Petero na Pawulo batagatifu, Mudusabire !

Inyigisho y’uwa 29 Kamena 2015: Umunsi mukuru w’Abatagatifu Petero na Pawulo Intumwa

AMASOMO MATAGATIFU: Intumwa12,1-11; Tm 4,6-8.16-18; Mt 16,13-19

Bavandimwe, kuri uyu wa mbere w’icyumweru cya 13 Gisanzwe, B, turizihiza umunsi mukuru ukomeye w’intumwa Petero na Pawulo.

Petero ni muntu ki ?

Simoni ari we Petero yari umurobyi. Yezu yamutoye mu bigishwa be ba mbere.” Igihe yagendagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri Simoni bita Patero na Andreya murumuna we; bariho baroha incundura zabo mu Nyanja kuko bari abarobyi. Arababwira ati:” nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu. Ako kanya basiga aho incundura zabo baramukurikira”(Mt 4,18-20). Kuva aho Petero abereye intumwa ya Yezu ntiyigeze atandukana na we na rimwe. N’ubwo igihe Yezu afashwe Petero yamwihakanye, icyo cyaha Petero yarakicujije cyane , Yezu aramubabarira ku buryo bwose. Yezu yamurekeye ubutware yari yaramuhaye ku ntumwa ze no kuri Kiliziya ye. Yezu yari yarabwiye Simoni Petero ati:” noneho nkubwiye ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’ubwami bw’ijuru; icyo uzaba waboshye mu nsi kizabohwa no mu ijuru, n’icyo uzaba wabohoye mu nsi kizabohorwa no mu ijuru”(Mt 16,8-19). Bavandimwe, igihe cyose tuzicuza ibibi dukorera Imana n’abavandimwe, izakomeza kutugirira icyizere.

N’ubwo Petero yatorewe kuba umutware w’intumwa n’uwa Kiliziya, isezerano yagiriye Yezu, we n’izindi ntumwa ryo kuzamubera abagabo bararyubahirije ndetse barinda no kubizira. Ku ngoma y’umwami Nero, Petero yarafashwe afungwa igihe kirekire, nyuma acibwa urwo gupfa, abambwa ku musaraba I Roma. Aho bamutangiye ngo abambwe ku musaraba yasabye ko awubambwaho acuritse ari ukwanga kwigereranya na Kristu Umukiza we. Ibyo byabaye ahagana mu mwaka wa 64 nyuma y’ivuka rya Yezu. Natwe dukomere ku isezerano kugera ku rupfu.

Pawulo ni muntu ki ?

Pawulo intumwa we, yabaye ikimenyetso gikomeye muri Kiliziya y’intangiriro igihe ahura na Kristu. Icyo gihe yitwaga Sawuli. Pawulo ubwe mu nyandiko ze agaruka kenshi kuri icyo kimenyetso. Dore uko abitubwira ubwe mu ibaruwa yandikiye Abanyagalati: «  Mbibameneyeshe rero bavandimwe iyo Nkuru nziza nabigishije si iy’umuntu; si n’umuntu nyikesha kandi si umuntu wayinyigishije; ni Yezu Kristu wayimpishuriye. Mwumvise kandi imigirire yanjye nkiri mu Kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba. Kandi kenshi mu bo tungana dusangiye n’ubwoko nabarushaga gukurikiza idini ya Kiyahudi, nkabasumbya ishyaka mu gukurikiza umuco karande w’abasokuruza. Nyamara umunsi uwanyitoranyirije nkiri mu nda ya mama yamampagaye ku bw’ineza ngo ampishurire Umwana we muri njye, kugira ngo mwamamaze mu mahanhga, ako kanya nahise mpaguruka ntawe niriwe ngisha inama, habe no kuzamuka njya i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba intumwa ; ahubwo nagiye muri Arabiya, nyuma ngaruka i Damasi » ( Gal 1,11-17).

Mu myaka cumi n’ibiri Pawulo yagenze ingendo zitabarika yigisha abantu Inkuru nziza. Bavandimwe, birashoboka ko natwe twatsinda ubunebwe n’amagorwa aduca inege mu kwamamaza Inkuru Nziza.

N’ubwo rwose yagiriye amagorwa akomeye kuri uwo murimo, Pawulo ntiyigeze yinuba cyangwa ngo acogore mu kwamamaza Ingoma y’Imana. Mu nyandiko ze yagarutse kuri ayo magorwa agira ati : «  Incuro eshanu Abayisiraheli bankubise ibiboka mirongo itatu n’icyenda. Nakubiswe inkoni incuro eshatu, rimwe mpondaguzwa amabuye, ndohama gatatu mu mazi, ndetse mara ijoro n’umunsi rwagati mu nyanja. Mu ngendo zanjye nyinshi nagiriye amakuba mu nzuzi, mpura n’abambuzi, ngira akaga k’abo dusangiye ubwoko n’ako ntewe n’abanyamahanga, ngirira ingorane mu mujyi, mu butayu no mu nyanja, nkubitiraho imitego y’abagambanyi biyita abavandimwe ! » ( 2 Kor 11,24-26). I Roma naho yahagiriye imibabaro myinshi kandi ageze no muzabukuru, yamaze igihe kirekire mu buroko, nyuma akatirwa urwo gupfa, bamuca umutwe. Pawulo yarushije abandi kubabara abigirira Kristu. Yahowe Imana ahagana mu mwaka wa 67.

Bavandimwe, kuri uyu munsi twizihizaho abatagatifu Petero na Pawulo nitumenye neza ko bose ari magirirane muri KILIZIYA kandi bakaba badutoza urwo rugero : umwe yagizwe umutware w’abashinzwe kwamamaza ukwemera muri Kiliziya, undi aba umusobanuzi w’ikirenga w’amahame yari akeneye kumvikana. Petero yashinze Kiliziya mu mponoke za Israheli naho Pawulo aba umwigisha w’amahanga yari agenewe guhinduka abayoboke ba Yezu Kristu. Twihatire natwe gugurikiza urugero rw’izi ntumwa z’ikirenga. Mu byago, mu magorwa, mu bibazo, mu bitotezo n’amarira ntitugacogore. Tujye duharanira buri wese muri twe gukoresha ingabire yacu bwite uko twayihawe n’Imana. Ntitukagundire ingabire z’abandi kandi natwe izo Imana yaduhaye tutarazibyaza imbuto. Tujye turangwa n’ubworoherane no guca bugufi. Nitwigiremo ubudacogora n’ubusabane ku Mana kugera ku rupfu.

Petero na Pawulo batagatifu, Mudusabire ! Bikira Mariya , Umwamikazi w’intumwa , aduhakirwe !

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho