Mu izina rya Yezu haguruka

KU WA GATATU WA PASIKA, 11 MATA 2012

AMASOMO:

1º. Intu 3, 1-10

2º. Lk 24, 13-35

 

MU IZINA RYA YEZU HAGURUKA

 

Nazirikanye amasomo y’uyu munsi, numva nabwira buri wese nti: “Mu IZINA RYA YEZU WAZUTSE haguruka. Haguruka mwana, haguruka mukobwa, haguruka musore, haguruka muntu wese ugane umukiro Imana Data Ushoborabyose yakugeneye. Itoze gukunda YEZU KRISTU. Mugire inshuti yawe y’amagara. We watsinze urupfu, ni We uzagutsindira icyagane icyo ari cyo cyose”.

Uyu munsi, igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa kiradutekerereza uburyo Petero na we yakoze ibitangaza nk’ibyo YEZU ubwe yakoze. Kubona umuntu wavutse ari ikirema ahagurutswa na Petero byatangaje bose barumirwa. Ubusanzwe indwara umuntu avukana ni zo zigora cyane abavuzi. Guhagurutsa uwo wavutse ari ikirema byagaragaje imbaraga zidasanzwe.

YEZU WAZUTSE yahaye intumwa ze ububasha bwo gukiza bose mu Izina rye. Na n’ubu ubwo bubasha burigaragaza. Kugeza igihe azagarukira gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye, abo YEZU yatoreye kwamamaza ingoma y’ijuru bazakomeza umurimo wo gukiza mu IZINA rye. Ni uko tubona ko Kiliziya itanga umukiro mu IZINA rya nyirayo YEZU KRISTU. Iyobowe na Roho Mutagatifu.

Kwakira Roho Mutagatifu bitera imbaraga zo kwamamaza Inkuru Nziza ikiza. Uwuzuye Roho Mutagatifu akora byose nk’uko YEZU yabikoze. Gukiza indwara za roho n’iz’umubiri, kwirukana roho mbi, kubohora ku ngoyi ya sekibi, ibyo byiza byose tuzagenda tubibona mu butumwa bw’intumwa n’abigishwa.

Ibyo bimenyetso byose by’ikizwa bigamije kutwereka ko YEZU KRISTU atapfuye ngo birangirire aho. Akomeje kuba rwagati muri twe. Abashinzwe kwigisha by’umwihariko iby’ubusabaniramana bakomeza kuduhamagarira kumenya ko YEZU aturimo. Batwibutsa ubutaretsa ko ari ngombwa kumwemera no kumukingurira umutima wacu.

Umuntu wemeye ko YEZU KRISTU amukoreramo yumvana ubwuzu ijambo rye. Mu gihe ba bigishwa bari bacitse intege bibwira ko ibya YEZU byarangiye. Bakomeje ariko kubisubiramo maze agira atya aba arababonekeye ariko bamumenya mu imanyura ry’umugati. Ijambo rya YEZU ritubwira ibyiza bye, ritugeza mu gutura igitambo duhererwamo ifunguro rya roho. Ni ngombwa kwibutsa ko kwitabira Ijambo ry’Imana dusoma n’ Ukarisitiya duhabwa ari byo bidukomezamo ibyishimo n’amizero yo kubaho. Ibyo byishimo tuvomamo ntibikwiye kuzimangatanywa n’icyaha. Ni yo mpamvu na none Roho Mutagatifu ahora atwibutsa intebe y’imbabazi YEZU atugaragarizamo impuhwe ze. Ababyeyi bihatira gushaka Bibiliya bakayisomera hamwe n’abana babo kandi bakajyana mu gitambo cya misa ni bo buzuza amasezerano bagiranye na YEZU igihe babatizwa. Umuntu w’urubyiruko ukururwa n’Ijambo ry’Imana aho gukururwa n’umubiri we n’abamushuka, ni we uzagera ku byiza mu buzima.

Ijambo ry’Imana n’ukarisitiya bidutera imbaraga zo guhaguruka tukava mu mwijima twaguyemo. Duhaguruka mu byaduciye intege byose tukagira amizero yo kubaho. Niba ugeze aho wumva ko byose byakurangiranye, niba wihebye, nguhamirije ko niwemera YEZU KRISTU aguhagurutsa bidatinze. Yakijije abandi. Nawe akubwiye akoresheje Kiliziya ati: “Mu IZINA rya YEZU KRISTU w’i Nazareti, haguruka ukomeze urugendo rugana ijuru”.

Dusabe imbaraga zo guhaguruka mu biturushya, twigobotore ibitugoye maze dukize benshi mu IZINA rye.

YEZU ASINGIZWE.

 

Padiri Cyprien Bizimana 

Dukore iki?

KU WA KABIRI WA PASIKA, 10 MATA 2012

AMASOMO:

1º. Intu 2, 36-41

2º. Yh 20, 11-18

DUKORE IKI?

Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye”. Ayo ni yo magambo ivanjili y’uyu munsi irangirizaho. Isomo rya mbere na ryo ryarangije ritubwira ko abemeye inyigisho ya Petero banemeye kubatizwa maze abigishwa ba YEZU biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu. Dutekereze uburyo dusohoza ubutumwa n’imbuto twera. Buri wese biramureba. Si abayobozi ba Kiliziya gusa, si abapadiri bonyine. Buri muntu wabatijwe agakomezwa afite ubutumwa bwo gukomeza abandi mu kwemera.

Mariya Madalena yagize umuhate wo kuguma ku mva ya YEZU. Yahagiriye amarira n’agahinda kenshi kuko Umukunzi we yari yarishwe urw’agashinyaguro. Intimba irushaho kumushengura abonye ko n’umurambo we warigise. Urukundo rushyitse kandi rutarambirwa ntirwashoboraga kuzima. YEZU WAZUTSE arumuhembera amubonekera. Umuntu wese ukunda YEZU byimazeyo, YEZU ubwe amwigaragariza mu buryo ashatse. Agenda asobanukirwa n’iby’ijuru agahora ajya mbere mu rukundo.

Urwo rukundo ni rwo rwatumye Mariya Madalena yihutira gusohoza ubutumwa. Mu gihe cy’ikubitiro, kwemera ko YEZU yazutse byari bikomeye cyane. Intumwa zategereje ko azibonekera ubwe. Nyuma ni bwo zemeye ibyo Mariya yavugaga. Muri iki gihe cyakora, icyo YEZU adusaba ni ukwemera tudashidikanya Inkuru Nziza abamubonye batugezaho. Yigaragariza muri Kiliziya ye ifite inshingano y’ibanze yo kumenyesha bose Inkuru Nziza y’umukiro. By’umwihariko, iyo abatorewe kwamamaza Inkuru Nziza babikoranye imbaraga z’urukundo, abemera bagenda biyongera.

Uburyo bwo kwamamaza YEZU WAZUTSE bugomba gutuma buri muntu yibaza icyo akwiye gukora kugira ngo ahure n’uwo Mukiza. Petero n’izindi ntumwa, kuko bihuriye na YEZU WAZUTSE, bashize amanga batangaza ko YEZU wishwe Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza. Byatumye abamwumvaga babaza icyo bakwiye gukora kugira ngo babone Umukiza. Ni ngombwa ko inyigisho zacu zituma abantu bibaza icyo bakwiye gukora kugira ngo babeho. Tuzirikane ko hari benshi bariho batariho. Haba i Burayi, Afurika n’ahandi. Aho hose uhasanga abana, urubyiruko n’abakuru bahangayitse. Hari abafite ubuzima buzira umuze bakagira n’amafaranga ariko babuze amahwemo. Inyigisho ya YEZU WAZUTSE ikwiye kubakangura bakamenya ko kubaho neza mu mahoro bishoboka.

Iyo umuntu wumva inyigisho atangiye kwibaza icyo yakora kugira ngo akire, abeho neza, YEZU aba yatangiye kwigaragaza muri we. YEZU ahera k’ utanga inyigisho wihatira gusenga, gutega amatwi Roho Mutagatifu, kwitegereza isi arimo azirikana ijambo ry’Imana. Icyo gihe atanga inyigisho ikiza. Ntiyigisha by’akamenyero cyangwa byo kurangiza umuhango. Ntagamije kuvugwa neza n’abantu. Ntagamije ubuhanga bw’isi. Ashinzwe kwereka abantu inzira y’umukiro nyawo.

Iyo nzira y’umukiro ni iyi: kwisubiraho, kubatizwa mu izina rya YEZU KRISTU no kwitandukanya n’abantu bayobye. Imbuto z’ubukristu zishobora kurumba iyo abantu bihutira kubatizwa cyangwa guhabwa n’andi masakaramentu ariko binangiye umutima. Ni yo mpamvu rero abigisha bibanda ku guhamagarira bose kwisubiraho. Kwisubiraho ni uguhinduka. Guhinduka ni ukwiyemeza gukora byose mu Izina rya YEZU KRISTU. Ni ugukunda YEZU KRISTU mbere ya byose. Ni ngombwa ko abashinzwe ubutumwa muri Kiliziya bumva neza iyo ngingo. Nta muntu ukwiye gupfa kubatizwa. Ntawe ukwiye gupfa kubatiza nta n’ukwiye gupfa kubatirisha. Ni ngombwa kubanza kumva icyo tugamije. Ubatijwe yarabwirijwe akemera kumenya no gukunda YEZU KRISTU nta kabuza Roho Mutagatifu amutemberamo akaba ari we umuyobora. Si abantu agenderaho, si ibintu ashingiraho amizero. Ni YEZU KRISTU WAZUTSE ashingiraho imibereho ye yose. Ni muri ubwo buryo twakumva icyo Petero avuga agira ati: “Nimwirokore mwitandukanye n’aba bantú bayobye”.

