Rangamira Kristu wakubambiwe ukire

Inyigisho yo ku wa kabiri, icyumweru cya 5 cy’Igisibo, ku wa 15 Werurwe 2016

Bakristu, nshuti z’Imana na mwe bantu b’umutima mwiza,  liturujiya y’Ijambo ry´Imana Kiliziya yaduteguriye uyu munsi, iratwibutsa ko mu rugendo rwacu rugana Pasika umurimo wacu w’ibanze ari ukurangamira Yezu Kristu wambwe ku musaraba. Irongera kutwibutsa ko giti cy’umusaraba atari igiti cy’umuvumo ahubwo ko ari igiti cy’agakiza nk’uko tubisubiramo ku wa Gatanu Mutagatifu mu gihe cyo kuramya umusaraba tugira duti: “Dore igiti cy’umusaraba ari cyo cyamanitswe agakiza k’isi yose”, “nimuze tuwuramye”.

Urugendo urwo ari rwo rwose rurategurwa kugira ngo hatagira ikibagirana mu byatuma rugenda neza cyangwa se rukarambirana. Abanyayisiraheli n’ubwo bishimiye gusohoka mu gihugu cya Misiri, mu rugendo bakoraga bagana igihugu basezeranyijwe n’Uhoraho bageze hagati bararambirwa nk’abatariteguye, bitotombera Imana na Musa wari ubayoboye bagira bati: “Mwadukuriye iki mu Misiri? Mwagira ngo tugwe muri ubu butayu butagira amazi n’umugati!” (Ibar 21, 6). Uko kwitotomba no gutera icyizere Imana byabakururiye ibyago, maze inzoka z’ubumara zibiraramo zibasira abaringaniye. Bibutse ibitereko basheshe, babonye basumbirijwe batakambira impuhwe z’Uhoraho, bemera icyaha cyabo, maze arabagoboka, ni bwo Uhoraho abwiye Musa ati: “Curisha inzoka isa n’izo zabateye, uyimanike ku giti. Uwo izajya irya kayireba azajya akira”, niko byagenzenze maze icyago gicika mu ngando. Ese iri somo dukuyemo iki?

  • “Kugera kure si ko gupfa”. Hari uhura n’ibibazo akitotombera Imana ndetse akagera n’aho ibyago bye byose abitwerera Imana, byanarimba akaza kwemeza ko itabaho! Ibibazo bikaba byinshi: niba iyo Mana iriho kuki itumana ibi bimbaho? Kuki ituma inzirakarengane ziyongera? Kuki yemera ko umuntu ababara? Iyo umuntu ageze kuri uru rwego nta kindi kiba gisigaye uretse kwemeza ko Imana ariyo soko y’ikibi. Oya se kandi siga aho! None se Imana siyo yaremye byose yarangiza igasanga ari byiza rwose? (Int 1, 31a) Yahindukira ite ikarema ikibi?

Ikibi kinjiye mu isi kubera gushaka kwireshyeshya n’Imana kw’abakurambere bacu kandi bigendeye ku kwishyira ukizana Imana yahaye muntu. Reka nanjye mpindukire mbaze umuntu nk’uyu: None se ko Imana idutoza urukundo kuki wangana na mugenzi wawe? Imana yigeze ikubwira ngo uzange mugenzi wawe ko yakubwiye uti uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda? Imana ko yagutoje kubaha ubuzima ni kubusigasira kuki wica mugenzi wawe? Kuki ukuramo inda ndetse ugashyigikira n’amategeko aha umugisha cyangwa yoroshya ubwo bwicanyi? Imana yaguhaye ubwenge bwo gukora inzoga yigeze ikubwira ko ugomba gusinda? Imana iragutegeka iti urajye unsenga njye njyenyine kuko ndi Imana ifuha, yigeze igutegeka ko uzajya usenga na Shitani? Ubwo koko wahagarara ku maguru abiri ukanyemeza ko ibikubiye muri izi ngero maze kuguha ari Imana yabitegetse? Cyangwa byaturutse ku migirire n’ubuyobe bya muntu. Subiza agatima impembero ugarukire Imana dore igihe ni iki!

