Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa

 UMUNSI MUKURU W’IMPUHWE ZA NYAGASANI

Icyumweru cya 2 cya Pasika, Umwaka B, ku wa 15 Mata 2012.

AMASOMO:

Intu 4,32-35; Zab.118 (117); 1Yh 5,1-6; Yh 20,19-31.


‹NIMWAKIRE ROHO MUTAGATIFU. ABO MUZAKIZA IBYAHA BAZABIKIZWA, ABO MUTAZABIKIZA BAZABIGUMANA.›

Yezu Kristu wazutse mu bapfuye abonekera abigishwa be kuri uyu Munsi wa Pasika, abasanze aho bari bifungiraniye kubera ubwoba bwo gutinya abayahudi. Nta mugayo kandi ubwoba bwabo bwari bufite ishingiro. None se ntibari biboneye urupfu rubi bishe Sebuja na Nyagasani? Kandi Yezu yari yarababwiye ko nta mugaragu usumba Sebuja . Ko ibyo bamukoreye na bo bazabibakorera (Yh 15,18). Nk’abantu rero baciye akenge nyamara ariko bakunze Yezu wishwe, babaye bikingiranye ngo barebe uko byagenda. Yezu Kristu wazutse abasanze aho bihindiye bahungabanyijwe n’urupfu rwe, maze abaha amahoro bakesha Izuka rye. Ntabaha amahoro gusa ariko. Arabagira n’abagabuzi bayo. Arabaha na bo ububasha bwe bwo gutanga Amahoro. Arabatuma nk’uko Se yamutumye kandi abibahere ububasha.

Koko rero, Yezu Kristu wapfuye akazuka uyu munsi araha abigishwa be ubutumwa bwo gutanga Amahoro. Kuko Yezu Kristu azi neza ko ikibuza abantu amahoro ari icyaha. Ububasha bwo gukiza abantu ibyaha ni n’ubwo gutanga Amahoro. Kandi ayo mahoro ni Kristu Yezu ubwe mu buzima bw’uwatuwe umutwaro w’ibyaha (Efezi 2,14). Ububasha bwo gukiza abantu ibyaha ni ububasha butanga amahoro. Busenya icyaha n’inkeke zacyo ku mutima maze bukahubaka amahoro( mu mutima). Nuko ufite ayo mahoro akabigaragazanya ibyishimo n’urukundo bimuranga mu bandi. Kubera ko batari bamutereranye mu gihe cy’amahina, abigishwa babonye Nyagasani barikanga. Nyamara ntazanywe no kubacyurira. Azanywe no kubakiza. Amaze kubabwira ati ‹nimugire amahoro› mbese ni nko kubabwira ati ‹mbagiriye impuhwe,ndabababariye›, abigishwa basabwe n’ibyishimo. Yezu amaze kubona ibinezaneza kubabarirwa bizanira bene muntu ni bwo yabwiraga abigishwa be ati‹nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.› Nkaho yakababwiye ko Impuhwe bagiriwe na bo ubu bagiye kuzibera abagabuzi. Bityo abazahura na bo bose bakakira izo mpuhwe bakazahorana amahoro kandi buzuye ibyishimo ubuziraherezo.

Kuri uyu Munsi rero, kuri iyi Pasika, Yezu Kristu wapfuye akazuka aremye Isakaramentu ry’Impuhwe ze. Aremye Isakaramentu rya Penetensiya. Abo ahaye kuritanga ni abigishwa yatoye bamuri hafi, bemeye gusiga byose na bose ngo abe ariwe baberaho gusa. Ni Abepiskopi n’abafasha babo abapadiri. Ntibazadukirisha ubwenge bwabo cyangwa ubushishozi bwabo.Si ubutungane bwabo buzadukiza. Bazadukirisha ububasha bwa Roho Mutagatifu.Kubera Impuhwe za Nyagasani z’igisagirane, no mu gihe bazaba bakoze ibyaha bikabije ntibishobora na rimwe kubuza Impuhwe za Nyagasani kudusesekaraho mu gihe twebwe tuzaba twiyemeje kwisubiraho no guhinduka tubikuye ku mutima.

Bikira Mariya Nyirimpuhwe , tumwiyambaze Kuri uyu Munsi maze adufashe kwemera kubabarirwa n’Imana Data muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Twakire Impuhwe tugirirwa muri Penetensiya. Maze tubabarire abandi nk’uko twababariwe muri Kiriziya Gatorika.

 

Padiri Jérémie Habyarimana

 

 

 

Icyumweru cy’Impuhwe za Nyagasani

KU WA GATANDATU WA PASIKA,

(Ku wa 14 Mata 2012)

AMASOMO: Intu 4,13-21; Zaburi 118 (117); Mk 16,9-15

‹ NIMUJYE KU ISI HOSE MWAMAMAZE INKURU NZIZA MU BIREMWA BYOSE›


Yezu Kristu wapfuye akazuka yabonekeye abigishwa be uyu munsi maze abaha ubutumwa bwo kumubera abahamya mu biremwa byose. Ubuhamya bwa Mariya Madalena n’abandi yari yabanje kubonekera ntibwashoye kwemeza bagenzi babo. Bakomeje rwose gushidikanya ndetse ahubwo no kunangira umutima. Ntibiyumvishaga ukuntu ikimwaro n’agahinda byo ku wa gatanu kuri Gologota byababyarira ikuzo n’ibyishimo bya Pasika. Ntibiyumvishaga ukuntu uwananiwe kwimanura ku musaraba ngo yereke abagome ubuhangange bwe yabona izindi mbaraga zimuha kongera kubaho no kubonwa. Yezu Kristu wazutse mu bapfuye ntiyari ayobewe uwo mwijima wari wuzuye mu mitima y’abe. Ni yo mpamvu afata iya mbere akabasanga, akabasobanurira . Bityo kugira ngo bashobore kuva mu mwijima w’urupfu binjira mu rumuri rw’Izuka rye.

Yezu Kristu wapfuye akazuka arasanga ku meza abigishwa be. Mu gusangira na bo Ijambo rye n’Umubiri we byabahaye noneho imbaraga zo kwemera ko Yezu Kristu wapfuye babyirebera, noneho ko ari muzima rwose, ko na byo bashobora kubihamya. Yezu wari umaze kubona ko amaze kubakomeza arabohereza agira, ati ‹nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose.›

Kuri uyu Munsi Mukuru wa Pasika tugihimbaza, Yezu Kristu wapfuye akazuka ni twe aje asanga, ngo atwigishe kandi atugaburire Umubiri we n’amaraso ye maze adutume kumubera abahamya mu biremwa byose. Ntayobewe na twe intege nke zacu n’ingeso mbi zacu. Nyamara aje adusanga ngo dusohoke muri iryo curaburindi maze tube abahamya b’Urumuri. Uyu munsi Yezu aratubonekera twese mu Misa ngo adukize kandi adutume. Aradutuma ku biremwa byose.

Yezu Kristu wazutse azi neza ko ibiremwa byose bikeneye Ubuzima busendereye, kandi ni we wenyine ushobora kubutanga. Pawulo Intumwa atubwira ko n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke maze bigasangira ubwigenge n’ikuzo by’abana b’Imana (Roma 8,21). N’ubusanzwe ibyo byaremwe dusangiye na byo kuvuka no gupfa. Nta gitangaje ko twasangira na byo gukira urupfu muri Yezu Kristu wazutse mu bapfuye.

