Pasika mu minsi mirongo itanu

Ku cyumweru cya 6 cya Pasika mu mwaka A (kuwa 17 Gicurasi 2020)

Amasomo: Intu 8,5-8.14-17; Zab 66(65),1-3a,4-5,6-7a,16.20; 1Pet 3,15-18; Yh 14,15-21.

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe iteka ryose!

Kuri iki cyumweru cya 6 cya Pasika (kugeza kuri Pentekositi), dukomeje guhimbaza Pasika ya Kristu. Guhimbaza uyu munsi mukuru mu minsi mirongo itanu yose bifite ishingiro koko, kuko Pasika ari ryo zingiro ry’ukwemera kwacu. Ni byo koko, nk’uko Pawulo mutagatifu abivuga, iyo Kristu atazuka, ibindi byose byari kuba ari amanjwe (1Kor 15,14). None se ni iyihe Nkuru nziza isumba izindi uretse iy’Ubuzima buzira kuzima (ubuzima bw’iteka) mu Rukundo rw’Imana? Tubizirikane cyane kuri iki cyumweru.

1.Yezu Bugingo Busagambye

Kuba Yezu yaratuzaniye Inkuru nziza y’Ubugingo buhoraho kandi akaba ari We ubuduha (aduha ubugingo busagambye: Yh 10,10) ni Inkuru nziza ikomeye. Pasika rero ni uguhimbaza ubwo Bugingo budashira; ni uguhimbaza umutsindo wa Kristu n’abe ku rupfu, icyaha n’ibibi byose. Muri iyi minsi ya Pasika ni na cyo cya mbere twibutswa kubwira iyi si, cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya Koronavirusi. Kwibuka no kuzirikana ko Yezu ari muzima, ko yatsinze kandi ko ari We utubwira ati: “Nimukomere” (Yh 16,33). Kwibuka ko mu izuka rye yaronkeye abemera bose Ubuzima budashira; ko muri byose Imana ari urukundo; ko natwe rero ntagikwiriye kudutandukanya na Kristu Rukundo rw’Imana nzima (Rom 8,35).

Bavandimwe, ngiyo Inkuru nziza dutumwa gusangira n’abandi kandi mu bihe byose; ni Inkuru idateze gusaza. Umunsi umwe misa ihumuje, ni kuri Mashami y’umwaka ushize, umukristu yarambajije ati: “Ariko padi, kuki mutajya mukunda kwigisha kuri ariya magambo watubwiye?” Arakomeza ati: “Njye mbona ari yo Nkuru nziza isumba izindi, kandi ikaba umwihariko ku bakristu”. Ubwo twari twazirikaniye hamwe ariya magambo Yezu yabwiye Disimasi ku musaraba (cya gisambo kicujije) agira ati: “Ndakubwira ukuri, uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana” (Lk 23,46). Nabitekerejeho nyuma, nsanga uwo mukristu afite ukuri: ni koko, niba ibyo twiga byose, niba ibyo twigisha cyangwa twigishwa byose bitagamije iryo hirwe ry’Imana, twaba turuhira ubusa. Ni byo koko nta gisa no kwibanira n’Imana: guhera ubu n’iteka ryose. Ni na yo mpamvu Asensiyo duhimbaza mu gihe cya Pasika, itwibutsa ko twaremewe kubana n’Imana. Iyo ni Ivanjili ntagatifu dukesha Kristu wazutse.

2.Kubibera abahamya

Bavandimwe, amasomo y’uyu munsi arashimangira iby’iyo Nkuru nziza Yezu yatuzaniye kandi turasabwa kuyibera abahamya muri Roho Umuvugizi. Aha tuzirikane ibintu bitatu:

2.1. Turi ba nde?

Icya mbere ni ukwibuka cyangwa kongera kwibaza abo turi bo: umukristu ni muntu ki? Abakritu ni bantu ki? Muri gatigisimu, haranditse ngo: umukristu ni uwemera Yezu Kristu, agakurikiza inyigisho ze kandi akaba yaravutse bundi bushya ku bw’amazi na Roho Mutagatifu, cyangwa ari mu nzira yabyo. Ni byo koko, muri batisimu duhamya kandi turahirira ibi: kwanga icyaha, gukurikira, gukurikiza Yezu Kristu no kumwamamaza. Ababatijwe bose bahindutse umwe na Kristu, maze ku bw’amavuta y’ubutore, baba abasaseridoti, abahanuzi n’abami. Ni intore ziharanira guhora zizihiye Uwazitoye kandi zigahora zikereye guhimbaza ibitangaza by’Imana Data. Ngabo abo Yezu abwira ati: «Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye». Abo ni bo asezeranya Roho Umuvugizi, Roho Nyir’ukuri isi idashobora kwakira. Abo ni bo bakomezwa na Roho, maze ingoma y’Imana igakomera, igakomeza kwamamazwa. Uyu munsi twongere tuzirikane igihango twagiranye n’Imana muri batisimu. Dusabe inema yo gukomera ku masezerano yacu.

