Pasika 2016 : Ese natwe twazukanye na Kristu ? Twiyunyugujemo umusemburo ushaje?

Inyigisho yo ku  munsi mukuru wa Pasika 20016. Werurwe, 27.

Isomo rya mbere ryaduhaye ubuhamya bwa Petero i Kayizareya, agira ati:” Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya, bihereye mu Galileya nyuma ya Batisimu Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yegendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose kuko Imana yari kumwe nawe. Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze”. Nyuma y’ubwo buhamya bwa Petero, umuntu yagombye kuba ategereje kumva ukuntu abantu bayobotse iyo ntore y’Imana, umuntu yagombye gutegereza ukuntu abamubonye agira neza hose bamwigiraho nabo bakagenda bagira neza aho banyura hose, umuntu yagombye kuba ategereje ko abo yakijije bari barahanzweho na Sekibi baza kumushimira maze bakamukurikira.

Umuntu yagombye kuba ategereje ko benshi bashoboka nabo bamera nka Petero bakaba abahamya b’ibyo Yezu yakoze mu gihugu cy’Abayahudi n’i Yeruzalemu, bakabibwira bose, bose bakabimenya, nabo bakabikwiza hose n’igihe cyose. Nyamara siko byagenze amata abyaye amavuta, inyiturano ni ukumwica bamumanitse ku giti cy’umusaraba. Abo ariko babikoze, bimyijije imoso, bavomeye mu kiva, kuko Imana yamuzuye  ku munsi wa gatatu, urupfu ntirwamuhera-nye. Ikimenyimenyi ko yatsinze urupfu ni uko yigaragarije bose, ari kuri rubanda, ari no ku bariye kandi bakanywera kumwe na we aho amariye kuzuka mu bapfuye, ari nabo yahaye ubutumwa bwo kwamamaza no guhamya hose ko ari we mucamanza w’abazima n’abapfuye, ko ari we uha imbabazi umwemera wese abikesha ububasha bw’Izina rya Yezu.  

Twebwe rero duhimbaza izuka rya Yezu nyuma y’iminsi itatu, tumubere abahamya b’ibyo yakoze n’ibyo yavuze, tumubere abahamya b’ukuntu yagendaga agira neza aho anyuze hose, tumubere abahamya b’abo yakijije Sekibi, aho kumusubiza ku musaraba ahubwo tuzukane nawe, tumwamamaze kandi tumuhamye muri rubanda ko yatsinze urupfu kandi ko nidusangira byose nawe, azatwigaragariza nk’umucamanza uha imbabazi abamwemera bose kandi ububasha bw’izina rye bukabaronkera imbabazi z’ibyaha.

Mu isomo rya kabiri, Pawulo Mutagatifu yatubwiye twebwe abiteguye neza kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, ati:”ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, nimurangamire iby’ijuru aho kurarikira iby’isi.

Bavandimwe duteraniye hano duhimbaza izuka rya Kristu, ese natwe twazukanye na Kristu? Natwe twabaye abantu bashya? Cyangwa twebwe twaheze ikuzimu, ntitwazutse ku munsi wa gatatu? Twiyunyugujemo umusemburo ushaje mu gihe cy’igisibo twahawe, ariwo w’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi? Hari abiyunyuguza bamira aho gucira! Urupfu ntirugomba kuduherana. Ikizagaragaza ko twazukanye na Kristu ni uko tuzaharanira iby’ijuru, tuzaharanira ibya Yezu, ni uko tuzarangamira iby’ijuru aho kurarikira iby’isi. Birabusanye, iby’ijuru n’iby’isi kandi ntawe ukeza abami babiri wanga umwe ugakungahaza undi. Pasika rero idusaba guharanira no kurangamira iby’ijuru, ikatubuza kuba ab’isi n’ubwo tuyirimo bwose, ahubwo tugakunda isi nk’uko Yezu yayikunze, ayiha umwanya wayo ikwiye., ntiduhume amaso ahubwo tukayitegeka tukayihindura nziza.

