Ku ya 8 Nzeri 2012: Ivuka rya Bikira Mariya Mutagatifu
AMASOMO: Mika 5, 1-4a cyangwa Romani 8, 28-30
Zaburi 13 (12)
Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana
‹‹Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu ››
Uyu munsi muri Kiliziya turahimbaza iyobera ry’Ukuvuka kwa Bikira Mariya. Nyuma y’amezi icyenda ashize duhimbaje Isamwa rye rizira inenge (12 ukuboza), uyu munsi turahimbaza Ukuvuka kwe gutagatifu. Turabizi ko atavutse ngo amahanga ahurure. Icyo yari agenewe kuba cyari kizwi n’Uhoraho. Kuko ari we wamuteguraga mu ibanga kugira ngo uzamuvukaho Yezu azahagurutswe no kuba Umwami w’isi n’ijuru. Bityo ikuzo Yezu afite arisangire na Nyina. Nuko uwari intamenyekana ahinduke Umwamikazi w’isi n’ijuru ku bw’ububasha bwa Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Ngibyo ibyiza duhimbaza none. Bikira Mariya aravutse kugira ngo atubyarire Yezu witwa Kristu. Mu kuvuka kwa Bikira Mariya turizihiriza ukuvuka nyako kw’abantu bose. Kuko kuri we ari ho hakomoka ubucungurwe bwa bene muntu. Kuri Bikira Mariya ni ho havutse uwatsindiye abantu umwaku n’umuvumo biva ku mivukire yabo. Mu kuvuka kwa Bikira Mariya turaha impundu ababyeyi bose babyariye isi kandi bakayirerera abantu bagiye bayifasha kuva mu icuraburindi ry’icyaha n’urupfu. Kuri uyu munsi kandi turazirikana kurushaho agaciro nyako k’ubuzima buhoraho dukesha Ukuvuka kwa Bikira Mariya. Ariko kandi tunabonereho gusobanukirwa n’agaciro rusange k’ubuzima, ko kubyara umuntu.
Koko rero mu Ivanjiri y’uyu munsi inshinga kubyara n’amagambo afitanye isano na yo yagarutse incuro zisaga mirongo ine n’eshanu. Ku buryo duhereye ku iyi Vanjiri twavuga ko Ivuka rya Bikira Mariya rihimbazwa muri Kiliziya, maze Nyagasani agaha isi yose umugisha w’ubuzima, umugisha wo kubyara. Ni umunsi wo gushimira Nyagasani kubera amavuko ya buri wese. Ni umunsi wa buri wese wo gushimira Nyagasani no kumusingiriza mu mavuko ye, uko waba waravutse kose, aho waba waravukiye hose. Ni umunsi wo gushimira Nyagasani kubera umuryango uvukamo, muri ayo masekuruza yose y’abantu batumye ubona izuba, ariko bakaba batarigeze bakubona cyangwa se ngo wowe ubabone. Ni umunsi wo kunga ubumwe n’abo bose mu gitambo cya Misa cya none. Kuko Yezu Kristu wapfuye akazuka uri mu Ukaristuya ahuza abazima n’abapfuye (Rm 14, 7-9).
Uyu ni umunsi Nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka asesekara mu isi ye kugira ngo ahe umugisha ababyeyi bose nk’uko yawuhaye uwamwibarutse Mariya. Ku munsi w’ukuvuka kwa Mama we, Yezu Kristu aratambagira mu isi ye atanga ingabire yo gukunda ubuzima. Yezu Kristu wapfuye akazuka aratambagira mu isi ye aha ababimusabye ingabire yo gutanga ubuzima. Ni umunsi ukomeye none wo gusabira abantu bose babuze urubyaro barushaka. Uyu ni umunsi wo gusabira abantu bose badashaka urubyaro kandi bujuje ibyangombwa byose bibemerera kubyara imbere y’isi n’Ijuru. Uyu ni umunsi wo gusabira abatwite kuzabyara neza kandi bakishimira uwo bazabyara ari we ubu batwaye mu nda. Uyu munsi ni uwo gusabira abatwite bose bari mu gishuko cyo gukuramo inda kugira ngo Nyagasani Yezu wapfuye akazuka abatsindire icyo gishuko cyo kwihekura. Uyu ni umunsi wo gusabira abantu bose batishimiye uko bavutse, abababyaye n’aho bavukiye, kugirango bumve ko byose bihira abakunda Nyagasani (Rm 8,28-30).
Koko rero nta muntu n’umwe uhirwa bitewe n’imivukire ye. Buri wese ahirwa kuko yakiriye ihirwe nyakuri Yezu adutangariza, iyo twemeye gutsindira icyaha muri we (Mt 5, 3-12; Lk 11, 27-28). Mu basekuruza ba Yezu ntabwo harimo intungane gusa. Kuko uwitwa Rahabu yari ihabara. Naho Salomoni yavutse ku mugore wa Uriya, Dawudi yabohoje amaze kwicisha umugabo we inkota y’abahemoni . Umugisha rero wose Imana Data yawutuzigamiye muri Kristu Yezu wapfuye akazuka (Ef 5, 3-14). Kandi nta muntu n’umwe uhejwe kuri uwo mugisha, aho yaba yaravukiye hose, uko yaba asa kose. Nta n’ubwoko na bumwe bw’abantu bwegereye iyo migisha kurusha abandi. Ni umukiro ugenewe abantu bose (Hish5, 9-12; 7, 9-12). Ibyo bikwiye kuvugwa bigashimangirwa. Kubera ko aho ivanguramoko ryakajije umurego, bamwe baba bashinja abandi ko ari abantu babi kubarusha. Hakaba rero n’abibeshya ko begereye cyangwa borohewe no gukurikira inzira y’Umukiro kurusha abandi. Kuko baba bumva ari ubwoko bw’indobanure. Abatekereza batyo bose, baba bageze mu bihe bicuze umwijima kurusha ibindi mu mateka yabo.
Umubyeyi Bikira Mariya duhimbariza none amavuko, naduheshe ingabire yo gukunda ubuzima isi yahaweho kado iruta izindi. Bityo buri wese yitondere ubuzima bwe. Kandi yite no ku bw’abandi. Kugira ngo twese ubuzima twahawe dushobore kububyaza ubutungane dukesha Yezu Kristu wabyawe na Bikira Mariya, agapfa , agahambwa akazuka. None akaba yicaye mu ikuzo rya Se. Nasingirizwe iteka mu mitima yacu.
Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.