2.2. Duhamagarirwa iki?

Icya kabiri tuzirikana ni ukongera kwibaza ngo ese nk’umwigishwa wa Kristu mpamagarirwa iki muri iyi si? Igisubizo na none kiri muri ya masezerano buri wese yakoze kuva muri batisimu. Yezu ati «Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye». Kumukurikira, kumukurikiza no kumwamamaza bigaragarira cyane muri wa murage yadusigiye agira ati: «Mbahaye itegeko rishya ni iryo gukundana nk’uko nabakunze» (Yh 13,34). Mu isomo rya kabiri ry’uyu munsi, Petero aratwibutsa ko umwigishwa wa Yezu wese arangwa no guhora ari maso, guhora yiteguye gusobanura iby’amizero ye. Icyo atwibutsa si uko twajya twisobanura imbere y’abantu cyangwa imbere y’ab’isi nk’aho turi gutanga raporo y’ubuzima bwacu n’ibikorwa byacu; ntabwo kandi ari ukujya impaka ngo dutsinde cyangwa ngo abatwumva batwemere cyangwa bakunde bemere. Oya. Ahubwo aradusaba kwibuka ko kwemera bijyana no guhamya, kuba umugabo w’ibyo wemera, cyane cyane bikagaragarira mu mibereho ya buri munsi.

Mbere ne mbere rero ni ugusuzuma uko tubayeho niba bitabusanye n’ibyo twizera, kandi uko bishobotse kose tugasobanurira ushaka kuyoboka Kristu, tumubwira ibyo tubamo, byose ariko mu ituze no kubahana. Twibuke ko ababonaga abakristu ba mbere batangazwaga cyane n’imibereho yabo bigatuma bahinduka. Roho w’Imana adufashe gukomera mu butumwa twiyemeje, maze abatubona bitume basingiza Nyagasani.

2.3. Ni cyo bose bahamagarirwa

Icya gatatu twazirikana ni uko Inkuru nziza ya Kristu ari iy’abantu bose. Mu isomo rya mbere, turabona Filipo ajya kwamamaza Kristu mu mugi wa Samariya. Twibukiranye ko ab’i Samariya, mbere gato ya Pasika, banze gutanga inzira igihe Yezu yari yerekeje i Yeruzalemu. Ibi byatumye abigishwa barakara bikomeye, maze Yohani na Yakobo babasabira kurimburwa. Icyakora Yezu we abima amatwi, baca indi nzira (Lk 51-56).

Uyu munsi rero, turabona uburyo bakiriye ukwemera, bagahabwa Roho Mutagatifu. Tubimenye: guca imanza si ibyacu, gucira abantu ho iteka si byo twatumwe. Umuririmbyi wa Zaburi ati «Niba witaye ku byaha byacu, Nyagasani ni nde warokoka ? » (Zab 129,3).

Buri wese, buri hanga, twese turarikirwa kwakira Inkuru nziza no guhinduka buri munsi. Aya masomo adufashe kumva ko twese duhamagarirwa umukiro. Twirinde guca imanza cyangwa kwibwira ko byose byarangiye niba Ivanjili itakiriwe uyu munsi. Byose, mu ituze, tujye tubitura Udutuma. Muri iki gihe duhimbazamo Pasika, Roho w’Imana natwuzure, maze aho twoherezwa hose, tube koko abahamya ba Kristu. Tumusabe, aho tunyuze hose, tujye tuvuga ihumure ry’Imana yacu, tuvuge iby’Urukundo rwayo muri Yezu Kristu wapfuye akazuka.

3. Nta kubaho nk’ingaruzwamuheto

Bavandimwe, muri ibi bihe turimo, aho hibazwa byinshi ndetse kenshi nta n’igisubizo gifatika kiboneka, nk’abakristu duhamagarirwa kutamanika amaboko no kutiheba, ahubwo gukomeza kwizera no guhamya Uwazutse. Pawulo ati «Mbaho cyangwa mfa ni Kristu» (Fil 1,20-21). Aya magambo akomeye kandi yuzuye ukwemera ni ay’umwigishwa w’ukuri.

Amizero yacu nta handi agomba gushingira, mu byo dukora byose, haba mu mirimo yacu ya buri munsi, mu gufasha abandi no gusenga. Ni byo koko, Yezu ni muzima, Yezu yaratsinze, kandi natwe – turi kumwe na We – tuzatsinda. Roho Mutagatifu nakomeze imitima yacu, aduhe ubutwari muri ibi bihe bitoroshye by’isi ya none.

Bikira Mariya, Mubyeyi w’Imana n’uwacu, udusabire.

Padiri Léonidas Karekezi Habarugira.

Par

Padiri Léonidas Karekezi, umusaseridoti wa Nyagasani muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.