“Ragira intama zanjye !”

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 7 cya Pasika, Ku ya 13 Gicurasi 2016

Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 7 cya Pasika: Intu 25, 13-21; Yh 21,15-19

Mu ndirimbo yitwa Urukundo unkunda, hari igitero umuhanzi atangiza aya magambo : « Umbabarira ububi bwanjye kuko intege nke zanjye zose uzizi… »

Duhereye kuri iyo ndirimbo, turabona mu Ivanjiri y’uyu munsi ko Yezu utubabarira kuko azi intege nke zacu ari na we urebana impuhwe Petero ndetse akamushinga umurimo ukomeye wo kumumenyera ubushyo bwe. Mu gitambo cy’Ukaristiya duhora dutakamba dusaba Nyagasani kutita ku bicumuro byacu ahubwo akita ku kwemera kwa kiliziya ye. Urukundo nyampuhwe rw’Imana ruratuvugurura rukatugira bashya, rukatuvura ibikomere, rukadukiza ipfunwe duterwa n’icyaha, rukadutura umutwaro twari twarigeretseho.

Ikibazo Yezu Kristu abaza Simoni Petero ubugira gatatu si ikigamije kumucyurira ko yamwihakanye ubugira gatatu ahubwo muri cyo, turabona ko ineza y’Imana isumba kure ubuhemu bwa Muntu. Imana ntituvanaho icyizere n’ubwo twaba twaragiye tugaragaza intege nke mu byo twiyemeje. Impuhwe z’Imana ziduhoraho. Yezu rero ntatinya gushinga umurimo ukomeye Petero wamwihakanye. Ikibazo cya Yezu ntigishingiye ku kumwihakana kwe ahubwo gishingiye ku rukundo. Pawulo mu gisingizo cy’urukundo ni we utwibutsa ko rwihanganira byose, rukababarira byose. Urukundo Imana idukunda rwihanganira byose, rubabarira byose. Ni aho Yezu ahera agasaba Petero nk’uwo yari yaragize umutware w’intumwa ko kuba yarahawe inshingano zikomeye agomba no kurushaho gukunda uwamwizeye : urankunda kurusha aba ngaba ?

  • RAGIRA ABANA B’INTAMA ZANJYE : Aramusaba kumumenyera mbere na mbere abanyantege nke bagitaguza, abataramenya icyatsi n’ururo, abagihuzagurika, abatarakomera mu kwemera.
  • RAGIRA INTAMA ZANJYE: Yezu arasaba na none Petero kumumenyera abamwemeye ku buryo budasubirwaho, abasize byose, abazi uwo bemeye, abiyemeje kutagira undi basanga utari wa wundi  ufite Ijambo ritanga ubugingo bw’iteka.
  • RAGIRA INTAMA ZANJYE: Ku nshuro ya gatatu Petero yababajwe n’uko Yezu amubajije ko amukunda. Iyo nshuro ya gatatu ni nko kumugarargariza ko Imana ikunda byuzuye n’ubwo muntu we agira intege nkeya. Petero rero asubije Yezu ati uzi byose, uzi ko ngukunda. Ni nk’aho yakavuze ati uzi UKO ngukunda. Uko Petero yakunze Yezu tuvuze ku bihe bikomeye, ni uko yasize byose akamukurikira, akiyemeza ko azapfana na We, akiyemeza kumurwanirira akoresheje inkota, byarushaho gukomera mu rukiko akamwihakana, agakomeza ariko kumuhanga amaso, barebana Petero akarizwa n’uko yamwihakanye bigaragaza ukwicuza kwe. Nyagasani uzi byose, amushinze umurimo wo kumumenyera abanyantege nke nkawe, abakomeye mu kwemera n’abakoze urugendo bagashobora kwitsinda no gutsinda urugamba batacyikanga ibihinda byo ku isi.
  • NKURIKIRA : Urukundo rutera kumvira. Gukurikira Yezu si ukwigura ahubwo ni ukureshywa n’urukundo rw’uwakwiguranye akakwitangira ukaronka ubuzima. Ngaho rero dukurikize ijambo rye kandi tworohere Roho Mutagatifu atuyobore nibwo tuzaronka imbaraga zo guhagarara twemye nka Pawulo imbere y’urukiko uhamya ukwemera afitiye Kristu atarya indimi.
  • Abakristu nibumve rero ko mu kumvira abashumba babo baba banumviye Kristu wabatumye kuragira ubushyo bwe no kubohora abari ku ngoyi y’icyaha.

Uwubaha Imana wese, ni we uzagwirizwa inema zayo: Roho w’Imana udukize, utubwirize kubakunda.

Uduhe kumenya ubwenge, no kudukundisha iby’Imana, abe ari wowe utegeka, imitima y’abana bawe.

R/ Ngwino we Roho Mutagatifu, ni wowe twifuza twese, uze ukomeze abakwifuza, uduhe inema zawe.

Padiri Bernard KANAYOGE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho