Hahirwa abangwa bazira Yezu Kristu

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 23 B gisanzwe

Ku ya 12 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 7, 25-31; Zaburi 45 (44), 11-17; Luka 6, 20-26

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

 Hahirwa abangwa bazira Yezu Kristu wapfuye akazuka

Yezu aratura ijwi maze atangarize abamuteze amatwi iguhembo cyangwa igihano bagiye guhabwa. Yezu aratangariza abamuteze amatwi inzira ebyiri zibari imbere: guhirwa cyangwa kugorwa. Kugira ngo buri wese yihitiremo adahaswe aho agomba guhatana ahata ibirenge. Uyu munsi Yezu aratangariza abigishwa be ihirwe. Maze abanze kwigishwa na we ababurire kugira ngo bisubireho inzira zikigendwa. Yezu arereka abamuhisemo ko bari aheza. Naho abanze kumuhitamo bakaba bari ahaga. Nyagasani Yezu arerura none maze avuge ko abahirwa ari abakene, abashonji, abarira n’ abangwa bazira izina rye. Arerura kandi Yezu maze avuge ko abagowe ari abakungu, abijuse, abaseka n’abavugwa neza n’isi.

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero uyu munsi aratangariza isi y’ikinyagihumbi cya gatatu ko hahirwa abakene. Nta n’ibisobanuro Yezu yongeraho none. Hahirwa abakene ni ibyo nta bindi! Ariko abo ashaka arabasobanurira. Cyangwa se abashaka gusobanukirwa arabasobanurira nta kabuza. N’abadakeneye gusobanurirwa na we ntibazapfa basobanukiwe. Abo bakeneye gusobanukirwa n’Ijambo rya Kristu na bo ni abakene nyamara. Ahubwo se si bo bakene nyabo. Bo bafite ubukene isi idashobora kubakiza. Hahirwa rero abo bakene, iby’isi baba batunze byose uko byaba bingana kose, byaba ibya Mirenge ku Ntenyo cyangwa iby’umutindi nyakujya, barahirwa kuko ubwo bukene bwabo isi itabubakiza.

Koko rero ubwo bukene ntibabuterwa n’uko babuze iby’isi. Nta n’ubwo babubuzwa n’uko babifite. Bagira iby’isi cyangwa batabigira bakomeza kuba abakene bakene Kristu Yezu n’Umukiro atanga. Kandi biteguye gutanga byose aho gutandukana na we. Biteguye no kwanga byose aho kugira ngo batandukane na we. Kuko kuri bo, Yezu Kristu wapfuye akazuka ni we Mukiro wabo. Ni we Bukungu bwabo. Ni we Bukire bwabo. Ni Yezu Kristu rero wenyine ubatera ubwo bukene kandi akabubamara. Kuko ari we Mukiza nyine rukumbi. Abo bantu rero n’ubwo mu maso y’isi bashobora kuba bafite ubukire, ariko mu by’ukuri ni abashonji mu bandi. Basonzeye Ijambo ry’Imana. Basonzeye ubutungane. Bafite inyota y’ubutagatifu. Barahirwa rwose birambuye muri Kristu.

Nyamara ariko kugira inyota n’inzara ntibihagije ngo umuntu ahirwe. Kuko ihirwe mu by’ukuri atari ukugira iyo nzara cyangwa iyo nyota. Ahubwo ihirwe ni uguhura na Yezu Kristu wapfuye akazuka uyitumara, akatugaburira Ubutabera n’ubutagatifu. Akadutaka urukundo impuhwe n’ubugiraneza. Akadutsembamo ingeso mbi zose. Maze imigenzo myiza yose akayidutamiriza. Kugeza ubwo birakaza isi iyizira. Maze ikaturakarira kakahava (1 Pet 4, 1-5). Ikadutoteza bigatinda. Maze ikongera ityo ubutumburuke bwacu tugana Uwaducunguye. Na yo ikicukurira urwobo irushaho gucurama, gucuncumuka no gucikwa n’ubucungurwe.

Naho rero abibwira ko ari abakire, nyine badakeneye, gutega amatwi Umukiza kuko ntacyo bamukeneyeho. Kuko nta kibazo bafite, ifaranga ryabo n’umutungo wabo ari byo gisubizo cya byose. Abo baragowe koko. Baragowe kuko babonye imaragahinda yabo. Ntibakeneye ko Kristu abakiza. Bafite byose. Ahubwo naze abasabe bamuhe. Kuko bamurusha byinshi. Batabimurusha se si we uza kubasabiriza mu bakene be bahora babatitiriza bababwira ngo nimudufashe nyamune ka? Ariko bo hari ubwo yigera anababona mu ngoro ye hari icyo baje kumusaba? N’iyo bahaje baba baje gutembera. Nk’uko abahaze bose binyeganyeza gato kugira ngo amabondo bayagaragure ahokwe. Baze kubona aho bapakira ibindi. Dore ko iwabo ibiryo atari iby’ibura.

Koko rero abo rwose baragowe. Bijuse iby’isi. Iby’Ijuru ntibafite aho babishyira. Bafite igihe cyo gutembera, kureba filimi, siporo na poruno, kurya no kunywa bakiriza umunsi bikora ku munwa, gusura amacuti n’incoreke, n’ibindi byose bibagabanyiriza irari ry’ibyisi bahaweho impano na Se ubabyaramo ibibi. Ariko igihe cyo gusenga, kumva misa, guhabwa amasakaramentu, kwigishwa, kwiherera…ibyo byose nta mwanya babifitiye. Nta gihe bafite cyo guhazwa. Ariko icyo kunywa itabi ntibajya bakibura. Baragowe rero! Baragowe niba batagarutse ngo bagororokere Umukiza, amaherezo yabo ni uguhomba ubuzirahwerezo. Kuko ibyo bibeshya ko barimo kungukamo none. Nta na kimwe kizabaherekeza ngo kibarenze urupfu bagiye gupfa.

Yezu Kristu wapfuye akazuka none arabwira byinshi abatotezwa bazira izina rye. Ni igihe cyo guhimbarwa no kuzura akanyamuneza. Ntabwo ari igihe cyo kwijujuta, kuganya no kuvumana. Ni igihe cyo gushimira Nyagasani uruhare umuntu aba yagize ku musaraba we. Nk’uko intumwa byazigendekeye. Kandi zikaba zaranabitwigishije. Zitwibutsa ibanga ry’Urupfu n’Izuka bya Kristu mu buzima bw’abamwemera (Intu 5, 40-42; 2 Tim 3,12-13; 1 Pet 4, 12-19). Koko rero muri iyi si hari benshi bazira ibyo bavuze cyangwa bakoze. Ariko abazira koko ko bakoreraga Yezu Kristu. Kandi na bo igihe babikoraga cyangwa babivugaga bakaba ari byo biyumvagamo nta kindi kibihishemo cyangwa cyabihishe mu bandi. Abo bantu ntabwo ari benshi. Si ingabire yakirwa na bose.

Mu by’ukuri rero abo bantu bahorwa Yezu abo ari bo bose barahirwa. Kuko mu by’ukuri ibyo bavuze cyangwa ibyo bakoze aba ari igikorwa cya Yezu Kristu ubwe mu bantu. Aba ari Ijambo rya Yezu Kristu wapfuye akazuka ubwe ryabwiwe abantu. Maze bamwe bakavuga bati ‹‹Amen››. Abandi bati ‹‹kameneke››. Nuko bamwe bagakurikira Yezu buzuye ubwuzu. Abandi bakamukurikiza inkota buzuye ubwoba. Iyo Ijambo rya Kristu rimaze kumvwa n’umukunda. Rimugira mwiza kandi akizihirwa. Naho abanzi ba Kristu iyo bigishijwe ibye. Bibatera ubwoba maze bakumva ko bazabushira bishe uwabagejejeho iryo Jambo. Ng’uko uko byagendekeye Yezu, Yohani Batista, Sitefano n’abandi bose bahowe Kristu muri rusange. None bakaba basangiye ihirwe ry’Ijuru na Kristu Yezu wapfuye akazuka. Kiliziya ntiyifuza ko abana bayo bicwa bazira ukwemera kwabo. Ariko ishimishwa bitavugwa n’abana bayo bakomera ku kwemera kugeza aho bicwa aho gukora icyaha bihakana Kristu mu magambo cyangwa mu bikorwa.

Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’Abakene, n’Umwamikazi w’Abahowe Kristu, nadusabire none kubarirwa mu banyahirwe Yezu Kristu atwigisha none. Naduhe kandi kuguma muri iryo hirwe ubuziraherezo. Maze tuzahore iteka dusingiza Uwadusukuje amaraso ye ngo duse na Se kandi dusendere Roho Uhoraho.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.

Ububasha bwavaga muri Yezu bwabakizaga bose

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 23 B gisanzwe

Ku ya 11 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 6, 1-11; Zaburi 149, 1-6; Luka 4, 31-37

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

Ububasha bwavaga muri Yezu bwabakizaga bose

Kuri uyu munsi Yezu Kristu aratora Intumwa ze mu bigishwa be. Si igikorwa ahutiraho. Yari yabanje kurara ijoro yambaza Se ngo amumurikire. Kugira ngo gutora kwe bitaba gutoragura. Abo yavanye mu bandi ngo bamugende iruhande si abandi bandi. Ni Simoni yise Petero, Andereya, Yakobo na Yohani bene Zebedeyi, Filipo, Barutoromayo (Natanayeri), Matayo, Tomasi, Yakobo mwene Alufeyi, Simoni w’i Kana (Murwanashyaka), Tadeyo (Yuda mwene Yakobo) na Yuda Isikariyoti. Ubwo amaze kubatora Yezu yagiye ahagaragara hamwe n’abigishwa be benshi baturutse impande zose. Bari baje kumwumva no gukizwa na we. Ngetse n’abarimo amashitani yayabameneshagamo. Rubanda rwose rwaharaniraga gukora kuri Yezu. Kuko ububasha bwamuvagamo bwabakizaga bose.

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero akomeje gushaka uburyo abantu bose bakwakira Umukiro w’iteka yaturonkeye ku Musaraba. Niyo mpamvu aje none yuje ubushishozi n’ububasha. Kugira ngo muri twe atoremo abagendana na we bakaberaho we. Kugira ngo abatume gutangariza isi badasusumira ko Yezu Kristu wapfuye akazuka, Imana Se yamugize Umutegetsi n’Umukiza rukumbi w’abantu bose. Bityo begereze abantu bose Umukiza Yezu Kristu. Bityo bose bamukoreho. Kandi abamukozeho abakize bose. Ngaho rero Umwami Yezu Kristu wapfuye akazuka nadutambagiremo none. Nagende ibibaya n’imirambi n’ibitwa. Niyambuke imigezi, inzuzi, ibiyaga n’inyanja. Naterere utununga, imisozi n’ibirunga. Ntatinye izuba, imbeho, ubushyuhe bukabije, amahindu cyangwa urubura. Ntatinye inkubi y’umuyaga, inkuba n’ibiza nk’imitingito.

Ntatinye ahari indwara z’ibyorezo nka ebola cyangwa SIDA. Ntatinye ahari inzara, amapfa cyangwa intambara. Ntakangwe aho bajya ku kwezi bagatembereza n’ibyuma byabo ku yindi mibumbe ijindirije ijuru yaremye. Ntatinye aho bicira abana mu nda n’aho abadamu babiri bashinga urugo. Ntatinye aho batakikoza akenda bagira ngo bubahirize umubiri wabo. Ntakangwe aho kuvuga ukuri ari ukwigabanyiriza iminsi yo kubaho. Ntakangwe n’aho kwitwa uwe bitemewe n‘Itegekonshinga ryaho. Ntakangwe n’aho kwica abe bifatwa nk’ubutwari bukomeye. Ntakangwe aho izuba rirasa ntirirenge cyangwa rikamara ighe nta ryo babona. Ntakangwe aho bihebye bumva ko basigaranye gusa igihe kibaze cyo kwitegura urupfu. Yezu Kristu wapfuye akazuka Umwami w’Ubuzima buhoraho nadutambagiremo nta ntambamyi maze hose ahatore abatangaza izina rye kandi bagatanga amasakaramentu mu izina rye. Kugira ngo abamukozeho bose bakire icyaha n’urupfu. Kandi Sekibi ntazabahindukize ngo bongere batikizwe n’ubukozi bw’ikibi bakize.

Koko rero dukeneye rwose izo ntumwa zituzanira Inkuru Nziza ya Yezu Kristu wapfuye akazuka. Nk’uko Izayi Umuhanuzi abivuga, Pawulo Intumwa akabisubiramo ‹‹mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye Inkuru Nziza, ivuga amahoro igatangaza amahirwe!›› (Iz 52,7; Rom 10,15). Mbega amahirwe kubona utumwe na Kristu Yezu wapfuye akazuka aje kutubibamo urukundo rwa Kristu n’amahoro ye ngo natwe tubikwize mu bandi! Ngabo abo Yezu Kristu wapfuye akazuka adutoramo none ku isi yose kugira ngo bakomeze ubutumwa bwa Petero Intumwa na bagenzi be baherekejwe n’amasengesho yabo. Ese aho none Yezu Kristu ntiyaba akurarika none, ngo utere benshi kubona ihirwe rihoraho, ariko wowe ukaba urimo gutinya? Humura! Uraterwa ubwoba n’iki na nde ko Yezu Kristu uduhamagara ntawe umurusha imbaraga? Aha! N’urupfu yararutsinze nkanswe muntu uzapfa? Wigira ubwoba bwo kwirekura ngo umuhamye udahumagira. Ugutora ntazagutererana. Yarabisezeranye kandi ntateze kwisubiraho (Mt 28, 16-20).

Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa nadusabire none twese kumva ko Batisimu yacu yatugize intumwa za Kristu ku buryo bwa rusange. Bityo no muri twe habonekemo abiyegurira burundu ubwo butumwa bwose mu budahemuka nk’ubwa Yohani Intumwa. Bikira Mariya narinde Kiliziya ya Kristu gutorwamo ba Yuda Isikariyoti bo muri iki gihe. Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa nasubize ubudahemuka n’ubuziranenge abatumwe na Kristu bose ariko bakamuhemukira. Nabahe kwisubiraho barira nka Petero (Mt 26,75) aho kugira ngo bihebe bakomeze kwiyahura mu byaha nka Yuda bibeshya ko ibyabo byarangiye (Mt 27, 5). Kandi Impuhwe za Yezu Kristu wapfuye akazuka zifite ububasha bwo kurema bundi bushya imitima yisubiyeho nta buryarya (Lk 22, 31-32).

Umubyeyi Bikira Mariya nafashe Kiliziya ya Kristu na buri wese ku giti cye gukoresha ububasha yahawe akiza abantu bose. Aho kugira ngo bukoreshwe burengera bamwe burenganya abandi. Umubyeyi Bikira Mariya nahe Kiliziya Gatolika imbaraga nshyashya zo kuganza ibinyoma byose byamamazwa n’amadini yose ayisebya. Maze ukuri gutsinde ikinyoma. Urukundo n’impuhwe bitsinde inzika, inzigo no kutababarira. Yezu Kristu wapfuye akazuka akuzwe na bose ubu n’iteka ryose.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.

Haguruka uhagarare hano hagati maze urambure ikiganza cyawe

Ku wa mbere w’icyumweru cya 23 B gisanzwe

Ku ya 10 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 5, 1-8; Zaburi 5, 5-7.12-13; Luka 6, 6-11

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

Haguruka uhagarare hano hagati maze urambure ikiganza cyawe

Kuri uyu munsi Nyagasani Yezu arakiza umuntu waremaye ikiganza. Aramukiza ari ku munsi w’isabato. Abigishamategeko n’abafarizayi ntibashakaga ko Yezu hari umuntu agirira neza ku isabato. Kuri bo ntibyari byemewe kugira neza ku isabato. Ubwo Yezu yinjiye mu isengero arigisha. Maze abonye umuntu wari ufite ikiganza cyahinamiranye amugirira impuhwe. Maze amuhagarika hagati yabo. Amukiza bose bareba. Ubwa mbere yabanje kumubwira ati ‹‹haguruka uhagarare hano hagati.›› Ubundi aramubwira ati ‹‹rambura ikiganza cyawe.›› Nubwo abafarizayi n’abigishamategeko bari bahari. Ntako batagize ngo barebe Yezu igitsure. Bagira ngo bamubuze kugira neza ngo ni uko ari ku isabato. Yezu ntiyitaye ku magambo yabo no ku migambi yabo mibisha. Ahubwo yakoze icyo yagombaga gukora: kwigisha no gukiza. Yatanze inyigisho mu bwisanzure. Kandi akiza mu bwisanzure.

Uyu munsi rero Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga ngo natwe atubohore ku bintu byose bitubuza gukorera mu bwisanzure bw’abana b’Imana Data. Atubohore ku bintu bituma tudashobora guhaguruka ngo duhagarare hagati y’abandi. Maze babone ibyiza dukora basingize Data uri mu ijuru (Mt 5,16). Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga none kugira ngo abohore ibiganza byacu byahinamiranye maze bikanga kurekura ibibi bicigatiye. Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga ngo abohore ibiganza byacu byahinamiranye tukaba tudashobora gukora. Dushaka kurya ibyo tutavunikiye. Dukoresheje amanyanga, uburaya, ruswa cyangwa ubutekamutwe. Yezu Kristu aje adusanga none kugira ngo ibiganza byacu abirambure maze birekure umusemburo ushaje ari wo w’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi. Ahubwo dukoreshe imigati idasembuye, ari yo y’ubumanzi n’ukuri.

Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga kugira ngo abohore ibiganza byose byanze kurekura abagore , abagabo cyangwa abakobwa b’abandi. Yezu Kristu aje adusanga ngo ahagurutse abo bose mu mwijima w’ubusambanyi biberamo. Maze abashyire ahagaragara. Aho gushaka guhisha ibikorwa byabo n’amakuru yabo kuko ari ubusambanyi bukabije butaravugwa no mu banyamahanga (abapagani). Kuva none noneho bishimire guhagarara aho bose bareba bahamya Inkuru Nziza y’ukubohoka ku bikorwa by’umwijima babikesha Yezu Kristu wapfuye akazuka. We kandi uje adusanga none kugira ngo arambure ibiganza byacu maze tureke kugundira ibyo twita ibyacu. Ahubwo tubisangire n’abo Nyagasani atwereka ko babikeneye. Bityo dukire indwara yo kuba gito yashegeshe imitima y’abantu bose basehera Bintu aho gusenga Nyirubuntu.

Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga none kugira ngo abohore ibiganza byacu. Maze dushobore gutegera izina rye amaboko tumwiyambaza. Tumere nk’abantu bahaze ibinure n’imisokoro. Ibitwenge biduhore ku munwa kubera ibyishimo dukesha Uzura n’abapfuye. Maze turirimbe tunezerewe kubera ibisingizo bye (Zab 63(62), 5-6). Kuko abafite ubuhungiro muri Yezu Kristu wapfuye akazuka bose bazanezerwa bakazahora basabagizwa n’ibyishimo. Naho abagome, abanyagasuzuguro, abagizi ba nabi, abanyakinyoma, abahendanyi, abicanyi bakazavuza induru ubutazatabarwa. Mu gihe intungane Uhoraho aha umugisha zizaba zimuvugiriza impundu ubuziraherezo nk’uko Zaburi ya none ibihimbaza.

Umubyeyi wacu Bikira Mariya naduhe none amahirwe aruta ayandi yo guhura na Yezu Kristu wapfuye akazuka. We uje kutubohora ngo tubeho twishimiye kuba abe no kumuhamiriza abandi tutitaye ku bo bitera kubisha. Umubyeyi Bikira Mariya naronkere buri wese muri twe na Kiliziya yose muri rusange ubwigenge bwo kurata icyiza no kwamagana ikibi mu izina rya Yezu nta gutinya amaso y’abanzi b’ukuri n’ubukana bw’inkozi z’ibibi. Umubyeyi Bikira Mariya nasabire buri wese muri twe na Kiliziya yose muri rusange ubwigenge bw’abana b’Imana Data bwo kwanga gukora ikibi icyo ari cyo cyose no gukora icyiza icyo ari cyo cyose muri Kristu tudakanzwe n’abarwanya ukuri bambariye gukora amahano. Bityo kuva none dusingize Kristu mu kuri, we Byishimo byacu ubu n’iteka ryose.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.

Efata: Zibuka

Icyumweru cya 23 B gisanzwe

Ku ya 9 Nzeri 2012

AMASOMO: Izayi 35,4-7a; Zaburi 146(145), 6-10; Yakobo 2,1-5;

Mariko 7, 31-37

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

Efata: Zibuka.

  1. Uyu munsi Yezu arazibura amatwi y’uwari warapfuye amatwi kandi wadedemangaga

Uyu munsi Yezu Kristu baramuzanira uwapfuye amatwi kandi wadedemangaga. Maze bamumwingingire bakomeje kugira ngo amukize. Maze Yezu Nyirimpuhwe utajya yima amatwi abamutakiye, amuramburireho ibiganza. Nuko amwigize ahitaruye rubanda. Ashyire intoki ze mu matwi ye. Acire amacandwe ayamukoze ku rurimi. Maze yubure amaso ayerekeze hejuru maze asuhuze umutima abwire uwo wari warapfuye amatwi ati ‹‹efata›› bivuga ngo zibuka. Nuko uwari yarapfuye amatwi atangira kumva ndetse n’ururimi rwe ruragobodoka. Maze atangira kuvuga neza. Ibyo byateye abari aho gutangarira cyane Yezu. Ku buryo we yabasabye akomeje ko batagira undi babibwira. Ariko uko abibabuza bakarushaho ahubwo kubisakuza no kubisakaza hose. Yezu Kristu rero natwe aje adusanga none ngo uwo mukiro awudusesureho. Nimucyo tumwegere kandi tumwegereze abandi. Maze kuri iki cyumweru ntihagire n’umwe usigara Yezu atamuramburiyeho ibiganza.

  1. Twegereze Yezu Kristu abarwayi n’abamugaye kugira ngo abakoreho

Kubera ineza y’igisagirane, Yezu agaragariza isi none akiza uwari yarapfuye amatwi, tuzirikane cyane uburyo uriya kugira ngo akizwe na Yezu atari we wenyine wabigizemo uruhare. Hari benshi babimufashijemo. Baramumuzaniye. Kandi baramumwingingira. Aha twazirikana cyane ku bantu bose bababaye bifuza kumva Misa nibura umunsi ntibabone ubaheka ngo abageze aho batura igitambo cya Misa. Ahari abasaseridoti babishoboye, baritanga bakabasanga mu miryangoremezo yabo cyangwa se no mu ngo zabo. Ariko hagize ubaheka akabageza rwose mu Kiliziya y’irunaka abenshi muri bo baba barabatirijwemo, bagakomerezwamo, bagashyingirirwamo… byababera ikintu gikomeye kongera kuyumviramo Misa.

Uyu munsi Yezu araduha urugero rwa bariya bazanye uriya wari warapfuye amatwi, kugira ngo natwe rwose dutinyuke, tumusabe uyu munsi ingabire yo guheka abarwayi bacu, abamugaye bacu cyangwa abageze mu zabukuru ngo tubamushyire mu ngoro ye ntagatifu. Kugira ngo abahe umugisha. Kandi ntabwo bigomba kuba kubaheka gusa ngo tubakubite imbere ye. Ahubwo tugomba no kubamwingingira. Sinshidikanya ko Umuryangoremezo wakwiha gahunda yo kujya Uha amahirwe yo kumva misa abarwayi bawo, bitangira kubaheka babashyiriye Yezu Kristu bahakura imigisha ikomeye. Ariko se ubundi ko tubaheka tubashyiriye mwene kanaka w’umuganga, mwagira ngo urushinge abatera hari aho ruhuriye n’umugisha Yezu Kristu atangira mu Ngoro ye Ntagatifu. Nyamara icyo gihe turabyitabira tugaheka uwo murwayi. Kuki se tutanamuheka ngo tumushyire Umuganga w’abaganga, Umukiza n’Umutegetsi? Tuvuge ko muganga uwo agiye kwita ku mubiri we da! Kandi rimwe na rimwe arabikora. Ubundi bikamushobera burundu. Ariko se twibwira ko umuntu agizwe n’umubiri gusa? Cyangwa ntitwibuka amagambo Yezu adahwema kudusubiriramo atubwira ati ‹‹ Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro›› (Yh 6,63a)? Birakwiye rero kwita kuri roho z’abantu bose batishoboye mu mubiri. Kuko burya na zo ziba zigeze mu bihe bikomeye.

Koko rero, Yezu Kristu yahaye Kiliziya ye amasakaramentu adutungira ubuzima. N’abarwayi, abamugaye, abanyantege nke banyuranye ntibagomba kuvutswa ayo mahirwe. Kubahata ibinini n’inshinge ni byo. Ariko se roho yabo yo izamera ite niba Nyagasani Yezu adatanze ingabire zo kubaheka muri Kiriziya ye uyu munsi? Twakire iyo ngabire. Ntituzigere tuvutsa abarwayi bacu amahirwe yo guhura na Yezu Krsitu muri ibyo bihe bikomeye by’ubuzima bwabo. Koko rero tugomba kumva ko Ugusigwa kw’abarwayi nk’uko twavuga ko Yezu yabikoreye uriya bamuzaniye, kutagenewe gusa abo tubona ko barembye mbese gupfa kwabo byatangiye. Birababaje kubona abakristu benshi tutarumva ko Ugusigwa kw’abarwayi ari Isakaramentu rihabwa abazima kandi rigatanga ubuzima. Ryo ubwaryo rishobora gukiza indwara z’umubiri. Ariko uwo mubiri wenda nurorere. Kuko na Lazaro Yezu yazuye yarongeye arapfa. Ikidashidikanywaho ni umukiro ukomeye wa roho iryo sakaramentu rizanira urihawe. Kiriziya kandi imuha Penetensiya, ikamuhuza na Yezu mu Ukaristiya. Maze Nyagasani agakoresha atyo ubwo burwayi bwe kugira ngo atagatifuze abanyantegenke be. Ese iyo mu rugo cyangwa mu muryangoremezo hapfuye umuntu, warwaye igihe, maze akageza ubwo apfa adahawe amasakaramentu amuherekeza, ubwo ba nyir’umuntu n’abaturanyi bose baba batazabazwa roho y’uwo muntu?

  1. Twemere ko Yezu adukora mu matwi kandi akoze amacandwe ye ku rurimi rwacu

Igihe cyose ubwirasi bwacu budutandukanya n’umukiro wa Kristu. Ese iyo uriya aza kwanga ko Yezu amukoza amacandwe ye ku rurimi byari kugenda bite? Mu by’ukuri umuntu ashobora kuvuga ko umukiro wacu ushingiye ku kwemera gusangira na Yezu Kristu wigize umuntu ubuzima bwe bwose. Kunga ubumwe na we mu ntege nke ze no mu ikuzo rye (Fil 3, 7-11; 2Tim 2,8-13). Hari aho tugera kuba uwa Kristu bikaduhesha ishema maze tukishimira kubigaragaza no kubyitwa. Ariko twagera aho bajoga abakristu babagaraguza agati, amashapure, imisaraba n’imidari tukabifasha hasi cyangwa tukabihisha. Ngo hata hatagira uduseka. Maze tugaseba imbere y’abandi banyacyubahiro b’igihugu. Ntidushobora rero gusangira na Kristu ikuzo rye, niba tutemeye gusangira na we agashinyaguro agirirwa (Heb 12, 1-4).

Koko rero hari igihe guhura na Yezu, bitwambikisha ikamba ry’ikuzo. Hakaba n’ubundi bitwambikisha ikamba ry’amahwa. Ibyo byose tugomba kubyakira kubera ikuzo rye ritagatifu. Hari rero amasakaramentu umuntu ahabwa arimo ashinjagirana ishema ingoma n’amashyi bivuga (Batisimu, Ukaristiya ya mbere, Ugukomezwa, Ugushyingirwa cyangwa Ubusaseridoti), ariko hari n’ayandi atagize aho ahuriye n’ishema rya muntu (penetensiya, ugusigwa kw’abarwayi). Nyamara niba dushaka guhura na Yezu Kristu wapfuye akazuka, tugomba kuyahabwa no gushishikariza abandi bose kuyahabwa uko Yezu abiduhamagarira.

Ni yo mpamvu tugomba gukora ubutumwa. Abantu bose tukabashishikariza kwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka no guhabwa amasakaramentu uko bikwiye. Kuko hari benshi batabyitabira kuko nta muntu wigeze abibashishikariza. Hari na benshi ubu bari mu nzira yo kwitagatifuza babikesha ubutumwa bagenzi babo babakozeho. Ntukigaye cyangwa ngo ugire ubwoba. Kuko si wowe uvuga ni Roho Mutagatifu. Kuko muri rusange amagambo yacu abantu turayazi ko aba yerekeza ku by’isi gusa.

Twemere rero kwicisha bugufi Yezu aduhe amasakaramentu ye. Twemere kwiyambura ibyubahiro Shitani itwambika itubeshya ko turi intungane. Maze dushake penetensiyea neza ntacyo duciye ku ruhande. Kabone naho cyaba giteye isoni kandi kukivuga bikaba rwose bikomeye kuko ari amahano ateye isoni, adakwiriye umuntu wo mu rwego rw’ubutungane Sekibi yatubeshye ko twagezemo. Twemere duhaguruka kuri iyo ntebe itari iyacu. Maze twicare mu ivu. Yezu Kristu mu kutugirira impuhwe, abe ari we utwicaza ku ntebe dukwiriye. None se aka kanya twibagiwe ko Yezu ahora atubwira ko uzikuza wese azacishwa bugufi, naho uzicisha bugufi akazakuzwa?(Mt23, 12). Twemere rero guhura na Yezu Kristu wapfuye akazuka tudatinye ingorane zahatugongera. Kuko ingororano ahatangira zitambutse kure izo ngusho.

  1. Yezu Kristu wapfuye akazuka aje none kuduhemba aganza abanzi bacu ari bo: ubuhumyi, ubupfamatwi, uburema, uburagi, agahinda, amapfa, ubunyamaswa, kubera abakire no guheza abakene

Yezu Kristu Kristu wapfuye akazuka rero adusesekayemo none kugira ngo adusesureho Ubwisanzure bwe butagatifu. Araje ngo ahashye ibyari bituboshye maze abyereke ko ari Umubohozi utaboshywe n’ingoyi na mba. Kandi akaba ntacyo akoraho ngo kigire ibamba. Yezu Kristu wapfuye akazuka ahagaze hagati yacu. N’umwanzi wacu wese araganjwe ku bw’ububasha bwe butagira ikibunanira. Nyamara iyo nitegereje ab’isi ukuntu turi abirasi, kandi mu by’ukuri nta cyo turi cyo nibaza ibyo turimo bikanshobera. Hari ibihugu byiyita ibihangange. Hari ngo abavuzi kabuhariwe. Hari abibitseho impamyabushobozi z’ikirenga. Ngo hari abiga cyangwa bigisha muri Kaminuza. Hari abiyita inzobere mu ikoranabuhanga runaka cyangwa mu rwego uru n’uru rw’ubumenyi. Ntawe mbujije kwivuga ibigwi by’ibyo ashoboye. Niba abishoboye koko. Ariko se muvandimwe ibyo udashoboye bingana iki? Ibyo utazi uzapfa utanamenye bingana iki? Hari n’abahanga shenge mu kuvuga indimi nyinshi. Uvuga zingahe? Reka tuguhe nyinshi zishoboka. Uvuga indimi icumi udategwa. Ariko se muvandimwe, izo utumva kandi utazigera umenya zingana iki? Mwana wa Adamu. Menya ko wavuye mu gitaka. Kandi ko ejobundi cyangwa ejo uzagisubiramo. Wisubireho maze usenge Mudasumbwa Yezu Kristu Igihangange nyacyo, Umwami w’abami, Umutegetsi w’abategetsi. Emera Yezu agukize ubuhumyi. Kuko nturi kubona agaciro kawe nyako ko atari ibyo wakwigezaho cyangwa waherezwa n’abantu. Ahubwo agaciro kawe nyako ni ukubana na Yezu Kristu muri ubu buzima n’ubuzaza. Maze akagutsindira icyaha n’urupfu ubuziraherezo. Ibyo rero ntushobora kubihabwa n’ubwenge bwawe cyangwa ubw’undi. Yezu Kristu wapfuye akazuka wenyine ni we ubigushoboreye.

Si ubuhumyi nk’ubwo Yezu Kristu wapfuye akazuka aje kudukiza bwonyine. Aje rwose kudufungura amatwi ngo twumve. Ngo twumve Ijambo ry’Imana. Ese ubwo wari uzi ko hari abantu amatwi yabo yapfuye agatsiratsiza ku byerekeranye n’Ijuru n’Ijambo ry’Imana? Basoma Ijambo ry’Imana yicaye aho atuje, ukagirango hari ikIrimo kwinjira mu matwi. Cyahe cyo kajya. Birababaje kubona abenshi mu bakristu bacu nk’ikigereranyo kirenga mirongo inani ku ijana, barapfuye amatwi kuri ubwo buryo. Abahagaze kuri Alitari bakigisha bakongera bakigisha. Bamenye umubare w’ababateze amatwi uko bangana, ubanza abenshi bacika intege bakabihagarika. Ibyo ariko byaba atari byo. Menya ko kuri Yezu Kristu icya ngombwa atari umubare. Kubera umukiro w’umwe muri twe, Yezu Kristu yiteguye kongera kubabara nk’uko yababaye. Ariko iyo roho ikarokoka. None se Umushumba mwiza si we usiga mirongo cyenda n’icyenda ziri aho maze akajya gushaka imwe yazimiye mpaka ayibonye (Lk 15, 3-8)? Nadukize rero ubwo bupfamatwi bwa roho ndetse n’ubw’umubiri ku babufite. Kuko nabyo Yezu ashoboye kubikora. Kandi rwose nta mvune namba bimuteye.

Natwe nadukore mu matwi maze avuge abwira buri wese ati ‹‹efata: zibuka››. Zibuka wumve Ijambo ry’Imana n’inyigisho irigusobanurira. Zibuka uryoherwe n’indirimbo ziha Kristu ikuzo aho guhora wirohamo za ndombolo zo mu gihe tugezemo. Zibuka wumve amajwi meza y’abamarayika n’ay’abatagatifu bo mu Ijuru uburyo yifatanya n’abari mu isi kuzamura Ibisingizo bya Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Yezu Kristu wapfuye akazuka aje no kudukiza biriya byose birondorwa n’isomo rya mbere, irya kabiri cyangwa se na Zaburi. Tucike ku muco mubi wo guhakirizwa ku bifite. Ahubwo tubamenyeshe ububasha bwa Yezu Kristu wapfuye akazuka uje none kubakiriza hamwe natwe. Ese niba Kiliziya ntawe igira Umutagatifu akiri hano ku isi kuki twe dutinyuka kurata bamwe muri twe kandi tutayobewe amakosa yabo agahiryi? Uragowe wowe ubereyeho kurata uwo munyabyaha, aho guha Yezu Kristu Icyubahiro yihariye! Uragowe nawe utegereje ko abantu bakurata kandi uzi neza ko ibyaha byawe ari byinshi cyane! Subiza Kristu icyubahiro wamunyaze by’akanya gato. Nawe azagusubiza icyubahiro nyakuri wari waratakaje kandi akiguhe ubuziraherezo (Luka 6,26;16,16; Yh 5, 44).

  1. Hamwe na Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene turengere abavamahanga, dushyigikire imfubyi n’umupfakazi kandi tuyobagize inzira z’ababi

Koko rero hari ikintu uyu munsi Yezu adukangurira ku buryo bwihariye. Ni ukwita ku mibabaro y’abandi. Kandi tukabikorana urukundo n’ubwicishe bugufi. Yezu arabitwereka abiduhaho none urugero rufatika. Kandi abiduhera n’imbaraga. Twifatanye rero na Bikira Mariya maze muri Yezu Kristu wapfuye akazuka kandi tuyobowe na Roho Mutagatifu dusabe Data Uhoraho gukomeza kuturebana impuhwe za kibyeyi. Kugira ngo twebwe abemera Kristu tugire ubwigenge nyakuru n’ubugingo buhoraho. Inzira rero yo kugera muri ubwo bugingo bw’iteka ni ukwita ku batereranwe, ni ugutabara abafite ibibazo byihariye: imfubyi, abapfakazi, impunzi n’abasuhuke abo ari bo bose.Ngibyo bimwe mu byo tugomba gukora tubifashijwemo na Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene.

Koko rero birababaje kubona umuntu w’umukristu wakira nabi abanyamahanga baba bari mu karere ke cyangwa mu gihugu cye. Birababaje kubona Paruwasi iyi n’iyi itita na busa ku mpunzi ziba ziri mu gihugu na yo ikoreramo. Ikabaho nk’aho abo bantu badahari. Birababaje kubona umuntu ushinzwe guhumuriza roho z’abahabye, ari we ubiba inabi mu bantu, ahuga imfubyi, ahirika abapfakazi. Ngibyo bimwe mu byo tugomba gutera umugongo tubifashijwemo na Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene. Kandi tugakoresha imbaraga zose z’Ivanjiri kugira ngo ako karengane kave muri twebwe ubwacu no muri buri wese.

Yezu Kristu wapfuye akazuka uje kutubohora ku ngoyi y’icyaha n’urupfu, kuri uyu munsi yazutseho akava mu bapfuye nahererwe ikuzo mu mitima yacu yose no mu Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.