Twebwe twese twabatijwe tugakomezwa, nimucyo turangamire YEZU WAZUTSE tubere isi abahamya be b’ukuri. Nitumufashe kurokora abavandimwe bacu bataramumenya.

YEZU ASINGIZWE.

 

Padiri Cyprien Bizimana

 

 

Ubuhamya bw’intumwa

UWA MBERE WA PASIKA, 9 MATA 2012.

AMASOMO:

1º. Intu 2, 14.22-32

2º. Mt 28, 8-15

 

1.YEZU YARAZUTSE KOKO: Ubuhamya bw’Intumwa

Mu gihe cya Pasika, liturujiya ya misa idutekerereza iby’IZUKA ya YEZU. Igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa kitunyuriramo muri make uko intumwa zashize ubwoba zigatangira kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro. Na ho ivanjili yo yibanda ku buryo YEZU yakomeje kwigaragaza nyuma y’urupfu n’ihambwa rye.

2. GUHAKANA IZUKA RYA YEZU NI KO KWINJIRA MU RUPFU

Kuri uyu wa mbere wa Pasika, tuzirikane impamo y’ uko YEZU yazutse. Abarinzi boherejwe na Pilato ntibagize icyo basobanukirwa. Bene Pilato abo, bafatanije n’abakuru babo bacuze ikinyoma bidafite shinge na rugero.

Muri kamere muntu dusangamo ubwirasi butuma yumva ko ashobora kugenzura byose kugeza ku mugambi w’Imana. Umumalayika yamanutse mu ijuru, imva irakinguka n’ubwo bari baraye bayidanangiye. Abarinzi babonye umumalayika wa Nyagasani ameze nk’umurabyo bakuka umutima bikubita hasi nk’abapfuye. N’ubundi urupfu rwari rwabinjiyemo kare kuva ubwo bangaga kwemera ibimenyetso byose YEZU yari yarakomeje kugaragaza agira neza aho anyuze hose. Ni uko twese bitugendekera iyo duhakanye ukuri tukibera mu binyoma. Igihe kiragera ibinyoma byacu bigatahurwa tugakorwa n’ikimwaro. YEZU watsinze urupfu atwigisha kwinjira mu kuri kwe tugaca ukubiri n’ibinyoma bikwira hirya no hino kubera ubuyobe bwa muntu. Ibyo binyoma byose, bivuguruza urukundo rwa KRISTU.

3. KUBONA YEZU WAZUTSE: KUMUKUNDA BYIMAZEYO

Dutangarire urukundo bariya bagore bari bafitiye YEZU. Rwatumye bazindukira ku mva ye butaratandukana. Bagize ihirwe ryo kuba aba mbere mu kubona YEZU WAZUTSE. Abantu benshi bakunze kuvuga ko abogezabutumwa ba mbere babaye bariya bagore. Aha twazirikana ko urukundo rwa YEZU WAZUTSE rutuma tutarambirwa mu kumushakashaka. Ni kenshi duhura n’ibibazo binyuranye tukungikanya amasengesho dusaba kubihonoka. Hari ubwo turambirwa tukareka no kwiringira YEZU. Bariya bagore bagaragaje ko YEZU yigaragariza abirinda kurambirwa ku rugamba rwo gushaka uruhanga rwe. Utarambiwe ahura na YEZU akamuha imbaraga ze.

4. GUHURA NA YEZU WAZUTSE: GUHABWA ROHO WE

Amasomo y’uyu munsi na none aratwereka ko ari ngombwa gusaba ko ROHO WA YEZU WAZUTSE atuzamo. Inyigisho ityaye yatangiye gutangwa ubwo ROHO MUTAGATIFU amanukiye ku ntumwa. Uyu munsi dutangiye kumva uko Petero aterura yerurira Abayisiraheli ko YEZU bishe Imana yamuzuye imubohora ku ngoyi z’urupfu. Ntibyashobokaga ko rumuherana. Umugambi udakuka w’Imana wari uwo gukiza abantu. Yawujuje yemera gutanga Umwana wayo YEZU KRISTU. Ubwenge bwa muntu ntibwumva neza icyo gitangaza. Na n’ubu hari abantu bahakana bavuga ko IMANA idashobora kubambwa ku musaraba na muntu. Ni aha nyine yagaragarije ko ari Imana. Umuntu wese wemeye inzira y’ukwiyorshya no kwigira ubusabusa aho kubaho mu binyoma, mu bugome n’ibindi byaha by’urudubi, abona ikuzo ry’UWAZUTSE mu bapfuye, agira amahoro.

