Ku cyumweru cya 19 gisanzwe, C, 2013
Ku wa 11 Kanama 2013 – Mutagatifu Klara
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. Buh 18, 6-9;2º. Heh 11, 1-2.8-19; 3º. Lk 12, 32-48
Iyo ni yo nyigisho YEZU KRISTU ashaka kutugezaho kuri iki cyumweru. Umuryango w’Imana wa kera ntiwigeze wibagirwa ibyiza yawugiriye. Bakomeye ku kwemera kuko bari bizeye Amasezerano y’Uhoraho atavuguruzwa. N’ubwo bagiye bahura n’ibibahungabanya, ntibigeze bareka kurangamira Imana ya Isiraheli nk’Imana y’Ukuri itanga ihirwe ryuzuye. Isomo rya mbere n’irya kabiri, nadufashe gutekereza ko bikenewe guhorana umutima urangamiye iby’ijuru. Ivanjili yabibumbiye mu ngingo ebyiri: gukenyera no guhorana amatara yaka.
Gukenyera ugakomeza ni ukubaho usa n’uwiteguye urugamba ugasuzuma intwaro ufite kandi ukazikomeraho. Uwemeye YEZU KRISTU afite amatwara yo kwikomezamo imbaraga kugira ngo atava aho agamburuzwa na Sekibi. Kuba ku isi ntibyoroshye ariko guhanga amaso aho tugana heza bituma tutarangara. Twamenye ko YEZU KRISTU ari We utanga ubukungu bwose. Twiyemeje kugurisha ibindi byose kugira ngo duhahe ibizatubeshaho iteka mu ijuru. YEZU KRISTU twishimiye kwakira mu buzima bwacu na We ahora adutuma gukomeza abavandimwe. Adutoza kuba maso ku rugamba no gufasha abandi kuba maso kugira ngo igihe azazira kutujyana azasange turi mu birindiro dukomeye. Azaza igihe tudakeka, ni yo mpamvu adahwema kubitwibutsa. Ibyo kurangara twirira twinywera tukibagirwa umurimo yadutoreye, ni byo bizatuzanira umuvumo: “…uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’ maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya, akanywa agasinda, amaherezo shebuja azaza umunsi atamwitezeho no ku isaha atazi maze amwirukane nabi, amuherereze mu nteko y’abahemu”. Twese tuburiwe guhonoka ayo makuba. Abigisha n’abigishwa, twese duhore gufatanya kugira ngo tugororokere Uwatwitangiye twirinde kumutamaza tutiretse. Dukeneye iki?
Guhorana amatara yaka. Ni icyo cyonyine dukeneye kugira ngo YEZU azasange dukereye kwinjirana na We mu Murwa Mutagatifu uzahoraho iteka. Amatara yacu akeneye amavuta meza kugira ngo atazima. Ayo mavuta yitwa UKWEMERA. Ukwemera kugomba kugenga imibereho yacu yose. Iyo hari ingingo zimwe na zimwe z’umubiri wacu zitamurikiwe n’Ukwemera YEZU KRISTU, zirabora zigahindura ibozwe umubiri wose maze imibereho yacu hano ku isi igahinduka agahomamunwa: nta bwigenge bw’umutima, nta mahoro nta byishimo nta n’imbaraga zo guhamiriza abandi ibya YEZU KRISTU. Nta mbuto z’ubutungane n’ubutagatifu twigiramo bityo aho turi tukahaba nta mumaro. Ukwemera YEZU atubwira, ni uguhindura imibereho yacu yose. Ni kwa kundi kumurikira umuntu maze akitoza gukora ibikorwa by’ubutagatifu cyane cyane iyo ari hirya y’amaso y’abantu dore ko ku mugaragaro dusa na ba Ntamakemwa nyamara ahiherereye tukicudikira na Sekibi. Ibikorwa byose by’umwijima birwanywa n’UKWEMERA gukomeye, kwa kundi gutuma tugira ishyushyu ryo kuzishima iteka mu ijuru.