Kubera iyo mpamvu rero, umwigishwa wa Kristu yubaha ibiremwa. Akamenya ko na byo bikeneye kubaho. Akabimenyesha Inkuru Nziza abyifuriza kubaho kandi abibifashamo. Bityo ibyo byaremwe na byo bikamwunganira mu bimutunga kugira ngo abone umwuka, amazi n’ibiribwa…Niba rero tugomba kugeza inkuru nziza y’ubuzima no ku biremwa, birumvikana rwose ko kwihanukira ukica umuntu kabone n’aho yaba ari umwana ugisamwa ari ukwiyemeza guhangana na Kristu wapfiriye bose ngo baronke ubuzima buhoraho.

Umubyeyi Bikira Mariya nadusabire kuba abahamya nyabo ba Nyagasani Yezu Kristu.

 

 Padiri Jérémie Habyarimana

Nuko Yezu arababwira ati “Nimuze mufungure”

INYIGISHO YO KU WA GATANU WA PASIKA,

Kuri 13 Mata 2012.

Amasomo: Intu 4,1-12; Z.118(117); Yh 21

NUKO YEZU ARABABWIRA ATI ‹NIMUZE MUFUNGURE.›

Kuri uyu Munsi wa Pasika, Yezu wazutse mu bapfuye arabonekera abigishwa be basaga n’abisubiriye mu mirimo bahozemo mbere y’uko abahamagara. Bari baraye baroba ijoro ryose ntibafata ifi n’imwe. Nyamara aho Yezu ahagereye kandi amanywa ava, abereka aho bashyira urushundura maze bafata amafi menshi kandi manini. Kuko nijoro ubundi niho amafi afatika kuko bacana urumuri amafi akaza arukurikiye akagwa mu mutego bayateze (urushundura). Yezu we Ijambo rye ubwaryo ni urumuri rubonesha. Aho yerekeje akaboko ni ho amafi yirutse agana. Icyo kimenyetso Yezu Kristu wapfuye akazuka yahaye abigishwa be cyo kubafatira amafi menshi cyatumye amaso yabo ahumuka bamenya ko ari Nyirubuzima, Umugenga w’Urupfu n’ubugingo, Nyagasani. Ubwo bihutiye kumusanga ku nkombe maze nyir’izina rukumbi ridukiza ati ‹nimuze mufungure.› Nuko afata umugati arawubaha, n’amafi ni uko. Arabaganiriza kandi arabagaburira. Mbese abaturira Igitambo cya Misa.

Uyu Munsi Yezu araduhamagara natwe ngo atuganirize kandi atugaburire. Nyir’izina riha abaremaye kugenda araduhamagarana urukundo agira, ati ‹nimuze mufungure.› Ntayobewe ko dukeneye gufungura kugira ngo tugire ubuzima. Ifunguro adutumirira si umutego adutega kugira ngo dukunde tugwe mu gituza cye nka Yohani Intumwa. Ahubwo urukundo adukunda rurenze kure urw’umubyeyi urimo kwingingira abana kurya. Kuko Yezu we Ifunguro aduha ni we ubwe. Ni igitangaza gikomeye. Reka benshi bahitemo kubihakana kuko ni urukundo ubwenge bw’umuntu budashobora kumva. Urukundo rwitanga rugahinduka Ifunguro ry’incuti. ‹Nimwakire murye… iki ni umubiri wanjye›, ‹nimwakire mumywe… iyi ni inkongoro y’amaraso yanjye›, ‹Ni jye mugati muzima wamanutse mu Ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye kugira ngo isi igire ubugingo.› Lk 22,19-20; Yh 6,51.

Ngiryo Ifuguro Yezu Kristu wapfuye akazuka aduhamagarira gusangira na we uyu Munsi wa Psika. Ngiryo Ifunguro Yezu aduhamagarira gusangira na we muri iki gihe kandi kenshi gashoboka. Ngiryo Ifunguro Yezu Kristu wapfuye akazuka aduhamagarira gusangira na we ubuziraherezo. Byose uyu Munsi bikaba byuzurizwa mu Misa. Byose buri munsi bikaba bikorwa haturwa Igitambo cya Misa nk’uko Yezu yabitegetse. Kandi akaba ahari igihe cyose wese ngo adufungurire kandi dusangire na we ubuzima bwe.

Uyu munsi Yezu rero araduhamagara ati ‹nimuze mufungure›. Nta handi Yezu ahamagarira abantu gusangira na we atyo usibye mu Misa, isengesho riruta andi yose muri Kiriziya Gatorika. Niwumva inzogera ihamagarira Misa ujye wibuka ko ari Yezu utubwira ati ‹nimuze mufungure›

Bikira Mariya adusabire kuronkera muri uyu Munsi wa Pasika ingabire yo gukunda Misa. Kugeza ubwo natwe duhinduka igitambo Kristu atura buri munsi kugira ngo abantu bapfe ku byaha bature mu butungane bumuturuka we watwitangiye ngo duture iteka muri we.

 

Padiri Jérémie Habyarimana

 

Kwiringira izina rya Yezu

KU WA KANE WA PASIKA, 12 MATA 2012

AMASOMO:

1º. Intu 3, 11-26

2º. Lk 24, 35-48

 

KWIRINGIRA IZINA RYA YEZU

Iyo ni yo ngingo nzirikanye cyane uyu munsi. Petero araduhamiriza ko wa muntu wavukanye ubumuga yakijijwe n’ububasha bwa YEZU WAZUTSE. Ntiyakijijwe n’ ububasha bw’intumwa. Si n’ubutungane bwazo bwamukijije. Yakijijwe n’uko Petero na Yohani biringiye IZINA rya YEZU. Iryo Zina ni ryo ryamukomeje arahaguruka agenda yishimye kandi asingiza Imana.

Ni ukuri koko, ukwemera gukomoka kuri YEZU, ni ko kudusubiza ubuzima. Iyo dutabaza izina rya YEZU ngo adukirize abavandimwe bameze nabi ntiyiganda mu kudusubiza. Usibye ibi bikorwa bitangaje intumwa zakoze mu izina rya YEZU, hirya no hino ku isi tuhasanga abavandimwe biyemeje gusengana ubwizige no gusaba ukwemera YEZU. Tuzi neza ko abo ngabo basabira ibohorwa ry’abavandimwe babo. Nko mu Rwanda tubona hirya no hino mu maparuwasi abavandimwe bagize amakipe y’impuhwe: barasenga bakigomwa bagasabira abarwayi. Ubuhamya dufite bw’abakira ni bwinshi. Si abakira indwara z’umubiri gusa. Hari na benshi bahabwa ukwemera bagakira kuri roho. Bigaragazwa n’uko bahabwa ibyishimo no gushingira ubuzima bwabo bwose kuri YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA.

Inyigisho zijandura abantu iyo barohamye zibanda cyane ku kubakangurira guhindura imibereho yabo bakayihuza n’ivanjili ya YEZU KRISTU. Ni byo YEZU yibukije intumwa ze ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Inyigisho zidakangurira abantu guhinduka no gukira kuri roho ziba ari icyuka. Petero yadusobanuriye ko Imana yohereje umugaragu wayo kugira ngo azanire abantu umugisha maze buri muntu azinukwe ibibi yakoraga.

Iyo nzira yo guhamya nta mususu ibyo YEZU KRISTU ashaka ntishoboka igihe tutumviye ijwi rya Roho Mutagatifu. Gutabaza IZINA yra YEZU no guhamagara Roho Mutagatifu bidutera imbaraga tugatsinda sekibi aho yaturuka hose. Duhore dusaba iryo hirwe ryo kwakira uwo YEZU yasezeranyije intumwa ze igihe azibwiye ati: “nimube mugumye mu murwa kugeza igihe muzasenderezwa imbaraga zivuye mu ijuru”.

YEZU WAPFUYE AKAZUKA NASINGIZWE MU MITIMA YACU.

 

Padiri Cyprien Bizimana