5. YEZU WAZUTSE NI WE UTANGA AMAHORO

Twese dusonzeye amahoro. Twongere twibutse ko ikintu cyose gituma umuntu atiyumvamo amahoro n’umutekano kibyarira isi urupfu. YEZU ni we utanga amahoro. YEZU abonekera abe yahitaga ababwira ati: “Nimugire amahoro” akabashishikariza kudatinya. Guhura na WE ubwabyo, kumubona ni bwo buryo bwo guhabwa amahoro y’umutima atuma dutera intambwe igana ijuru. Igihe umukristu arangwa n’ubwoba bwo kubaho mu kuri, aba akiri kure mu guhura na YEZU. Nta n’ubwo ashobora kwigisha Inkuru Nziza ashize amanga. Icyo gihe arangwa no guhuzagurika no kwivuguruza. Intumwa zagize ihirwe. Umunsi zihuye na YEZU WAZUTSE zikakira ROHO WE MUTAGATIFU, zahanuriye bose nta mazeze. Hakenewe abakristu buzuye ROHO MUTAGATIFU muri ibi bihe isi ihitamo ibinyoma irwanya ukuri. Gutoza mwene muntu akiri umwana kumenya YEZU KRISTU ni umuganda ukomeye wo kubaka isi y’abantu batifitemo ubwihebe, bahora bishimiye kubaho, kubaha abandi, kubifuriza umukiro no kumenya ko batagomba kuyobora isi uko babyishakiye.

6. DUSABE IMBARAGA

Duhereye ku masomo y’uyu munsi dusabe imbaraga zo gushira ubwoba maze twamaze dushize amanga Inkuru Nziza y’Umukiro YEZU WAZUTSE yatubuganijemo.

Padiri Sipriyani BIZIMANA

Izina rya Yezu

Gatagara, ukwezi kwa Rozari 2003

«Ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye » 2Tim.2,8

Mubyeyi Bikiramariya,
Mwamikazi wa Rozari,
Mwamikazi w’Intumwa,
Fasha buri wese uzasoma ibi,
Akanwa ke kazahore kamamaza,
Izina risumba ayandi yose : « IZINA RYA YEZU »
Bityo Imana Se ahabwe ikuzo
Muri Roho Mutagatifu.(Fil.2,9-11)

« Kristu ni we Bugingo bwanjye »

 Abbé Marie-Jérémie HABYARIMANA NGAMIJEYEZU

0.INTANGILIRO

Mubyeyi Bikira Mariya, Mwamikazi wa Rozari, ubu se rwose Mubyeyi nkore iki kugira ngo abanyarwanda bashobore kuvuga izina rya YEZU?
Mbabazwa n’uko iryo zina ritazwi, ndetse n’abitwa ko barizi bakarizinzika. Mama wo mw’ijuru, ko nawe nzi ko bikubabaje se, tubigenze dute mubyeyi?
Ngaho reka dufatanye, Mama, Mubyeyi wa Yezu tugaragaze agaciro k’iryo zina rya YEZU, tuvuge ko ariryo rikwiye kwamamazwa, tuvuge uruhare rwawe muri iryo yamamazayezu ; dutange n’ubuhamya bw’abatabawe n’iryo zina, ku bw’amasengesho yawe hari uributangire agira ati  «YEZU»!

1.AGACIRO K’IZINA RYA YEZU

Amagambo tugiye kuvuga si yo aha agaciro izina rya YEZU. Ahubwo urebye neza wasanga amagambo yacu y’abantu ashobora gutesha iryo zina agaciro. Koko rero iryo zina ryumvikana bwa mbere ku isi ryari risohotse mu kanwa k’Umumalayika w’Uhoraho(Mt 1,21 ; Lk 1,31). Iryo zina rifite umwihariko waryo udasangana andi. N’ibyo turimo kuvuga, niryo ribiha agaciro. Iryo zina risumba andi yose kandi niryo riyaha agaciro(Fil2,5-11).
Dore bike mubyo twarivugaho byerekana ubuhangange n’ubudahangarwa bwaryo.

1.1.NIRYO RYONYINE RIKIZA

« Bikaba rero nta wundi wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe »Int 4,12.
Ushaka kurokorwa wese rero ngiri izina ryo gutabaza : Yezu. Urashaka gukira icyaha ? Nta wundi uzagukiza usibye Yezu. Urashaka kurokoka urupfu ? Nta wundi uzakurokora usibye Yezu. Urashaka gukira indwara ? Nta wundi uzazigukiza usibye YEZU.
Urashaka gukingirwa shitani no kuzimenesha aho zanesheje ? Nta wundi uzitabaza usibye Yezu.