  • Kwemera icyaha no kugisabira imbabazi: Iyo aba bene wacu batemera icyaha cyabo bari gupfira gushira. Ariko aho baboneye ko bagomeye Imana batabaje Musa aratakamba maze icyago kigabanya ubukana kandi kirashira. Yezu Kristu yagennye uburyo tugomba kwakira imbabazi ze ariko hari benshi basigaye babukerensa ngo ni amajyambere bakagira bati: “jyewe sinajya muri Penetensiya kuko padiri ni umuntu nka njye, umuryango avukamo ndawuzi ndetse twanawushatsemo, na we ni umunyabyaha? Nyamara ukiyibagiza ko “umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu kandi agashyirirwaho gufasha abantu” kandi ko “ubwo na we ari umunyantege nke ashobora kumva abatarasobanukirwa bagihuzagurika, nk’uko atambirira ibyaha by’Imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite” (Heb 5, 1a.2-3). Guhinyura aya magambo ntaho bitaniye no kwijujutira Imana. Wowe umeze utyo umeze nk’umuntu ubona urubobi rwatonze mu ruhombo rw’amazi akitotomba nyamara inyota yamufata akirukira kuri robinet urwo ruhombo rwerekezaho, ubwo se amazi anywa harya aba yanyuze hehe? Ese iyo ayanyoye hari icyo bihindura ku ruhombo? Nyamara na we nta cyo amutwara. Muvandimwe baduka ritarakurengana ugane iriba ry’impuhwe z’Imana (Isakramentu rya Penetensiya) ubabarirwe ibyaha byawe utazabipfana!
  • Kubaha intumwa z’Imana: Iyi uyu muryago ukomeza gushinga ijosi ntiwibuke ko Musa yashyiriweho kuwufasha nta kabuza wari gushirira mu butayu. Nyamara n’ubwo wamwihenuragaho bwose wageragaho ukibuka ko ukuboko k’Uhoraho kuri kumwe na we, ugacururuka ukamusaba kuwutakambira! Muvandimwe fata iya mbere mu kurwanira ishyaka intumwa z’Imana, uzubahe kandi uzubahishe, uzisabire kuko nazo ziragusabira buri munsi.

Bakristu, bantu b’umutima mwiza, basangirangendo, Ivanjili yatwibukije ko umukiro wacu ifite isoko muri Yezu Kristu wabambwe. Yezu Kristu aributsa icyaha gikomeye cyo kutemera ko ari intumwa y’Imana ko ari umukiza, akemeza ko byose bizumvikana amaze kwererezwa ku giti cy’umusaraba. Kwinangira umutima ni ikindi cyaha gituma amabanga y’Imana atinjira mu buzima bwacu. Iyi vanjili tuyigireho iki?

  • Garukira Imana, wicuze kugira utazapfana icyaha cyawe, uramenye Pasika ntigusangane icyaha cyawe.
  • Kudahinyura inyigisho za Kristu na Kiliziya ye kuko byaba ari ugutema ishami ry’igiti kandi ucyicayeho.
  • Gushira amanga tugafatanya na Kristu kwamagana ikibi aho cyaha kihishe hose.

Dusenge: Nyagasani Mana ishobora byose, turakwinginze duhe guhora turangamiye ibyiza bigukomokaho, kugira ngo tuberwe iteka no kwakira ingabire z’ijuru. Ku bwa Kristu Umwami wacu (Post comunionem).

Mbifurije urugendo ruhire rugana Icyumweru Gitagatifu, mwese hamwe najye tuzahurire kuri Pasika twishimire umutsindo wa Kristu kandi wacu. Umugisha w´Imana ubaherekeze.

Padiri Théophile NKUNDIMANA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho