Ku wa kane w’icyumweru cya 18 C, giharwe, 2013
Ku wa 8 Kanama, Mutagatifu Dominiko
Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU
Muri gatigisimu batwigishije ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana wigize umuntu kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Imana Data wa twese udukunda, kandi ngo nitumara kurangiza imirimo dushinjwe ku isi azatugeze mu bugingo bw’iteka. Ivanjiri y’uyu munsi iradufasha gusubiza neza iki kibazo. Kugirango abigishwa bumve uburemere bw’iki kibazo Yezu yakibajije ukubiri : «Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?», «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?».
Abantu bavuga ko umwana w’umuntu ari nde ?
Kuri iki kibazo cya mbere Yezu yabajije intumwa ze, zamusubije zigira ziti : «bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.» Aba bahanuzi Batisita, Eliya na Yeremiya babaye ibihangange mu mateka y’umuryango w’Imana. Kubera ishyaka ry’Imana ryabagurumanagamo ntawe batinyaga. Aho kuryamira ijambo ry’Imana bashoboraga kuryamira ubugi bw’inkota. Iki gisubizo kitwereka ko Yezu yari yaramenyekanye nk’umunyabubasha, ukora ibitangaza. Ndetse banuganugaga ko ari we Mukiza Isiraheli yari itegereje.
Uburyo ikibazo kibajije n’uburyo gisubije umuntu yabigereranya n’ubumenyi umwigishwa akura mu nyigisho za gatigisimu. Umwigishwa ushaka isakaramentu ryo gukomezwa ashobora gufata ibitero yigishijwe mu mutwe, babimubaza akabisubiza, ndetse ashobora no kuba yarasomye ibitabo byinshi bamuvugaho kuburyo yarusha ubumenyi umukateshisiti umwigisha. Kugira ubumenyi nk’uyu mwigishwa ni byiza, ariko se birahagije ? Nicyo cyatumye Yezu abaza ikindi kibazo.