Inyigisho yo ku wa 3 w’icyumweru cya 3 gisanzwe, Umwaka C,giharwe
Ku ya 30 Mutarama 2013
Padiri Alexandre UWIZEYE
Ufite amatwi yo kumva, niyumve umugani w’umubibyi (Mk 4,1-20)
Bavandimwe, uyu mugani w’umubibyi twawumvise kenshi. Ndetse bamwe bawufashe mu mutwe. Kubera ko amagambo aryoha asubiwemo, reka tuwugarukeho gatoya.
Yezu amaze iminsi yigisha i Kafarinawumu. Uyu munsi yahinduye. Aratangira kwigishiriza ku nkombe y’inyanja ya Galileya. Kubera ko ari hagari, kandi akaba amaze kuba ikirangirire abantu benshi cyane bamuteraniye iruhande. Turamubona ajya mu bwato mu Nyanja, abantu bari ku nkombe y’inyanja bamuteze amatwi abigisha.
Mariko yajyaga atubwira ko Yezu yigisha, ntatunyuriremo muri make ibyo yigishije. Uyu munsi aratubwira ko Yezu yigisha byinshi avugira mu migani. Arahera ku mugani w’umubibyi. Yezu araza kuwusobanurira ba cumi na babiri bari bonyine. Arabategura kuzakomeza ubutumwa bwe amaze gusubira mu ijuru niyo mpamvu ashaka ko barushaho gusobanukirwa, bityo nabo bakazasobanurira abandi.
Yezu aragereranya abumva Ijambo rye n’ubwoko bune bw’ubutaka: iruhande rw’inzira, mu rubuye, mu mahwa no mu gitaka cyiza. Ariko urebye neza, ni ubwoko bubiri bw’ubutaka: ubutaka butera imbuto (ubanza ari nabwo bwinshi) n’ubwera imbuto.
Mwaza gushaka akanya mugasoma iyi vanjili mwitonze. Nta wayisobanura neza kurusha Yezu ubwe.
Ubundi buri wese akibaza ati “Ni ibiki bibuza Ijambo ry’Imana numva kwera imbuto ?”
Aho sinaba meze nk’ubutaka bw’iruhande rw’inzira, Ijambo Sekibi akarinkuramo?
Cyangwa se meze nko mu rubuye, Ijambo ry’Imana nakiranye ibyishimo ntirinshoremo imizi, haza amagorwa cyangwa ibitotezo ngahita ngwa, nkamera nk’utarigeze yumva Ijambo ry’Imana na rimwe?