Mariya Madalena ntiyagohetse, ku wa mbere w’isabato yazindukiriye ku mva butaratandukana. Ni urukundo rukomeye, ntiyashoboraga gutuza atabonye Yezu kabone naho yaba ari umurambo, n’ubundi ngo akamuga karuta urujyo. Mariya rero yasanze byabaye ukundi, uko yabisize siko yabisanze, yasanze ibuye ryavuye ku mva. Icyo kimenyetso cyari gihagije kugira ngo gikure Mariya umutima, cyari gihagije kugira ngo kimutere ubwoba, singombwa kwirirwa ahengereza, singombwa kwirirwa ashakisha ikindi, yahise yirukanka asanga Simoni Petero n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira, ati: “Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize”. Mariya se biriya avuze abikuye he? Ko atigeze arunguruka mu mva ngo abure umurambo wa Yezu, ko atigeze ashakisha ngo amubure, kuba ibuye ryavuye ku mva bisobanura ko bamushyize ahandi, kuba ibuye ryavuye ku mva bisobanura se ko bamukuye mu mva. Cyakora Mariya araduha  urugero rwo kudatuza igihe cyose tutabona Yezu, bwo  gushaka Yezu ku buryo twamuzindukira butaratandukana buri gihe kabone n’iyo twamusanga ku mva ye ari umurambo, apfa kuba ari Yezu.  Mariya kandi araduha urugero rwo kwiruka no kwihuta igihe dusanze ibuye ryavuye ku mva tukajya kubibwira abo bireba kurusha abandi, araduha urugero rwo kwiruka no kwihuta igihe dusanze ibintu byahindutse ku mva ya Yezu, nta kugenda buhoro, nta guseta ibirenge, nta bunebwe mu butumwa bwacu ahubwo nka Mariya ni ukwiruka atari bya bindi bavuga ngo “ntawihuta nk’uwayobye”, ahubwo uko kwiruka bivuga  kubishyiramo imbaraga n’umurava igihe kitararambirana.Ni ukubishyiramo umutima. Tugatangira kuba intumwa z’izuka rya Nyagasani n’ubwo ibintu byaba bitarasobanuka neza ijana ku ijana.

Petero uko yakabyumvise arabaduka na wa mwigisha wakundaga Yezu kandi agakundwa na Yezu, bombi bariruka, ariko urukundo rutanga imbaraga, akaba ariyo mpamvu incuti ya Yezu yarushije Petero amaguru, amutanga kugera ku mva. Arunama, abona imyenda, ariko ntiyinjira mu mva. Petero nawe arahagera, yinjira mu mva, abona  abona imyenda irambitse nkuko uwa mbere yari yabibonye, ariko hazaho akarusho ka Petero winjiye, yabonye n’igitambaro bari bapfukishije umutwe kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. Petero yari akuriye intumwa, niyo mpamvu ariwe winjiye mbere kuko zitukwamo nkuru kandi ibyo abonye aba abiboneye n’abo ahagarariye, kandi ubuhamya bwe bufite ingufu kurusha ubw’abandi. Ni ijisho rya mukuru. Ariko n’uwo mwigishwa wundi ntiyaheze hanze, ngo abe indorerezi, nawe yarinjiye, aritegereza maze aremera. Nawe hari icyo arushije Petero, cyangwa se batatubwiye kuri Petero, uwo mwigishwa yaremeye. Ngiyo inzira twese tugomba kunyuramo abaje guhimbaza uyu munsi mukuru wa Pasika.

Natwe turahamagarirwa kubaduka butaratandukana, twirukanka, tukagera ku mva, tukinjira, tukitegereza maze tukemera. Tugomba kubisanga nk’uko Mariya, Petero na wa mwigishwa Yezu yakundaga, kandi uwo arashushanya buri wese muri twe, twagombye gusanga ibuye ryavuye ku mva, tukinjira, tukitegereza tukabona imyenda irambitse, n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo  ahandi hantu maze tukemera. Tukemera ko Yezu batamwibye, ko Yezu batamushyize ahandi, ahubwo tugasobanukirwa n’ibyanditswe bivuga ko yagombaga kuzuka ava mu bapfuye ku munsi wa gatatu. Mariya Madalena ni we wa mbere rero wageze ku mva agasanga ibuye ryavuye ku mva, niwe wa mbere wavuze ati:”Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize”.

Natwe dusabe ko imva z’abacu twajya tuzisura tugasanga izo mva zirimo ubusa bityo tukaba intumwa z’izuka, kandi abo tubibwiye bagasanga ari ukuri.

+ Musenyeri Célestin HAKIZIMANA

Umwepiskopi wa Gikongoro.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho