye. Ku munsi azaziraho, azatubaza icyo twakoresheje imbaraga yaduhaye n’ingabire zitabarika zatanze mu isi. Gukora byose twirengagije URUKUNDO yadukunze, ni ko gutabika italenta ye maze umunsi twahuye tukazakanura amaso tugatsindwa bitewe n’uko urwo RUKUNDO rwe tutigeze turubyaza umusaruro mu mibereho yacu.

Nimucyo dusabirane guhora dukorana URUKUNDO kugira ngo ingabire zose YEZU atanga zitubyarire imbuto z’ubutungane zigera ku bavandimwe bacu bose. Tuzishimire kumva ijwi ryiza rigira riti: “…ngwino wishimane na Shobuja”.

YEZU KRISTU ASINGIZWE. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, Abatagatifu duhimbaza none ari bo Aristidi, Amati, Rayimundi Nonati, Yozefu wa Arimateya na Nikodemu, Dominiko Muto wa Vali n’Umuhire Petero Taresi, badusabire.

Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba intungane

Inyigisho yo ku wa 5 w’icyumweru cya 21 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 30 Kanama 2013

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Tes 4, 1-8; . Mt 25, 1-13

Pawulo Mutagatifu akomeje kuducengezamo inyigisho zidufasha kurushaho kuba aba-KRISTU. Uyu munsi agamije kudufasha kwitegura Nyagasani umunsi n’isaha azaziraho: azadusange turi intungane n’abaziranenge, duhagaze neza nka ba bakobwa b’abanyamutima batubwiye mu Ivanjili. Nidukurikiza inyigisho za Pawulo zishingiye ku Nkuru Nziza ya YEZU KRISTU, nta kabuza aho azazira azadusanga dukeye. Abashinzwe kwamamaza UBUKRISTU muri iki gihe, na bo nibihatira uwo murimo batizigama, roho nyinshi z’ubu zizarokoka imitego Sekibi yuririraho agamije kuzitura mu Rwabayanga.

Twahuguraga buri muntu nk’umubyeyi mu bana be

Inyigisho yo ku wa gatatu, Icyumweru cya 21 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 28 Kanama 2013 – Mutagatifu Agustini

Iyi nyigisho muyiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Tes 2, 9-1; . Mt 23, 27-32

Amasomo Pawulo intumwa atugezaho ateye ubwuzu. Kuyasoma biryohera umutima n’ubwenge. Umukristu ufite inyota yo kwitagatifuza ntashobora kurangara yumva ingingo zose Pawulo intumwa atanga. Yabashimiye Abanyatesaloniki uburyo bakiriye Inkuru Nziza nk’Ukuri kw’Imana Data Ubwayo. Ntibakiriye Ivanjili nk’amagambo cyangwa inkuru z’abantu. Ni yo mpamvu bayiziritseho bakayishyira mu bikorwa babikuye ku mutima. Ni yo mpamvu bitangiye gufasha Pawulo n’abo bagendanaga mu mirimo yabo. Pawulo na we aributsa ko yabamamajemo Inkuru Nziza atajenjetse kuko yiyumvagamo ububyeyi burenze imivugirwe. Umubyeyi mu bana be arangwa n’umutima urera, ujijura kandi utota iyo bibaye ngombwa kugira ngo abana badakura bakora nabi.

Uwo mutima wa kibyeyi, Pawulo Intumwa awukomora kuri YEZU ubwe. Twiyumviye na none ukuntu YEZU KRISTU akomeje gutota Abafarizayi n’Abigishamategeko agira ngo arebe ko hagira akarokoka uburangare bwatumaga benshi bahunza amaso ibyiza yabatangarizaga. Igitangaje ni uko bakomeza gusukura imva z’abahanuzi bishwe kera n’abasokuruza babo! Nk’aho bakwikosoye ngo bakire Ukuri YEZU yabatangarizaga, bari mu migambi yo kumushandikira babeshya ngo baririra abahanuzi bazize akamama! YEZU KRISTU nk’Umubyeyi nyawe, yemeye no kubacyaha ngo basigeho, bazirikane Ukuri baguharanire kandi bagukunde bagukundishe n’abandi. Uko Kuri yari We nyine Umwana w’Imana Nzima. Agamije kubasukura kuko abitegereza agasanga ari nk’izo mva zirabye ingwa; arareba agasanga uko imitima yabo imeze mu ntimatima biteye agahinda: huzuyemo ibihumanya by’amoko yose, uburyarya n’ubugome. Nyamara natwe YEZU aratubwiye: icyihutirwa si imirimo dukora muri Kiliziya duhereye mu Muryango Remezo tukageza ku gicumbi i Vatikani! Icya ngombwa kandi cyihutirwa ni ukwitoza kwikamuramo ubumara bwose buturuka kuri Sekibi. Ntiduterwe ubwoba n’ibishuko bitwugarije tudahwema kwiyumvamo, ahubwo twishime niba tuzindukira gusingiza Imana no kuyirangamirana ubwuzu; twigenzure turebe niba ikibatsi cy’ibyiza by’ijuru cyaradukongejwemo; ni muri icyo kibatsi cy’URUKUNDO dushobora kwizera gutsinda urugamba duhamagariwe kurwana duhabwa imbaraga mu masakaramentu yose cyane cyane Ukarisitiya na Penetensiya, twumvira inama zose Umubyeyi wacu Bikira Mariya atugira kuko ari Umubyeyi ugira inama nziza.

Ntitwibwire ko turi ku rugamba twenyine. Dore duhagarikiwe n’imbaga itabarika y’Abamalayika n’abatagatifu badukomeza. Uyu munsi twahimbaje Mutagatifu Agusitini (354-430) wabaye icyatwa mu bitagatifuje akagarura roho z’abantu benshi aho amariye kuva mu bitotsi iraha ry’isi ryari ryaramudubitsemo! Na n’uyu munsi ayoboye roho nyinshi zisomana ubwuzu inyigisho yadusigiye cyane cyane izikubiye mu buhamya yatanze amaze guhinduka uwa-KRISTU. Uwo mutagatifu wabaye umwana wa Monika intwari yabyirukiye gutsinda, atwigisha ko guhinduka tukigobotora ibyaduhindanyaga bishoboka. Ikiguzi ni ukwiyima akaryoshye ko muri iyi si kugira ngo tutazajugunywa hirya y’isi nshya dutegereje. Iyo umuntu akuruwe n’akaryohera umubiri ko mu isi, akemera kugakurikirana, ibye biba birangiye, roho ye iratwarwa ikanodoka ikazamera nka ya mbeba yakurikiranye akaryoshye mu nsi y’ibuye, iyo itigomwe ngo yizirike umukanda, yizige, iranyerera ikidumbura mu muriro utazima. Kiliziya iha abahanuzi bayo ububasha bwo gukangura izo roho kugira ngo zibe maso zidatwarwa burundu. Uwo murimo ukorwa ku bw’imbaraga zikomeye za Roho Mutagatifu, ni wo utuma abantu bagenda bikubita agashyi bagahinduka bahindutse. Ikimenyetso gihambaye cy’iryo hindurabuzima, ni ibyishimo by’ijuru bidukurura, twakwitegereza iby’isi tugasanga umuyaga ubirusha kuremera! Twese dusabe iyo ngabire yo kubyumva maze dukataze tugana ijuru nta kidukoma imbere cyangwa mu nkokora.

YEZU KRISTU ni Muzima abutubuganizamo. Nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, Adusabire Mutagatifu Agusitini n’abandi batagatifu twahimbaje none ari bo Herimesi, Adelinda, Yuliyane na Alegisandere. Umunsi mwiza bavandimwe mwese mwisunze Mutagatifu Agusitini, Umunsi mwiza bakristu mwese ba Paruwasi ya Kibangu muri Diyosezi ya Kabgayi mu Rwanda n’andi maparuwasi yisunze Agusitini Mutagatifu ku isi yose.