Icyumweru cya mbere cy’Igisibo, Umwaka C
Ku ya 17 Gashyantare 2013
Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º.Ivug 26, 4-10;2º.Rom 10, 8-13;3º.Lk 4, 1-13
Umuntu ntatungwa n’umugati gusa
1.Turashukwa, si ibikino
Mu mwaka wa Liturujiya C, icyumweru cya mbere cy’igisibo kidufasha gutekereza ku bishuko bitwugarije. Dushobora gutangazwa n’uburyo YEZU KRISTU Umwana w’Imana Nzima yashutswe! Ntidutangare cyane cyangwa ntitubigire ibikino, Sekibi n’ubwo yatsinzwe izwiho gutinyuka no guhangara. Duhore turi maso rero kuko iyatinyutse kwegera YEZU itazaturebera izuba.
Kuba YEZU yarashutswe na Sekibi kariya kageni, ni isomo rikomeye kuri twebwe usibye ko turebye nabi byanatubera ingusho. Ni isomo rihanitse kuko mu buzima bwacu twiyemeza guhora turi maso kuko Sekibi itiganda mu kuduhangara yo yahangaye mbere na mbere uwayihangamuye. Iyo twemera ko turi ku rugamba, natwe dushaka intwaro zikwiye kugira ngo dutsinde. Iyo turangaye n’akanya gato Sekibi iraduhangara ikaduhangamura. Ni ko biba byagenze iyo nk’umukristu ukomeye yaba umulayiki yaba uwihayimana igihe kigeze akagwa mu byaha by’urukozasoni! Gushukwa kwa YEZU kandi gushobora kutubera impamvu yo guhezwayo: hari abantu babyitwaza bakibera mu byaha nta nkomanga, bavuga ngo “Na YEZU yarashutswe!”. Icyo dushobora kwibagirwa dutwawe n’iyo mitekerereze, ni uko YEZU yashutswe ariko ntatsindwe! Guharanira gutsinda muri We ni ko kwigira ku byo yaboneye mu butayu iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.
Ku wa gatatu w’ivu, Papa wacu Benedigito XVI, mu kiganiro asanzwe aha abakristu mu gitondo, yibanze kuri ibyo bishuko bya Sekibi arangiza adusobanurira ko kugira ngo tubitsinde tugomba gushyira Imana Data Ushoborabyose hajuru y’ibintu byose. Kurangamira Imana mbere ya byose, ni uguhora twibaza tuti: “Ariko ubundi icy’ingenzi mu buzima bwacu ni iki?”. Uwo mubyeyi wacu Papa, Umusimbura wa Petero intumwa (2005-2013) yaduhaye urugero mu mibereho ye yose kuko kuva akiri muto yaranzwe no gushyira imbere ubucuti bukomeye na YEZU KRISTU. Ntiyashatse amakuzo, amaraha n’icyubahiro by’isi. Ni na rwo rugero ruhanitse adusigiye kuko ku wa 11 gashyantare 2013 yiyemeje kurekura icyubahiro cyo kuba Papa ku bushake. Ni intwari yabyirukiye gutsinda. YEZU abisingirizwe.