Inyigisho: Ibya Sodoma na Gomora ni akumiro

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 13 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 02 Nyakanga 2013

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Amasomo:1º. Intg 19,15-29; 2º.Mt 8,23-27

Twararanye amatsiko twibaza niba ugutakamba kwa Abrahamu asabira Sodoma na Gomora kwaragize icyo kugeraho. Abamalayika b’Imana basuye Abahamu bagaragaza akababaro batewe n’iyo migi yihindanyije. Abrahamu yaratakambye agirira intungane nkeya zaba zituyeyo. Ubwo yanatekerezaga umuhungu wabo Loti n’ab’iwe babaga muri iryo hanga. Ariko na none Abrahamu na we yakekaga ko muri ibyo bihugu hazakira soryo, yibwiraga ko intungane ziri yo zibarirwa ku ntoki maze ahagararira ku mubare w’icumi. Nyagasani yari yamwemereye ko nahasanga intungane icumi, iyo migi izaba itagisenyutse.

Iby’aho byabaye akumiro kuko za ntungane icumi zitahabonetse. Mu gihe abo bamalayika bavuye kwa Abrahamu bagana kwa Loti, abantu b’i Sodoma bari inkozi z’ibi maze barikora ijoro ryose ngo batere kwa Loti bamuhitane n’abamugendereye. Babaye nk’umuswa wigereza ibuye kuko ubupfayongo bwabo ntibwatumye bamenya ko abo bahiga ari abamalayika b’Imana Ishoborabyose. Babaye nk’intamenya y’ikimasa irigata mu bugi bw’intorezo !

Ni uko rero amatsiko yacu arashize: nta n’abantu icumi b’intungane bahabonetse. Batandatu bonyine ni bo barusimbutse : Loti, umugore we n’abakobwa be babiri n’abakwe be babiri. Bageze ku kadugudu gatoya kitwa Sowari ari batanu gusa kuko uko byagendekeye umugore wa Loti byabara umwanzi : yasuzuguye amabwiriza y’abamalayika yiha kurebuzwa inyuma ahita yumamo igishyinga cy’umunyu.

Isomo tuvanyemo, ni ugukomeza guhumurizwa : n’ubwo hatabonetse intungane icumi, abo ari bo bose bakomeye ku kubaha Uhoraho bararokotse. Sodoma na Gomora byahindutse umuyonga ariko Uhoraho yakijije abamutunganiye. Nta cyo duhomba iyo twihatira gukora neza n’ubwo abantu benshi baba barahogomye mu biteye isoni. Hari igihe umuntu atura rwagati mu bagiranabi agasa n’aho acika intege yibaza aho ukwitwararika bizamugeza mu gihe abandi benshi biberaho uko babyumva nta cyo bikopa !

Ni ikibazo abantu batari bake bakunze kugira : nk’umuntu w’urubyiruko ubona abandi benshi b’urungano rwe bikorera ibyo bashatse, aribaza ati : « Njye ndigorera iki ? Ndarushywa n’iki ? Iyo nkurikiye abandi ikiba kikaba ? ». Oya da ! Nta kwibeshya. Ukora nabi wese, uwiberaho atitaye ku gushaka kw’Imana aba yihemukira kuko nta mahoro azigera yiyumvamo, nta n’ikinyotera cy’ibyiza by’ijuru azageraho. Ibikorwa bibi birashyira bigahitana nyirabyo. Nta kuvuga ngo : « Ese ko ibi n’ibi bikorwa n’abantu bose, bitwaye iki ? ». Kuba ikibi gikorwa n’abantu benshi si byo bigihindura icyiza. Kandi tuzi neza ko ikibi cyose cyifitemo imbuto z’ubusenyuke.

Dusabe YEZU KRISTU aduhe gutsinda ubwoba n’impungenge bitabura igihe dutuye rwagati mu bagiranabi. Uko bizagenda kose, niba turi kumwe na YEZU KRISTU, nta cyo tuzaba. N’aho twakwibwira ko asinziriye mu gihe turi mu mihengeri, kuva tuzi ko turi kumwe na we, ntidushobora kugira ubwoba bwo kurohama. Ni na cyo ivanjili ya none yatwigishije. Mu kanya gato, YEZU yakangaye umuhengeri inyanja iratuza.

Nasingizwe ubu n’iteka ryose. Umubyeyi BIKIRA MARIYA aduhakirwe.

Nyagasani azansimbukisha ikintu cyose kigamije kungirira nabi

Ku wa 29 Kamena 2013: Abatagatifu Petero na Pawulo

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 12, 1-11; 2º. 2 Tim 4, 6-8.17-18;3º. Mt 16,13-19

1. Inkingi za Kiliziya

Uyu na wo ni umunsi mukuru ukomeye muri Kiliziya YEZU KRISTU yashinze. Abakristu cyane cyane abo twita Abagatolika, bakwiye guhora bishimira ko intumwa YEZU KRISTU yatoreye gukomeza Kiliziya ye, zitamutengushye. Zose uko ari 12, uretse Yuda Isikariyoti Sekibi yahinduye ikihebe, ntizatengushye Umwami w’imitsindo. Ubutumwa bwatangiye umubare 12 wuzuye kuko hatowe Matiyasi washyizwe mu mwanya wa Yuda Isikariyoti. Mu rugamba rwo kogeza Kiliziya ya YEZU KRISTU, we ubwe yongeye ku ntumwa 12, Pawulo na we washyizwe ku rwego rumwe n’intumwa z’ikubitiro.

