Inyigisho yo ku wa 29 Ukuboza 2012, Mu gihe cya Noheli:
AMASOMO: 1º. 1 Yh 2, 3-11; 2º. Lk 2,22-35
Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA
Uri mu rumuri agakomeza kwanga umuvandimwe we
Kuri uyu munsi wa kane nyuma yo kwishimira ko Urumuri rutangaje, dukomeje kwizihirwa mu mutima kuko urwo Rumuri tururimo rwose. Ariko na none twitonde, hari igipimo cya ngombwa. Tureke guhubuka. Tubanze twibaze niba dukunda abavandimwe bacu.
Ikirangantego cy’Urumuri rutangaje, ni Urukundo. Utarangwa n’Urukundo, ni we wibwira ko ari mu Rumuri nyamara aba yibereye mu mwijima. Uwibwira ko ari mu Rumuri ariko akikundira abamukunda gusa, uwo na we ari mu mwijima. Twibuke ko YEZU yatubwiye ko umuvandimwe wacu ari umuntu wese waremwe mu ishusho ry’Imana. Yaba umunyamahanga, yaba uwo mu bundi bwoko cyangwa mu kandi karere, uwo ni umuvandimwe wanjye ngomba gukunda niba koko ndi mu Rumuri. Birumvikana ko hari abo nita inshuti kuko twegeranye mu bitekerezo kandi koko duharanira ibyiza by’ijuru nta kubusanya. Hagati yacu Urukundo ruriyongera, dukuza Imana maze tugakura mu Rukundo. Tugirana umusabano uhamye.