Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 2 cya Adiventi,
Ku ya 13 Ukuboza 2012
Amasomo matagatifu: Iz 41, 13-20; Mt 11, 11-15
Inyigisho ya Diyakoni Théoneste NZAYISENGA, Seminari Nkuru ya Nyakibanda
1. Adiventi, igihe gikomeye cy’umwaka wa liturujiya
Bavandimwe, dukomeje guhimbaza igihe cy’Adiventi, igihe gikomeye cya liturujiya, umwaka C. Igihe cy’Adiventi kimara ibyumweru bine, kikatwibutsa gutegereza Umukiza, twishimye, twambaza, twihana kugira ngo avukire mu mitima yacu. Nk’uko tumaze iminsi tubizirikana, Icyumweru cya 1 cy’Adiventi cyaranzwe n’imvugo ishushanya kandi ihishura ibihe bya nyuma, amaza n’ihindukira rya Nyagasani. Mu cyumweru cya 2 n’icya gatatu, Ibyanditswe bitagatifu bigaruka cyane kuri Yohani Batista, integuza ya Yezu Kristu: « Habayeho umugabo woherejwe n’Imana izina rye rikaba Yohani, yazanwe no guhamya iby’urwo rumuri kugira ngo bose bamukeshe kwemera » (Yh 1, 6). Ni na we Yezu ubwe atangira ubuhamya agira ati: « Mu bana babyawe n’abagore, ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batista». Ni we Eliya abahanuzi nka Malakiya (3,23) bahanuye ko agomba kugaruka ku isi ngo atunganye amaza y’Umukiza. Bityo, Yezu yigisha ko Eliya yagarutse, ariko akaza ari Yohani Batista.