Kiliziya YEZU KRISTU yashinze atyo ku Ntumwa ze, ni yo yakwiriye ku isi yose. Ni cyo bivuga iyo dukoresha ijambo “Kiliziya Gatolika”. Umuyoboke wese wa YEZU KRISTU muri Kiliziya, akwiye kwiga yitonze AMATEKA akamenya uko Kilizya yatangijwe na YEZU KRISTU ubwe, akamenya ko uwo Mukiza wacu atatoye imirwi ibiri y’intumwa. Yatoye umurwi umwe w’intumwa 12. Uwiga azirikana ukuri kw’amateka ya Kiliziya, azanamenya ko YEZU KRISTU atashinze Kiliziya ebyiri. Ni imwe, itunganye, Gatolika (iri jambo rivuga “yogeye ku isi yose”) kandi ikomoka ku ntumwa. Kuvuga ko ikomoka ku ntumwa, ntibyumvikanisha ko ari intumwa zayishinze. Ahubwo yashinzwe na YEZU KRISTU ubwe maze ikomezwa n’intumwa mu izina rye. Uwiga amateka ayazirikana, aziyumvisha ko inyigisho z’ubuyobe zikomoka ku runturuntu Sekibi igenderaho, ari zo zatumye haduka amadini menshi cyane dore na none uko bukeye amadini arashingwa.

Inyigisho: Genda wiyereke umuherezabitambo

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 12 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 28 Kamena 2013 – Umunsi wa mutagatifu Irénée, umwepiskopi n’umumaritiri.

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 17, 1.9-10.15-2; 2º. Mt 8,1-4

None duhawe akandi kanya ko kuzirikana ko YEZU KRISTU ari kumwe natwe kandi nta kindi ashaka usibye kudukiza. Dupfa gusa kumusanga tukabimusaba. Erega nta we YEZU akiza atabishaka. YEZU ubwe yitegereza uburwayi bwacu akatugirira impuhwe akifuza ko dukizwa. Iyo twiyoroheje tukemera ko ari We ukiza, tukabimusaba tubishyizeho umutima, nta kabuza aradukiza. Umubembe yamwegeranye ikinyabupfura agira ati: “Nyagasani, ubishatse wankiza”. Nta n’umwe umutakambira asubiza inyuma. Iyo tubimusabye atubwira nk’uko yabwiye umubembe ati: “Ndabishatse kira”.

Iyo YEZU KRISTU adukijije, ntitubyihererana. Bimenywa n’ikoraniro ryose kugira ngo umuryango we wose ushimire Imana. Ni yo mpamvu yasabye uwari umubembe kujya kwiyereka umuherezabitambo. Yego tuzi ko muri ibyo bihe ububembe bwari indwara batinyaga cyane ku buryo uwayikekwagaho wese yabuzwaga n’amategeko kwegera abandi. Ariko rero iyo hagiraga ukira, si we wabihamyaga ahubwo imikirire ye yasuzumwaga n’umukuru w’umuryango maze yasanga ari byo koko, akamuha icyemezo azajya yerekana gihamya ko yakize koko, ko nta we uzongera kumwishisha. Ibyo YEZU akora byose bifite umurongo bikurikira: yubaha abakuru b’amakoraniro n’ubutumwa bahawe. Yego ntibagomba kubyiratana, ariko burya YEZU KRISTU abanyuraho kugira ngo ageze ingabire ze ku bayoboke bose.

Inyigisho: Nimwigireyo mwa nkozi z’ibibi mwe

Ku wa kane w’icyumweru cya 12 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 27 Kamena 2013

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 16, 1-12.15-16; 2º. Mt 7, 21-29

Inyigisho Kiliziya itugezaho buri munsi zigamije kudufasha kwitegura kuzahura na we kuri wa munsi yigeneye. Uwo munsi ushobora kuzadutungura. Ntituzi isaha n’igihe. Icyo tuzi tudashidikanya ni uko uko bukeye buri wese agenda agana uwo munsi utagira uko usa.

Kuri uwo munsi tuzinjizwa mu Ngoma y’Ijuru maze twishimane na Bikira Mariya, abamalayika n’abatagatifu bose. Birashoboka ko uwo munsi tuzababara bitewe n’intege nke z’umubiri. Abacu na bo bazababara kuko batazongera kutubona n’ubwo na bo nta gisekuru kizashira batawugezemo. Amarira y’urupfu rw’umubiri azakurikirwa n’ibyishimo bidashira. Kwivutsa ibyo byishimo bidashira ni ukwihemukira. Kubivutswa n’abandi bantu cyangwa n’ibintu, biragatsindwa. Ni yo mpamvu ejo YEZU yadushishikarije kwitondera abahanurabinyoma.