Ntituvugira gushimisha abantu, ahubwo gushimisha Imana

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 21 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 27 Kanama 2013 – Mutagatifu Monika

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Tes 2, 1-8; . Mt 23, 23-26

Pawulo Intumwa ni urugero ruhambaye rw’abatorerwa kwamamaza Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Bose bamubonamo umuhamya nyawe ku buryo kugira ngo ubutumwa bwabo bugende neza, byaba byiza bamufasheho icyitegererezo.

Yamamaje Inkuru Nziza yiyumvamo umuhamagaro wo gushyikirana n’abantu nta kindi agamije usibye kubamenyesha YEZU KRISTU. Nta wundi yari agamije kumenyekanisha. Si we ubwe wiyamamazaga. Ntagamije gushimisha abantu. Ntashaka kubahwa no gukomerwa amashyi. Nta ndonke z’isi ashaka. Ayo matwara ya Pawulo, abantu bo mu bihe byose barayakeneye kugira ngo umwuka w’Ivanjili ucengere. Abatorerwa gukurikira YEZU KRISTU no kumumenyekanisha bagomba kwikamuramo urunturuntu rutuma barangwa n’ihururu ry’ibyo mu isi. Iyo amatwara yo kwamamaza YEZU KRISTU avangiwe n’amatwara ya kimuntu ashidukira ibigezweho by’abanyesi, abitwa ko bamwamamaza bahinduka abantu bomongana gusa mu byo bavuga n’ibyo bakora kuko imbuto z’ubutagatifu ziba iyanga. Ikizamura igipimo cy’ubutagatifu muri YEZU KRISTU, ni amatwara yo kwiyoroshya no kuvugira gusa YEZU KRISTU tumurangamiye ku musaraba aho yasuzuguriwe kugira ngo adusukure. Kubaho no kwitegereza ibintu dukoresheje indorerwamo-nyesi gusa, bituma ibyo dushobora kugeraho bisukura imitima biyoyoka.

Twitegereze ubuhamya bwa Pawulo Intumwa maze dusabire intumwa za YEZU muri iki gihe guhagarara gitwari no gutangaza Ukuri gukiza nta mususu. Tubasabire kwirinda ubusirimu busuhereza roho. Tubasabire kwisukura buri munsi ku mutima no gutangaza ibyiza by’ijuru byuzuye umutima bamaze kwidahanuramo ibintu byose bikomoka kuri Sekibi. Tubasabire kwitandukanya n’imigenzerereze ihuje n’ iy’abafarizayi YEZU akomeje kwihaniza mu Ivanjili. Bareke gushaka kwigaragaza neza by’inyuma gusa mu maso y’abantu, baharanire kwisukura mu mitima. Niba twaragiriwe icyizere na YEZU KRISTU akadushyira mu ruhererekane rw’abayoboke be b’inkoramutima bemeye kumwamamaza, dupfukame dusabe ingabire yo kwiyoroshya no kumutega amatwi buri munsi. Azatwuzuzamo ubwuzu bw’urumuri rwe maze duhore dususurutsa roho twaragijwe.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubeyyi Bikira Mariya aduhakirwe, Abatagatifu duhimbaza none Monika, Amadewo, Dawudi Lewisi n’Umuhire Dominiko Barberi badusabire.

Twamamaze inkuru nziza dushize amanga, twishingikirije ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu

Inyigisho yo ku wa mbere, Icyumweru cya 21 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 26 Kanama 2013

Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Tes 1, 1-5.8b-10; . Lk 23, 13-22

Iyo dusomye amabaruwa Pawulo Intumwa yanditse, tugira ibyishimo byo kwiyumvira ubuhamya bw’umuntu wahindutse ahindutse akiyemeza kwamamaza YEZU KRISTU ashize amanga. Yashimishwaga cyane n’uburyo abo yigishaga ubukristu bahindukaga ibiremwa bishya ndetse bakitangira abandi ngo Umukiro urusheho kwigarurira imitima. Arashima cyane Abanyatesaloniki mu buryo bemeye YEZU KRISTU bakitandukanya n’ibigirwamana byose.

Ibanga rikomeye kugira ngo Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU yigarurire imitima, ni ukumwamamaza nta manyanga. Ni ukuvuga ibya YEZU KRISTU n’umutima wunze ubumwe na We nta bwoba cyangwa gushaka indonke zo kwemerwa n’abantu dukoresha amagambo y’akarimi keza k’amarangamutima y’uburyarya. Pawulo we yamamaje YEZU KRISTU yishingikirije ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu. Ni ukuri kose, kwamamaza YEZU KRISTU twizeye imbaraga n’ubufasha bwa Roho Mutagatifu, ni ko kuronkera Umukiro abavandimwe. Uwo Roho Mutagatifu utuyobora, ni na We udutambutsa mu bihe by’amahina. Nk’uko tubizi, Pawulo intumwa na we hari aho yagiye ahura n’ibibazo by’abamurwanyaga kuko icyo yari yariyemeje kwari ukwamamaza Ukuri kwa YEZU KRISTU no kurwanya ibigirwamana byose iyo biva bikagera. Iyo atishingikiriza ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu, nta cyo aba yarakoze.

Ibyago bikomeye ku bamamaza Inkuru Nziza, ni ukunanirwa kubaho mu Kuri kwa YEZU KRISTU, ni ukwiberaho mu myumvire ishaje idahuje n’Ivanjili. Mu by’ukuri, ni cyo YEZU yapfuye n’abafarizayi n’abigishamategeko bamwe na bamwe. Twiyumviye mu Ivanjili ukuntu yabacyashye atabiciye ku ruhande. Mu byo bakoraga byose, babuze ikintu kimwe cy’ingenzi: kwemera Ukuri YEZU KRISTU yabahishuriye, ko ari We Mwana w’Imana Nzima. Bo bikomereje imitondangingo ya kera ndetse bakabuza rubanda kwemera YEZU KRISTU. Bari ku muryango kuko ni bo basaga n’abiteguye neza kwakira Umukiza, nyamara ariko ntibinjiye kandi ntibatumye n’abandi binjira. Kubera uburyarya bwabo, YEZU yemeje ko n’uwo bahindura umuyoboke wabo bamugira uwo kurimbuka bitambutse ibyabo kuko bamuhisha ukuri akarushaho kugendera mu mwijima.

Dusabire abayobozi ba Kiliziya, abakuru b’amakoraniro bose, tubasabire kumenya ko icy’ibanze mbere ya byose ari ukuyoboka YEZU KRISTU no kumuyoboraho abo bashinzwe bose.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, abatagatifu duhimbaza none ari bo Sezari wa Arle, Sekundi, Zefirini, Tereza wa Yezu Jorunete, Melikisedeki, Yohana Izabela n’Umuhire Junipero Sera, bose badusabire.

Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?

Inyigisho yo ku cyumweru cya 21 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 25 Kanama 2013

Murayigezwaho na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Iz 66, 18-21; 2º. Heb 12, 5-7.11-13; 3º. Lk 13, 22-30

1. Natwe twibaze

Kuri iki cyumweru natwe twibaze: aho si abantu bakeya bazinjira mu Ngoma y’Imana? Muri abo bakeya se nibura tuzabarirwamo? Ni ikibazo cya ngombwa kuko kireba ubuzima bwacu cyangwa urupfu rwacu.

YEZU KRISTU aho yanyuraga hose yigisha, ntiyababwiraga utugambo tw’amarangamutima. Yabashishikarizaga akomeje kumenya Imana y’Ukuri no kuyigarukira, guca ukubiri n’ibigirwamana no gutsinda icyaha cyose. Yabashishikarizaga gukunda Imana Data Ushoborabyose kuruta bose na byose kuko ari ryo Tegeko-Teka rikomeye ry’Imana ari na ryo rikingura amarembo yo kubana na yo ubuziraherezo. Abantu bakurikije uko bari bimenereye n’intege nke biyumvagamo, bamwe bahitaga basezera kuko bumvaga inzira abatoza idashoboka. Ni byo koko, iyo nzira ntishobokera umuntu wese ushaka kugenda wenyine no gukora byose mu bwigenge busesuye butitaye ku murongo ngenderwaho watanzwe n’Umuremyi Umugenga wa byose.

Ese twe muri iki gihe duhagaze dute? Ese inyigisho za YEZU KRISTU zasutswemo amazi ku buryo twibwira ko kuzikurikiza byoroshye? None se mu bihe turimo ni ho hazarokoka bake, benshi cyangwa bose?

Ngwino nkwereke umwari, umugeni wa Ntama

Inyigisho yo ku wa 24 Kanama 2013: Mutagatifu Baritolomayo Intumwa

Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Hish 21, 9b-14, 2º.Yh 1,45-51

1.Ubuzima bwa Baritolomayo Intumwa

None twishimiye guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu BARITOLOMAYO wabaye umwe mu ntumwa cumi n’ebyiri za YEZU KRISTU. Iryo zina rituruka ku kigereki na cyo gituruka ku ki-aramewo(bar-Tôlmay) risobanura mwene Tôlmay cyangwa mwene Ptolomeo. Abanditsi b’Ivanjili Matayo, Mariko na Luka, bose bakurikiranya Filipo na Baritolomayo. Yohani ni we wenyine ukurikiranya Filipo na Natanayeli. Ni yo mpamvu rero abahanga mu bya Bibiliya badusobanuriye ko Baritolomayo ari we Natanayeli rwose.

Baritolomayo IntumwaNgo yavukiye i Kana maze aho amariye gukura agira amahirwe mucuti we Filipo amumenyesha YEZU KRISTU umwana w’Imana. Yabanje gushidikanya kuko atiyumvishaga ukuntu Umukiza wari waravuzwe n’abahanuzi yakwigaragaza mu bihe byabo. Aho ahuriye na YEZU ubwe yaremeye yishimira kumukurikira hose amubera intumwa idahemuka. Yabigaragaje ubwo ageze iyo gihera yamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro. Yagiye mu Buhinde ngo asigayo Ivanjili yanditswe na Matayo mu rurimi rw’icya-Aramewo. We na Yuda Tadeyo bagiye kwigisha YEZU KRISTU muri Arumeniya. Ni yo mpamvu bombi ubu ari abarinzi ba Kilizya ya Arumeniya.

Baritolomayo yishwe n’umwami Asitiyaje wa Arumeniya amuziza kwigisha Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Yahoraga amuhekenyera amenyo ngo kuko yari yarahinduye umukristu Polimiyo murumuna we. Ikindi kandi, abakuru b’ingoro z’ibigirwamana byo muri Arumeniya bari bamaze iminsi binubira uburyo iyogezabutumwa Baritolomayo yakoraga ryari rimaze kubamaraho abayoboke. Bagiye kwigaragambya imbere y’umwami Asitiyaje maze n’umutwe ufunze wanze Ivanjili ategeka ko bamuzanira Baritolomayo. Amugeze imbere, uwo mupagane yamutegetse kuramya ibigirwamana maze baritolomayo yikomereza kurangamirana ubwuzu ikuzo rya YEZU KRISTU. Umwami ategeka ko bamwica urubozo bamubabaza gahoro gahoro ngo abe yakwisubiraho. Byabaye iby’ubusa, Intumwa idahemuka yarinze ishiramo umwuka igisingiza izina rya YEZU KRISTU.